Pageviews all the time

IPEREREZA RYA SHIKAMA I KIGALI : «Nyuma yo gufunga imihanda ya CENTENARY HOUSE-ECOLE BELGE na SULFO RWANDA-MINECOFIN, Paul KAGAME na MAKUZA Bertin(RWANDAFOAM) bamaze gukwiza abakwepo/abasheretsi babo mu bacuruzi bakorera ahafunzwe imihanda babakangurira kujya gukodesha mu nzu yabo. Bose nibamara kujya gukorerayo imihanda izongera ifungurwe! !»/UDAHEMUKA Eric

Igishushanyo mbonera ibumoso,  naho iburyo hari umutirirwa wa 2 wa Kagame yitiriye Makuza.
Iyi niyo ntandaro yo gufunga imihanda muri Kigali kugirango ba Ngofero bave aho bacururizaga
bajye gukorera muri uyu muturirwa wa Kagame
Ibibazo bikomoka ku ifungwa ry'imihanda Centenary House - Ecole belge na Sulfo Rwanda-Minecofin ubu biragaragarira buri wese, biravugisha benshi niba atari bose amangambure muri Kigali gapitali y'u Rwanda.


Abo ingaruka zagezeho kurusha abandi ni abacuruzi
Nk'uko twabisobanuye hano kuri SHIKAMA mu nkuru ebyiri twabagejejeho zirebana n'icyo kibazo, abacururiza ku mbago z'imihanda imodoka zitemerewe kongera gukozaho amapine yazo baratakambira umuhisi n'umugenzi.

Ikibazo bafite kibahangayikishije ni uko abahagurira benshi ari abakire cyane bagura ibiremereye bagahita babipakira mu mamodoka yabo. Ubu rero ntawe ushobora kubagurira kuko ntawakwemera kwishyura abakarani bamutwaza matela kandi afite imodoka ye. Mu nteruro imwe ntibazongera kugurisha bagihari
.
Bene amazu yakodeshwaga kuri iyo mihanda nabo ubu impungenge ni zose
Mu mibare ikorwa mu bucuruzi, ikibanziriza byose ni inyungu kandi ibonetse vuba na bwangu. Ni ukuvuga ko iyo umucuruzi aranguye yifuza kugurisha yunguka kandi vuba hashoboka. Amakuru SHIKAMA ikura i Nyarugenge aravuga ko mu minsi itageze kuri 7 icyemezo cyo gufunga imihanda gifashwe babuze abakiliya ku buryo byihutirwa kuri bo kwimuka bagakodesha ahandi.

Mbere y'uko SHIKAMA ibagezaho uko umugambi uteye, twabanza kubabwira ko impungenge za bene ayo mazu zifite ishingiro kuko ababakodeshagaho nibigendera amazu yabo azaturwamo n'ibihunyira nk'amwe yo muri Esipanye RUKOKOMA yigeze kuvugira kuri BBC.

Kubaka inzu muri Kigali birahenda, bigerwaho hasabwe inguzanyo(ideni) muri banki. Izo nguzanyo akenshi ziba ari izizishyurwa mu gihe kirekire. Bene ayo mazu nta handi bakura ubwishyu bwa banki uretse mu bukode bahabwa n'ababakodeshaho. Ubwo hagahita hanavuka ikibazo cy'uko banki zazagwa mu gihombo kuko abanyamyenda bazo babuze ubwishyu. Ingaruka ni zose mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu.

Makuza Bertin na Paul Kagame bamaze gukwiza abakwepo mu bacuruzi kugira ngo babakangurire kujya gukodesha mu nzu yabo
Inzu ndende cyane yubatswe n'abashinwa(CCECC) ikaba ikorakora mu bicu by'Ibwanacyambwe, iyo nzu ikaba yitwa MAKUZA PEACE HOUSE nta gushidikanya ni iya Paul KAGAME. Iyo nzu yubatswe imyaka n'imyaniko iri hagati y'icyicaro gikuru cya BANKI YA KIGALI na CENTENARY HOUSE ya KILIZIYA GATULIKA.

Ikintu gisekeje ariko kinatangaje ni ukuntu iyo nzu bavuga ko ari iya Makuza hanyuma Kagame akajya kuyitaha? Tuzi ukuntu Kagame yishongora, nka bundi buhe ataha igikorwa cy'umuntu ku giti cye. Bazabeshye abandi, ubonye nibura iyo Kagame atajya kuyitaha noneho bakandikaho MAKUZA. Ikindi ni uko urebye uko iyo nzu ingana ukareba na Makuza(RWANDAFOAM) ntashobora kuyubaka.

Amakuru SHIKAMA imaze guhabwa n'abacuruzi i Kigali aravuga ko ubu abakwepo ba Makuza na Kagame bamaze kubasesekaramo babakangurira gutangira kwiyandikisha kuzakodesha muri iyo nzu ya Kagame na Makuza. Ndetse ngo abaziyandikisha mbere bazahabwa ubwasisi ku giciro cyo gukodesha. 

Iperereza rya SHIKAMA : «Uzanga kujya gukodesha mu nzu ya Kagamr azatwikirwa bityo inkongi y'umuriro imufatanye no kutagira abakiriye maze ate umutwe»
Umwe mu bacuruzi bakorera ku muhanda B.K - PRINTER SET naho harebwa n'iki cyemezo yabwiye SHIKAMA uyu munsi ku italiki 30 Kanama 2015 ko abo baje kumuhendahenda ngo azakodesha muri iyo nzu ysnabwiye ko we yari aherutse kwishyura amezi 12 ubukode bw'inzu akoreramo kandi ubwo bukode bukazarangira muri Nyakanga 2016 impamvu ikaba ko nyir'inzu atayamusubiza.

Uwo muvandimwe wavuganye na SHIKAMA yavuze ko uwo wamukanguriraga kujya gukodesha aho kwa MAKUZA-KAGAME yamugiriye inama ko yakwihangana akazajya kuhakodesha kuko hateganijwe umugambi w'inkongi z'imiriro ku bazanga kujyayo bityo bakazata umutwe byafatanya no kubura abakiriye, ubukererwe mu kwishyura banki,...bigahumira ku mirari.

Abakodesha inzu ya Kagame nibamara kugwira hateganijwe abaturage bazabaza kuri icyo kibazo maze umuhanda wongere ufungurwe
Paul KAGAME abanyarwanda bamwe bita perezida wa repubulika ariko mu by'ukuri akaba ari umucuruzi kabuhariwe ariko utajya anyurwa n'ibya Mirenge ku Ntenyo atunze, ubu birajwihwiswa ko hamaze gutegurwa abaturage bazabaza okibazo cy'impamvu NDAYISABA Fidele yafunze umuhanda kandi atariwo unyurwamo n'imodoka n'abanyamaguru kurusha ibindi bice bya Kigali.
Kigali City Tower
Uyu ni umuturirwa wa mbere wa Kagame Paul na Kabarebe James. Wubatswe ahahagararaga 
amatagisi muri Kigali bayohereza mu gishanga; wuzuye abacururizaga hafi y'aho bategekwa
 kwisenyera bakimuka nta n'urupfusha bahawe! Abakoreraga kwa Rujugiro nabo bategetswe kuhava
 bagana uyu mutirirwa!

Amakuru SHIKAMA ikura i Kigali aravuga ko mu kubaza impamvu umuhanda wafunzwe, Paul Kagame azahita ategeka ko uwo muhanda wongera ugafungurwa imodoka zigakomorerwa. Murumva rero ko azaba amaze gukuramo aye kandi abamikodeshejeho nyibazaba bagisubiye aho bavuye kuko ntawakwirirwa abuyera mu nzira bazahitamo guhebera urwaje.

Ubwo muri iyo nama ya Kagame n'abaturage wenda izaba yabereye Nyabugogo cyangwa i Nyamirambo kuri sitadi, nk'uko bisanzwe ubwo Kagame azareba igitsure NDAYISABA Fidele nibinaba ngombwa smwirukane ku buyobozi bw'imujyi wa Kigali nk'uko yirukanye KIRABO, MUTSINDASHYAKA, KABANDANA... ku buyobozi bw'uyu mugi! NG'UKO UKO BYITWAYE! IGIHUGU KIYOBOWE BUBANDI!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355