Metere Evode Uwizeyimana |
Metere Evode UWIZEYIMANA uvuka mu BYIMANA ku Ntenyo ku bilometero 3 uvuye i
Kirengeri umanuka ugana mu Ruhango werekeza i Butare ubu yaciye abantu
ururondogoro. Bamwe baremeza ko yahunze u Rwanda abandi barahamya ko ari mu
kiruhuko cy'akazi yemererwa n'amategeko.
Nta n'ubwo bigarukira aha gusa kuko abemeza ko atahunze banahamya ko indege
imusubiza i Kigali igomba kumushyitsa ku kibuga cy'indege i Kanombe ku mugoroba
wo kuri uyu wa kabiri taliki 18 Kanama 2015.
Mu isesengura ryanjye kuri SHIKAMA muri iyi nyandiko, iby'uko Evode yahunze
cyangwa atahunze ntacyo bimbwiye cyane, yasubira i Kigali cyangwa atasubirayo
ibyo ntibinshishikaje ahubwo uyu munsi ndagira ngo nsesengure imvugo ze
zihenura kuri rubanda ndangize nerekana ingaruka zikaze iyi myitwarire imeze
nk'iy'abashumba ishobora kuzamugiraho.
«Amashyaka ya opozisiyo ameze nka butiki zo muri karitiye nazo zahombye»
Evode U.
Muri politiki, ikintu cyambere kigira imbaraga ni ijambo, icya kabiri ni
ifaranga, icya gatatu ni ubushobozi bwo guhigika cyangwa kubirandura abo
muhanganye ukoresheje amayeri. Ibi kandi iyo bikorwa muri politiki buri wese
amariramo nta mbabazi, nta mpuhwe,... Ahanini bitewe n'uko politiki ari inzira
ya bugufi yo kugera ku bukire bw'amafaranga.
Ijambo muri politiki kuba rifata umwanya wa mbere binasobanuye ko rigomba
kuvuganwa ikinyabupfura gikwiye wenda abantu ukasbasetsa nka Rukokoma wigeze
kuvuga ko Kagame atamurusha kumenya abanyarwanda cyangwa Metere NTAGANDA
Bernarudo wigeze kuvuga ko PS IMBERAKURI atari ishyirahamwe rihinga amateke ko
ahuwo bashaka ubutegetsi,...ariko ukagiramo ubumuntu kandi ukibuka umugani wa
NYAMUTEGERA AKAZAZA EJO.
Kuri iyi ngingo, UWIZEYIMANA Evode aratsindwa cyane. Impamvu ni uko ayo
mashyaka ya opozisiyo avuga ko yahombye yibeshya cyane kuko ayazi yayabayemo
imyaka n'imyaka. Evode uvuga ko ibi bitangazamakuru byacu ari
iby'inkorabusa,... Uwamubwira uko kwandika inkuru imwe bivuna nibwo yamenya ko
tutari inkorabusa!
Evode hamwe n'ibi hari ikiruta byinshi yiyibagiza. Niba koko atari amayeri
ya politiki ngo Evode abe akorana n'abarwanya Kigali, akwiye kumenya ko nta
ngoma idahirima kandi nta gahora gahanze. Niyo mpamvu FPR niva ku butegetsi,
ntabwo ubutegetsi buzahabwa abasazi na za mayibobo. Oya, ubutegetsi buzahabwa abazima bo muri iyo opozisiyo kandi bakeneye
kubaka igihugu. Umuntu yakwibaza aho Evode azaba ari muri ibyo bihe???
«FPR ni agatsiko k'amabandi kitwaje intwaro» Evode U.
Umunyarwanda Evode UWIZEYIMANA agomba kuba koko aheruka mu Rwanda hambere
atazi inkotanyi. Arazibarirwa nabe aretse gato zizamwereka uko zikora. Ibi
yavuze bigaragarira buri wese. Nyamara nawe(ndavuga Evode), arabizi ariko
igitangaje ni uko yemeye kujya gukorana nabo.
«Muhamagare ya nyombya Evode yirirwa isakuza kuri B.B.C muyihe akazi»
Perezida Kagame.
Burya hari ukuntu abantu bibagirwa. Ubwo umupangu wo gutwara Evode i Kigali
warimo unozwa, Perezida Kagame yavuze amagambo akomeye aho yise Evode inyombya.
Inyombya bisobanura uvuga ibikwiye n'ibidakwiriye. Evode rero yagombye guhera
hano akiyumvisha ko ntacyo aricyo i Kigali kuko hari n'abandi benshi bahasebeye
kandi baramusumbyaga icyubahiro.
Uko mbibona, yasubira i Kigali, yarorera; ikihutirwa kuri we ni ukunoza
imvugo naho ubundi ashobora kuzabura byose nk'ingata imennye kuko muri FPR
nibamara kumukamuramo ibyo bamukeneyemo bazamushyira aho bashyize abandi.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355