Ikarita yerekana u Rwanda n'u Burundi |
Perezida Kagame
asuye Huye mu gihe umutekano hagati ya Kigali na Bujumbura uhagaze nabi cyane
Mu minsi ibiri mbere y'uko perezidansi itangaza uru ruzinduko, leta y'u
Burundi yatangaje ko ifunze imipaka yabwo yose ikora k'u Rwanda ngo mu rwego rwo
gukumira impunzi zikomeza kujabuka zijya mu Rwanda.
Ibi bikaba bihuriranye n'akavuyo kamaze iminsi muri Bujumbura
hakiyongeraho n'impaka zigeze aha ngo turwane kuri manda ya gatatu ya
Nkurunziza. U Burundi burabusanya n'u Rwanda kuko Bujumbura igaragaza ko abahungiye
mu Rwanda basuhutse kubera inzara mu gihe bisa n'uko Kigali yishimiye kubakira
kuko bizabera Kagame impamvu yo kwerekana ko mu Burundi hariyo umutekano mucye
maze azambutse ingabo ze byitwa ko zitabaye.
Kagame asuye Kaminuza
y'u Rwanda ngo atere icyumvirizo abayigamo yumve niba bemera ko yafata manda ya
gatatu
Uru ruzinduko Kagame akoreye muri Kaminuza, nta kabuza agiyeyo kwisabira
manda ya 3. Ikibazo kikaba kumenya niba abigamo bamusabira manda mu gihe ubu
ibibazo biriyo birindwa mubi. Abigayo barara bahekeranye, bashonje, barara hanze,...
Ibi byose bikaba kubera umutungo w'igihugu ucunzwe nabi cyane.
Nta gushidikanya ko abahiga batera ejuru bakamusaba ko yakwemera gufata
indi manda ariko kuko mu Rwanda bitemewe kubusanya na FPR nkaba ntekereza ko babimubwira
bitabavuye ku mutima kuko bazi neza ko yongeye gutorwa bakomeza kujya kubeshya
igifu hahandi bita muri NYICA
VUBA(KILL ME QUICKLY!)
Ingabo z'u Rwanda
hafi y'umupaka ufunzwe
Amakuru yabaye kimomo muri Butare ni ay'ingabo za Kagame ziyobowe na
Lt. Col. MATUNGO hamwe na Lt. Col. RUZAHAZA ziteguye gutera u Burundi kandi
zikaba ziri muri aka karere. Nta gushidikanya ko mu byo avugirayo harimo no
kwibanda ku mutekano kuko no mu kiganiro aheruka guha umukozi we witwa FRANCOIS SOUDAN wo muri JEUNE AFRIQUE yagaragaje ko umutekano
mucye uri mu Burundi umuhangayikishije kuko ushobora kugira ingaruka ku Rwanda.
Kigali n'abanyarwanda
bakwiye kuzirikana icyo ubuhanuzi bwo hambere bwavuze kuri ibi bihe tugezemo
Mu gihe imyiteguro yo gutera u Burundi ubu igeze kure, hari ubuhanuzi bwavugiwemo
ko ingabo Kagame azohereza
gutera u Burundi zitazabutera ko ahubwo zizahindukira zikagaba igitero kuri
Kagame uzaba yazohereje zifatanije n'abandi bazaba bamuteye ubwo buhanuzi
bukavuga ko bazaba ngo ari abasore barebare.
Mu by'ukuri, Kagame gutegura iki gitero gusa ni ukugira ngo asohoze ibyahanuwe
ariko amenye neza ko nta musaruro azakivanamo na muke. Impamvu ni nyinshi: Nta cyizere
afite ko ingabo yoherejeyo zibyumva kimwe nawe. Ntawe uzi uko ingabo z'u
Burundi zizabyitwaramo. Nimubona bibaye, muzafatanye na njye kwemeza ko ibyahanuwe
byari ukuri kuzuye. Kandi si cyera kuko Kagame agomba kugaba icyo gitero mbere
y'uko itora rya perezida riba mu Burundi ku italiki 26 Kamena 2015.
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355