Ubu
hashize imyaka 21 uhereye mu 1994. Abantu bavutse muri uriya mwaka ubu bamaze
guca akenge ku buryo babasha gufata icyerecyezo cy'ubuzima. Ariko rero,
abavutse mu 1994 na nyuma yaho ntibashobora kumenya no gusobanukirwa ukuri
kwuzuye ku Rwanda rutegekwa na FPR muri iki gihe kuko itegeko rihana icyo Paul
KAGAME n'agatsiko ke bise ingengabitekerezo ya jonosidi ridafurutse rwose.
Mu
1994 nari mfite imyaka 16 irengaho amezi make. Indege ya Habyarimana ihanurwa
mu ijoro ry'italiki 06 Mata 1994 nari naraye kwa marume w'umututsi witwaga
RUHANGARA Dan wari utuye ku Buhanda bwa Kabagali. Saa cyenda zo mu rucyerera
yarambyukije ahita antegeka gutaha n'amaguru nihuta nkagera aho nkomoka i
Gakurazo mu Byimana kuko yambwiraga ko nimpatinda interahamwe zimpitana.
Ngitirimuka koko baraje bamwicana n'abana be bose n'umudamu we babaziza gusa ko
bari abatutsi(Mana ubakire kandi ubiyereke iteka!).
Ukuri ku buzima bw'umunyarwanda bwa buri munsi ntacyo wambeshya
Ntanze
uru rugero kugira ngo mbereke ko '94 nari nciye akenge ndetse ko nibuka neza
ibyabaga icyo gihe ndetse n'ibyagiye bikurikiraho byose ku mibereho ya buri
munsi y'umunyarwanda kandi nanagize amahirwe yo kumenya byinshi kurushaho
kubera kuba umunyamakuru: Nasuye mu ngo zabo abahutu n'abatutsi benshi cyane
kandi tukaganira.
Itegeko rihana ingengabitekerezo ya jenosidi: «Igikangisho Kagame
yashyizeho kugira ngo hatazagira umuhutu wongera gukopfora mu Rwanda»
Mu
ndirimbo yaririmbwe na Orchestre Impala yitwa HILARIYA, hari aho baririmba ngo...KANDI BYOSE BIZASHIRA
HASIGARE URUKUNDO...Nibyo koko ibi byose twirirwa twigaraguramo hano
ku isi umunsi umwe bizashira hasigare urukundo. Nyamara ariko na mbere yo
kugera kuri uwo munsi abo mu isi banga urunuka ariko abakiranutsi tukawukumbura
kuko udukura mu magorwa y'iyi nyagwa y'isi; tugomba gukorera igihugu cyacu neza
tutihenda kandi tutabangamira umuturage.
Mu
Rwanda nta muhutu n'umwe ufite ijambo, ntawe utsindira akazi ngo bakamuhe. Aho
i Muhanga bavuga ubwanjye nahakoze ibizamini ndabitsinda nimwa akazi gusa kuko
ndi umuhutu. Abo FPR yashyize muri izo nzego zirirwa zibamba abahutu ni
abatutsi bananiranye kandi bayobewe ubuzima icyo aricyo ariko cyane cyane
bashutswe na FPR kugira ngo yo yigerere ku mugambi wayo wo gutanya abanyarwanda
no kubiba urwango hagati y'abahutu n'abatutsi ingoma ibihumbi.
Kanaka cyangwa nyirakanaka afite ingengabitekerezo ya jenosidi: «Iyi
nteruro ntiyuzuye ikeneye ubwunganizi kugira ngo inoge»
Kubera
ukuntu abahutu mu Rwanda bahinduwe ibikange, iyo hagize ugerekwaho ingengabitekerezo
ya jonosidi ntanibuka kubaza no gusobanuza ibyo aribyo kandi koko ndabumva
ntawe babaza kuko bahita bahindurwa ruvumwa. Mu isesengura ryanjye, mbona
kuvuga ko kanaka afite ingengabitekerezo ya jonosidi bidahagije. Ugomba
gusobanura abo agambiriye kurimbura abo aribo.
Niba
ubifitiye gihamya vuga uti kanaka afite ingengabitekerezo yo kurimbura cyangwa
iganisha ku kurimbura abahutu, abatutsi cyangwa abatwa noneho ubonereho
unasesengure ibyo yavuze ubihuze n'icyo aricyo(ubwoko bwe) maze ufate umwanzuro.
Urugero: Ejo bundi mu biganiro birebana no kwibuka
byabereye i Nyabikenke muri Muhanga umusaza ukuze yagize ati:«Uko byamera kose
umuhutu, umututsi, n’umutwa ntibashobora gusa nk’uko mu ishyamba inturusu
idashobora gusa nka barakatsi, ihene idashobora gusa nk’intama, umuhutu
ntashobora gusa nk’umututsi» Amakuru
ya nyuma aravuga ko uwavuze iyi nteruro ubu yaburiwe irengero kubera gushinjwa
ingengabitekerezo ya jonosidi ndetse umuyobozi w'ishuri icyo kiganiro
cyaberagamo akaba ariwe ubu ufunzwe azira gusa ko ibyo byavugiwe mu ishuri
ayobora nk'aho yari yatumye uwo musaza kubivuga!
Ibyo uyu musaza yavuze ni ukuri kwambaye ubusa ariko hakenewe
kongeramo inozamvugo
Mu
by'ukuri icyo uyu musaza yavuze n'ubwo ntari mpari ndabasha kucyiyumvisha. Ni
uko wenda uyu musaza atageze mu ishuri ubundi iyo uvuze ubwoko uba ushingiye ku
mico gakondo no ku migenzo ijyana n'imyitwarire bya buri munsi. Koko uko abatwa
bitwara mu Rwanda bitandukanye cyane n'imibereho y'abatutsi.
Ibi
ndabizi kandi n'imbere y'umucamanza nabisobanura. Abatwa bakunda intama,
abatutsi bakunda amata kuko nyine bakunze kurangwa no korora inka(Ubwo nanjye
iyo mbyandikira i Kigali bari kunshinja ingengabitekerezo ya jenoside!!!) Aho
nganisha ni uko bari bakwiye ahubwo kumusobanuza neza icyo yashakaga kuvuga
kuko nta kosa mbona mu byo yavuze. Ndisobanura: Ariwe(uwo musaza) wemera ko
hutu, tutsi na twa bihari na Kagame na Dr. Habyarimana Jean Baptiste bavanyeho
ubwoko mu Rwanda, ubwo ufite ingengabitekerezo ya jenoside kurusha undi ni nde?
Hano
murahita mwumva impamvu FPR yakuyeho ubwoko mu nama nari ndimo yabereye muri
LEMIGO HOTEL-KIMIHURURA maze Dr. Habyarimana Jean Baptiste agatakambira abari
bitabiriye inama ngo be(twe)meze ko nta bwoko buba mu Rwanda ngo kuko ariko
bamutumye!!!
Niba
umuntu avuga ko amoko 3 adasa kandi nawe ari ubwoko bumwe muri ayo moko 3
wansobanurira ute ukuntu afite ingengabitekerezo ya jenoside? Ese afite iyo
kurimbura nde??? Ese umuntu ashobora kugira ingengabitekerezo yo kwirimbura we
ubwe? Ese iri jambo iyo rivugwa n'umututsi yari kurigiswa?
Ubutegetsi bwa FPR burangajwe imbere na Paul KAGAME nibwo bufite
ingengabitekerezo yo kurimbura umuhutu, kumucecekesha no kumubuza kugera ku
byiza by'igihugu
Kubera
ko niyemeje kurwanya akarengane mu Rwanda kandi nkaba nifuza ko abanyarwanda
bose bagira ijambo ku gihugu cyacu, ndasaba ubuyobozi bwa muhanga ko
bwarenganura uyu musaza niba ataricwa kuko maze kwerekana ko arengana. Uwo
GASHUGI Innocent ushinzwe urubyiruko i Muhanga uri mu babambye uwo musaza
ndamuzi cyane ndetse ntarahunga yari inshuti yanjye magara. Uyu GASHUGI ni
umututsi, twiganye muri Kaminuza turangije umwaka wa mbere biramunanira
baramwirukana kubera ubuswa. Yahise ajya muri ULK ku Gisozi i Kigali naho
biramunanira none arimo arica agakiza i Gitarama.
Uyu
Gashugi yafatiwe ku mugore w'undi mugabo yagiye kumusambanya ariko kuko ari
umututsi ntawigeze agira icyo amukoraho. Kuko uwo mugabo ari umuhutu nta jambo
agomba kugira, ntagomba kurenganurwa n'ubutabera abasore b'abatutsi
bamuvogereye mu rugo rwe! Ibi ni inkuru nahagazeho kuko byabaye nkiba i
Gitarama kandi muri uyu mugi wa Gitarama nahatuye kuva 2001 kugera 2014 ku
buryo mpazi neza n'amahano yose ya FPR yahaberaga.
Aho
i Muhanga, kugira ngo uzahabone akazi uri umuhutu ntibishoboka. Madamu
MUTAKWASUKU Ivona uyobora aka karere ni umuhutukazi ukomoka i Nyange-Kibuye
ariko ntashobora kurenganura abahutu kuko nta bubasha afite mu by'ukuri.
Ubwanjye nahakoze ikizami ku mwanya wa JADF(JOINT ACTION DEVELOPMENT FORUM)
ndatsinda barakanyima, ku itegeko rya General MUBARAKA MUGANGA, bagaha umututsi
witwa Gonzague wakoraga muri banki y'abaturage i Musambira wari watsinzwe uyu
nawe akaba yari inshuti yanjye.
Icyo
gihe abakozi benshi b'akarere ka Muhanga bari banzi byarabababaje cyane ariko
babura uko bagira. Kandi hari n'abandi barenganywa batya igihugu cyose. Ibi
rero hari abantu batazi ukuri kw'ibibera mu Rwanda bagendera mu cyuka gusa.
Niyo mpamvu navuze kandi nzakomeza mvuge ko iyi mitegekere ya FPR ifutamye itya
ahubwo yo yujuje ibipimo by'ingengabitekerezo yo kurimbura burundu ABAHUTU kuko
umuntu akwimye akazi wagatsindiye, bakagusambanyiriza umugore ntukome,... Ubwo
se ntuba urutwa no kutabaho.
Mu
gusoza iyi nyandiko, navuga ko mu by'ukuri abahutu n'abatutsi twagombye kuba
umwe kuko mu bigaragara ntacyo dupfa, ariko imitegekere ya FPR yatumye n'ahari
agasigisigi ko gusa, gusabana no kubana hagati y'aya moko yombi kagenda
buheriheri ku buryo numva uriya musaza akwiye kurenganurwa. Abatutsi barahabwa
byose mu gihe abahutu bitwa ibikoko, ibivume, ibisimba. Uwishe inzirakarengane wese
yaba umuhutu cyimwe n'umututsi koko aba ari ikivume mu muryango w'abantu!
Ariko
sinumva ukuntu umuntu utarakoze icyaha yazizwa ibyaha byakozwe n'abo mu bwoko
akomokamo hanyuma leta ibimuziza ikarenga ikavuga ko nta moko abaho mu
Rwanda!!! NTA GUCOGORA TUGOMBA GUKOMEZA GUHARANIRA KO ABANYARWANDA BOSE BAGIRA
UBURENGANZIRA BUNGANA KU BYIZA BY'IGIHUGU CYABO
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355