Pageviews all the time

ITANGAZO RYIHUTIRWA RIHAMAGARIRA ABANYARWANDA TWESE KANDI AHO TURI HOSE KU ISI KUZIRIKANA NO GUSABIRA ABAGIZWEHO INGARUKA, ABASHYIZWE MU KAGA N’ABISHWE URW’AGASHINYAGURO N’INGOMA YA F.P.R IGEZE MU MAREMBERA


Muri iyi minsi irimo iganisha ingoma ya FPR ku irimbukiro ryayo ubutazagaruka, abanyarwanda barimo barashyirwa mu kaga n’imiborogo. Hari imiryango kugeza ubu yabuze abayo bashimuswe n’abicanyi ba Paul Kagame tukaba twaravuze, twaranditse dutakamba ariko kugeza ubu tukaba tutazi iyo baherereye bisobanuye ko bashobora kuba barishwe. Hari imirambo y’abenegihugu b’inzirakarengane yaroshywe mu Kiyaga cya Rweru.

Hari abanyarwanda ibihumbi biciwe i Kibeho na Paul Kagame mu 1995 akaza gutegeka ko babataburura bakajya kubatwikira i Byumba mu 2013 mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. Hari FDLR ubu irimo kugerwa amajanja n’abanzi b’amahoro bashukwa na Paul Kagame ko kuyirasa ariwo muti w’ibibazo by’u Rwanda nk’aho inshuro zose yagiye kuyihiga yayiranduye.
Hamwe n’ibi bibazo byose tutasibye kugarukaho, ubuyobozi bwa SHIKAMA busanze ari ngombwa gushyiraho igihe cyihariye cyo kuzirikana no kusabira abagizweho ingaruka bose n’ubu butegetsi nkoramaraso. Kubasabira no kubazirikana bizakorwa mu byumweru bine ku buryo bukurikira:

Mu Ijambo ry’Imana ku Cyumweru, taliki 11 Mutarama 2015, inyigisho izaba iganisha ku gusabira FDLR no kuragiza Imana abayigize kugira ngo ibigishe kandi ibabiwirize igikwiye muri ibi bihe igeze mu rugamba rwa politiki rugoye. Tuzaragiza Imana kandi ba Nyakubahwa Jakaya Mrisho Kikwete Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzaniya na Nyakubahwa Jacob Zouma Perezida wa Repubulika y’Afurika y’Epfo.

Ibi bizakorwa kugira ngo hamwe n’impuhwe no kumva ikibazo neza bafite, ibongerere imbaraga zo kuvuganira aba bavandimwe bacu babaye inkirira-hato none bakaba bamaze imyaka 20 batunzwe n’amababi y’ibiti by’ishyamba kandi bafite igihugu kandi n’uku kuba bakiriho bakaba bagukesha kurindwa ubudahuga na FDLR.

Mu Ijambo ry’Imana ryo ku Cyumweru, taliki 18 Mutarama 2015, inyigisho izaba iganisha ku gusabira Roho z’abanyarwanda bajugunywe mu kiyaga cya Rweru no gutakambira Imana ngo izibabarire ibyaha bene zo bayicumuyeho bakiri muri ubu buzima.

Mu Ijambo ry’Imana ryo ku Cyumweru, taliki 25 Mutarama 2015, inyigisho izaba iganisha ku gusabira Roho z’inzirakarengane z’abanyarwanda batabarika Kagame yatsinze i Kibeho mu 1995 no kwinginga Imana ngo ibanyuze mu isukuriro maze ibiyereke iteka baruhukire mu mahoro kandi ubutaka batwikiweho na Kagame i Byumba buronkere u Rwanda umukiro kuko nta gicumuro bagize bityo bakaba barahowe Imana.

Mu Ijambo ry’Imana ryo ku Cyumweru, taliki 01 Gaashyantare 2015, twese abasomyi ba SHIKAMA tuzifatanya kandi tuzirikane ku miryango yose y’abanyarwanda yashimutiwe abayo na Leta mpotozi ya FPR kugeza ubu bakaba batazi iyo baherereye tunasaba Imana ngo igobotore mu menyo y’umwicanyi Kagame abo atarohereza ikuzimu kwa nyamuzinda.

Mwese tubashimiye kuzifatanya natwe muri iri sengesho ryihariye ryo gutakambira Imana kandi twizere ko izatwumva!

UBUYOBOZI BWA SHIKAMA

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355