Pageviews all the time

Human Right Watch (HRW) ikwiye gukurikirana CNLG, FPR na Polisi y'u Rwanda kuko amadosiye y'inkiko gacaca yimuriwe mu bugenzacyaha bwa polisi (CID) bikaba bifite ingaruka zirimo no kwicwa ku baburaniyemo bose baba abere kimwe n'abahamijwe ibyaha/ UDAHEMUKA Eric

Assistant Commissioner of Police BADEGE Theos umuyobozi mukuru w'ubugenzacyaha bwa Polisi y'u Rwanda (CID) ari nayo ibitse amadosiye yose y'inkiko gacaca

Inkiko gacaca zitangizwa zari zahawe inshingano yo kunga abanyarwanda ariko iyi ntego yaje kuburizwamo ku ikubitiro kuko haburanishijwe uruhande rumwe kandi abakosheje bari ku mpande zombi. No muri uko kuburanisha byagaragaye ko ababuranishaga nta bushobozi buhagije bari bafite kuko abenshi bari abaturage bo ku midugudu badasobanukiwe n'ubutabera.

Ikindi kibazo cyatumye bihumira ku mirari ni uko umuhutu wabaga afite amafaranga menshi atunze bakoraga uko bashoboye bakamutera ubwoba kugira ngo atange ibyo atunze byose ngo hato adakatirwa agafumgwa. Ibi byarabaye si ibanga aho ubu abacuruzi benshi b'abahutu bahombye ubu bakaba barasubiye ku isuka abagikanyakanya bakaba bahanganye n'amadeni y'amabanki.

Muri buri nteko yaburanishaga habaga harimo maneko za FPR

Ku banyarwanda mushobora kuba murimo gusoma SHIKAMA ariko mutarakurikiranye inkiko gacaca muhibereye, nababwira ko ibyabereyemo byari biteye agahinda no kwibaza. Iyo umuhutu yaburanaga ukumva agiye gutsinda hahitaga haza inkonkobotsi utazi aho iturutse ikamushinja ibihimbano bakamukatira.

Abagiraga amahirwe imanza zabo zikarara zisubitswe zitarangiye zizasubukurwa undi munsi ubwo maneko za FPR zabatahagaho zikajya kubatera ubwoba no kubaka ibya Mirenge ku Ntenyo ngo babavuganire ibuharankakara.

Ku bacuruzi, abize bari bafite inoti n'abandi bari batunze benshi ayo mafaranga yarariwe kandi bararengwa barafungwa. Ariko hano nagira ngo numvikane neza: Simvuze ko ababuranishijwe bose bageretsweho ibyaha batakoze kuko harimo abakoze ibyaha bizwi kandi koko bagahanwa hakiyongeraho abahimbiwe ibyo batakoze kimwe n'abahanishijwe ibihano bisumbye kure igihano gikwiye icyaha bakoze.

Umusaruro wavuyemo ni intimba n'ubukene bw'akarande ku muryango nyarwanda ingoma ibihumbi

Madamu MUKANTAGANZWA Domitiliya niwe wari ukuriye uru rwego rw'igihugu rwari rushinzwe inkiko gacaca. Nawe ubwe nk'uko yakunze kubigarukaho kenshi yagiye yakira amadosiye y'abahutu barenganijwe basabaga kurenganurwa no gusubirishamo imanza zabo.

Bimwe muri ibyo bibazo by'ingutu yarabicyemuye ariko ugereranije n'ubwinshi bwabyo Mukantaganzwa yacyemuye bicye cyane ahanini bitewe n'uko yabangamiwe bikomeye n'umurongo wa FPR washakaga kumvisha umuhutu iyo ava akagera.

Ibyo byatumye ubu abahutu benshi barimo kuborera mu magereza bazira ubusa. Intimba rero yabaye yose mu miryango bakomokamo kuko gufungwa waraguzwe utwererewe icyaha utigeze urota gukora nta gahinda kasumba ako ku muryango wawe.

Ikindi cyabaye ingaruka ikomeye ni ubukene no gutindahara kuko uwakoreraga urugo rwe yafunzwe maze uwo bashakanye agahangana no kugemura nibura rimwe mu cyumweru bikaba byarabangamiye cyane iterambere ry'imiryango n'uburere bw'abana kuko mu gihe umwana yakagiye kwiga yabaga yasigaye ku rugo arera bene myina.

Mu isozwa ry'inkiko gacaca FPR ntiyashizwe ahubwo yahinduye amayeri yo kumvisha abahutu

Kubera ko imanza zari nyinshi cyane, ababurana ari uruhuri, ababashinja nabo ari(...) byabaye ngombwa ko Leta yiha ingengabihe yo kuzakoreramo igikorwa. Mu gusoza izi manza, itegeko rizosa inkiko gacaca ryavugaga ko amadosiye yose arebana n'inkiko gacaca yagombaga kubikwa muri Komisiyo y'igihugu ishinzwe kurwanya Jenosidi CNLG (Commission Nationale de Lutte contre le Génocide) kwa MUCYO Jean de Dieu. 

Amakuru muri SHIKAMA dufite guhera muri Gashyantare 2014 aracyavugaga ko Kagame akimenya umushinga w'iri tegeko yawusabye kugira ngo awunyuzemo amaso. Mu kuwusoma yanzemo ikintu kimwe cy'uko inyandiko zibikwa muri CNLG kuko we yashakaga ko zibikwa mu bugenzacyaha bwa polisi ku mpamvu nza kubabwira mu kanya.

Indi ngingo menamutwe kuri Kagame n'agatsiko yarimo ni uko itegeko rizisoza ryatangaga uburenganzira kuri buri wese wifuza gusubirishamo urubanza mu gihe yarenganijwe(kujurira) Kagame yasabye ko izi ngingo ebyiri zivanwamo (gusubirishamo no kubikwa muri CNLG) ariko Mukantaganzwa arabimwangira amubwira ko izo ngingo zombi arizo zigize ishyikizo ry'umushinga w'itegeko.

Perezida Paul KAGAME n'abo mu gatsiko ka FPR bategetse ko amadosiye akurwa muri CNLG akajyanwa mu bushinjacyaha bwa polisi"CID"

Ayo makuru SHIKAMA yahawe na bamwe mu bapolisi babizi neza kandi babikoramo umunsi ku munsi yemeza ko Kagame yategetse Jean de Dieu MUCYO gutwara mu bushinjacyaha bwa polisi amadosiye yose ya gacaca kandi ko uzakenera kujurira bazajya bamubwira kujya muri CNLG hanyuma yageramo CNLG ikamusubiza ko nta dosiye ye bafite ko yajya gushakira ahandi.

CID: Criminal Investigation Department ubu ikuriwe na BADEGE Theos niyo ibitse inyandiko zose zirebana n'irangizwa ry'imanza gacaca. Iki gikorwa kikaba gifite imigambi mibisha ibiri y'ingenzi ku bahutu iyo bava bakagera. Umugambi wa mbere ni uko ku itegeko rya Kagame, CID yahawe inshingano yo gutondeka ababuranye ikurikije umudugudu, akagari n'umurenge kugira ngo babe babazi neza.

Umugambi mubisha wa kabiri ni uko uzakomeza guhatiriza asaba kujurira CNLG izajya imwohereza mu rukiko rw'ikirenga narwo rukamwohereza muri MINIJUST kugira ngo aruhe arekere bityo abe indindagizi yo mu muhanda. Uzakomeza kwinangira ngo bazajya bamwohereza muri CID ku Kacyiru nahagera bahite babanza kumuca ibifaranga byinshi byo kimushakira idosiyo nibarangiza bamugwatire cyangwa bamufunge abe ntibazongere kumubona ukundi(ubwo ni ukumwica).

Human Rights Watch ikwiye kwotsa igitutu Leta ya Paul Kagame mu rwego rwo gucyemura iki kibazo

Kubera ko umugambi mukuru wa Kagame ari ukugira ngo abahutu bahinduke abagaragu mu gihugu nabo bakwiye kugiraho uburenganzira, ntabwo bikwiye ko ayo madosiye arekerwa muri CID ahubwo akwiye kujyanwa ahandi hantu kuko naramuka akomeje kuba aho aherereye ubu abayanditsweho bazakomeza guhura n'ingorane.

Turasaba Human Rights Watch ikoresheje impirimbanyi zayo ziharanira uburenganzira bwa muntu gukora ibishoboka byose ikotsa igitutu leta y'u Rwanda kiyisaba gusubiza ayo madosiye mu bubiko rusange bwa leta aho kujyanwa mu bugenzacyaha bw'igipolisi cya Paul KAGAME.

SHIKAMA mu gusoza iyi nyandiko turagira inama yihutirwa umunyarwanda wese waba yiyiziho ko afite umugambi wo kuzajya kujuririra igihano cyangwa akarengane yahuye nako kubera inkiko gacaca ko akwiye kwitonda cyane no gucyenguza neza mbere yo kujya gukomanga asaba gusubirishamo. Murabe mwumva bavandimwe banyarwanda.

UDAHEMUKA Eric
www.shikamaye.blogspot.no/
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355