Pageviews all the time

Dr. MUKABARAMBA Alvera umunyamabanga wa Leta muri MINALOC uvuga ahumbaguza, ateshaguzwa kubera ukuntu Kagame na FPR bamuhahamuye mu matora ya perezida muri 2010 aho yari kandida ku itike ya PPC; akoresheje ishyaka rye PPC ikosa rya politiki asabira Paul Kagame guhindura itegeko nshinga ngo azapfire ku butegetsi/ UDAHEMUKA Eric

Dr Mukabaramba Alvera

 Buri wese agira uko abona ibintu akagira n'umubera icyitegererezo mu buzima bwe. Ku giti cyanjye nzahora nzirikana n'icyubahiro cyinshi Dr. NTAWUKURIRYAYO Jean Damascene kuko ari umugabo utavugirwamo kandi akaba umutaripfana.


Dr. Ntawukuriryayo mu matora yo muri 2010 bamuteye ubwoba bamusaba kuvanamo ake karenge arabangira barinda batinyuka kumwirukana kuri perezida wa sena bamuhohoteye kuko bari bazi neza ko atari kwemerera Kagame guhindura itegeko nshinga.

Aho bigeze ikibazo cy'u Rwanda si Paul KAGAME wenyine ahubwo ni n'abamushuka ngo barengere imbehe zabo kuko bazi neza ko umunsi yavuyeho bazajyana nawe

Mu gitabo cyitwa «Art de gouverner par les lois et par la force» cyanditswe n'umutaliyani Machiavel Nicolas agaruka cyane ku ijambo kubeshya riranga abanyapolitiki. Mu matora ya perezida yo mu 2010, Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera ufite impamyabushobozi y'ikirenga mu kuvura abantu yari kandida perezida ku itike y'ishyaka rye PPC.

Mu gikorwa narimo cyo gukurikirana amatora nk'umunyamakuru icyo gihe, nari mpagararanye na Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene ku marembo ya Saint Andre i Nyamirambo arimo gukurikirana uko amatora agenda kuko yari kandida perezida ku itike ya PSD.

Abicanyi ba Kagame baramuhamagaye bamutegeka kureka kwiyamamaza arabyanga. Dr. Mukabaramba Alvera wa PPC nawe Kagame yamwoherereje abicanyi be ngo ahagarike guhatanira umwanya wa perezida maze arabyemera. Niba mukurikira politiki y'u Rwanda umunsi ku munsi mwibuka ko uyu Dr. Mukabaramba Alvera amajwi yose ya PPC yayahaye Paul KAGAME. Maze nawe amaze kurahira amugororera kuba umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y'abaturage muri MINALOC ku Kacyiru i Kigali.

Bishoboka bite ko Dr. Mukabaramba Alvera wa PPC uzi neza Paul Kagame yamusabira guhindura itegeko nshinga ngo akomeze amujujubye?

Bavandimwe banyarwanda mwese nkunda ntarobanuye, Dr. Mukabaramba Alvera ntimushobora kumbwira ngo munyemeze ko akunda Paul KAGAME ngo mbyemere kuko ibyo mvuze hejuru nabihagazeho. Muri aka gasuzuguro, niho Paul Kagame yamuhereye umwanya ariko mu by'ukuri w'ububwa kuko atari awukwiye.

Iyi myitwarire rero yo gukorera kuri baranyica no kwicara mu ntebe zikaraga bumva badagadwa, nibyo bituma biyumvamo ko badafite Kagame bayazicaramo. Aba kandi nibo barimo gushuka Kagame kugira ngo yongere afate indi manda ariko bakaba barimo kumucanira atari uko bamukunze ahubwo ari uko bazi neza ko umunsi azaba atagihari bazajyana nawe!

Ibyo mu Rwanda birakaze: Paul Kagame atangaje ko ataziyamamariza indi manda inkomamashyi zitabarika zakwimanika mu mugozi

Muti ese birashoboka??? Cyane!!! Ikibazo kiri mu Rwanda kandi kikaba gihatse byose ni ubutegetsi bwubakiye ku muntu umwe ariwe Kagame. Abategetsi benshi bakorana nawe yabahaye imyanya amaze kubakoresha amakosa n'ibyaha bihanwa n'amategeko ku buryo kuba Kagame ari i Kigali kandi afite ububasha bwose, ariwe gakingirizo konyine bafite gatuma badatwarwa mu butabera.

Paul KAGAME afite abasirikari batabarika bamaze imbaga ariko akirirwa abongera impeta(amapeti) aba ntibamwemerera kuvaho. Mu basiviri bari mu butegetsi naho si miseke igoroye, abo mu mashyaka atari FPR, Kagame yabategetse gusenya amashyaka yabo kugira ngo abahe imyanya. Amazina yabo mpora nyagarukaho:

Mitali Protais wasenye PL akananyereza umutungo wayo, Cheikh Mussa Fazil Harelimana wasenye PDI, Dr. Mukabaramba Alvera urimo gusenya PPC, PDC,... Aba bo rero ikibazo bafite ni uko Kagame aramutse agiye, abarwanashyaka bo mu mashyaka yabo basenyeye muri FPR babarya ku manywa y'ihangu!

Abacuruzi n'abanyamadini bamwe nabo Kagame umunsi azaba atagihari baziyahura

Ibibazo biri mu Rwanda ni ikirunga, ntabwo ari aba gusa, tugiye mu bucuruzi harimo abikubiye isoko ry'ibintu byose bakima amahirwe bagenzi babo kuko bahagarikiwe na FPR. Aba rero bazi neza ko Kagame atifatiye manda ya gatatu(3) ishyari ry'abacuruzi bagenzi babo ryabagwa nabi cyangwa nabo bakabagerera mu kebo bagerewemo.

Mu madini naho ni uko ndetse ho birenze ibyo wakwibwira. Muri Kigali hari abantu bashinze amadini kubera FPR bakaba ari ba pasitoro, musenyeri, intumwa nka ba GITWAZA ba RWANDAMURA ariko ari na maneko za Kagame. Muri aba harimo abasambanya abagore b'abakirisitu babo ariko umugabo akaba atavuga kuko aziko barara bamwishe.

Aba bakora ibi byaha bingana bitya kuko bahagarikiwe na FPR na Kagame, ntibashobora kwifuza ko Kagame avaho kuko nabo ariwe gakingirizo kabo gatuma ubutabera bubarunguruka butabacakira ariko bakaba bazi ko impera n'imperuka bazabyishyura.

Umunsi amahanga yasananiye Paul Kagame nk'uko bimeze i Bujumbura kwa Petero NKURUNZIZA azabyitwaramo ate?

Mu gusoza iri sesengura ryanjye, ntabwo nagenda ntagize icyo mvuga k'uko mbona bizagenda kuri Kagame. Mu by'ukuri, uretse abatazi ibibera mu Rwanda, nta watinyuka kuvuga ko abavuga ko Kagame nadatorwa baziyahura, abavuga ko bamaze kumutora muri manda ya 3(Secteur RONGI-MUHANGA) ntawavuga ko aribo babyibwiriza.

Aya mashyaka nayo ya ba bashimira mu irira, nayo ntawatinyuka kumbwira ko bene yo barimo kuvuga ibi babiterwa n'urukundo bakunda Paul KAGAME, ashwi da!!! Amerika nayo ubu irarikanuye. Kagame rero USA ishobora kuzamuha gasopo ikamubuza gufata indi manda kandi ndemeza ko ariko bizagenda hatinze amataliki gusa.

Ikibazo rukumbi ni iki: Kagame azahitamo iki? Maze kwerekana uko abo mu gatsiko bamubundarayeho atari urukundo bamukunze ahubwo ari uko ari inyungu bamukuraho no kuba abakingiye ikibaba. Nabumvira akongera akiyamamaza azaba ahaye imbaraga abamurwanya baba ab'imbere mu gihugu n'impunzi ziba mu mahanga kandi zizaba zibonye uburyo bwo guhuza imbaraga no kurushaho kumvikanisha ikibazo cy'u Rwanda.

Perezida Paul KAGAME niyumvira igitsure cya USA akemera kurekura ubutegetsi agaharira abandi, abo mu gatsiko ke ntabwo azabakira ndabarahiye! Ku mpande zombi ari mu muriro utazima ariko n'ibir'amambu yahitamo kubahiriza itegeko nshinga noneho ikibazo cy'abamukomeyeho kigacyemurwa n'ubutabera.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no

Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355