Pageviews all the time

ITANGAZAMAKURU NA POLITIKI: Ikurwaho rya MININFOR igasimbuzwa MINICAAF byari imbanziriza mushinga-mubisha wo kugurisha ORINFOR, kwirukana BBC, DW na RFI mu Rwanda no gupfuka burundu iminwa y'abanyamakuru babusanya n'agatsiko/ UDAHEMUKA Eric


Pr Lawurenti NKUSI
Maze iminsi nibaza icyo umuntu yakora ngo agorore inzira zibusanye zamunze ubutegetsi bwite bwa Leta y'u Rwanda irangajwe imbere na KAGAME na FPR ariko nibuka ko ntari umunyapolitiki ahubwo ndi umunyamakuru.


Nzi neza ko itangazamakuru na politiki ari WINSIGA TURAJYANA ari nayo mpamvu niyumvisha ko abagomba gucyemura ibibazo by'u Rwanda bakarukura mu gasitwe rwatewe na Kagame bari maso kandi ko impera n'imperuka bazaha abanyarwanda igisubizo.

Inshingano yanjye nk'umunyamakuru ikaba kandi ikazakomeza kuba gusesengurira abanyarwanda amakuru ahari arebana n'ubuzima bwabo no kubagezaho amakuru yandi batazi ariko bakeneye kumenya.

Minisiteri y'itangazamakuru ubu ntikibaho mu Rwanda ku itegeko ry'umunyagitugu Paul KAGAME

Niba Kagame na FPR mbere yo gufata ibyemezo bibukaga ibyo bavuze cyangwa ibyavuzwe n'abari babegereye byatuma bikubita agashyi. Kubera ukuntu ibibazo bisobekeranye mu Rwanda, kugira ngo usobanure kimwe ibyo wanditse binyure ababisoma, bigusaba guhuza ingero nyinshi z'ibyabaye byabaye intandaro z'ibyemezo bigayitse byafashwe hanyuma.

Mu mwaka w'2008, abanyamakuru twakoreye amahugurwa ku nsanganyamatsiko yo gutara amakuru kinyamwuga. Ayo mahugurwa twayakoreye muri Église Presbytérienne du Rwanda (EPR) mu Kiyovu cy'abakire(icyo haruguru y'umuhanda). Nibuka neza ko icyo gihe Madamu INGABIRE Marie Immaculee uyobora TRANSPARENCY INTERNATIONAL RWANDA muri iki gihe yari perezida w'inama y'ubutegetsi y'inama nkuru y'itangazamakuru mu Rwanda(MHC) naho Prof. NKUSI Laurent akaba yari minisitiri w'itangazamakuru.

Mu muhango wo kudusoreza ayo mahugurwa, mu ijambo yatubwiye, Prof. Laurent NKUSI wari minisitiri w'itangazamakuru yavuze ko minisiteri y'itangazamakuru n'ubwo ayiyobora abona irimo ibibazo no kunanizwa na sisiteme leta ikoreramo ku buryo bidakwiye kuzadutangaza umunsi iyo minisiteri izaba itakiriho!

Perezida Kagame yategetse ko MININFOR iseswa igasimbuzwa MINICAAF idafite icyo imariye abanyarwanda

Nk'uko Prof. Laurent NKUSI yabitubwiye, ntibyateye kabiri Kagame aba ategetse ko minisiteri y'itangazamakuru iseswa hirengagijwe akamaro ntagereranywa yari ifitiye umuryango nyarwanda. Mu rwego rwo kugira ngo Kagame acubye uburakari bw'abanyamakuru yahise ategeka abakonikoni be guhimba minisiteri isimbura iyi maze bahimba iyiswe MINICAAF(MINISTRY OF CABINET AFFAIRS) bisobanura mu Kinyarwanda ngenekereje MINISITERI ISHINZWE IMIRIMO Y'INAMA Y'ABAMINISITIRI

Muti ese iyi minisiteri ikora iki? Imariye iki abanyarwanda? Mu by'ukuri iyi minisiteri nta kamaro kayo. Impamvu ni uko inama y'abaminisitiri iterana rimwe mu cyumweru(kuwa gatatu) n'ikindi gihe cyose bibaye ngombwa. Ku mbonerahamwe y'abakozi bo muri perezidansi hariho uwo twita DIRECTEUR DE CABINET DU PRESIDENT DE LA REPUBLIQUE(Umuyobozi w'imirimo mu biro bya perezida wa Repubulika).

Uyu niwe ushinzwe kugena italiki inama y'abaminisitiri izabera, agatumira abo bireba bose kandi akaba afite n'ikipe ye yo mu kazi ishinzwe gufata inyandiko-mvugo no kugena ibitangazamakuru bigomba kuyitangariza abaturage. Uyu murimo wonyine niwo minisitiri Stella Ford MUGABO uyobora MINICAAF akora nta kindi! Nkaba nibaza icyo DIR-CAB wa Kagame akora? Hanyuma nkanabona bitari ngombwa gushinga iyi minisiteri.

Gukuraho MININFOR yari imbanziriza-mushinga wo kugurisha radiyo Rwanda n'Imvaho Nshya muri ORINFOR

Hari inyandiko nabateguriyemo uko ibyubako ya radio Rwanda yashenywe ikibanza kikagurishwa muzayisoma vuba aha! Ubu ikinyamakuru IMVAHO NSHYA cyamaze kugurishwa cyegurirwa abikorera ku giti cyabo ku buryo byanatumye abakozi bamwe birukanwa.

Ngarutse kuri radiyo Rwanda, ubusanzwe radiyo ya leta itangaza gahunda za leta. Kuri radiyo Rwanda siko biri kuko ubu yabaye iy'ubucuruzi bigera n'aho amatangazo yamamaza aca mu makuru hagati.

Ikindi ni uko FPR yategetse abashoramari bose bashaka kwamamaza kubikorera kuri radiyo Rwanda gusa utabikoze akirukanwa mu gihugu. Aka kajagari kose kakaba karimo kuba kubera ko minisiteri yagenaga amategeko y'itangazamakuru ikanagenzura iyubahirizwa ryayo umunsi ku munsi agatsiko kayisheshe.

Gukuraho MININFOR byari mu mugambi wagutse wa FPR wo kwirukana burundu mu Rwanda B.B.C-DEUTSCHE WELLE-R.F.I

A. BBC: Filimu Rwanda's Untold Story yambitse ubusa Kagame abenshi bayifata nk'aho ariyo mbarutso yo guhambiriza BBC mu Rwanda ariko sibyo! Kuva mu 2003, ubutegetsi bwa FPR bwari burwaye BBC. Mu kiganiro Prof. Laurent NKUSI yahaye Komisiyo NGOGA yatangaje ko nawe ubwe akiri ninisitiri w'itangazamakuru yifuje kenshi ko BBC yafungwa(Buriya yashakaga kuvuga ko yahatiwe kuyifunga).

Ibi byavuzwe na Prof. Laurent NKUSI nibyo byashyizwe mu bikorwa filimu igisohoka BBC irafungwa kandi nzi ko itazapfa yongeye gufungurwa mu Rwanda mu gihe cyose Kagame azaba akiri perezida w'u Rwanda. Abakekaga ko izongera kuvugira i Kigali mushatse mwakurayo amaso!

B. DEUTSCHE WELLE: Iyi radiyo y'abadage nayo Kagame amaze imyaka ayirwaye siwe ubonye imuvira aho! Icyo yo izira ni uko iminara yayo yatumaga abanyarwanda bumva n'amaradiyo Kagame adashaka ko abanyarwanda bumva(RADIYO IMPALA). Ikindi ni uko ikibanza kinini cyane kandi cyiza bihebuje ibyuma byayo byubatseho i Kinyinya Kagame na FPR bari banyotewe kukigurisha ngo bakirye dore ko batariye bicye.

C. RADIO FRANCE INTERNATIONAL(R.F.I-FM 91,9 MHZ-KIGALI): Mu kiganiro n'abanyamakuru, Kagame aherutse kuvuga ko RFI yihaye gukurikirana akantu kose kabereye mu Rwanda kugera n'aho itangaza iby'urupfu rwa RWIGARA Assinapol(Ukwishinganisha kw'umuryango we). Ubwo rero mwitegure ko RFI ariyo igiye gufungwa i Kigali.

Ibi rero, ubibonye ukiyumvisha ko Kagame ahangara gufunga ibitangazamakuru mpuzamahanga, wakwibaza uko agenza abanyamakuru bakorera mu Rwanda ari na ba kavukire! Intego aba agira ngo bibwirize bafunge umunwa burundu. Ibi byose ni ingaruka z'ifungwa rya minisiteri y'itangazamakuru bityo abanyamakuru babure kirengera kuko inzego zigenzura bahawe zitahawe ububasha.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355