Dg MUNYAKAZI L. |
Buri gihe duhora dukangurira abasomyi ba Shikama gutanga ibitekerezo byabo ku nyandiko zose tubageza ho. Impamvu si iyindi ni uko umwanditsi atari Imana, ashobora kwibeshya cyangwa akaba yazana n'inyandiko irimo amarangamutima,amakabyankuru n'ibindi bitatujyana mu nzira y'u Rwanda rushya twifuza twese. Umwanya muhabwa muri komanteri rero mwagombye kuwukoresha mwunganira uwanditse inyandiko kugirango twese turebe mu cyerekezo kimwe kizatugeza muri iyo KANANI turota. Ku mbuga zose za Shikama ubu hashobora gutangirwa ho komanteri; ntawe ukwimira kwandika icyo ushaka kuko iyo umaze kwandika komanteri yawe ihita isoka muri iyo segonda nta handi iciye. Gusa muri iyo komanteri yawe jya utekereza ko icyo utifuza ko abandi bagukorera, nawe ko ugomba kutagikorera abandi. Urugero: wituka abandi, cyangwa ngo ubasesereze nkuko nawe utifuza ko babigukorera.
Murebe hasi aha komanteri yatanzwe n'umuvandimwe YOHANI Muhire murabona ko hari byinshi yunganiyemo Shikama tukaba tubimushimiye byimazeyo kandi tumusaba gukomeza iki gikorwa cy'indashyikirwa. Iyi komanteri murayisanga hasi y'inyandiko iri kuri iyi linki iri hasi aha.
"
Murakoze Bwana Nkusi kuduha iyi
nyandiko. Nifuzaga kubasaba kudakoresha imvugo ikarishye musubiramo amagambo
yavuzwe n'undi muntu. Aho Rutabana yavuze Abahutu, ntiyavuze Ibihutu. Nanone
uriya mugabo uri gushakishwa na Leta y'u Rwanda yitwa Léopold Munyakazi kandi
yigishaga mûri KIE aho kuba KIST. Uretse ibyo, mukomereze aho gusobanurira
Abanyarwanda ububi bwa Leta ya FPR. Imana ikomeze ibarinde."/ Yohani Muhire
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355