Mu masomo yo ku minsi
isanzwe no mu Misa ku byumweru bisanzwe, isomo rya mbere twarisangaga mu isezerano
rya cyera ariko kuri Pasika siko biri kuko amasomo yose avanwa mu isezerano
rishya twarazwe na Yezu Kirisitu.
Mu isomo rya mbere
dusanga mu mutwe wa 10 mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa, turahasanga inyigisho
ihebuje mu kururutsa imitima ku munsi mukuru wa Pasika. Petero mu nyigisho
yatangiye mu rugo kwa KORUNERIYO yerekanye ko Imana itarobanura. Petero arahamya
ko Yezu watuzukiye ari wa wundi rwose Imana yasize amavuta y'ubutore
ibigirishije Roho Mutagatifu bityo agahabwa ubutware bwo kugenda agira neza aho
anyuze hose anakiza abahanzweho na roho mbi akabagarura mu buzima bwiza.
Petero mu nyigisho
ye, yuzuye Roho Mutagatifu, mu gushimangira ibanga rya Pasika twizihiza uyu
munsi, yabonye ko n'ubwo Yezu yamanitswe ku giti, bitamubujije kuzuka mu
bapfuye ku munsi wa gatatu kandi muri uko kumuzura, Imana yanamuhaye
kwigaragaza atari kuri rubanda rwose ahubwo ari ku bahamya batoranijwe n'Imana
hakiri kare. Aba akaba ari nabo batorewe kwamamaza inkuru nziza muri rubanda.
Bakaba barahawe
inshingano yo gutangaza ko Yezu ariwe mucamanza w'abazima n'abapfuye kandi ko
abamwemera bose bazaronka imbabazi z'ibyaha byabo babikesha ububasha bw'izina
rye.
Iyi nyigisho ya Petero
ikaba ihuye neza neza n'Ivanjili ya Pasika aho Mariya Madarina yazindukiye ku
mva butaratandukana asanga ibuye ryavuyeho akagenda yiruka asanga Simoni Petero
n'undi mwigishwa Yezu yakundaga cyane maze ababwira ko Nyagasani atazi aho
bamushyize kuko bamukuye mu mva!
Bombi bihutiye kugera
ku mva kugira ngo bimenyere niba koko ibyo Mariya Madalena yavugaga byari byo niko
kugenda baritegereza maze baremera ariko n'ubwo bitegereje bibagiwe gusobanukirwa
ko ibyanditswe Bitagatifu byari byarahamije na kera na kare ko Yezu yagombaga
kuzuka akava mu bapfuye.
ABATAGATIFU B'ICYUMWERU GITAHA:
Kuwa mbere, taliki 06
Mata 2015 ni Marceline. Kuwa kabiri ni Jean Baptiste de la Salles. Kuwa gatatu
ni Constance. Kuwa kane ni Cansilde. Kuwa gatanu ni Mectilde. Kuwa gatandatu ni
Stanislas naho ku cyumweru gitaha taliki 11 Mata 2015 ni ICYUMWERU CYA 2 CYA PASIKA MU MWAKA WA
RITURUJIYA B. NI ICYUMWERU CY'IMPUHWE ZIHEBUJE Z'IMANA. NI UMUNSI KANDI MPUZAMAHANGA
W'URUBYIRUKO na Mutagatifu Jules wa mbere.
Padiri Tabaro
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355