Pageviews all the time

MITALI Protais washenye burundu ishyaka PL kubera FPR akaburagiza abarwanashyaka, agasahura iri shyaka miliyoni 63, akagambanira KIZITO Mihigo,... ahunze nta n'ukwezi amaze agizwe na Kagame ambasaderi muri Ethiopia. Minisitiri Cheikh Musa Fazil HARELIMANA se wasenye PDI kubera FPR bakanafatanya kubambisha Kizito MIHIGO aho yaba akiri i Kigali cyangwa nawe yahunze ntibabimenya???/ UDAHEMUKA Eric


Mitali Porotazi
Ati muceceke ntimuvuge aho nihishe

Ubwenge bwari bwiza iyo butamenywa na bose! Inyamanswa ibona ishyamba ririmo gukongoka ikituramira iba ari igikenya! Ese Kagame na FPR bakoresheje Mitali Protais mu gusenya PL barangiza bakamugororera kuba minisitiri, ambasaderi, aho baba barigeze batekereza ko umunsi umwe azitandukanya nabo agahunga? Mitali se we aho azakira FPR n'amabanga ayibikiye ku makosa atagira ingano yamukoresheje?

Kugira umuyobozi ambasaderi agahunga nta n'ukwezi amaze ni ikimenyetso ko i Kigali ishyamba ririmo gushya!!!

Protais MITALI, umututsi ukomoka ku Cyeru ku Mugina wa Jenda na Kabugondo mu Karere ka Kamonyi, ubu yahunze. Uyu mugabo wize ubuforomo agakora muri farumasi ya Dr. NGAMIJE Daniel i Gitarama nyuma akaza kumenyana na Kagame bahuriye ahantu akamusaba ko yamusenyera PL akazamuha icyo ashaka cyose, ubu asanze ntacyo bimwunguye ahitamo guhunga!

Mitali wabaye minisitiri w'ubucuruzi, inganda n'amakoperative, akaba minisitiri w'umuco na siporo, vuba aha akaba yari aherutse kugirwa ambasaderi w'u Rwanda muri Ethiopia asanze atazabona imvugo akoresha mu gusobanura uko yakegese miliyoni 63 zatanzwe n'abarwanashyaka ba PL biyushye akuya ahitamo guhunga ariko umuntu akaba yakwibaza uko ayo mafaranga azasubizwa bene yo!

Ibi n'ubwo abanyarwanda batandukanye bagiye bahunga kandi mu bihe binyuranye, ihunga rya Mitali rifite umwihariko kuko ahunze mu gihe cya politiki imeze nabi cyane mu Rwanda kubera imiraba irimo guhungeta ubwato.

Kuki minisitiri Louise Mushikiwabo yemeye ko ajya muri Ethiopia kuba ambasaderi atarangije ikibazo cy'ideni rya 51,640,000 Frw nk'umutungo wa PL?

Amakuru ava i Kigali SHIKAMA dufitiye gihamya aremeza ko mbere y'uko MITALI yoherezwa kuba muri Ethiopia, FPR yari izi neza ko mu ishyaka PL hanuka urunturuntu. N'ubwo abantu badasiba gushima ubutegetsi bwa FPR njye ahubwo mbona bunafite icyuho kinini cyane mu iperereza ryabwo.

Minisitiri w'ububanyi n'amahanga MUSHIKIWABO niwe uyobora akanaha amabwiriza ba ambasaderi bose b'u Rwanda mu mahanga. Kuki yemereye Mitali kujya muri Ethiopia atarangije ikibazo yari afitanye n'ishyaka ryamuhaye byose agahinduka umukire muri Kigali? Ese aho uwavuga ko FPR ariyo yamucikishije kugira ngo atazaryozwa izo noti yaba yibeshye?

Mitali yagombaga gufata indege ijya i Kigali ahubwo acisha itike y'indege yerekeza hano ku mugabane w'u Burayi

Muri kwa kujijisha, nta wamenya niba koko ariko byari kugenda. Abayobozi b'ishyaka PL baravuga ko bari bafitanye nawe gahunda kuri uyu wa gatandatu. Hano umusesenguzi akaba yakwibaza niba koko bumvaga azaza cyane cyane ko miliyoni 63 ashinjwa kunyereza ari amafaranga menshi cyane utapfa kubona ako kanya.
Aha yariho abeshya Kagame ko ari mu nama kandi mu mutima ariho yipangira guhunga!
Ba Fazili nabo ngo bazamugwa imbere mutegereze gato


Ibibazo biri mu ishyaka PL ubu noneho bibaye uruhuri kuko ishyaka rya politiki ribeshwaho n'imisanzu y'abarwanashyaka baryo. Ese abo muri PL bazongera gutanga indi misanzu? Ni gutya ishyaka risenyuka bityo bakaba bashyize igorora Kagame na FPR ye kuko aricyo yifuzaga na cyera na kare.

Minisitiri Cheikh Mussa Fazil HARELIMANA se nawe yaba yahunze cyangwa aracyari muri Kigali?

Mu nyandiko nyinshi twabagejejeho hano kuri SHIKAMA ntitwasibye kubabwira ubufatanyacyaha hagati ya Mitali na Fazil mu kugambanira no kubambisha KIZITO Mihigo. Ntabwo ari ibi gusa ariko kuko ikindi cyaha bahuriyeho ari ugusenya amashyaka yabo ku itegeko rya FPR ngo hataboneka ba mucyeba bakomeye kuko izi neza ko itatsinda amatora.

Minisitiri Fazil wajujubije abarwanashyaka ba PDI akaba avumwa amanywa n'ijoro n'abayisiramu bo muri Kigali ubanza ariwe uri bukurikireho mu guhunga kuko nawe nibwira ko atazabona ibisobanuro aha abo muri PDI mu nteko rusange. Barebe neza ko akiri muri Kigali cyangwa nawe nibareba nabi abace mu rihumye. Ariko se yatinyuka kugenda kandi yaravuze ko azagwa imbere ya shebuja Paul KAGAME! N'ibindi bikaze biri mu nzira ntacyo turabona!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
_______________________________________________

PS/ NKUSI Yozefu
Urakoze muvandimwe Udahemuka kuri iyi nyandiko yawe itagira uko isa. Icyo nongeraho ni uko ibyo ibinyamakuru by'Agatsiko bitangaza ku ihunga rya Mitali Porotazi atari byo. Amakuru Shikama yakuye ahantu hizewe aratubwira ko ihunga rya Mitari ntaho rihuriye n'inyerezwa ry'umutungo w'ishyaka. Hashize igihe  Mitari ahunze ariko kubera gukorwa n'ikimwaro FPR yategetse ko batekinika(gucura ikinyoma) iri hunga ngo amahanga n'abanyarwanda batamenya ko ibyo kwa  Kagame Pawulo byabaye nk'ibyo kwa Mwungeri wa Nyankaka! Ubushize twababwiye ko abategetsi bose  uhereye kuri Kagame Pawulo barangije guhungishiriza imiryango yabo mu mahanga; ubu rero za ngirwabategetsi zitangiye kwisangira imiryango yazo kuko zibona ko ibyo kwa Kagame byarangiye. Ngaba ba bandi bavugaga ko bazamugwa imbere!

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355