Pageviews all the time

Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yategetse abaminisitiri bose n'ibyegera byabo kutarenga umujyi wa Dar Es Salaam. Menya impamvu/Nkusi Yozefu


Muri Tanzania hamaze iminsi havugwamo ubujura bwitwaje intwaro ndetse n'amabisi ubu akaba asigaye ahagarikwa n'abajura bagasahura imitungo y'abayarimo yose abandi bagafatwa ku ngufu. Ikibabaje ni uko n'abashinzwe gusigasira ibya Rubanda rukorerwa ibi tuvuze hejuru, nabo bamaze iiminsi baribasiwe n'itangazamakuru ryo muri icyo gihugu  mu cyo ryise UBUJURA  BWA ESCROW.
Muri make kuri konti ya Tegeta ESCROW iri muri banki hashyizweho ku buryo bw'ubujura amashilingi ya Tanzaniya angana na miliyari magana atatu( 300,000,000TSh) na bamwe mu bayobozi bakuru b'igihugu, ushyirwa mu majwi cyane akaba ari Ministri w'umutungo kamere Pr Sospetu MUHONGO.

Baranuganuga ishyirwaho rya guverinema nshya.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n'umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho mu biro bya Perezida Jakaya Kikwete bwana Salvatory Rweyemamu, yamenyesheje ko ba Minisitiri bose n'ibyegera byabo babujijwe kurenga umujyi wa Dar Es Salaam, ibi akaba yarabitegetswe ejo na Perezida Jakaya Kikwete aho ari mu nama y'abaherwe i Davos mu Buswisi ngo ivugwamo ubukungu. Iyi nama ikusanya buri mwaka abanyepolitike banyuranye bo hirya no hino ku isi bagahura n'abashoramari bayobora isi, bakarya bakanywa bagataha. Muby'ukuri abayungukiramo ni abazungu kuko n'ibyo baba bavugamo Abanyafurika baba barimo babyumva ni mbarwa, umwe mu batabyumva akaba ari Pawulo Kagame uri kumwe na Perezida Kikwete ahongaho!
Perezida Jakaya Kikwete mu nama i Davos

Tugarutse kuri ibi byo muri Tanzania, ibinyamakuru binyuranye biremeza ko Jakaya Kikwete ari buhindure Guverinema nkuko amaze kubikora inshuro 3 zose kuva yagera ku butegetsi muri 2005, bakaba bavuga ko intandaro y'iri hindura ari kiriya kibazo cya ESCROW kimaze hafi amezi 2 kivugwa muri Tanzaniya, kandi kikaba kirimo abategetsi b'ingeri zose uhereye ku baminisitiri.

Jakaya Kikwete agendera ku mabwiriza y'Inteko shinga -mategeko
Igihe cyose hagiye havugwa ibibazo mu bagize guverinema, byaba ruswa, cyangwa guhutaza abaturage, inteko shinga-mategeko ya Tanzaniya yagiye ishyiraho itsinda ryo gukora amatohoza maze imyanzuro ivuyemo igashyikirizwa inteko yose nayo igatanga ibyifuzo kwa Perezida wa Repubulika akenshi byubahirizwa ijana ku ijana. Dore ingero zimwe zatumye Kikwete ahindura Guverinema 3 kuva yagera ku butegetsi muri 2005.

Ubwa mbere: 
Muri 2008 havuzwe cyane ubusahuzi bwiswe RICHMOND  bwakozwe n'uwari Minisitiri w'intebe Edward Lowasa, maze nyuma y'amatohoza yakozwe n'inteko shinga -mategeko, Kikwete amusaba kwegura.

Ubwa kabiri
Ku itariki ya 4/5/2008, Jakaya Kikwete yahinduye Guverinema, nyuma yaho amatohoza yakozwe n'umuvunyi mukuru yerekanye ko hari ba minisitri bagize akaboko karekare bakanyereza umutungo wa Leta. Inteko shinga -mategeko yarateranye isaba perezida guhindura guverinema kugirango abari ba minisitiri bakurikiranwe n'inkiko, nibyo Perezida Kikwete yubahirije kuri iriya tariki tuvuze hejuru.

Ubwa gatatu
Ku itariki ya 19/1/2014, Perezida Kikwete yahinduye Guverinema nyuma y'aho inteko shinga -mategeko ikoreye amatohoza igasanga muri ya muyaga yo kwirukana abatagira ibya ngombwa mu gihugu harimo n'abanyarwanda benshi, yasanze ko mucyo bise " Operesheni Tokomeza" hari abantu bishwe, abandi bagasahurwa no gufata abagore ku ngufu.

Isomo ku Nkomamashyi zo ku Kimihurura
Uwavuga ko nta nteko shinga-mategeko iba mu Rrwanda ngirango ntiyaba yibeshye turebye ibyo iyi yo muri Tanzaniya ikorera abene gihugu ba Tanzaniya. Ni kenshi perezida wa FPR Kagame Pawulo yagiye yigamba ko azica abamuhunze, akabita amabyi n'ibigarasha ibi byose akabivuga ari imbere y'abiyita abadepite maze bakamuha amashyi y'urufaya aho bahise bamusaba kwisobanura kuri iyo myifatire ye y'urukozasoni ndetse byaba ngombwa bakanamusaba no kwegura!

Ni kenshi bagiye bagezwaho ubujura ndenga kamere bwakozwe muri EWASA maze bakabihindura urwenya aho wa wundi Padiri Nahima Thomasi yita umucukuzi w'imisarane yiyamiriraga rimwe, ati:" aka gakino ndumva kandeze" aho kubaza aho ayo mafranga yagiye!

Ni kenshi abayobozi bamwe bagiye bavugwaho gusambanira mu mahoteli abandi bakigondera inkumi eshanu ingunga imwe, izi nkomamashyi ntizikopfore, ahubwo ababikoze bagahabwa imirimo yo guhagararira igihugu mu mahanga; urugeroa rwa Habineza Yozefu ntiruri kure.



Aho guhanirwa aya marorerwa  Habineza Yozefu Minisitiri w'umuco yakoze, yahise ahabwa imyanya ikomeye yo kujya gukomereza izi nyigisho z'umuco mushya muri Nigeria, nta mudepite wakopfoye!

Inshuro zitabarika, aba biyita intumwa za rubanda bagiye bagezwaho imfu zinyuranye zagiye ziyoborwa na Jack Nziza na Munyuza byaba amarozi cyangwa gukeka amajosi, nta n'umwe muribo wakopfoye!

Abantu bamaze iminsi baburirwa irengero hirya no hino mu gihugu, abandi imirambo yabo igatoragurwa mu kiyaga cya Rweru iriho amigozi byerekana ko baba bakorewe iyicarubozo mbere yo kubanogonora, nta n'umwe muri aba biyita intumwa za rubanda wigeze ukopfora ngo asabe Kagame Pawulo kwisobanura kuri aya marorerwa.

Mu gihe Kagame na Mushikiwabo bakamejeje ngo barashaka ko impunzi z'abahutu ziri muri RDCongo zongera gutikizwa nkuko Kagame Pawulo yatikije benewazo muri 1996 na 1998 na nyuma yaho akoresheje imitwe y'Abamai mai. nta n'umwe muri aba biyita intumwa za rubanda wigeze asaba Pawulo Kagame kugirana ibiganiro n'abamurwanya ahubwo bamukomeye amashyi igihe ababeshya ko nta wamutera ngo amare isaha ku butaka bw'u Rwanda, ibiri amambu bamwe bagatangira kwihugishiriza imiryango yabo; shikama yagiye ibaha ingero nyinshi nk'urwa GASAMAGERA na SALEH H.

Muri make, niba aba bantu badashoboye gukora akazi biyitirira kugirango ibintu bijye iburyo mu Rwanda nkuko bimeze muri Tanzaniya n'ibindi bihugu bidukikije, bagomba gusezera maze Pawulo Kagame akabasimbuza impumyi n'ibipfamatwi kuko mu gihe Ubutabera buzasimburira Ubucamanza bakabazwa aya marorerwa Kagame yakoreye abanyarwanda bituramiye bashobora kuzisobanura bavuga ko batumvaga imiborogo ya Rubanda cyangwa ngo babone amarorerwa rwakorerwaga. Nyiri amatwi yumva uzambere umugabo.

NKUSI Yozefu
shikmaaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355