Mu
1990 FPR igaba igitero ku butaka bw'u Rwanda abategetsi bariho icyo gihe batangajwe
no kubona u Rwanda ruterwa kuko bumvaga bitashoboka. Mu 1993 uko intambara
yagendaga ikara isatira Kigali hamwe n'ibinyoma bya FPR tutabashije mu by’ukuri
gutahura muri icyo gihe, abanyarwanda bamwe batekereje ko FPR ifashe ubutegetsi
bwabarutira ubwa MRND.
Mu
2005 icyo gihe Paul Kagame byagaragaraga ko akunzwe cyane. Mu nkiko gacaca
kubera amahano abavuye i Bugande bakoreyemo bahima ABAHUTU kugera no kuyonka,
abanyarwanda baketse ko FPR ari ingoma y'ABATUTSI igamije gutsikamira ABAHUTU bakazumirwa.
Amahano FPR yategetse ko
akorwa mu nkiko gacaca yashyize inzigo hagati y'abahutu n'abatutsi ku buryo
hakenewe GACANZIGO mu muryango nyarwanda
Muri
izo nkiko gacaca abenshi bageretsweho ibyaha batakoze abandi bashinjwa ibinyoma
imbona nkubone n'abaturanyi babo b'abatutsi ku itegeko rya FPR abaturage babireba
baraceceka. Urugero rumwe nigeze kubaha n'uyu munsi ndarugarukaho kuko iyo uvuze
ko urwanya ikinyoma ugomba no kucyerekana kugira ngo wereke abasomyi ko ibyo
uvuga wabihagazeho.
Mu rubanza
rwabereye kuri sitadi ya seminari nkuru ya Filozofiya i Kabgayi haregwaga
umucamanza witwa Pasccal wigishaga mu ishuri rikuru Gatulika ya Kabgayi(ICK).
Uyu Pascal ntibuka irindi zina rye ariko nkaba nari muri urwo rubanza nk'umuturage
warukurikiranaga, yaregwaga na Mbaraga wari ukuuriye abinjira n'abasohoka muri
Gitarama.
Mu kuburana
Pascal yatsinze Mbaraga biboneka ko ashobora kugirwa umwere ni uko Mbaraga
avuga ko yibutse ikindi cyaha yari yibagiwe avuga ko muri jenosidi mu 1994 Pascal
yamukubise urushyi agahinduka ikiremba. Umuturage wari hafi aho(kuko gutanga
ibitekerezo byari byemewe) yabajije inteko yaburanishaga impamvu mbaraga yavugaga
ko yabaye ikiremba kandi nyuma yarashatse akabyara. Umuturage wabajije icyo
kibazo nta wamenye irengero rye.
Ihunga rya Gen. Kayumba, Dr.
Rudasingwa, Karegeya(+),... ryahinduye byinshi mu mitwe y'abanyarwanda bazi kwitegereza
Muri
izi nkiko gacaca abahutu babonaga bibarangiriyeho. Ab'ikambere muri FPR batangiye
guhunga no kuvuga Kagame ayica inka, abakurikirira ibintu hafi babonye ko FPR
ishobora kuba noneho ari leta y'abagande idashaka abataraturutse i Bugande kandi
ikarwanya abanyamakosa muri bo bahunga kuko baba bananiwe inshingano nk'uko
Kagame yabivuze.
Siko bikimeze, ubu FPR ni
agatsiko k'abantu wabarira ku ntoki kiyemeje kumvisha abatwa, abahutu
n'abatutsi uhereye ruhande utarobanuye
Mu
ntangiriro y'ingoma ya FPR akazi ka politiki kahabwaga abazi gucinya inkoro
b'abahutu ariko iyi turufu na Kagame yarayirishaga cyane kuko byatumaga yereka abazungu
ko ubutegetsi busaranganijwe neza. Nyuma inyanya iryoshye yahawe abatutsi. Nyuma
imyanya yahawe abavuye i Bugande gusa none aho bigeze n'abo bavuye kwa KAGUTA
Museveni barize baba benshi ku buryo basumba kure imyanya y'akazi ihari.
Ubu
akazi karahabwa murumuna wa Jenerali nabwo bahahurira barenze umwe bikaba
ikibazo. Umuhutu we kwirirwa yimarira udufaranga yari kuguramo isabune ngo
arasaba akazi ni ukuruhira Nyanti kuko n'umututsi wavuye i Bugande ukennye atakwiyumya.
Ibi nibyo bituma mvuga ko ubutegetsi bwa FPR busigaranywe n'abantu ushobora
kubarira ku mitwe y'intoki. Ubwo simvuze mu itangwa ry'amasoko,...
Kubera
intambara irimo guca ibintu bucece mu Rwanda hagati y’abanyiginya barangajwe
imbere na Gen. Kayumba Nyamwasa na Maj. Dr. Rudasingwa bo muri RNC n’abega bari
ku butegetsi kandi bafite byose brangajwe mbere na Perezida Paul Kagame ubu no
kuba waravuye i Bugande kandi ukomeye ntibihagije kugira ngo uhabwe akazi
ugomba kuba auri UMWEGA.
Ubutegetsi buteye butya n'abafite
byose ntibafata agatotsi kuko MASLOW abashyira mu rubanza imbere ya ba
nyakugorwa
Mu isomo
rirebana n'ubukungu hari umugabo witwa MASLOW watanzemo umusanzu ukomeye cyane.
Muri uwo musanzu isi izamwibukiraho ingoma ibihumbi yashushanije umutemeri
werekana ibintu abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi n'uko bigenda
bikurikirana uhereye ku by'ibanze ukazasoreza ku byo umuntu adatunze atagira icyo
aba kuko ari ibya’abanyamurengwe.
Nk'uko
byakumvikana n'ubusanzwe bitabaye ngombwa kuminuza, icyo abantu bose bakenera
ku ikubitiro ni UKURYA, KUNYWA no KWAMBARA hakiyongeraho kumesa(kuko
utakwambara imyenda yuzuye ico), ubwo birumvikana bijyana no koga bisaba kugura
isabune, kuba ufite amazi,... Ibi byose ndondoye hari benshi mu Rwanda
batabibona uko bikwiye kandi babikeneye hakaba n’ababibona babanje kubivunikira
cyane.
Ibi
bigira ingaruka kuri ba bandi bacye cyane bo mu gatsiko bafite byose bikubiye
ubukungu bw'igihugu kuko dufite umugani mu Kinyarwanda uvuga ko AKANWA
KARYA NTIKAGUHE KAVUZA INDURU NTIWUMVE. Aba nabo rero bahorana ubwoba
abanyapolitiki bagahora bikanga ko abo bacuze cyangwa abo bimye ku mugati bazababirandura
umunsi umwe baahindukira baasaba abo bimye kandi amateka ku isi atwereka ko
kenshi bikunze kubaho.
Ingendo y'abeza bashinjagira
bashira niyo abanyarwanda twese tugenda muri 2015
Muri
ibi bibazo byose ndondoye n’ibindi akangari ntavuze, nta munyarwanda n'umwe
watinyuka kwihandagaza ngo avuge ko bitamugiraho ingaruka. Iyi nteruro INGENDO Y'ABEZA
BASHINJAGIRA nayumvise bwa mbere mu ndirimbo ya Ben Kipeti Ngabo, nongera
kuyumva mu ndirimbo ya Masabo Nyangezi ikaba ari imvugo iziguye igenura KWIYUMANGANYA
NGO HATO BATAMENYA IBYAWE ARIKO UBA WARASHIZE.
Icya
mbere umunyapolitiki ufite inkota mu biganza bye yongeramo ubugi ukopfoye akica,
uvuze ikitagenda ati mu buroko agamije kugundira wa mugati. Icya kabiri gushinjagira
dushira ubyitegereza neza mu isoko aho ibiciro bizamuka cyane abakene ntibabashe
kwigondera ibihahwa nkenerwa mu buzima bwa buri munsi. Icya gatatu ni uko abari
mu gihugu bateza ubukene bene wabo baba mu mahanga kuko basangira ibyo bahashye.
Icya
kane ni ingaruka ziba ku bavandimwe b'abavuga ukuri bakamagana ikibi nk'uko
Kagame yigeze kwivugira ati:"Abirirwa banenga FPR iyo mu mahanga,
mujye mwibuka ko mwasize bene wanyu hano mu Rwanda". Ubwo icyo yashakaga
kuvuga muracyumva. Niyo mpamvu navuze ko abanyarwanda twese uhereye kuri Kagame
ukamanuka hasi ukagera ku mukene wa nyuma dushinjagira dushira turi ba babona
ngenda, bucyanayandi, sinzibiramuka, ejo nzamera nte n’andi mazina nkayo!
Nyamara
rero dukomeze dushinyirize ariko dushaka ibisubizo by'ibibazo byacu, duharanira
kwimuka ikibi mu Rwanda ari nacyo gituma bamwe bikubira byose abandi bakiyicira
isazi mu maso, twirinda kwiheba no gucika intege kuko byadutera kwiyahura kandi
tuzirikane ko uwitonze akama ishashi(ndavuga inyana iri hafi kwima, ntabwo mvuga
ishashi bapfunyikamo amandazi).
UDAHEMUKA Eric
shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na
Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355