Pageviews all the time

DUKOSORE IMVUGO IKOCAMYE ISHINGIYE KU MAHANO YA F.P.R: «Ntabwo aribyo kuvuga ko Kiliziya yitiriwe Umuryango Mutagatifu(Sainte Famille) i Kigali itagisenywe kuko byakumvikana nko kudohorera Kiliziya Gatulika itari mu ikosa ahubwo igikwiye kuvugwa ni uko iyi Kiliziya itagombaga gusenywa na kera na kare uko byagenda kose»/ UDAHEMUKA Eric

Kiliziya ya Sainte Famille Agatsiko gashaka gusenya
Ikibazo cy’intambara y’ubutita iri hagati ya FPR na KILIZIYA GATULIKA gikomoka ku kimwaro Kagame Paul n’agatsiko ke batewe n’amabi bakoreye Kiliziya ntabwo muri SHIKAMA tuzi icyomoro kizakivanamo kuko uko bucya ibintu bikomeza kugenda bizamba. Mu nyandiko yasohotse ejo mu itangazamakuru ry’i Kigali natangajwe no gusomamo ibintu bitumvikana na busa.

Ngisoma iyo nyandiko nibajije niba umuyobozi wo mu butegetsi bw’umujyi wa Kigali wahaye ikiganiro ibyo bitangazamakuru azi Kiliziya icyo aricyo, uko ikorana n’amaleta y’ibihugu, nibaza ibyo ayobora biranyobera ndashoberwa niko gufata ikaramu ndandika ngo SHIKAMA ihugure abanyarwanda.
Muri iyo nyandiko, ubutegetsi bw’inkotanyi i Kigali burasa n’ubuvuga ko bwadohoye kuko bwisubiyeho ku cyemezo cyo gusenya Kiliziya y’Umuryango mutagatifu, Gereza ya Kigali-1930 yubatswe ku Muhima hamwe na Karitiye Matewusi. Nta kibazo mfite kuri gereza na matewusi nibashaka bazabisenye cyangwa bazarorere ahubwo ikibazo ngifite kuri Kiliziya ya SAINTE FAMILLE.
Gusenya Kiliziya ya Sainte Famille : FPR ni inkoramahano kandi ni inkunguzi
Impamvu SHIKAMA yanditse iyi nkuru, ni ukugira ngo dukosore imvugo yo kwishongora no gutoneka abandi iranga ubutegetsi bwa FPR ubu busigaye ku mukingo uhanamye kuko umunsi umwe buzahirima butarabutswe abanyarwanda tukirihutsa kandi tugahumeka. Umuntu asomye inyandiko ifite umutwe uvuga ngo KILIZIYA YA SAINTE FAMILLE NTIGISENYWE igihita kimuza mu mutwe ni ukumva ko iyo Kiliziya yadohorewe.
Ibi rero ntabwo aribyo ari nayo mpamvu y’iyi nyandiko ya SHIKAMA muri aka kanya. Abanyarwanda mujijutse mwize neza kandi mukaba mufite ubwenge mu gitereko neza mutuye i Kigali mukaba murimo gusoma iyi nyandiko mwambera abagabo. Kiliziya ya Sainte Famille imaze imyaka irenga 100.
Abategetsi ba FPR i Kigali bafite inyandiko yavuye muri UNESCO igahabwa ibihugu byose byo ku isi. Iyo nyandiko iteganya ko Ibikorwa remezo byose bikoreshwa mu rwego rw’inyungu rusange bimaze imyaka 100 bihita bishyirwa mu murage ndangamuco na ndangamateka bya buri gihugu ku buryo uko byagenda kose bitagomba gusenywa mu bihe by’amahoro no mu bihe by’intamabara.
Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu ntabwo yagombaga gusenywa
Iyo tuvuze ko ubutegetsi bwa FPR buyobowe n’abaswa ntabwo tuba dutukanye kandi nta n’ubwo tuba dusuzuguye abandi ahubwo tuba tuvuga ibyo dufitiye ibisobanuro. Ndibuka FPR isenya imva ya Mbonyumutwa abantu bakicecekera ariko abakuru bakumirwa. Nabyo ntabwo byari byo. Ndibuka inkotanyi zigeze i Kabgayi kuwa kane, taliki 02 Kamena 1994 ko mbere yo kwica abasenyeri Paul KAGAME yategetse abasirikari be gusenya BAZILIKA NTO YA KABGAYI ariko TITO RUTAREMARA AKAMUBUZA KUKO YARI AZI ICYO BAZILIKA ISOBANUYE MU GIHUGU ariko nta butwari burimo kuko atamubujije no kwica Abepisikopi.
Ndibuka FPR isiba izina rya Perezida KAYIBANDA ku kibuga cy’indege i Kanombe kandi ariwe wacyubatse(cyubatswe ku ngoma ye). Ndibuka FPR isenya ikigo abagenzi bategeragamo imodoka mu Mujyi rwagati i Nyarugenge, ndibuka FPR yimura ku ngufu Radiyo Rwanda ikayikura mu nyubako yayo ikayijyana ku Kacyiru kugira ngo bagurishe aho aykoreraga amafaranga bayasahure igihugu.
Hari n’ibindi byinshi FPR yarimburiye hasi ku buryo kubiva imuzingo bwakwira bugacya. Kuri Kiliziya Gatulika bagomba no kwibuka ko uretse no kuba Kiliziya ya Sainte Famille ikuze mu myaka, na DROIT CANONIQUE(Amategeko ngenamikorere ya Kiliziya Gatulika) iteganya ko mu masezerano Vatikani yagiranye n’amareta y’ibihugu kizira kikaziririzwa gusenya Kiliziya bikomotse ku cyemezo cya Leta.
Imbere muri Sainte Famille
Kugira ngo mubyumve neza, n’iyo bibaye ngombwa ko Kiliziya yagurwa, amategeko ya Kiliziya ateganya ko iyo kuyivugurura byashobora gukorwa idasenywe barayongera ariko iyo bidashoboka, bayireka uko iri noneho bakubaka indi ijyanye n’igihe ku ruhande rwayo. Urugero nti ruri kure. Mu Byimana, Kiliziya yubatswe mu 1954 iracyahari ariko kuko yari ntoya bubatse indi iruhande rwayo.
Ntabwo rero Kiliziya y’umuryango Mutagatifu yagombaga gusenywa kandi muri SHIKAMA turasaba umuyobozi mu Mujyi wa Kigali watanze iki kiganiro ko yasubirayo akikosora mu mvugo. N’iyo kandi atabikora, icy’ingenzi ni uko abanyarwanda bamenya imvugo yari ikwiye gukoreshwa.
Ariko Rwanda wararushye koko! Ese ubwo iyo bayisenya bari kuhakorera iki ? Ese iyo bayisenya bari gukira imivumo n’amasengesho by’abakirisitu bayo bayikunda byahebuje ? Abakirisitu bayo se bari guhabwa Paruwasi yihe ? Ese iyo bayisenya bari kuyimurira ahagana he ? Ese ubwo bari kuyisenya VATIKANI bagakiranuka ? Ni ukuvuga ko gukora amahano kwa FPR ntacyo biyibwiye ari nayo mpamvu bizayikoraho impera n’imperuka.
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo «INYAMANSWA IDAKENGA YISHWE N’UMUTUTIZI» - «AHO URABE WUMVA MUTIMA MUCYE WO MU RUTIBA»

UDAHEMUKA Eric
Shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)   

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355