Pageviews all the time

Inyandiko zo mu bubiko: Anje Kagame hari ibyo yumva kimwe na Kizito Mihigo muri uru urugamba rwo kubohora u Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro. Rubyiruko rundi rwo mu Gatsiko, namwe nimukanguke buracyeye!/NKUSI Yozefu



Anje  Kagame
Iyi nyandiko yaciye bwa mbere kuri SHIKAMA kuri 12/5/2014

Ifungwa rya Kizito Mihigo ryababaje abari bamuzi bose, baba abanyarwanda bari mu Rwanda n’abari mu mahanga ndetse n’abanyamahanga. Imbuga nyinshi, amaradiyo anyuranye, ibinyamakuru byo hirya no hino ku isi, byose byagiye bigaruka ku ifungwa rya kizito Mihigo byerekana akababaro byatewe n’iki gikorwa benshi bitaga ko kigayitse .Imwe mu maradiyo yavuze birambuye ku ifungwa rya Kizito Mihigo ni Ijwi ry’Itahuka, iradiyo ya RNC leta ya Kagame Pawulo ishinja Kizito Mihigo kuba yarakoranaga nayo kugirango bahirike ingoma ye. Abacikacumu bagiye batanga ibitekerezo byabo kuri kimwe mu biganiro cyamaze hafi isaha n’iminota mirongo ine n’itanu, bemezaga ko ifungwa rya Kizito Mihigo ryatewe n' ishyari rya Kagame Pawulo yari amufiyiye ko yabonaga agiye kugera ku gikorwa cyo kunga abanyarwanda kandi we byaramunaniye. Intandaro y’ifungwa rya Kizito Mihigo ariko abenshi bayibona mu bitekerezo bikubiye mu ndirimbo aherutse gushyira ahagaragara yise «igisobanuro cy’urupfu» aho yerekanaga ko inzira nziza yo kunga abanyarwanda ari uguha agaciro abahitanywe na jenoside n’ibindi bitiswe yo. Amatohoza urubuga rwanyu Shikama ruherutse gukora ku mbuga nkoranyambaga Tuwiteri( Twitter) na Fesibuku(Facebook) aragaragaza ko abanyarwanda benshi  cyane cyane urubyiruko bashyigikiye iyi myumvire ya Kizito Mihigo , urugero ruri hafi akaba ari Anje Kagame nkuko tugiye kubibona mu kanya.

Ese Kizito Mihigo koko  yari afite intego yo kunga abanyarwanda, kandi  yari hafi kuyigeraho?
Aba batumirwa bo ku Ijwi ry’itahuka, bemeje ko Kizito Mihigo uyu mugambi we wo kunga abanyarwanda yawutangiye kera akiri n’i Buraya aho yari yaragiye kwiga ibyerekeranye no kuririmba. Aho i Buraya ngo yajyaga ajya gususurutsa abariyo n’indirimbo ze  ku butumire bw’amashyirahamwe y’Abahutu, maze akabasigira ubutumwa bwiza bw’ubwiyunge, ngo bakabimukundira cyane. Abatutsi ariko ngo bakamubaza bati ese na ba bicanyi usigaye ujya kubacurangira ku buryo byagezeho basa n’aho ubona batamwiyumvamo rwose. Ubu buhamya bukaba bushimangirwa n’inkuru zimaze iminsi zandikwa na Tom Ndahiro muri Rushyashya aho yikoma Kizito Mihigo  amushinja ko ari i Buraya yari mu ishyirahamwe ryitwa  Ibuka Bose ririmo abo yita abanyarwanda b’Imvange nka Ndagijimana Yohani Mariya Viyana wahoze ari Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga ku ngoma ya Kagame, n’abatutsi  badashyigikiye gahunda za Leta ya Kagame nka Mukashema Siperansiya nyina w’umuziranenge Sheja wicanywe n’abasenyeri n’abandi bihaye Imana benshi i Gakurazo. Iri shyirahamwe ngo rikaba rikangurira abanyarwanda kwibuka abantu bose bahitanywe n’amarorerwa yabaye mu Rwanda.( Umugereka wa 1: Mu Bubiligi Kizito Mihigo yari mu kitwa IBUKA BOSE / Rushyashya)
Kizito Mihigo ngo uyu mugambi wo kunga abanyarwanda rero  yarawukomeje agarutse no mu Rwanda. Aba batumirwa bagiye bavuga indirimbo zirenze eshatu za Kizito Mihigo zirimo amagambo akomeye kurusha ari mu gisobanuro cy’urupfu. Umunyamakuru yaratangaye arababaza ati none se kuki Leta ya Kagame ubu ariho icukumbuye indirimbo ze ikaba imufungiye ubutumwa yari asanzwe atanga? Aba bose bahurije ku kintu kimwe bati:
« Kagame ntashaka umuntu umenyekana mu gihugu kumurusha, kandi ibyo Kizito Mihigo yari yarabihgezeho».
Ibi by’uko Kizito yaririmbye kuva kera indirimbo zirimo ubutumwa butyaye nka buriya bwo mu gisobanuro cy’urupfu byagarutsweho nanone na Tom Ndahiro muri Rushyashya no mu Muvugizi.wordpress aho yemeza ko Kuva Kizito yatangira kuririmba yaririmbaga ibintu binyuranye n’umurongo Leta ya Kagame yihaye ariko ikaba ibivumbuye itinze, aho agira ati:
« Erega burya na ya ndirimbo twashyize imbere yitwa ngo Twanze gutoberwa amateka ntaho itandukaniye n’igisobanuro cy’urupfu!» ( reba umugereka 2: Jenoside Yakorewe Abatutsi Ni Ubugome Burenze Ubundi, Si Inzira Yabaganishaga Heza (Igice cya 1)/Rushyashya)
 Igisobanuro cy'urupfu/Kizito Mihigo

Niba rero ari abavugira Leta ya Kagame n’abayirwanya bose bemeza ko Kizito Mihigo yatangiye guhitisha indirimbo ziganisha ku bwiyunge kera, nta shiti  ko ari  umunyarwanda washoboraga kunga abanyarwanda kuko bose bamwiyumvamo atari ukubera amagambo ari mu ndirimbo ze gusa, ahubwo no kubera ibikorwa bye bindi birenzeho nko gusura imbohe akazishyira nazo ubutumwa bwiza. Uku kunga abanyarwanda kukaba kwarananiye Kagame, iyi ikaba ariyo ntandaro y’ishyari ryaganishije ku ifungwa rya Kizito; aka rero kakaba ari akarengane katigeze kabaho ku isi: gufungwa kubera ko warushije umutegetsi runaka kumenyekana!  Kagame rero yagombye kumenya ko Umuntu akundirwa ibikorwa bye adakundirwa ubwoko runaka akomokamo,indeshyo ye cyangwa ibara ry’uruhu rwe, nkuko Bob Marley yigeze kubivugaho ati:
« Abantu ntabwo bakunda  Bob Marley, icyo bakunda mbere ya byose ni ubutumwa buri mu ndirimbo za Bob Marley»
Kuri Fesibuku hariho abafata ibihe Kizito Mihigo arimo nka bimwe by’ibabazwa rya Yezu i Nyabihanga( Getsamane)
Tukimara kumva iki kiganiro cy’Ijwi ry’Itahuka, Shikama yahise ijya kureba uko  urubyiruko rundi rutekereza kuri iyi myumvire ya Kizito rubicishije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Fesibuku na Tuwiteri .Mu minsi yashize, twagiye tubagezaho bimwe mubyo twasanze kuri Fesibuku, urubuga usangaho rubanda rwa giseseka,  ahanini rugizwe n’ urubyiruko rucishaho inyandiko akenshi ziba ari ngufi,  ibyo bandikaho bikaba byibanda ku ngingo runaka y’amakuru urebye aba agezweho muri icyo gihe. Twongeye rero gusura Fesibuku dusanga urubyiruko runenga ibyemezo bya Leta ya Kagame byo gufunga Kizito Mihigo abenshi ubona bafataga nk’amizero y’u Rwanda rushya, ukurikije inyandiko zabo.Ku buryo bamwe badatinya kugereranya  ibihe Kizito arimo nk’ibihe bya nyuma bya Yezu Kirisitu igihe yari i Nyabihanga( Getsemani) bagiye  kumubamba aho umwe mu rubyiruko yandikiye nyina wa Kizito Mihigo amwibutsa uko Bikira Mariya yari ababaye muri iryo bambwa, ko nawe bumva akababaro uwo mubyeyi wa Kizito afite. ( Reba umugereka3: / Fesibuku)
Anje Kagame hari ibyo yumva kimwe na Kizito Mihigo: abapfuye bose bagomba guhabwa agaciro kamwe.
Ntitwahagarariye aho kuko twajyiye no no ku rubuga nkoranyambaga Tuwiteri(Twitter)akenshi usangaho abategetsi, abaherwe bo muri iyi si n’imiryango yabo. Ni kenshi Kagame Pawulo ajya akunda gutanga ubutumwa ku bantu banyuranye abicishije kuri Tuwiteri, nka bumwe yahaga igisoda cye bwo kurangiza umwaka wa 2013, agiteguza ko  kizagira ibizazane muri 2014 ngo ariko kikazabitsinda. Mushikiwabo Luwiza nawe asigaye ahunga abanyamakuru akaba ariho atangariza uko leta abereye umuvugizi yumva ikibazo runaka. Nkuko twabigenje kuri Fesibuku, twibanze gusa ku nyandiko  zagiye zitangwa n’urubyiruko tutari bushyire kuri uru rubuga zose tukaba twahisemo kubashyiriraho imwe nkuko twabikoze kuri Fesibuku.
Aha rero tukaba tugiye kurebera hamwe uko Anje Kagame, umukobwa wa Kagame Pawulo yumva iki kibazo Kizito yafungiwe. Nkuko twabivuze dutangira,  akenshi intandaro y’ikibazo cya Kizito nkuko abenshi babyemeza barimo n’abacikacumu baganiriye na Radiyo itahuka, Kizito ariho azira imyumvire ye y’ukuntu ikibazo cy’amoko cyugarije uRwanda cyarangira. Aho abona abapfuye bose bagomba kwibukwa kimwe. Konti ya Anje Kagame igihe tuyisura kuri 3/5/2014, hariho twitisi zirenga ibihumbi birindwi. Bikaba byerekana ko uyu munyarwandakazi azi gusabana; ibibazo byose bamubaza arabisubiza, yewe niyo byaba bitavuga neza umuryango we.
Kuri 7/4/2014, Anje Kagame yanditse ku rukuta rwe rwa Tuwiteri  ko umutima  n’amasengesho bye yabyerekeje mu rwamubyaye  mu gihe bibuka abo twabuze muri iyi myaka makumyabiri bitewe na jenoside Nyarwanda, ibi bikaba bitandukanye n’ibyo leta yigisha ko hagomba kuvugwa jenoside yakorewe abatutsi kandi ikaba ariyo yonyine yemewe kandi yibukwa gusa. Ikindi ni uko Anje Kagame arangije kwandika ubu butumwa bwe yashusahanyije imitima itatu uwa bururu, umuhondo n’icyatsi, bivuga ko abishwe bo mu moko yose uko ari atatu bagomba kwibukwa kimwe. Aha akaba abibona kimwe na Kizito Mihigo uvuga ko tugomba gusabira abazize jenoside n'ikitariswe jenoside, abazize kwihorera cyangwa indwara, ati abo nabo ni abavandimwe turabasabira.

e.I. Kagame ‏@AngeKagame  Apr 7
My heart & prayers are back home today as we remember those we lost 20 years ago in the Rwandan genocide. #Kwibuka2
Hari ibyo  Anje Kagame atumva kimwe na Kizito Mihigo
Nkuko twabivuze tugitangira, Kizito Mihigo ni umusore witangiye kubohora u Rwanda, atabicishije mu masasu cyangwa se ibindi bikorwa by’urugomo, ahubwo akabikora abinyujije mu nzira y’amahoro. 
Iyi ngengabitekerezo ye ikaba igaragara mu ndirimbo ze zose ariko iyamamaye cyane ikaba ari iyo yise «inuma», twese tuzi ko ari inyoni ishushanya amahoro, akaba yaranayigize ikirangantego cya Fondasiyo ye. Muri iyi ndirimo, Kizito yerekana ko nta yindi nzira abanyarwanda bacamo ngo bubake igihugu cy’ubumwe, amahoro n’amajyambere usibye iyo nzira y’amahoro n’ababyumva kimwe nawe bahisemo kandi bashyize ku ntebe aho agira ati:
«Inuma y’urukundo n’ umubano mu bantu, iyo numa niyo nziza niyo  twe twimitse, wa numa we 
ngwino»

Anje Kagame we abona ko inzira umubyeyi we Pawulo Kagame yahisemo yo gutsimbakaza umutekano hakoreshejwe politike ikarishye ariyo nzira yonyine u Rwanda rugomba kunyuramo kugirango hatazongera kuba jenoside yabaye igihe amahanga yatereranaga abantu bariho bicwa hakoreshejwe imihoro n’amashoka.Akaba abona rwose ko abantu bagomba kumva neza umubyeyi we kubera iyo mpamvu.
https://pbs.twimg.com/profile_images/461035986550415362/_XyBUIPX_bigger.jpeg
"we ought to be somewhat understanding of his aggressive security policies that ensure his people are never subject to extermination again."
"before we hurl accusations against a man who witnessed the world's abandonment of his people to machetes and axes..."

Urubuga Shikama ni urubuga rusomwa cyane mu bihugu hafi ya byose byo ku isi. Nyuma y’u Rwanda, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika(USA) aho Anje Kagame ari ubu, ziza ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abantu benshi basoma  Shikama. Turakangurira  rero Anje Kagame kujya asoma Shikama cyane kugirango asobanukirwe n’ukuri ku bibera mu Rwanda, tuvugaho buri munsi tudasobwa tutanabogamye. Iyi nzira uyu mubyeyi we yahisemo, ntabwo ari inzira iganisha abanyarwanda ku mahoro n’umuutekano nkuko Anje abitekereza, ahubwo iraganisha u Rwanda ahabi cyane nkuko byagiye bivugwaho muri iyi minsi n’abanyamakuru, abanyepolitike n’abandi bantu  banyuranye bo mu nzego zose. Azasome inyandiko iherutse gusoka ku rubuga rwa Daily nation  yo kuri 1/5/2014 yanditswe na Isaak Masidza  ifite umutwe ugira uti:” How not to run a country like a business”, tugenekereje mu Kinyarwanda bikaba bishatse kuvuga ngo:" Ni gute igihugu kitayoborwa nk’ikigo cy’ubucuruzi"( Reba umugereka wa 4: How not to run a country like a business/Daily nation)

                 Ikiganiro Kizito yagiranye n'itangazamakuru Agatsiko 
                               kataramugeraho ku rutonde rwako
Iyi nyandiko irerekana ko muri Afurika, abantu bose bagera ku butegetsi bahita babubyazamo inzira yo gukira vuba aho gushishikazwa n’iterambere ry’abaturage babatoye. Asoza inyandiko avuga ko ahenshi usanga umukuru w’igihugu yarafashe byose, abatavuga rumwe nawe akabasigira ubusa. Aba bombi ngo ntibatinya kugonganisha amoko bakomokamo ngo bagere kuri bwa butegetsi abandi babugumeho ku buryo ayo moko ahabwa imihoro yo gutemana hagati yayo ngo aha ararwanira abamaranira ubutegetsi bayakomokamo. Masidza arasoza atanga urugero ku Rwanda, aho avuga ko mu gihe isi yose yibuka imyaka 20 jenoside ibaye mu Rwanda, muri Afrika yose hari ibimenyetso bigaragaza ko hashobora kuba nanone ikintu nk’icyo.  Anje Kagame muri Shikama tukaba tumubwira tuti:
Politike ikarishye ya Kagame Pawulo si iyo gukingira ubwoko ubu n’ubu, ahubwo ni iyo gukingira inyungu z’Agatsiko kagizwe n’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi, kaheje bene Ngofero mu byiza by’igihugu cyabo, kica, gafunga kakanabatoteza. Iyi politiki ikaba itaganisha ku mahoro n’ubumwe byimitswe na Kizito Mihigo n’abandi twese tubyumva kimwe  nawe, ahubwo iganisha igihugu ku rupfu.
Nubwo Anje atabona kimwe na Kizito Mihigo uko amahoro n’ubumwe byasakara mu Rwanda, ntawabura kumushimira iriya ntambwe amaze gutera yo kumva ko abapfuye bose bagomba kwibukwa kimwe. Umuvandimwe Yozefu Matata niwe ukunda kuvuga ko Leta ivangura abapfuye idashobora  kunga abazima; aha nkaba nemeza ko atibeshye! Anje Kagame nakomeze asome Shikama asobanukirwe n’uko imbaga y’abanyarwanda ibona uko amahoro yasagamba mu Rwanda, bitandukanye n’uko umubyeyi we abibona kandi babyumva kimwe.
Urubyiruko nirukanguke buracyeye rugere ikirenge mu cya Kizito Mihigo
Embedded image permalink
Anje Kagame n'umubyeyi we.
Urubyiruko ruva mu Gatsiko narwo nirukanguke buracyeye rutangire rushakishe ukuri kuko ikinyoma ababyeyi barwo bimitse kiriho gitsimburwa ku ntebe, bikaba bishoboka cyane ko ejo kizaba kitakiri kuri iriya ntebe kicajweho. Kubaha umubyeyi wakubyaye ni rimwe mu mategeko y’Imana, kandi na Shikama ikaba ibibashishikariza. Ariko gushaka ukuri wasanga gutandukanye n’ikinyoma wigishijwe n’umubyeyi wawe, si icyaha na busa gufata kwa kuri ukakwicaza ku ntebe y’umutima wawe, ukakwandika hose nka Anje Kagame, ukanakuririmba hose washaka ukabizira nka Kizito Mihigo. Mutagatifu Pawulo nawe aratubwira ati: “ Muzamenya ukuri kandi niko kuzababohora”. Twese hamwe duhaguruke, dushakishe ukuri, tukwimakaze, tukwamamaze hose maze tubohoke  ari nako tubohora urwatubyaye. Ibi bikaba biri mu ntego twihaye muri SHIKAMA igira iti  SHIKAMA, uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma”
Tukaba dusoje iyi nyandiko dutura urubyiruko rwose rw'u Rwanda aka karirimbo ka Nyakwigendera Rugamba Sipiriyani:" Nzataha Yeruzalemu nshya"




SHIKAMA uharanire ko ukuri gusimbura ikinyoma

Nkusi Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
__________________________________________________________________________

Reba hano hasi  imigereka yavuzwe mu nyandiko
IMIGEREKA

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355