Pageviews all the time

Ikinyamakuru THE EAST AFRICAN gikozweho na ruswa akangari cyahawe na Paul KAGAME na FPR ngo kijye cyandagaza Nyakubahwa Perezida Jakaya Mrisho Kikwete na repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya kibashinja ubudahuga gukorana na FDLR no kuyitera inkunga/ UDAHEMUKA Eric


Mu nkuru nyinshi SHIKAMA yagiye ibagezaho, ntitwasibye kugaruka ku makimbirane ari hagati ya Paul Kagame utegeka u Rwanda na Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete utegeka Tanzaniya. Ibyo bibazo byose byagiye ahagaragara uhereye aho Kikwete yasabaga ko habaho imishyikirano hagati ya FPR na FDLR.

Intambara iba irarose, Paul Kagame mu ijambo yavugiye muri YOUTH CONNECT kuri sitadi ntoya i Remera (petit stade) ntiyatinye kuvuga ko azategera Kikwete ahantu hizewe akamukindura. Ntabwo ntabyarangiriye aho, Kikwete nawe yatumye kuri Kagame ko azakubitwa nk'umwana urwaye inzoka kandi ko atazamenya igihe yakubitiwe(uwo ni Kikwete wishyuraga Kagame).

Ikinyamakuru the East African cyahinduwe igikoresho cya Kagame mu ntambara ye na Kikwete

Ntabwo byahagarariye aho, twagiye tubabwira kenshi ukuntu FPR iha amafaranga akayabo ibitangazamakuru byo mu mahanga bisomwa cyane kugira ngo biyivuge ibigwi. Hano niho twababwiye ukuntu Kagame ubu yamaze kwigarurira Bechir Ben Yahmed washinze JEUNE AFRIQUE ikora mu Gifaransa.

Aho ni ku rwego mpuzamahanga. Naho mu karere, FPR yafashe icyemezo cyo kuzibya(gucecekesha) ibinyamakuru byasomwaga na benshi kandi bikunzwe mu Rwanda birimo UMUSESO, UMUVUGIZI, UMURABYO, GASABO,...ibindi bitafunzwe ibikatira umurongo bitagomba kurenga. Naho mu karere, FPR yashatse ibinyamakuru iha ruswa kugira ngo biyifashe kwangisha abanyarwanda FDLR mu buryo bwose.

Ni muri urwo rwego kuva aho Kikwete yerekaniye inzira yatuma ibibazo by'u Rwanda birangizwa mu mahoro nta mbunda zongeye kuvugira mu matwi y’abanyarwanda, ikinyamakuru THE EAST AFRICAN gisomwa cyane muri Afurika y'Iburasirazuba cyatumiwe kujya i Kigali gusahurira mu nduru maze gihabwa akayabo k’amafaranga.

Kagame yategetse ko THE EAST AFRICAN igomba kujya itumirwa muri Village Urugwiro uko akoze ikiganiro

Mu rwego rwo gukomeza kurindagiza isi no kuzubaza abanyarwanda, Kagame yafashe ingamba zikaze mu itangazamakuru: Uko FDLR yazamuraga ijwi igira ngo yumvikanishe ko imishyikirano na Kigali ari ngombwa, Kagame anyuze muri THE EAST AFRICAN yahitaga atangaza inkuru z'uko Leta ya Tanzaniya iha FDLR inkunga nyinshi.

Ibi rero byagombaga kugira ingaruka byanze bikunze kuko politiki idakinwa gusa ngo igende uko yaje. Ingaruka zari gushoboka ni uko mu butegetsi bwite bwa Tanzaniya bari kureba nabi Kikwete bikamugabanyiriza icyubahiro kubera kumwangisha rubanda ashinjwa n'igitangazamakuru gukorana na FDLR.

Niyo mpamvu uko muri Village Urugwiro habaye ikiganiro iki kinyamakuru kitahatangwa kimwe no mu bindi bikorwa byose bituma Kagame agaragara neza mu ruhando mpuzamahanga. Iki kinyamakuru kandi kubera iki gihango cyahawe isoko ryo kwamamaza ibikorwa by'agatsiko i Kigali.

Perezida Kikwete yongeye gutsinda Kagame igitego cy'umutwe afunga iki kinyamakuru ku butaka bw'igihugu cye

Amakuru SHIKAMA ikura i Dar Es Salaam no muri NTV aremeza ko Leta ya Tanzaniya nyuma yo kwihanganira igihe kirekire ikinyamakuru THE EAST AFRICAN cyakomeje kuyishinja gukorana na FDLR ubu cyahagaritswe burundu mu mirimo yacyo yose ku butaka bwa Tanzaniya yaba kucyandika, kugisohora mu icapiro kimwe no kugicuruza mu baturage.

Iki kinyamakuru cyari kimaze imyaka 20 gikorera muri Tanzaniya bikaba bigiye kugikoma mu nkokora kuko cyari cyihafite amasoko menshi yo kwamamaza no gutangaza ibikorwa bitandukanye byaba ibya Leta kimwe n'iby'abikorera ku giti cyabo.

Ubu ikibazo cyo kwibazwa ni iki gikurikira: Ko Kagame yari yaragihaye ruswa ngo cyamamaze ingengabitekerezo ye yo kurimbura impunzi ziri muri RDC no gusopanyiriza Perezida Kikwete ubu noneho arabigenza ate? Arafata ikindi kinyamakuru cyo muri Tanzaniya nacyo agihe amafaranga gikomereze aho THE EAST AFRICAN yari igeze? Birasa n'ibitakimushobokeye kuko bigaragaye ko Leta ya Tanzaniya ikurikiranira hafi umunota ku munota ibirebana n'unubano wayo na Kigali.

UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355