Helmoed Römer Heitman umuhanga mu bya gisirikari no kugarura amahoro ibunaka wemeza ko kurimbura FDLR mu by'ukuri bidashoboka |
Hashize imyaka
myinshi umutwe wa FDLR udasiba kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye byaba
amaradiyo, ibinyamakuru byandika, amatereviziyo mpuzamahanga n’ibikorera kuri
murandasi. Iki kibazo cyahagurukije Perezida w’u Rwanda Paul Kagame hambere
agifatanya na Gen. Faustin Kayumba Nyamwasa bigera aho Kayumba ahunga
batarabasha kukirangiza arakimusigira.
Mu mwaka w’2014 muri
politiki yo mu Rwanda havuzwe cyane RNC ya Kaumba na Rudasingwa n’abandi
bafatanije kurwanya ubutegetsi bwa Paul Kagame ariko muri 2015 ubu FDLR niyo
iri ku ruhembe rw’amakuru yandikwa kuri politiki y’u Rwanda kandi koko na
Perezida Paul Kagame bigaragara ko muri uyu mwaka FDLR ishobora kuba imuzonga
kurusha uko RNC yamuzonze muri 2014.
Ikibazo cya FDLR kirenze uko rubanda rwa
giseseka n’abanyapolitiki bagitekereza
Abanyapolitiki burya
mu mibereho yabo abenshi basoma ibitabo iyo barimo gutegura intambara ariko iyo
bageze ku butegetsi ntibasubira mu masomero (Libraries/ Bibliothèques) ahanini
babiterwa n’uko ubutegetsi bashakaga bamaze kubucakira. Abanyapolitiki kandi
bakora ubushakashatsi ni mbarwa ahanini bidatewe n’uko badafite ubushobozi cyangwa
bafite ubute ahubwo bitewe n’uko politiki ivuna cyane kandi ikagutwara umwanya
wawe hafi ya wose.
Ni muri uru rwego
ntekereza ko perezida Paul Kagame n’abo muri FPR i Kigali bumva ko kurandura
FDLR bihagije kubivuga no kujyayo bakarwana gusa. Ndabarahiye ntacyo bishobora
kugeraho na gito kuko munsi aha tugiye kubatekerereza uko ubushakashatsi
n’isesengura bya gisirikari kandi bikozwe n’abahanga banafite uburambe mu
gisirikari babyerekana.
Ibumoso Nyakubahwa Jose E. Dos Santos perezida wa Angola, iburyo Jacob Zuma perezida wa Afurika y'Epfo utagisinzira kubera ikibazo cya FDLR n'ubutegetsi bw'inkotanyi i Kigali ashaka ko cyarangira mu mahoro nta mivu y'amaraso yongeye gutemba mu Rwanda no mu karere k'ibiyaga bigari |
Ibyo impuguke Dr. Mutebi yavuze nk’impamvu
y’uko kurandura FDLR bigoye ni ibinyoma
Mu nkuru ifite umutwe
ugira uti:“Impuguke Dr. Mutebi yasobanuye impamvu FDLR
itazarandurwa” yandikiwe i Kigali mu kinyamakuru IGIHE ku
italiki 05 Mutarama 2015, impuguke Dr Mutebi Frederick Golooba yemeje ko FDLR
itazagabwaho ibitero kuko ngo itabangamiye inyungu z’ibihugu bikomeye ku isi.
Ibi nta kibazo mbifiteho na busa kuko nta makuru menshi mbifiteho ahubwo
ikibazo kiri ahandi.
Dr. Mutebi avuga ko
FDLR hari ibihugu mu karere k’ibiyaga bigari bikorana nayo bikanayikorera
ubuvugizi bakanafatanya ibirebana n’ubucuruzi n’ibyo muri SADC kandi ko FDLR
ibangamiye inyungu z’u Rwanda gusa kuko itabangamiye ibihugu by’ibihangange.
Icyo ntemeranywaho nawe ni uko avuga ko ikorana ubucuruzi n’ibihugu byo muri
SADC aribyo we agaragaza ko ari impamvu ituma itarandurwa. Ikindi cyemeza ko
ibyo avuga ari ibinyoma ni uko iyi nkuru igihe cyayihinduye nyuma iri kuri
google ikaba itandukanye n’iyo bari batangaje uretse ko byavugiwe muri RBA.
Itegeko ry’intambara yo kugarura amahoro
ibunaka ritangaje abasiviri batari bazi
Umuhanga mu birebana
n’igisirikari ukomoka muri Afurika y’Epfo witwa Helmoed Römer Heitman avuga ko
kugarura amahoro ibunaka atari ugupfa kurwana gusa ngo kuko bisaba ko
hubahirizwa mbere na mbere igipimo mpuzamahanga kigenga intambara kivuga ko ahantu hatuwe n’abaturage igihumbi kimwe gusa (1000)
kuhagarura amahoro bisaba kuhohereza abasirikari ibihumbi cumin na bitanu
(15,000) bahwanye n’imitwe y’ingabo makumyabiri ubwo twaba tuvuze ko batayo
imwe igizwe n’abasirikari 750.
Bwana Helmoed Römer
Heitman atangaza ko kubera ko FDLR imaze imyaka 20 mu mashyamba y’inzitane ya
Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo yivanze n’abaturage bayo batuye ku
buso bunini cyane kandi abo baturage yivanze nabo bangana hafi na miliyoni
esheshatu n’ibihumbi Magana atanu by’abantu(6,500,000).
Nk’uko abivuga kugira
ngo ihame ingabo z’umuryango w’abibumbye zigenderaho ryo kugarura amahoro
ibunaka nta muturage w’umusiviri uhutajwe rigerweho bisobanuye ko kurandura FDLR aho iherereye mu
by’ukuri bidashoboka na busa kuko byasaba imitwe y’ingabo ibihumbi ijana na
mirongo itatu igizwe n’abasirikari miliyoni mirongo icyenda na zirindwi
n'ibihumbi magana atanu (97,500,000) kandi zikahaba mu gihe kingana n'imyaka
icumi"
Abasirikari miliyoni 97 n’ibikoresho byabo
mu myaka 10 bazava he? Bahembwa na nde?
Nk’uko uyu muhanga Helmoed
Römer Heitman waminuje mu birebana n’igisiriakri kandi akabyandikaho ibitabo
bitabarika akaba anabyigisha muri Kaminuza abisobanura, kurandura FDLR;
Mushikiwabo yirirwa aririmba mu by’ukuri ntabwo bishoboka kuko bisaba kohereza
mu mashyamba ya RD Kongo ingabo hafi miliyoni mirongo icyenga n’umunani.
Ubwo twagendeye ku
itegeko ryitatu aho twafashe abasirikari bibumbiye muri batayo 20 ku baturage
1000. Aho twafashe impuzandengo y’uko batayo imwe yaba igizwe n’abasirikari 750
uretse ko bashobora no kurengaho kuko biterwa n’uko buri gisirikari cy’igihugu
runaka kibigena ariko ingabo za Loni batayo imwe iba igizwe n’abasirikari 750.
Kuri iki kibazo
umuntu yakwibaza ibibazo birenga za miliyoni ariko twabivunjira mu bibazo
bikeya. Ikibazo cy’ikubitiro ni uko
ingabo miliyoni mirongo icyenda na zirindwi ari abasirikari benshi cyane ku
buryo kubabonera icyarimwe bidashoboka rwose. Ikibazo
cya kabiri: Ibihugu byakwemera gutanga abasirikari bangana batya
ni ibihe? Ese ubundi birabafite?”
Ibumoso Perezida Kagame, iburyo umunya Koreya y'epfo Ban Ki Moon uyobora Loni: Hagati ya bombi ni nde urimo kubeshya undi?, ni nde uvugisha ukuri kuri dosiye ya FDLR? |
Uburusiya, Amerika, Ubushinwa bifite ingabo nyinshi byakwemera ko abakomando babyo bajya kuribwa n’umubu uvuza ubuhuha mu mashyamba ya Kongo nta nyungu bafiteyo ku mugani wa Dr Mutebi Frederick nk’uko yabibwiye Radiyo Rwanda na igihe.com?
Ikibazo cya gatatu: Ingabo zingana zitya ziramutse zinabonetse
uretse ko bitashoboka mu myumvire yanjye, zinabonetse ibikoresho byazo byabikwa
ahagana hehe ko byaba ari byinshi cyane? Ese amafaranga yakoreshwa yo yava
ahagana hehe? Ese ingabo zigana kuriya zajya zirya ibiryo byatekewe ahagana
hehe? Byatetswe na nde ko imiruho iba myinshi kuri iyi si?
Ikibazo cya kane: Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira
Demukarasi ya Kongo n’iyo izo ngabo zaboneka bwakwemera kwakira ku butaka bwayo
abantu bangana batyo? Babasha kugenzura akajagari mu gihugu kirimo abanyamahanga
bangana batyo bafite n’ibitwaro biremereye?
Tuzi ko umuryango
w’abibumbye aho ugiye kugarura amahoro woherezayo ibidege bya rutura byikoreye ibibunda
by’intambara n’ibindi bikoresho bya ngombwa (Logistics) kandi izo ngabo
zigahembwa n’umuryango w’abibmbye. Ese ibi bikoresho byazatwarwa imyaka ingahe?
Ese amafaranga yo kubahemba yava he? Ni nde wakwishingira kubahemba iyo myaka
icumi yose?
Ese iki kibazo ku cyicaro cya Loni i New
York baba bakizi?
Mu by’ukuri naba
nkabije kuba umwana ndetse nkamera nka wa wundi ubaza amenyo y’inkoko kandi
arimo kureba umunwa wayo. Naba nibeshye cyane kandi mvuze ko muri Loni iki
kibazo batakizi kuko nzi neza ko bafite abashakashatsi n’abahanga mu bya
gisirikari banazwi ku isi yose barimo na Martin Kobler uherutse guterana
amagambo n’umuvugizi w’ingabo za Kagame ariwe Brig. Gen. Nzabamwita Yozefu.
Mu yandi magambo,
abategetsi ba Loni i New York ikibazo barakizi neza, bazi ko bidashoboka kandi
ntibashobora gukora ikosa ryo kurasa abaturage b’inzirakarengane batari mu
gisirikari, ndetse kugira ngo byumvikane kurushaho, n’iyo Loni yahitamo kurasa ihereye
ruhande, ntabwo Leta ya Congo yakwemera ko abaturage bayo bahapfira kandi ifite
ijambo rikomeye ku baturage bayo. Muri make ababwira Kagame ko FDLR izaraswa
baramubeshya kandi baramushuka cyane kuko bidashoboka na busa!
Kandi mu isesengura
rya SHIKAMA
turabona neza ko na Paul Kagame na Brig. Gen. Nzabamwita ikibazo bakizi neza
cyane kuko ariyo mpamvu bo bavuga ko ari ukurasa uhereye ruhande n’abaturage
byose ugakoyora ari nayo mpamvu badashobora kumvikana na Leta ya Kongo kimwe n’impirimbanyi
z’amahoro ku isi zirimo n’abakozi ba Loni barimo guhemberwa muri RDC aho
boherejwe.
Kurimbura FDLR ntibishoboka :”Kagame mu
kibazo, FDLR mu kibazo, Kabila mu kibazo: Bizagenda bite?”
Niba Loni izi neza
ikibazo mu mizi, ntekereza ko bitari na ngombwa kohereza muri RDC ku ikubitiro
ingabo zo kujyayo kubungabunga amahoro kuko biboneka neza ko amahoro adashobora
kuhaboneka nshingiye ku bisobanuro n’ubusesenguzi hejuru aha. Ahubwo bari
guhuza Kagame na FDLR ku ikubitiro. Mu yandi magambo abavuga ko ibihugu
byoherejeyo ingabo kimwe na Kagame wagiyeyo inshuro zitabarika bari bagiye kwicukurira
ku mabuye ntiyaba yibeshye cyane.
Ubwo bimeze bitya
rero, Perezida Kabila arakomeza kwisanga mu kibazo cyo gukomeza kubana n’abantu
bitwa inyeshyamaba kandi zifite igihugu zikomokamo. Ibi biranashyira ikibazo ku
baturage ba repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo bamaranye imyaka ingana
kuriya babana n’ingabo zitagira iguhugu.
Nyakubahwa Perezida Joseph Kabila Kabange wa Kongo Kinshasa: Ese ko yemereye Ban Ki Moon ko azarimbura FDLR mu by'ukuri bizamushobokera? |
FDLR nayo iri mu kibazo gikomeye ariko yo igisangiye n’zindi mpunzi z’abanyarwanda kuko kumara imyaka 20 uri impunzi uba umerewe nabi cyane. Abana ntibiga, kwakira imico y’i mahanga itandukanye cyane n’umuco w’abakurambere bawe, kandi nibwira ko FDLR itazahama muri RDC ubuziraherezo byanze bikunze igomba kuzataha mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame
nawe n’abo bakorana i Kigali ari mu kibazo gikomeye kandi kinamurenze nk’uko
nabivuze hejuru aha ku buryo we ahubwo mbona akwiye kwifashisha abajyanama
batamuryarya kugira ngo harebwe icyakorwa. Impamvu mvuze ntya, ni uko kugeza
ubu yemeza ko inzira y’intambara ariyo yasenya FDLR ariko nkaba mbona nawe asa
n’uwumva neza ko bitazashoboka rwose kuko no mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze
ku italiki 15 Mutarama 2015 yavuze ko azabibara abibonye.
Bigende bite? Abazungu se bo bateganya
kurangiza iki kibazo bate?
Mu isesengura ryanjye
uko mbona byagenda ni uko hakwiye imishyikirano kandi itaryaryana hagati ya FPR na FDLR kandi
ndabona Paul Kagame akwiye kuyemera niba ashaka ko u Rwanda rugira amahoro.
Niba bitagenze bitya njye nk’umunyamakuru usesengura ngakurikiranira hafi
iby’igihugu cyanjye, ndemeza ko kibazo cya FDLR kirenze Paul Kagame na Mushikiwabo
ku buryo ibyo barimo gukora byose ubu biganisha ku ntambara baruhira ubusa.
Ku birebana n’uko
mbona abazungu bateganya kuzarangiza iki kibazo, mu by’ukuri ntabwo nababeshya
kuko hano kuri SHIKAMA
twiyemeje kuvugisha ukuri no kurandura ibinyoma iyo biva bikagera. Mu
isesengura ryanjye mperutse kubabwira ko abazungu bahitamo “more
stupid person”. Uko mbibona abazungu bateje ibibazo mu Rwanda mu
1994 kugira ngo iby’u Rwanda bicyemuke bazakora ibishoboka byose bavane mu
nzira uwo bakoresheje penariti u Rwanda rukaba rugeze aho umwana rira nyina
ntiyumve.
Niba Paul Kagame
atemera gushyikirana na FDLR ku meza amwe ngo baturane mu Rwanda badatongana
kandi iyo FDLR ifite inkomoko ku banyarwanda bahunze kubera ko indege ya
Habyarimana yahanuwe na Paul Kagame(Kandi abazungu bazi neza uwahanuye indege
ku buryo Kagame adashobora kubajijisha), niba FDLR itazaba muri RD Kongo
ubuziraherezo, ni ukuvuga ko
abazungu bazakora ku buryo hagati ya Kagame(FPR) na FDLR umwe aberereka kugira
ngo ikibazo cy’u Rwanda kirangire. Rero Paul Kagame na FPR gushyikirana na FDLR
mu by’ukuri nawe bimufitiye inyungu ndetse na FPR yose kimwe n’abanyarwanda
twese twabibonamo inyungu nini cyane bityo n’amahoro agasagamba naho ubundi intambara
igiye kongera kurota amaraso ameneke nta kabuza.
Helmoed Römer Heitman ni muntu ki muri make?
Umuhanga
n’umushakashatsi mu birebana n’igisirikari Helmoed Römer Heitman watangaje
ubushakashatsi yakoze kuri FDLR yabaye umwarimu mu mashuri ya gisirikari muri
Afurika y’Epfo guhera mu 1978. Yagize uruhare rukomeye mu gutegura inyandiko
zirebana n’imishinga ya gisirikari anayobora abagishwanama ba leta y’Afurika
y’Epfo mu bya gisirikari hagati ya 2011-2013.
Yakoze kandi
ubushakashatsi butandukanye anategura inyigo zinyuranye ku mirwano y’ingabo zo
mu mazi, izirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere. Yigishije mu ishuri rya
gisirikari rikomeye cyane ryitwa SA Navy staff
College and consulting work for defence companies anayobora
abakora ubushakashatsi bukorwa ku mbunda yitwa machinegun (soma Mashinigani).
Helmoed Römer Heitman |
GUSHIMIRA: Ndashimira
byimazeyo umuvandimwe wanjye Major Pilote Jacques KANYAMIBWA impunzi
y’umunyarwanda iri hano mu Bufaransa wamfashije kumva no gusobanukirwa uko bikwiye inyunguramagambo za gisirikari no kuzihuza kuko byari binkomereye cyane
kubisobanukirwa.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355