Imyambaro ihenze mu bukwe: indangagaciro yazanywe na FPR |
Mbanje kubashimira igikorwa
cy'indashyikirwa Mukora. Shikama nayirangiwe n'inshuti yanjye kandi maze
kuyungukiraho byinshi, biratangaje kubona leta itaramenya igihingwa
ngengabukungu igisimbuza igihingwa ngandurarugo.
Bisobanuye ko leta iyobowe
n'abatazi politiki yo mu nzira y'amajyambere, indabo na karoti nibihingwe na
Kagame n'inshuti zabo bafite indege zo kubyikorera babizana hano mu mahanga
babikeneye ngo bidagadure ariko bareke kubeshya no gushinyagurira abanyarwanda.
Ubwo ni ubwicanyi bubi cyane none se mwo kagira abakunzi mwe mba hano muri USA
ndakora n'umugore wanjye agakora, mbona ifunguro ry'amadorari 1000 ku kwezi
abana bakavuzwa kubera kubaha abaturage baguha akazi, unaniwe baguha akandi.
Iyo
politiki y’indabo ikorwa na ba rwiyemezamirimo ku nyungu zabo umuntu wari ucungiye
amaramuko ku kijumba umujyane muri karoti n'indabo, umutegeke guhamba mumva ya
million? Bangahe banamye ku gasi? Batanabonye n’uwo kubataba by’umuhango
usanzwe? Icyo mvuze cyo bimbe bigera kuko ntibazava kuri iyi si batabyishyuye.
DMakoki Mugisha
Reba hano inyandiko Makoki Mugisha yatanzeho komanteri ye
_________________________________
SHIKAMA irashimira:
Nkuko twabibagejejeho ubushize, buri gihe dushimishwa no kubona komanteri zanyu ku nyandiko tuba twabagejejeho. Niyo mpamvu dushyize iyi komanteri ku rubuga ngo dushimire umuvandimwe wacu Makoki Mugisha kuri komanteri ye; turashimira kandi byimazeyo abasomyi bacu bari muri USA badukurikira ku bwinshi amanywa n'ijoro. USA n'u Rwanda nibyo bihugu umwanya wabyo utajya uhinduka ku rutonde rw'ibihugu birimo abasomyi bacu. U Rwanda ruza buri gihe ku mwanya wa mbere naho USA igahora ku mwanya wa gatatu. Abasomyi bacu bari muri ibi bihugu byombi, tubakuriye ingofero!
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355