Perezida Petero NKURUNZIZA w'u Burundi: Kugira ngo amahoro
asagambe mu Burundi ukwiye gukora ibishoboka byose ntihagabwe
ibitero ku mpunzi z'abanyarwanda ziri muri RDC
|
Ikinyamakuru cyitwa BUJUMBURA NEWS cyandikirwa mu murwa mukuru w’u Burundi ariwo Bujumbura cyabyukanye inkuru iteye ubwoba ndetse ikwiye gutera ubwoba cyane umuntu wese utuye mu karere k’ibiyaga bigari. Iyo nkuru ifite umutwe ugira uti :
«La Guerre de Cibitoke : L’Agresseur serait venu du Nord et non de l’Ouest!» bisobanuye mu Kinyarwanda ngo : « Intambara yo mu Cibitoki : Uwashotoye u Burundi yaturutse mu Rwanda ntiyaturutse muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo!»
Umunyamakuru wanditse iyo nkuru ariko ntashyireho amazina ye kubera gutinya
ko bamugirira nabi aratangira agaragaza ko abaturage bayobewe uko bifata bitewe
n’uko Leta ya Bujumbura yatinze cyane kugira icyo itangaza kuri icyo gitero.
Kuko abarundi bifuzaga mbere ya byose kumenya uwatinyutse gutera u Burundi
bwabo.
Icyo gitero ngo cyari kigizwe n’abasirikari magana arindwi baturutse mu
Rwanda bakaba barimo abatutsi b’abarundi bahoze muri M23 yatsinzwe uruhenu, harimo
kandi abarundi batavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza, bose bakaba baratorejwe mu
bigo bya gisirikari byo mu Rwanda bakiyongeraho n’ingabo nyirizina z‘u Rwanda.
Infungwa z’intambara
zafashwe mpiri zabwiye abategetsi b’u Burundi akari i Murori
Muri izo ngabo 700 za Paul Kagame zari zigiye guhirika ubutegetsi i
Bujumbura zarishwe karahava izisigaye zifatwa mpiri n’ingabo z’u Burundi. Mu
makuru abo bafashwe mpiri bahaye inzego z’iperereza za Repubulika y’u Burundi
zabemereye ko baturutse mu Rwanda. Bambukiye ku mugezi wa Rusizi.
Amakuru akomeza avuga ko mbere y’uko icyo gitero cyigabwa na Paul Kagame,
iperereza ry’u Burundi ryari rifite ayo makuru ndetse ku buryo baninjiye bazi
ko bazaza maze barabareka barinjira bigira imbere mu gihugu bamaze guhenengera ingabo
z’u Burundi zirabagota maze zibacanaho umuriro karahava kandi ngo ntabwo byari
gushobokera benshi guhunga uretse bakeya basubiye mu Rwanda ubu bakaba barimo
kwivuza ihahamuka mu bitaro bya gisirikari i Kanombe.
Mu mategeko agenga igisirikari birumvikana ko babwiwe byinshi ariko mu
rwego rwo kwanga guhahamura abaturage no kongera urwicyekwe hagati y’ibihugu
byombi birinze kugira icyo bavuga kuri ibyo bintu bitatunguye abategetsi b’u
Burundi kuko twari tumaze iminsi twandika ko Kagame ari mu nzira zo gutera u
Burundi.
N’ubwo Paul Kagame
yateye u Burundi ntabwo umugambi we wagenze uko yabyifuzaga
Nk’uko byasobanuwe n’abafatiwe ku rugamba, ibyinshi mu byavuzwe ubu
bibitswe nk’ibanga na Leta ya Bujumbura. Kuba izo nyeshyamba zarafashwe mpiri
izindi zikicwa nk’intama byabangamiye umugambi wa Paul Kagame washakaga ko ngo
bigira imbere cyane noneho bagashinga ibirindiro mu ishyamba rya Ruzira nyuma
bakazaba ariho bitegurira kugaba igitero simusiga ku mujyi wa Bujumbura.
Kubera ko impamvu itera Kagame kudurumbanya umutekano w’u Burundi
itarakurwaho nta washidikanya ko yiteguye kongera gusubirayo n’ubwo biboneka ko
amasomo arimo guha inyeshyamba ze adafata kuko zishwe mu gihe zo zari ziringiye
kugera kucyo zari zatumwe na shebuja.
Nk’uko icyo kinyamakuru gikomeza kibisobanura kandi natwe tukaba
tutarahwemye kubivuga, Kagame nta mahoro azagira mu mutima we mu gihe cyose
Tanzaniya n’u Burundi bitarategekwa n’abo ashobora kubwira iryo ashatse
kikumvikana. Ikibazo ubu ni ukumenya niba azabishobora kuko n’ibirimo kubera
muri RD Kongo bitamworoheye na busa.
Kugaba ibitero kuri
FDLR ni rwo rupfu rwa Perezida Nkurunziza n’akaga ku baturage b’u Burundi
Icyo kinyamakuru cyandikirwa i Bujumbura kirasoza iyo nyandiko yacyo
kivuga ko mu mpamvu uruhuri zirimo gutera Kagame guhirika ubutegetsi bwa
Nkurunziza harimo n’uko yashakaga gufata intara zimwe z’u Burundi ku ikubitiro
bikazamworohera guhindura ubutegetsi i Bujumbura agashyiraho abavuga rumwe nawe
bityo akaburizamo umugambi wa FDLR wo gusaba ibiganiro ngo ishyikirane na
Kigali yifashishije abategetsi b’i Bujumbura bikazanamworohera kwagura empire
Hima.
Aha ni ku ruhande rumwe, andi makuru nayo SHIKAMA twabonye aturutse i
Kigali aravuga ko Kagame na Mushikiwabo impamvu mumaze iminsi mwumva bashyushye
mu mugambi wo kurasa FDLR bagira ngo umunsi izarasirwaho, bazihute bagabe
igitero simusiga i Bujumbura baciye mu rihumye umuryango mpuzamahanga uzaba na
kamera z’isi yose byerekejwe muri FDLR na MONUSCO.
Niyo mpamvu mvuze ko kugaba ibitero kuri FDLR arirwo rupfu rwa
Nyiricubahiro Petero Nkurunziza ari nayo mpamvu mumaze iminsi mubona Nyakubahwa
Perezida Zuma wa Afurika y’Epfo atakigoheka kuko ari umugabo ukunda amahoro
akaba azi kandi yumva neza akaga Paul Kagame agiye gukwiza mu karere k’ibiyaga
bigari.
FDLR nitaraswa na
MONUSCO, Kagame akambuka muri Kongo guhiga FDLR; guhirika ubutegetsi i Burundi
bizaba bitakimushobokeye
Igisirikari n’intambara ni imirimo igoye kandi isaba imibare n’amafaranga
bitubutse kandi bicunzwe neza. Ikintu gishobora gukiza Perezida Nkurunziza ni
kimwe gusa. Ni uko Umuryango mpuzamahanga wareka rwose kugaba ibitero ku mpunzi
z’abanyarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.
Hari uwambaza ati kubea iki ? Kubera ko MONUSCO nigaba ibitero kuri
FDLR, nta ngabo za Kagame zizaba ziriyo bisobanuye ko nta bikoresho bye
n’amafaranga bye bizashorwa mu gutera impunzi z’abanyarwanda ziri muri RD
Kongo. Ibi kandi biramutse bibaye, mu karere hazaduka akavuyo n’amahanga yose n’itangazamakuru
mpuzamahanga bazerekeza amaso ku birindiro bya FDLR nk’uko nari mbivuze hejuru
aha.
Mu gihe abantu bose bazaba bahanze amaso yabo aho muri Kongo rero, Kagame
azamanura ibibunda bye byose n’ubusobozi bwinshi mu Burundi atere iki igihugu
kandi mu isesengura ryacu muri SHIKAMA, Kagame ashobora kuzakwiza ibihuha mu
karere ko ari abarimo kuraswa muri RD Kongo barimo guhungira mu Burundi bakajya
guhungabanyayo umutekano nka za Mai Mai Cheka, Raia Mutomboki, FNL Parpehutu,
n’abandi.
Ku rundi ruhande, mu isesengura rya SHIKAMA, kubera ko Kagame birimo kuboneka neza
ko ashobora kwambuka muri RD Kongo mu gihe MONUSCO yaba itabashije kugaba
ibitero ku mpunzi z’abanyarwanda bari muri kiriya gihugu nshingiye no ku
iterana ry’amagambo hagati ya MINADEF na MONUSCO, Kagame byazamugora guhirika
ubutegetsi i Bujumbura kubera impamvu eshatu z’ingenzi :
Impamvu ya mbere ni uko Kagame azaba arimo yamaganwa n’amahanga yose kuko
yasubiye muri RDC kurimbura impunzi bittyo icyubahiro cye mu karere k‘ibyaga
bigari kikaba kigenda gitentebuka cyane bikazanagira ingaruka ikomeye kuri FPR
n’umubano wayo n’amahanga azaba atishimiye icyo gikorwa cyo kuvogera ubusugire
bw’ikindi gihugu ubugira inshuro nyinshi.
Impamvu ya kabiri ni amikoro mu buryo bw’amafaranga kuko intambara Kagame
azateza kuri RD Kongo (mu gihe yaba yambutse) izamuhenda cyane kandi imusabe
kwambutsayo ibikoresho byinshi cyane bya gisirikari bitewe n’imiterere ya
kiriya gihugu gifite amashyamba y’inzitane kandi ku buso bw’imirima bunini.
Impamvu ya gatatu ni ingano y’ingabo nyinshi cyane Paul Kagame ashobora
kuzohereza muri RD Kongo mu gihe yaba agiyeyo bityo agasigarana ingabo nke
cyane ku buryo kubona inyeshyamba z’inyamwuga yakohereza guhirika ubutegetsi i
Bujumbura mu by’ukuri bitamushobokera na busa kuko igihugu cyasigaramo ubusa
kandi n’umutekano w’imbere mu Rwanda Kagame azaba akeneye kuwukaza kubera ko
uko wica abandi nawe uba wirabaraba ko baguhitana.
Twibutse ko ibibazo by’ubwumvikane bucye hagati ya Kigali na Bujumbura
atari ibya none kuko icyibukwa cya vuba ari imirambo muri Rweru, icibwa imitwe
ry’ababikira b’abataliyani mu Kamenge i Bujumbura, iyicwa rya perezida
Ntaryamira wapfanye na Habyarimana, none hiyongereyeho n’igitero cy’inyeshyamba
zahagurukiye kuri MAGERWA Rusizi zikambuka.
Mu gusoza iyi nkuru, mu isesengura ryacu muri SHIKAMAturasaba Nyiricubahiro
Perezida Petero Nkurunziza gukora ibishoboka byose akagenda amahanga
akumvikanisha vuba na bwangu ijwi rye aryunga ku majwi y’abandi banyamahoro bo
mu karere barimo kwerekana ko impunzi z’abanyarwanda ziri mu mashyamba ya Kongo
zidakwiye gutsembwa ku maherere.
Nk’uko nabisobanuye hejuru, abategetsi bo mu karere nibananirwa kuburizamo
ibitero bya MONUSCO kuri izo mpunzi zikaraswaho, perezida Petero Nkurunziza
kazaba kamubayeho ntabwo azakira inkotanyi zizamuhitana byanze bikunze kuko nta
mbabazi zigira kandi Kagame yiyemeje kudurumbanya akarere kose k’ibiyaga bigari
uretse ko atarusha ububasha Imana yaremye Abarundi igahanga n’igihugu c’u
Burundi.
UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355