Pageviews all the time

Kuri uyu wa 12/9/2015 niho Pawulo Kagame na FPR ye batangiye gusenyera Impfubyi n'umupfakazi ba Nyakwigendera Rwigara Assinapol. Ni nde ukurikiraho ?

Umuturirwa wa Rwigara watangiwe gusenywa kuri 12/9/2015
FPR ivuga ko Umupfakazi n'impfubyi bazariha amafranga yo kuyisenya!
Leta y'Agatsiko ikimara gutangaza ko izasenyera nyakwigendera Rwigara Assinapol yahambye ari muzima, abanatu benshi bavuze amangambure: bamwe bati: "Ni iterabwoba nta muntu wafata umuturirwa nk'uriya ngo awusenye kandi nyirawo yarawubatse bareba, bakaba batawusenya ari uko atabarutse". Abandi bati: " Kagame ni umusazi ntacyo atakora , n'ibitari ibi azabikora mumwitege."
Amagambo ashize avuga rero kuko ejo tariki ya 12/9/2015 sosiyete ROKO ari ho yatangiye gusenya iyi nyubako ya Rwigara. Si ibyo gusa kandi, kuko amafaranga yo gusenya iyi nzu azarihwa n'umuryango wa nyakwigendera Rwigara.

Amatohoza SHIKAMA imaze mo iminsi mu Rwanda aragaragaza ko ibi biriho bikorerwa uyu mupfakazi n'impfubyi ze hari abandi bitegereje mu minsi ya vuba aha. Twiyemeje guha amakuru abanyarwanda n'inyandiko zisesenguye zitarimo gutandukira cyangwa amakabyankuru. Niyo mpamvu tubanza gukora amatohoza twitonze, twamara kubona ko inkuru ari impamo tukayibagezaho iherekejwe n'ubusesenguzi. Ni muri urwo rwego, mu minsi itarambiranye tubageza ho inkuru yerekeye undi munyarwanda wo mu bwoko bw'ABATUTSI mu gihe gito FPR na nyirayo Paul Kagame bamukorera ibyo bakorera Nyakwigendera Rwigara n'abo yasize.

Wa wundi ati bijya gutangira, baje bashaka Abayahudi, sinari Umuyahudi batwaye Abayahudi barandeka. Bagarutse, baje bashaka Abakomunisiti, sinari we, batwaye Abakominisiti barandeka. Nyuma baje bashaka Abakirisitu, nari umukirisitu, barantwaye. Ibiri muri aka gakarago gasa n'ibikorerwa mu Rwanda kuva muri 1990! FPR itera, yaje ivuga ko ije gukura Abatutsi ku ngoyi, Yishe Abahutu batabarika za Byumba, Ruhengeri na Gisenyi, Abatutsi bumvaga koko ko iriho ibikora mu nyungu zabo. Ibyabaye muri 1994, ukuri kwabyo kurazwi simbitinda ho, amateka n'igihe  nibyo bizaca urubanza.
Aba bashobora kuzarega Leta izasimbura iya Kagame muri GACACA ya II.
Imitungo ya Kagame igatezwa cyamunara bakishyurwa ibyo Kagame na FPR
bangije nkuko byakorewe ABAHUTU
Kuva muri 1996 FPR yarambutse ijya RDCongo yica impunzi z'Abahutu urw'agashinyaguro kuva ku musaza kugeza ku mpinja na n'ubu ikibikora; Abatutsi benshi bumvaga ko iriho ibashyira igorora. Nta Mututsi wigeze yamagana ubu bwicanyi bukorerwa inzirakarengane. Kuva muri 2010 FPR yatangiye kwica bamwe mu Batutsi bahoze bakorana nayo, bamwe ibatsinda mu mahanga, abandi mu Rwanda, abandi ibohereza mu kiyaga cya Rweru bahambiriwe mu mifuka!Hambere aha, Rwigara yahambiriwe mu mufuka babika mo abitabye Imana ari muzima, babikora imbere y'abana be. Nyuma y'aya mahano bariho barasenyera impfubyi n'umupfakazi yasize kugirango babasubize ku isuka.
Nyakwigendera Rwigara n'umuturirwa we uriho usenywa na FPR

IKINANI kitananiye abanzi n'abagambanyi kigeze kuvuga muri kongere ya 4 ya MRND cyamagana abari babajije impamvu abari bashinzwe umutekano(GD) bakazaga umurego mu gufata abashoferi ba Tagisi bagenderaga ku muvuduko wa kilometero100 ku isaha; aha Shikama ikaba ikwibutsa ko abantu benshi bapfaga buri munsi bazize impanuka mu mihanda y'u Rwanda kubera uyu muvuduko. Ikinani rero cyarasubije kiti: " Nta gusekera umwana wica". Abanyarwanda nabo nibakomeza kurebera Kagame Pawulo ariho abatsemba ntibahaguruke ngo bahagarare bikize umwanzi wabo, barashirira ku icumu kandi ikigaragara ni uko ibiriho biba ku muryango wa Rwaigara bishobora kuba ku munyarwanda uwo ariwe wese.

Ariko Mana!

Dg NKUSI Yozefu
Muzamenya ukuri kandi ni ko kuzababohora
Shikamaye.blogspot.no

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355