Pageviews all the time

Rugamba Sipiriyani wayoboraga Amasimbi n'Amakombe yahanuriye Kagame ibizamubaho igihe yari afite imyaka 20 gusa ati: "Jya wibeshya ugire cyera ngo urusha abandi ubwenge, ukomeze wice abandi mu mayeri umunsi utabikeka uzakacirwa nugirango urahunga bibe iby'ubusa; jya wirinda iby'abandi itegeko urigire intwaro winumire" Ese aho ibyo yahanuraga ku GACA kacu ntibyegereje?/ NKUSI Yozefu


Abazi Rugamba Sipiriyani bemeza ko yari umuntu w'umukirisitu nyakuri; niyo mpamvu bamwe bamufata nk'umuhanuzi ndetse hariho abatangiye guhwihwisa ko abanyarwanda bagombye gutangira gukusanya ibyangombwa bisabwa na kiliziya Gatolika kugirango uyu mugabo agirwe UMUHIRE. Ni mu gihe rwose kuko nta kintu na kimwe nyakwigendera Rugamba yaririmbye kitarabaho, nikitarasohora neza cyaba kiri mu nzira.

Rugamba Sipiriyani aririmba iyi ndirimbo " AGACA", ni muri za mirongo irindwi; muri Shikama twagenekereje dusanga  Perezida wa FPR  Pawulo Kagame yari afite imyaka hafi 20, nta nubwo yari azi ko igihugu cy'u Rwanda kizagwirirwa n'ishyano kigaterwa n'Inkotanyi zikakigira ayo ifundi igira ibivuzo. Iyumvire iyi ndirimbo itagira uko isa ukuntu agereranya Kagame n'Agaca kabiciye bigacika. Kagakoresha amayeri menshi kagatsemba imishwi y'inkoko, ariko igihe cyarageze na Nyiri urugo yiga andi mayeri abatura umuheto n'umwambi arakahuranya kisenyura ku butaka!!!!
Byumvuhore mu ndirimbo ye "Demukarasi" asa n'ugaruka kuri ubu bucakura bwa Kagame Pawulo aho yerekana ko byose bitangira abanyarwanda bagiye babeshywa ko Inkotanyi zibazaniye Demukarasi, Abanyabyumba nkuko Shikama itahwemye kubibagezaho,  nibo ba mbere bamenye ukuri kw'iyo demukarasi igihe batumizwaga mu manama ngo aha barahabwa ibiryo bakabarohamo amasasu, barangiza bagatwika imirambo yabo ngo bitazamenyekana ko Inkotanyi zica, ko abahutu aribo bicanyi.

Ntihateye kabiri Kagame ati Ikinani mugihanure ( reba filimu: Untold Story ya BBC), twifatire ubutegetsi. Abatutsi benshi bakoranye na Kagame ubwabo bemeza ko ariwe tatanze amabwiriza ku iraswa ry'iyi ndege ndetse bakanemeza ko hari ibyitso byinshi byoherejwe kuri za Bariyeri kwica abatutsi; muri ya mayeri Rugamba avuga, bagahita babwira abafite za Kamera gufatata amafilimu yo kwereka isi ko Abahutu ari abicanyi, nta muzima bagira. Kwica abasenyeri n'izindi nzirakarengane mu Rwanda ntabwo byiswe ubwicanyi ahubwo byavuzwe ko ari abana bakubaganye  bakarasa abasenyeri n'akana Sheja! Kwica impunzi muri Zaire ubu yabaye RDCongo nabyo byavuzwe ko bashunguraga abahutu bazima n'abicanyi!

Hakurikiyeho gukora za porotike na poropagande byo gukomeza kwerekana ko abahutu ari abicanyi nta muzima ubamo. Ibi Kagame Pawulo ubwe yarabyivugiye muri kimwe mu biganiro yagiranaga n'abanyamakuru ubwo umwe muribo yamubazaga kimwe mu bibazo tuzi ko bitegurirwa mu biro kwa Kagame ati: " kuki muri leta mushyiramo n'abicanyi?" Kagame nawe ati: " Turabizi ko barimo ariko nta kundi twabigenza tugomba nabo kubaha imyanya mu butegetsi". Aha yashakaga kubeshya amahanga ko leta ye rwose itavangura kugeza n'aho isangira ubutegetsi n'abahutu b'abicanyi, kandi akibutsa abatutsi ko abo bahutu bose babona ari abicanyi.

Izi poropagande zishingiye ku kinyoma, zarakomeje maze akayabo k'amadolari gasukwa mu gukina za filimu, hirya no hino ku isi hashakwa abakinnyi b'ibyamamare, ndetse  Kagame Pawulo Perezida wa FPR ashyiraho ikigo gishinzwe izo za filimu kikaba gifite icyicaro ahantu hitwa mu Gishanga hakurya y'uriya muhanda uri munsi ya Kiyovu y'abakene witwa Poids Lourds( Soma puwa luru), aha ubwo mperuka kuhagenderera muri 2008, nahasanze ababiligi, abafransa, ndetse n'abanyamerika. Umwe muribo twariherereye mubaza niba ibyo arimo bitamutera isoni ambwira mu gifransa ati :" l'argent n'a pas d'odeur mon cher". Tugenekereje ni nko kuvuga ati " ifaranga ntirigira impumuro, mugenzi wanjye". Ibi bikaba byerekana ko ibyo akora atabyemera abikorera aya nda nkuko tubivuga mu kinyarwanda.

 Abandi bashyizwe muri iyi gahunda y'ikinyoma ni abanditsi b'ibitabo b'abanyamahanga  nabo bahawe akayabo; abandi ni abiyita ko bavugira abacitse ku icumu bibera i Buraya nka wa mugabo w'umuzungu w'umufransa n'umugore we w'umututsikazi; abandi ni abanyamakuru nabo bagize amahirwe yo kurya kuri ayo mafranga y'ikinyoma nka FRANCOIS Soudan wa Jeune Afrique; Andrew Mwenda wo muri Uganda n'abandi. Abandi bashyizwe muri iyo gahunda y'ikinyoma ni abiyita ko bihaye Imana nka Rick Warren; Abaherwe nabo bataviramo aho kuko nabo bakoresha u Rwanda mu kwinjiza akayabo nka Bill Gate  uri inyuma ya cya gikorwa kigayitse cyo kugesa imboro z'abanyarwanda hakoreshejwe Prepex( ka gapira twazirikaga ku murizo w'inka nyuma y'icyumeru tukawuca) ubu ibihumbi bitabarika bikaba byaragizwe ibiremba; abandi ni abanyepolitike nabo bafasheho ikinyoma cya Kagame nk'umushinga winjiza akayabo nka Bill Clinton na Tony Blair. Abambari bari muri iyi gahunda y'ikinyoma ni uruhuri, ubarondoye bwakwira bugacya!

Nubwo aka Kayabo kose k'amafranga kapfushijwe ubusa hagurwa bariya banyamahanga bose, ndetse hagashakishwa n'abanyarwanda b'inzobere nka Dr Alfred Ndahiro ukora mu biro bya Kagame akaba ashinzwe iki kinyoma aho gukora umwuga we w'ubwarimu muri kaminuza, ibi bikaba ariko bimeze no kuri minisitiri Pr Rwakabamba Silas, hagataho inzobere mu gutukana nk'abashumba Tom Ndahiro, n'abandika ibyegeranyo by'ibinyoma nka Pr Shyaka cyangwa Dr Habyarimana Yohani Batisita ngo ushinzwe ubumwe n'ubwiyunge, shikama yigeze kumwandikaho inkuru igaragaza ukuntu we n'umugore we binjiza mu rugo rwabo miliyoni zikabakaba 5 z'amafranga y'u Rwanda buri kwezi, nk'umushahara bahembwa na Leta ; ibi byose n'aba bose ntibibujije ingoma ya Perezida wa FPR kuba igeze ku ndunduro, igiye kuba amateka mu gihe gito nkuko byagendekeye iya nyirakuru Kanjogera ka Rwakagara ka Gaga mwene Mutezintare. Ubwo ibinyoma bye byose byubakiye ku mayeri, ubugome, umururumba n'ubusahuzi byamaze gutahurwa, nta kindi gisigaye usibye kumukorera ibyakorewe kariya gaca nkuko  Rugamba Sipiriyani yabihanuye ati :

" jya wibeshya ugire cyera ngo urusha abandi ubwenge, ukomeze wice abantu mu mayeri, umunsi utabikeka uzakacirwa, nugirango uruhunga bibe ibyo ubusa"



Ba nyiri urugo( abanyarwanda twese) rero mukanguke mwikomeza kwisomera ku marwa ( kwirara) kandi agaca kariho kamara inkoko( Kagame wamaze abanyarwanda abatsemba). Ngo abwirwa benshi akumva beneyo.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)


No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355