Umutegetsi w'akarere ka Rulindo Kangwagye Yusitusi |
Tariki
ya 2 Mata 2015, Umunyamakuru wa TV1 yabajije Perezida Paul KAGAME ikibazo
cy’abatuye Umurenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo, bavuga ko buri rugo
rwategetswe kwishyura ibihumbi 300 by’imitungo yangijwe mu gihe cya Jenoside,
abaturage bakibaza uko bakwishyura ibyo batangije.
Iyo
tuvuze ko nta bwisanzure bw'itangazamakuru burangwa mu Rwanda ntabwo tuba
dukabya. Hari abantu biyita abahanga ku bihugu maze bakajya aho bakabitaka
ariko akenshi abo bacanshuro baba bahawe amafaranga n'abanyagitugu bo muri
Afurika kugira ngo bamamaze Leta zabo.Umuyobozi
wa Rulindo yavuze ko bidatangaje ko no mu banyamakuru mu Rwanda hagaragayemo
abafite ingengabitekerezo ya jenoside ahanini abishingiye kuko bamutamaje
bagahishura umugambi we n'abo bakorana wo gutegeka buri rugo gutanga 300,000
Frw mu rwego rwo kwishyuza imitungo yangijwe muri '94.
Ese bishoboka bite ko umuntu yaryozwa icyaha atakoze?
Hari
abantu biyita ibitangaza kandi bakemeza ko ari ba kabuhariwe mu kumenya u
Rwanda nyamara abenshi muri bo usanga bataranarukandagizamo ibirenge byabo.
Nugira uwo muhura akakubwira ko ari kabuhariwe k'u Rwanda, uzamubaze uti u
Rwanda rutegekwa na nde kandi ate? Ibi
nibyo maze iminsi mvugaho, amahano akorerwa muri Rulindo siho honyine abera ni
igihugu cyose. Kuryoza abaturage icyaha batakoze niyo ntego ikaba n'icyita
rusange muri FPR kugira ngo umuhutu azapfane agahinda. Rero ibi bintu byo
kwishyuza abatuage ibyo batakoze turabyamaganye muri SHIKAMA kandi rwose turasaba abanyarwanda bagifite agatima
kwamagana ubu butindi bwa FPR bwo kutibagirwa ibyahise!
«Inka ijana zaririwe hano ntabwo ziriye, ubwo rero igikoko kikurira
inka kikakurusha kurakara.»
Iyi
nteruro yavuye mu kanwa k'umuyobozi w'akarere ka Rulindo. Uyisesenguye(uretse
ko inumvikana) yashakaga kwerekana ko inka zariwe mu 1994 zitiriye ahubwo
zariwe n'abantu. Ibi koko nibyo abahutu bariye inka z'abatutsi. Ibi
byo nta n'ikibazo mbifiteho kuko umunyabyaha wese numva ahaniwe icyaha yakoze
nta kosa mbibonamo. Aubwo ikibazo cya mbere ni ukumenya niba abishyuzwa izo nyama
baba bagihari? Ese abasabwa kwishyura izo nka nibo koko bazisahuye mu batutsi
barazibaga barazirya muri '94?
Ikibazo
cya kabiri ni agaciro: Ese koko inka 100 zaririwe mu murenge wa Rusiga mu 1994,
ubaze ingo zihari ugakuba n'ibihumbi 300 ubwo ayo mafaranga ntiyaba asumbye
kure agaciro izo nka zari zifite? Ese meya afite ububasha bwo kwishyuza
ibyangijwe mu 1994? Meya
arakoresha imvugo irimo gukabya gutesha agaciro abenegihugu nk'aho agira ati:«Ubwo rero igikoko
kikurira inka kikakurusha kurakara» Niba inka zarariwe n'abahutu
ubwo kuri meya Kangwagye, ibikoko ni abahutu!
Burya
mu buzima ni byiza kubaha n'abandi kuko nawe utaba uzi aho buzira ugeze. Ibyo
byo kwishyuza bose utarobanuye, bituma abariye izo nka bishyuzwa bicye hanyuma
abatarabigizemo uruhare bakaryozwa ibitari bikwiye! Nta burenganzira kandi uyu
muyobozi afite bwo gushinja umunyamakuru ingengabitekerezo ya Jenosidi kuko
kubariza abaturage nta kosa ribirimo!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blog spot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355