Pageviews all the time

KIGALI-AMAKURU YIHUTIRWA: Muri Kigali icyoba ni cyose ntawe unyeganyega, ntawe uzi ikiza gukurikiraho! Mu Rwanda hose birabujijwe kumva BBC uzafatwa ayumva azafungwa imyaka 25. Nta munyarwanda ucyemerewe kujya muri UGANDA na KENYA akoresheje INDANGAMUNTU: Baragera ku mipaka(Cyanika, Gatuna na Kagitumba) bagategekwa gusubirayo gushaka pasiporo igura 50,000 Frw/ UDAHEMUKA Eric

Umupaka wa Cyanika


Amakuru ya nyuma agera kuri SHIKAMA aremeza ko uko bucya, uko amasaha yisunika, uhagarara muri Kigali ukagira amakenga akomeye. Ibi biraterwa n'uko nk'uko bimaze imyaka 3, nta muntu n'umwe wemerewe guhagararana n'undi mu nzira nyabagendwa ngo bamarane iminota irenze umwe kuko ako kanya hahita haza abantu bambaye siviri utazi iyo bavuye bakabategeka gutandukana byihuse!

Ibi bimaze iminsi, ariko amakuru SHIKAMA tubonye muri aka kanya, arerekana ko nyuma y'urupfu rw'umusaza RWIGASS(RWIGARA Assinapol), Dr. GASAKURE Emmanuel, Major KAYITARE wari mu barinda Kagame ba hafi cyane n'itangazwa ry'ihunga rya MITALI Protais, abantu muri Kigali bafite ubwoba bwinshi cyane ku buryo abantu batazi uko biri bugende!

Mu Rwanda hose birabujijwe kumva BBC uzafatwa ayumva azafungwa imyaka 25

Amakuru yari asanzwe ni uko Kagame amaze gutamazwa ku kaga yakururiye u Rwanda yahise ategeka ko BBC ifungwa. Hahise hatangira ubushakashatsi bwayobowe na Martin NGOGA yanzura ko BBC igomba gufungwa burundu maze Kagame ahita amwohereza muri EALA kugira ngo amukize abanya-Kigali bakundaga BBC byabuze urugero!
Umupaka wa Cyanika


Muri ayo mayeri yo gupfuka umunwa itangazamakuru, abantu bumviraga BBC kuri SHORT WAVES none nazo FPR imaze gusenya DEUTCHE WELLE-KINYINYA yatumaga bishoboka. Abantu bakaba basigaranye uburyo bwo kuyumvira kuri MURANDASI(INTERNET). N'ubwo bimeze bityo, amakuru aturuka i Kigali aremeza ko ubu hatanzwe itegeko mu gihugu hose ko umuntu uzafatwa arimo kumva BBC azahanishwa gufungwa imyaka 25.

Nta munyarwanda ucyemerewe kujya muri Uganda akoresheje INDANGAMUNTU: Baragera ku mipaka(Cyanika, Gatuna na Kagitumba) bagategekwa gusubirayo gushaka pasiporo igura 50,000 Frw


Amakuru agera kuri SHIKAMA aravuga ko ubu nta munyarwanda wemerewe kujya muri Uganda na Kenya adafite PASSPORT. Nk'uko SHIKAMA yabibwiwe n'umugore wabyibwiriwe n'abashinzwe gucunga umupaka wa CYANIKA-BURERA DISTRICT, ubu ngo uragera ku mupaka ufite indangamuntu bakagusubizayo bakagutegeka kujya kuzana PASSPORT igura ibihumbi mirongo itanu by'amanyarwanda.
Uyu  mugore ni Minisitiri Ambasaderi Rugwabiza Valentine yari ku mupaka
i Cyanika kuri 3/12/2014  abakozi baho bamusobanurira iby'uhuzwa ry'imipaka ryagombaga gutangira  mu minsi 7!

Twibutse ko FPR yari yagaragaje ko bikwiye guhuza imipaka no koroshya urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu(ibicuruzwa) hagati ya Kenya, Uganda n'u Rwanda bityo bemeza ko INDANGAMUNTU yaba ihagije. Amakuru agera kuri SHIKAMA avuye ahantu hizewe i Kigali aravuga ko impamvu FPR yari yifuje ko abaturage bakoresha INDANGAMUNTU mu kujya Uganda na Kenya byari uburyo bwo kugira ngo Kigali yohereze maneko nyinshi muri ibi bihugu bibiri ariko Kagame na Gen. Jackson NKURUNZIZA(abenshi bita Jack NZIZA) ngo baje gusanga maneko nyinshi zigenda ntizigaruke.

Ni uburyo bwo gufunga umupaka ngo abanyarwanda batinyagambura no kubanyunyuza

Mu buryo bugaragarira buri wese, biraboneka ko icenga ririmo ari ukubuza abantu gutarabuka. Ni ukubuza kandi abaturage kujya gusura abavandimwe babo muri ibyo bihugu no kubangamira ubucuruzi, ariko ikiruseho harimo no kunyunyuza imitsi y'abaturage kuko niba itegeko ribaye kuzana PASIPORO igura ibihumbi mirongo itanu murumva ko abanyarwanda bashobora kuyabona ari mbarwa.

Ibi byose n'izindi ngamba zizafatwa hanyuma SHIKAMA ikihutira kuzibamenyesha, nibyo bituma ubwoba bwiyongera mu mitima y'abanyarwanda batuye imbere mu gihugu. Ikibazo kikaba kumenya uko abaturage baza kubyifatamo muri iyi minsi: Ese ukeneye wese kugenda azabasha kwigondera PASAPORO? Ese Leta izagera aho idohore abaturage bakomorerwe? Ibibazo ni uruhuri mu Rwanda rwa KAGAME na FPR-INKOTANYI!!!

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355