Pageviews all the time

Isengesho ryo gusabira Roho z’abanyarwanda biciwe i Kibeho bakaza gutwikirwa i Byumba ku itegeko rya Paul KAGAME mu rwego rwo kuzimanganya ibimenyetso. Isomo rya mbere: Yonasi: 3, 1-5.10. Isomo rya kabiri: 1Abanyakolinti: 7, 29-31. Ivanjili: Mariko: 1, 14-20."NK'UKO WIYERETSE SAWULI AGIYE I DAMASIKUSI GUTOTEZA UBWOKO BWAWE AGAHINDUKA, GIRIRA IMPUHWE U RWANDA WIYEREKE ABICANYI RUHARWA BARUTEGEKA BITYO NABO BAHINDUKE INDABO NZIZA ZIHUMURIRA ABENEGIHUGU BOSE"/ PADIRI TABARO

Mu 1995 i Kibeho habereye amahano atazabonerwa izina mu mateka y’isi. Impunzi zari imbere mu gihugu zimwe zari zirundanyirije i Kibeho zirinzwe n’abazungu bakomoka mu bihugu byari byohereje abasirikari babyo mu ngabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro mu Rwanda.

Nk’uko byemezwa n’abo basirikari ubwabo, umwe muri bo w’umubirigi yatangarije BBC ko inkotanyi zihageze zabategetse kugenda bakaberereka ni uko batangira kwica impunzi bahereye ruhande. Imitima y’abanyarwanda yaranduye ariko icyahumanye cyane ni ibitekerezo.

Ubusanzwe mu muco w’abantu, iyo umwe muri bo akoze amahano barikanga. Urugero: Iyo umuntu atemye umugore we akamukomeretsa wenda bashyogozanyije abaturanyi barahurura abakamwia gihararumbu. Bakamukurubana no mu nkiko z’isi bakamufunga. Ntibyumvikana ukuntu Paul Kagame kuva mu 1990 yica abanyarwanda b’ingeri zose kugeza n’uyu munsi tubagezaho aya masomo atarunamura icumu ngo inkota ye ihage amaraso.

Ntibyumvikana ukuntu abanyarwanda bemera gukomera amashyi imyaka 20 umuntu wabahekuye abamaraho urubyaro, akabahindura imfubyi, akabamugaza, akabahindura ibirema, akabahindura abapfakazi, akabahindura incike, ndetse ikinababaje kurushaho nawe ntiyunamure icumu ngo adohorere abaturage batagize icyo bamutwaye.

Abaturage barenga 5000 batsembewe i Kibeho na General IBINGIRA ku itegeko rya Paul Kagame, njyewe ubwanjye uteguye  iri segesho nabashije kwivuganira imbona nkubone n’umusirikari wari kumwe na IBINGIRA amurinze kuri uwo munsi wo kumaraho izo mpunzi ambwiza ukri anyemerera ko babarashe ku itegeko ryatanzwe na Paul Kagame. Uwo musirikari arahari ubu aba i Kigali.

Mu isomo rya mbere Umuhanuzi Yonasi aradutekerereza ibyishimo byabaye ubwo abaturage b’i NINIVI bicuzaga Imana ikabababarira. Abanyarwanda baciye umugani ngo “NTA MWIZA NK’UMUBI WUMVA” No mu Rwanda hari abicanyi bamaze abantu kandi bashobora kuronka imbabazi z’Imana bihannye bakaka abaturage imbabazi.

Mu isomo rya kabiri umwanditsi aravugamo interuro ikomeye ikwiye gucibwaho akarongo n’abategetsi b’i Kigali b’abicanyi ruharwa bamaze abantu kandi babyiyiziho kuko atari bose:”Abakoresha b’iyi si ntibagatwarwe nabyo kuko imisusire y’iyi si ihita vuba”

Mu Ivanjiri, Yezu yagiye kwamamaza inkuru nziza mu Galileya kugira ngo avane muntu mu muvumo w’icyaha cyamuhindura imbata iyo cyimwigaruriye. Aho i Galileya Yezu yaranguruye ijwi abwira rubanda ati: NIMWISUBIREHO MAZE MWEMERE INKURU NZIZA. Mu by’ukuri uwaburiye uwe muri ariya marorerwa Kagame yakoreye abanyarwanda ntashobora kubyumva rimwe na rimwe biragoye no gutanga imbabazi ariko ni ngombwa gusengera abanyabyaha.

Muri iri sengesho ryacu, twinginge Imana rugira byose yakire abana bayo bishwe urw’agashyinyaguro i Kibeho Kagame akumva bidahagije ahubwo kubera umutima ukomeza kumukomanga agahitamo ubajyana kubatwikira i Byumba nkaho i Byumba Imana itahabona cyangwa ngo ibone ibyo bakora. Nyagasani Yezu, akira abana bawe barimburiwe i Kibeho ubababarire ibicumuro bagucumuyeho bakiri muri ubu buzima buzima. Girira impuhwe z’igisagirane abishi babo nabo ubahindure kandi ubabuze kuzongera kwica abandi benegihugu kuko amaraso asama kandi agahindura ikivume uwayakarabye ingoma ibihumbi iyo ataguhindukiriye.

Mubyeyi Bikira Mariya, turakwiyambaje ngo uduhakirwe ku mwana wawe mwakire Roho zose z’abana bawe barimburiwe ku gasozi wihitiyemo mu Rwanda ukakabonekeraho abakowa 3 kandi ukabaha ubutumwa ku muryango nyarwanda ariko shitani ikabuzibiranya ntibwere imbuto zikwiriye. Komeza ubungabunge Kibeho yawe kandi uyirinde kuzongera kwakira amahano nk’ayayibayeho kiriya gihe. Amina!

Padiri TABARO
www.shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355