Abanyarwanda baca umugani ngo ubamba isi ntakurura
bakaba bashaka kwerekana ko ibyo umuntu akorera abandi agomba kwirinda kwihenura
ngo yigire igitangaza, kuko hazagera igihe ubugome ukorera abandi ukabusanga imbere.
Shikama yagerageje gusanisha ibi tuvuze hejuru
n’ ibyabaye kuri Lizinde Tewonesiti icyo gihe wari ufite ipeti rya majoro
afungirwa muri gereza idasanzwe ya Ruhengeri , ahari hazwi nka Sipesiyali(
special), hakaba hari muri 1980; kuva kuri 5/7/1973 kugeza muri 1980 Lizinde
yari umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe iperereza(ubutasi) mu Rwanda. Iyi
gereza yari igizwe n’ibice 2: igice cy’abanyururu basanzwe n’igice cy’imfungwa
za politike. Majoro Lizinde Tewonesiti wari umukuru w’iperereza, umugabo w’umuhanga
cyane , akaba n’umwanditsi w’ibitabo yaje kwibona muri gereza gute?
Ku itariki ya 5/7/1973, abagabo batarenze 4: Koloneli
Kanyarengwe Alegisi; majoro Lizinde Tewonesiti, majoro Nsekalije Aloyizi na jenerali
majoro Habyarimana Yuvenali bumvikanye ko bagomba guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida
wa repubulika Kayibanda Gerigori. Kudeta imaze kureta, aba bagabo bongeye kuri
tsinda ryabo abandi basirikari bakuru bose baba icumi; aha Shikama yavuga nka majoro Benda Sabin,
majoro Serubuga Lawurenti, majoro Ruhashya Epimake, na majoro Simba.Uyu Lizinde
niwe usa ngo n’uwatekererezaga aba
biyise Abasangirangendo b’uwa gatanu
Nyakanga( les camarades du cinq Juillet).
Kudeta imaze gushyirwa mu bikorwa, majoro
Lizinde Tewonesiti, niwe wabaye umukuru w’iperereza, maze avugurura gereza ya Ruhengeri ayishyiramo ibice bidasanzwe
kugirango bizashyirwemo abari abategetsi bo ku ngoma ya Kayibanda. Igice cyarimo abanyepolitike cyari kibi cyane ku
buryo nta rumuri ruhagije rwarimo, ibi byose bikaba byari byarapanzwe na
Lizinde Tewonesite kugirango ababaze imfungwa za politike zo muri Repubulika ya
mbere.
Muri 1980 majoro Lizinde Tewonesiti, Colonel Kanyarengwe
Alegisi, n’abandi basirikare n’abasivile barimo umunyamategeko Murego Donati,
umucuruzikazi Nyirabihogo bashinjwe ko
bapanze umugambi wo guhirika IKINANI maze bafungirwa muri Sipesiyali ya Ruhengeri. Lizinde Tewonesiti yabajije
Sembagare wari umukuru w’iyi gereza amuhiseho ati: « Niko sha Sembagare we, kuki mumfungiye ahantu hatari urumuri
ruhagije? Sembagare yaramurebye aramuseka aramusubiza ati: « Si uko wahampaye hameze ?»
Ingabire Umuhoza Vigitoriya |
Lizinde
yaje gufungurwa n’igitero cy’Inkotanyi
kuri 23/1/1991 aza gukorana nazo ariko aza kutihanganira gukorana na
Karinga II dore ko akiri n’umukuru w’iperereza ariho havumbuwe Karinga I aho
yari yarahishwe maze yandika igitabo kivuga ko amateka y’ibinyoma yerekeye iyi Karinga ashyizwe iherezo kubera
iri vumburwa- La découverte de
Kalinga ou la fin des mythes. Ibinywamaraso bya Karinga II byamutsinze
i Nairobi aho yari yarahungiye kuri 6/10/1996.
Tugerageze gusanisha aya mateka ya Lizinde
muri Sipesiyali ya Ruhengeri n’ibiri mu cyegeranyo cy’umuryango uharanira
uburenganzira bwa muntu (Human Right
Watch) uheruka gushyira ahagaragara kuri 24/9/2015 i Nairobi . Uyu muryango
uribaza impamvu Leta -y’Agatsiko k’Amabandi yitwaje intwaro nkuko umwe mu
bagatekerereza ubu umunyamategeko Uwizeyimana Evode yakabatie- iterura ngo
ivuge ko ahiswe Kwa Kabuga hafungirwa abantu igihe kirekire ngo hitwe Gereza nk’izindi.
Nkuko Lizinde n’izindi nzego za Leta zari
zishamikiye ku rwego rw’iperereza zamaganye zivuye inyuma inyandiko zinyuranye
za Human Right Watch kuva muri 1973
kugeza muri 1980 zashinjaga Leta kurigisa , kwica no kugirira nabi abahoze ari
abayobozi muri Repubulika ya mbere, niko na Leta y’Agatsiko iriho ibikora ivuga
ko ibyo Human Right Watch itangaza ari ibinyoma byambaye ubusa. Nyamara Lizinde
Tewonesiti amaze gufungirwa muri gereza Sipesiyali ya Ruhengeri, Ikinani
kitananiye abanzi n’abagambanyi cyahise cyerekana ko ibyo Human Right Watch
yashinjaga Leta ye byari byo, kuko u Rwanda rwahaye indishyi y’akababaro
imiryango y’abari bariciwe ababo bamaze gukorerwa iyicarubozo muri gereza ya
Ruhengeri, akenshi biturutse ku mabwiriza ya Lizinde Tewonesiti.
Iby’Agatsiko byo bibaye aka wa mutego mutindi
ushibuka nyirawo agihari; mu gihe aka Gatsiko k’Amabandi kavuga ko Human Right
Watch ivuga ibinyoma byamabaye ubusa, abafungiwe kwa Kabuga bo baherutse kubazwa na radiyo mpuzamahanga Y’Amerika
– Radiyo yacu(Voice of America mu Kirundi n’Ikinyarwanda)-
ku bivugwa muri iki cyegeranyo, bemeza ko rwose aho gufungirwa kwa Kabuga
umuntu yafungirwa muri gereza nkuru ya Kigali bita 1930. Bemeje bose ko ari
ahantu habi cyane, nta mashuri arimo nkuko Leta ibyemeza ahubwo hari imibabaro amanywa
n’ijoro.
Imibabaro iri muri gereza yo Kwa Kabuga ntaho itaniye n’iyari muri Sipesiyali ya
Ruhengeri : nta miti ku barwaye, gukubitwa buri munsi, kubona icyo kurya ni nk’igitangaza; nta
gusurwa n’abawe nkuko byari bimeze muri iriya Sipesiyali. Igiteye agahinda kurusha ho kwa Kabuga wenda
kitari mu Ruhengeri, ni uko ho abantu
batajya ku murongo neza bagiye mu
bwiherero bakubitwa iz’akabwana n’abiyita abajyanama, bakaba ari abanyururu
bakorana n’abashinzwe kurinda iyi gereza yo Kwa Kabuga. Ikindi giteye ubwoba ni
uko hari amasaha umuntu atemerewe kujya kwituma, wabirengaho ugakubitwa yewe
niyo yaba ari umwana wawe witumye muri ayo masaha ku bahetse urabikubitirwa
nkuko Human Right Watch ibivuga.
Mushayidi Dewo |
Agatsiko kariho karemeza ko Kwa Kabuga atari
gereza abantu bakorewa mo iyicarubozao ahubwo ari ishuri abantu bigiramo imyuga
izabafasha kwiteza imbere bageze hanze, ibi bikaba bihakanwa n’abantu
banyuranye bahaciye bavuganye na Radiyo VOA twavuze hejuru. Shikama iributsa abasomyi bayo ko ibi
byatangajwe na HRW Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika zimaze amezi hafi atatu zishyize ahagaragara ibisa n’ibi ariko
bibirusha uburemere aho Ibiro bishinzwe uburengenzira bwa Muntu bw’iki
gihugu bwashyize ahagaragara muri
Kamena 2015 icyegeranyo cy’uko uburenganzira bwa muntu bwari bwifashe
muri 2014 mu Rwanda.
Iki gihugu cyateretse Kagame Pawulo mu Rugwiro
gifatanyije n’Ubwongereza, cyemeza ko
Kwa Kabuga abanyarwanda bahahurira n’akaga gakomeye ndetse cyo kirenza ho kikavuga n’ahandi henshi
hakorerwa nk’ibikorerwa Kwa Kabuga.
There were numerous reports of detainee abuse and lengthy illegal
detention by police and the SSF at the Gikondo Transit Center (locally known as
Kwa Kabuga), the Kwa Gacinya detention center in Kigali, and the Kami military
intelligence camp. Kanda aha urebe iki cyegeranyo cya USA ( urupapuro rwa 4)
Tugenekereje mu Kinyarwanda
bikaba bishaka kuvuga ngo :
“ Hari
ibyegeranyo byinshi byagiye bivuga ku guhohotera imfungwa n’ifunga ry’igihe kirekire ridakurikije amategeko bikorwa n’igipolisi n’inzego Zidanzwe zishinzwe umutekano
bikorerwa Kwa Kabuga, mu buroko bwo kwa
Gacinya i Kigali n’i Kami mu kigo gishinzwe
Ubutasi.”
Shikama irakwibutsa ko benshi mu Batutsi
bari kumwe na Pawulo Kagame mu Nkambi ya Nakivale muri Uganda, bemeza ko
yakoraga ubucuruzi bw’itabi-amasegereti- ku muhanda Mbarara- Kampala, ibi
bikaba byari ukuzunguza nk’ibi biriho bijyana abantu benshi Kwa Kabuga! Mu gusoza iyi nyandiko yanjye
rero nkaba mburira Agatsiko ko niba katikosoye hakiri kare ngo kareke guhohotera
bene Ngofero bariho bishakishiriza ubuzima nkuko nabo abenshi bagiye babikora
igihe bari mu buhungiro, ibyabo bizarangira nk’ibya Lizinde mu gihe kiri
imbere.
Nabagira inama yo gusukura Kwa
Kabuga hakiri kare, bakahashyira amazi ahagije, n’ubwiherero buhagije, kandi
nkuko bisabwa na HRW bagatangaza ko haba Kwa Gacinya , Kwa Kabuga n’i Kami n’ahandi
hatazwi habaye gereza za Leta maze imfungwa zaho zikajya zisurwa nk’izindi
mfungwa kandi zikabona n’abazunganira mu mategeko nk’izindi mfungwa.
Bernard Ntaganda |
Umunyarwanda yise umwana we
Bucyanayandi; niba mudakoze ibyo mvuze hejuru, ijuru rishobora kuzabagwira
nkuko byagendekeye majoro Lizinde Tewonesiti aho mwitaga ishuri mugasaba abo
mwahashyiraga ko bahagira ishuri koko bitagishobotse!Mperutse kubona ku rubuga
rwa igihe.com mwiyamamaza muvuga ko gufungwa burundu bizavaho ndetse ko no gukora injyanishabitsina ku banyururu nabyo
ngo hariho igihe bizashoboka ! Hahaahahaha!(Ntihagire umveba avuga ko ibi byo guseka
mu nyandiko bitemewe mu myandikire, twe muri Shikama twarikukiye nk’Abarundi!
Twanze guhora muri : “ umuzungu yavuze ko iki gikorwa gutya”!).
Niba rero ibi byombi( gukuraho igifungo cya burundu no
kwemerera imfungwa injyanishabitsina) bidashoboka iki gihe , bizashoboka ari
uko muhageze, ndavuga kwa Kabuga n’ahandi hakora nkaho? Ndi nkamwe (Agatsiko)
nashyira ho ayo mategeko 2 none agatangira gukurikizwa nkiri mu Rugwiro, kuri
wa munsi wa Ngirente ubategereje, mukakazavuga ko hashize igihe kingana gutya
aya mategeko akurikizwa mu Rwanda nta kuntu yavaho yarakurikizwaga igihe mwari
ku butegetsi. Kuko bucyanayandi, mubikore none kandi ga ngo Agakoni umugabo azicumba mu busaza,
agaca kare, akakabika kure. Niba
atari uko bimeze, ibyanyu bizamera nk’ibya Lizinde asaba urumuri ruhagije mu cyumba afungiwemo kandi
ariwe wari warapanze ko rutageramo igihe yari ku butegetsi, yica agakiza!
Urabe wumva Mutimamuke wo mu
rutiba!
Dg NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama Ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355