Pageviews all the time

Leta y'Abahutu nijyaho nanjye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu/ Jean de Dieu Mucyo muri gereza ya Butare

Senateri MUCYO
"Leta y'Abahutu nijyaho najye nzirega ubwicanyi nakoreye Abahutu"
Bavandimwe kandi bayobozi b’urubuga rwacu dukunda cyane Shikama, nejejwe no kubageza ho amwe  mu marorerwa yabereye mu Rwanda akozwe n’Abanyagatsiko. Uyu munsi nkaba nibanda ku byakorewe i Mbazi muri Butare bikozwe na Jean de Dieu( Soma jadediye) Mucyo. Uyu mugabo ni  umwe mu nkoramaraso za FPR akaba ari n’umwe mu Banyagatsiko, akomoka muri Komine Mbazi ubu ibarizwa mucyo Agatsiko kise Akarere ka Huye.


Njyewe Rukiramacumu nafungiwe muri gereza 2 zinyuranye zo mu Rwanda kuri iyi ngoma mbi y'Agatsiko. Iya mbere ni iya Butare iya kabiri ikaba ari iya Gitarama; muri iyi gereza ya Butare, Mucyo yigeze kuza kuyisura ashishikariza Abahutu kwirega jenoside, maze bamwe mu banyururu baramubaza bati: “ Ese nawe witeguye kwirega abantu bose watsembeye mu bukwe I Mbazi hakarokoka umuntu umwe gusa? Mucyo yarasubije ngo:”Leta yanyu nijyaho nanjye nzabyirega”.

Dore ubwicanyi yabazwaga uko bwagenze: Ibi bikaba byarabereye muri Komine Mbazi nkuko nabivuze hejuru. Igitero kiyobowe na Mucyo cyaraje  kirara mu bukwe, kibanza kwica abageni maze gikurikizaho abari batumiwe bose, nta muntu n’umwe mu bari aho washoboye kurokoka uretse umusaza NKOTO ari nawe wari nyiri ubukwe akaba yararokotse kubera ko atari ahari yari yagiye kuzana inzoga kuko izindi zari zashize.

Sinzi rero niba uyu mwicanyi hari igihe kizaza agashyikirizwa ubutabera agakanirwa urumukwiye kuri ubu bwicanyi yakoreye abanyarwanda b’inzirakarengane. Ariko baca umugani mu Kinyarwanda ngo Imana ihora ihoze kandi ngo agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru!

Rukiramacumu mwene Rwamanywa
Gitarama
__________________________________________________________________

Umugereka wa Shikama:
Jean de Dieu (soma: Jadediye) Mucyo ni muntu ki?
  •        Yakoze mu butabera nako mu bucamanza: umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda
  •        Yayoboye  muri 2008 komisiyo ngo yasuzumaga uruhare rw’ubufransa muri jenoside yo mu Rwanda.
  •       Yayoboye komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside.
  •        Ubu ni Senateri ku Kimihurura!


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355