Guhera FPR yagera ku butegetsi i Kigali, umutima wari muri Kongo. Leta zunze
ubumwe z'Amerika ziheruka gutangaza ko, ku bwa minisiteri yabwo ishinzwe ububanyi
n'amahanga, babona intara ya Kivu y'epfo na Kivu y'amajyaruguru zarigaruriwe n'u
Rwanda. Mu Ugushyingo 2013 ubwo M23 yatsindwaga, Perezida Paul KAGAME w'u
Rwanda yavuze ko M23 yarwanyijwe byihuta kandi ikarimburwa kubera ko abayigize
ari abatutsi.
Niba Kagame yazirikanaga
ko Bihozagara yavuze ukuri akaba ariko amuziza, ubu yamwiyambaza akamugira
inama
Ku italiki 04 Nyakanga 1999, Jacques BIHOZAGARA yari ambasaderi w'u Rwanda
mu Bubiligi. Kuri uwo munsi FPR yarimo yizihiza imyaka 5 yari imaze ifashe
ubutegetsi. Mu kiganiro BIHOZAGARA yagiranye n'abanyamakuru i Bruxelles
bamubajije ku birebana no gushinja Kagame kwambutsa ingabo z'u Rwanda mu kujya
kuvogera ubusugire bwa Kongo Kinshassa.
Iyo ushaka kumenya neza ukuri ku bibera mu gihugu cyawe usubiza amaso
inyuma. Mu gisubizo Ambasaderi BIHOZAGARA yahaye uwo munyamakuru yaramushubije
ati:«Niba abatutsi twarakorewe jenoside mu Rwanda, ntitugomba
kubivanga n'ibibazo bya Kongo- Kinshassa; kereka niba dushaka ko amahanga
yongera kutwibasira(...)»
Kagame akimara kumenya ko Ambasaderi BIHOZAGARA yavuze atya yahise
amwirukana ku buryo kugeza ubu ntawe uzi aho uyu musaza wuje ubwenge n'ubunararibonye
yarengeye muri politiki y'u Rwanda. Nyamara urebye neza ukitegereza wabona ko
ibyo BIHOZAGARA yavugaga ari ukuri kwambaye ubusa ndetse hari ibimenyetso
bitabarika bibigaragaza.
Kagame na FPR baratakambira
umuhisi n'umugenzi ngo babarasire FDLR nk'uko barimbuye M23 mu gihe amahanga
yibasiye Kigali kubera M23
Muri politiki burya hari ibintu bibamo ariko mu by'ukuri nta musaruro.
M23 ikimara gufata Goma, isi yose yarasakuje maze Kagame abura amahoro mu
mutima biba ngombwa ko azitegeka kuvamo ariko akaba yarabikoze ku itegeko rya
Obama utwara USA.
Icyakurikiyeho ni ukurwanya M23 maze ihita itsindwa. Uku gutsindwa
kwatumye Kagame afatwa nka GASHOZANTAMBARA mu karere maze si ugusaba ko FDLR
irimburwa ngo nk'uko M23 zarimbuwe ariko biranga biba iby'ubusa. Kugeza n'uyu
munsi nk'uko umusaza nyakubahwa Ambasaderi BIHOZAGARA yabivuze, dore hashize
imyaka 16, amahanga yose ubu yibasiye u Rwanda kubera ikibazo cya M23 rwananiwe
kurangiza.
Impamvu iki kibazo kitarangira ndetse ku bwanjye nkaba mbona kizasama
abagitangiye ni uko bacyemuza ibibazo ibisubizo bitari byo. Nawe se wavuga ko
M23 iharanira uburenganzira bw'abanyamurenge warangiza ukarwanisha ingabo z'u
Rwanda mu gihugu cy'abandi(...), bamwe bati tubahe imbabazi, abandi bati
batwarwe i LA HAYE, abandi bati M23 UGANDA yiteguye kubaha ubuhungiro niba RDC
itabacyuye, Kigali yo iti M23 yaba yitegura kongera gushoza intambara muri RD Congo!
Nk'uko byavuzwe na
Ambasaderi Herve Ladsous wa France muri UN-Security Council, ikibazo cya FDLR
gitandukanye cyane n'icya M23
Muri iyo nzika ya Kagame n'agatsiko ke, basabira FDLR kurimburwa, birengagiza
ikintu gikomeye. FDLR ni impunzi zahunze kera ziharanira gutaha mu gihugu cyazo
mu mahoro mu gihe M23 ari ingabo z'ikindi gihugu zavogereye ubusugire bw'ikindi
gihugu. Iki cyonyine kirahagije ngo umuryango mpuzamahanga usabe Kagame gushyikirana
na FDLR aho kuyimishaho amabombe.
Kuba Ambasaderi BIHOZAGARA yaravuze ibintu none tukaba turimo kubibona
nyuma y'imyaka 16, twese abanyarwanda bikwiye kutubera gihamya ndakuka ko u
Rwanda rutabuze abanyabwenge n'inararibonye, ko ahubwo babuze uruvugiro. Umunsi
igihugu cyabonye umuyobozi uha abana b'u Rwanda uburenganzira bwo kuvuga
akabari ku mutima, mbabwije ukuri u Rwanda rw'icyo gihe ruzaba rutemba amata
n'ubuki!
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri
na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355