Mukantaganzwa Domitila/ Ni uwo gusengerwa cyane |
Ubushize mu gice cya mbere cy’ibyahishuwe bya
16, twabagejejeho ukuntu ibitero biheruka kugabwa ku gihugu cy’abaturanyi cy’i
Burundi byateguriwe mu Rwanda, Shikama ikaba yaragiye ibagezaho inshuro nyinshi
umwaka ushize ukuntu hariho hategurwa ibi bitero. Nkuko twabibasezeranyije
ubushize kandi turagaruka kuri FDLR, RNC, n’izindi nkuru ebyiri.
1. Kagame Pawulo
yamamaje FDLR mu Rwanda ku buntu
Mu gihe Kagame na Mushikiwabo bari
binikije basaba amahanga kwica abanyarwanda barenga 250,000 baciriwe mu
mashyamba ya RDCongo n’ubutegetsi bubi bw’Agatsiko buri i Kigali, Shikama yagerageje
kubaza abantu banyuranye bari mu Rwanda icyo bavuga ku myifatire ya Kagame
Pawulo n’Agatsiko ayobora kuri iki kibazo cya FDLR.
Abize barangije kaminuza dore ko ubu bose ari abashomeri, bagiye batugaragariza ko rwose bifuza ko niba FDLR ibaho koko yaza ikabakiza akarengane kari mu Rwanda, aho ibintu byose bihabwa abo bita Abasajya gusa. Naho abaturage batize bibera iyo mu cyaro, bagiye badutangariza ko zaba impunzi ziri mu mashyamba ya RDCongo cyangwa FUDERERI(FDLR)bose babafatiye iry’iburyo bakaba badashyigikiye na gato ko hari andi maraso y’Abanyarwanda yakongera kumeneka ku nyungu z’umuntu umwe n’Agatsiko ke. Benshi bagiye badutangariza ko rwose FUDERERI ari Abatabazi kandi babafatiye iry’iburyo nkuko twabivuze hejuru.

Aya magambo twagiye duhabwa n’abaturage ari mu
cyerekezo kimwe n’ibimaze iminsi bitangazwa n’ubutegetsi bwa Kagame Pawulo, aho
ubwe aherekejwe na Musoni Jemusi, haba mu Ruhengeri cyangwa ku Kibuye,
yagaragaje ko abanyarwanda bamaze iminsi baburirwa irengero bagera ku bihumbi
ijana(100,000) basanze FDLR; niba abaturage bahunga basanga FDLR ni ukuvuga ko
bayikunda bakaba bashyigikiye imigabo n’imigambi byayo nkuko bariya twabajije
ubwabo nabo babishyigikiye.
Ibi nanone bigashimangirwa n’abategetsi bamaze iminsi bicwa n’Agatsiko bo mu ntara y’Amajyaruguru, tutibagiwe n’abantu bagera kuri 16 bamaze gukatirwa gufungwa burundu muri iyi ntara twavuze hejuru, bazira gukorana na FDLR. Ibyo nyakuba Jenerali Kabarebe yigeze gutangaza umwaka ushize ko FDLR itamara isaha ku butaka bw’u Rwanda arabona ko yibeshyaga, azarebe ahubwo ko no mu nzu ye itariyo, kuko amatohoza Shikama yakoze agaragaza ko iri hose mu Rwanda cyane cyane mu mitima y’urubyiruko rwakandamijwe n’Agatsiko. Kwamamara kw’aba barwanyi kukaba kwarazamutse cyane kuva aho Kagame na Mushikiwabo baririmbiye amanywa n’ijoro ko bagomba kuraswaho kandi vuba. Iyi akaba ariyo mpamvu twavuze tuti Kagame yamamaje FDLR ku buntu!

2. RNC ya
Kayumba Nyamwasa iri hose mu nzego ziswe iz’umutekano
Shikama kandi ntiyahagarariye aho kuko
twashatse no kumenya uko byifashe muri Rwanda National Congres(RNC), Kagame Pawulo
yanga arunuka dore ko iri mu bituma indwara ye y’umutima irushaho gukara kubera
kudasinzira. Mu matohoza Shikama yakoze kuri iri shyaka ryiyita IHURIRO, yasanze ryaracengeye mu nzego
zose z’umutekano, maze watekereza ibyo Musa Fazili aba atangariza rubanda ko
akataje mu mutekano, ugahita wifata ku munwa ukumirwa! Mu gisirikari,
igipolisi, n’iperereza hose RNC
iriyo ku buryo aha hose izi ibiberayo!
Muti ese niba bimeze gutyo kuki idafata
ubutgetsi? Nubwo Kagame Pawulo yabigize ibanga, abasirikare bakuru aheruka
kwambika amapingu barimo Jenerali
Rusagara, Col.Tom Byabagamba, Cpt Kabuye, aba bose bari bamwe mu
nkoramutima RNC ifite muri ziriya
nzego twavuze hejuru. Icyo bafungiwe muby’ukuri kiracyari ibanga ariko nugihuza
n’urubanza rwa KIZITO Mihigo
urasanga abagombaga gutuma Kagame Pawulo atarya ubunani bwa 2014 bose bari
abayoboke ba RNC.
Ni ukuvuga ko iri shyaka ryashakaga guhitana Kagame ngo rifate ubutegetsi muri 2013 koko nkuko twabitangarijwe na zimwe mu ntasi zo mu Rugwiro. Nubwo RNC itashoboye guhirika Kagame Pawulo muri 2013 n’ubu ntiyicaye ubusa kuko ubu imaze iminsi yegera abahutu bamwe na bamwe ibasaba kuyigana ngo bahindure ibintu kandi yemeza ko ari vuba aha, usibye ko abenshi bayiteye utwatsi kubera abavugwaho ubwicanyi bayigize cyane cyane Kayumba Nyamwasa, aha turabibutsa ko uyu Kayumba Nyamwasa yemera ashikamye ko yiteguye kujya imbere y’inkiko ngo yiregure kuri ubu bwicanyi ashinjwa.

Umukino wa RNC na FPR umeze nk’umwe w’injangwe
n’imbeba; mu gihe RNC iriho yiyegeranya ngo itsinsure Rukirigitangwe rwa Mudatinya, uyu nawe ubu yarangije gucura inyundo
no kuvanga utuzi twa Nziza na Munyuza, ku buryo uyu mwaka wa 2015 abo muri RNC
bazawurokokamo ari bake; cyane cyane ababarizwa muri Afurika y’Epfo. Ikindi
twabashije kumenya ni uko n’Abari muri Amerika batorohewe kuko mu ngendo ze
z’urudaca muri iki gihugu, Kagame Pawulo ari we ugiye kujya yijyanira utuzi,
ibiziriko n’amasasu byo guhitana abamuhunze bari muri kiriya gihugu. Micombero
Misheli wigeze kuba Perezida w’Uburundi yigeze kuburira umuntu wese washaka
kumuhirika akaga yahura nako aramutse atabigezeho ati:
«
Uzompusha, sinzomuhusha» abanyarwanda natwe tukungamo tuti: « nta kabiri kabiri mu rugo rw’umugabo»
Yewe abumva, niba wumva mvuze ngo iki ???
3. Mukantaganzwa
Domitila rushobora kumutwara (urupfu)
Zimwe mun ntasi za Kagame zigifite umutima
w’ubumuntu, zaratwingize ziti: »nyabuneka muzaburire uriya
mubyeyi rwose atazaterwa atunguwe». Uyu Mukantaganzwa Domitila niwe washinzwe rwa rwego
rwashyizweho n’Agasiko rwo kumvisha
Ikitwa Umuhtu aho ari hose binyuze mubyo bise INKIKO
GACACA. Ikindi twabibutsa ni uko umugabo we MURWANASHYAKA T. wigeze
kuba kimwe mu bikomerezwa bya FPR, akurira inzego z’ubutegetsi kugeza abaye
Minisitiri ariko akaza no kwibona muri Gereza nkuru ya 1930 aho yavuyemo
amazemo imyaka, ubu akaba yararekuwe afite n’umwanya wo gusenya intwaro
zicirirtse mu muri Afurika y’Uburasirazuba.
Uru rwego GACACA rwateranyije
abahutu n’abatutsi ku buryo bugaragara. Nigeze kubaza abahutu muri 2008 nkiva
muri Libya aho nari maze imyaka 21,
nti mbere ya Gacaca mwari mubanye gute? Bose banyemeje ko mbere ya Gacaca,
Abatutsi bari babanye neza n’abahutu. Ariko aho Gacaca iziye ngo byabaye ibindi
bindi kuko umuhutu wese ufite amikoro n’uwize bagombaga gufungwa bagapfira mu
munyururu, abadafite uko bigira amasambu yabo agahabwa abatutsi.
Iyi gahunda rero yabayemo amanyanga, abanyepolitike benshi n’abize baraharenganira barimo Dr Niyitegeka wakoze icyaha kuri FPR cyo kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, abarimu ba Kaminuza y’u Rwanda barimo KAMPIRE Mariya Tereza babuze uko bamwirenza bamushinja kwica babyara be; inteko y’abiyitaga INYANGAMUGAYO igasanga batabaho, urubanza rukananirana ariko bagasanga ko nibamugira umwere kandi FPR ishaka ko afungwa nkuko umugabo we inzobere muby’ubutaka afunze, bahisemo guhamagara INYANGAMUGAYO z’i Cyangugu bazitegeka ko zimukatira imyaka 17 ajuriye bamwongereraho indi 2 iba 19 y’igifungo kubera ko ngo yari yaratanze amafranga 1000 muri ya Radiyo RTLM! Nyamara Rucagu wayitanzemo 5000RFW ubu niwe ntore nkuru y’u Rwanda!

Ntimugirengo rero natandukiriye, mbahaye izi
ngero zo hejuru kugirango mumenye icyo Mukantaganzwa agiye kuzira. Burya mu
Rwanda habaho guverinema 2. imwe ikorera mu Rugwiro igizwe n’intagondwa
z’Abasajya, n’indi ya 2 ya ba Murekezi twakwita igishushanyo itagira icyo
ishinzwe. Iyo rero akenshi iyi yo mu Rugwiro ishaka kuzakubikaho urusyo, iguha
umwanya witwa ko utegeka kandi ariyo muby’ukuri itegeka, ikakuvugiramo nkuko
umuzimu avugira mu muntu muzima.
Akenshi iyi guverinema, iha umwanya nk’uriya
Umuhutu cyangwa undi muntu badakunze, ni gake bawuha umuntu wavuye Uganda ubu i
Kigali bita Umusajya( NDLR:iri jambo
ryari ryaracitse ubu ryongeye kugaruka mu mvugo cyane kubera akarengane Guverinema ya Kagame
ikorera abataravuye Uganda bose). Ni muri uru rwego rero, uyu Mukantaganzwa
ngo yagiye akenshi yijujutira akarengane kakorerwaga Abahutu bikozwe na ya
guverinema yo mu Rugwiro.
Ibi ngo bikaba biri no mu byatumye umugabo we atagirirwa icyizere nka mbere bakamwohereza muri 1930 ariko umugore we agakomeza gukora ngo amahanga adahagarika inkunga hagize induru ivugwa muri GACACA dore ko bari banayirwanyije kugeza ifunze imiryango. Amadosiye ya Gacaca yose ubu ari mu ishami rya polisi bita CID, ariko Agatsiko kakaba kavuga ko uwari umuyobozi wa Gacaca kuva azi amarorerwa yose yakorewe abahutu, batamwirengeje akagera hanze byabagwa nabi. Iyi ikaba ariyo mpamvu ngo hagomba gukorwa ibishoboka byose bakamwirenza.

4. Umwanzi
akwanga atiretse: Inkomamashyi yo ku Kimihurura Gasamagera ntiyatashye ubukwe
bw’umukobwa we!
Nigeze kubagezaho inyandiko umwaka ushize aho
nashimaga umwe mu rubyiruko rw’u Rwanda ufite ibitekerezo bizima, uwo akaba ari
mwene Kagame Pawulo Ange( soma Anje) Kagame.
Uyu mwari ku rukuta rwe rwa twitter(
soma
twita)ubwo twarusuraga umwaka ushize twasanzeho inyadiko yamagana abigira
nk’uruvu, aho agira ati: «Ari abasakuza bamagana cyane cyangwa
abasakuza basingiza cyane, bose ni bamwe». Aba rero basakuza bagasizora
basingiza baruzuye mu Rwanda, nkaba nkeka ko ibyo umwana yabonye umubyeyi we
yari yarabirabutswe kera!
Mu bantu bagiye bahamagazwa gutanga ibiganiro
bisingiza ingoma haba kuri Televiziyo y’u uRwanda cyangwa mu mahanga, umugabo
witwa H. Saleh ni indashyikirwa muri
FPR, ariko ubushize twababwiye ko ibyo aba avuga ntaho bihuriye n’ibiri ku mutima
kuko ubu yarangije guhungishiriza umuryango we wose i Burayi! Indi Nkomamashyi
ikorana n’uyu Saaleh ku Kimihurura yitwa Gasamagera,
ubu abana be bamaze imyaka hafi 10 mu buhungiro muri Noruveje kugeza igihe
bagenzi babo babavuyemo bakabwira polisi ko aba ntacyo bahunze kuko se ari
umutegetsi; byaje kujya mu nkiko ruragereka iki gihugu gishaka kubasubiza mu
Rwanda, biza gucogora, kuko ubundi amategeko
yacyo adateganya kwambura ibyangombwa uwahawe ubwenegihugu.
Mu
minsi ishize rero umukobwa yaje kurongorwa n’Umurundi mu mujyi witwa Bergen
uherereye i Burengerazuba bwa Noruveje, Shikama ikaba yari yahateye amatako ngo
igirane ikiganiro n’inkomamashyi Gasanagera, ariko ntiyigeze ataha ubukwe
bw’umwana we kuko cya kibazo twavuze hejuru kiba cyarabyukije n’ibindi byinshi,
wenda bikanambika ubusa ikinyoma cyo mu Rugwiro! Uyu mugabo se wa mugani wa Ange Kagame, siwe wirirwa yiruka inyuma
ya Kagame Pawulo akangurira impunzi zahunze inkota ya Kagame gutaha, kuki se
atabanza ngo acyure abe? Uyu se hari aho ataniye na Gatsinzi Mariseli wirirwaga yiruka iyo za Geneve muri HCR ngo bakureho ubuhunzi kandi umuryango we wose
wibereye muri ubwo buhungiro?
Ibyo aribyo byose, wa mugani w’ikinyarwanda ngo
umwanzi akwanga atiretse,
ubukwe bw’uyu mukobwa nta mubyeyi we uhari kandi batabuze tike yo kumugeraho
byanyeretse ko abanyarwanda twese uko ngo turi 12,000,000 nkuko byemezwa n’Agatsiko ka FPR, twese turi IMPUNZI!!!!!!
Hari impunzi ziri inyuma y’imipaka yarwo, hari ababujijwe epfo na ruguru
n’abiyita abategetsi, hari abategetsi nabo baryama batazi icyo ijoro ricyana,
bagasa nka ka kanyoni karitse ku nzira kavuga kati nzapfa nzankira simbizi.
Mana y’i Rwanda, wowe ubu twizeye ko utagitarabuka kubera ibibazo turimo, tukaba twarishyize mu biganza byawe, turakwingize ngo utugirire ubuntu nk’ubwo wagiriye abayisirayeli igihe bari imbohe mu buhungiro mu Misiri. Mana y’i Rwanda, nkuko waboherereje Musa ngo ababohore maze bave mu bucakara bw’abanyamisiri, natwe turakwingize uko turi miliyoni cumi n’ebyeri (impunzi ziri mu gihugu n’iziri inyuma yacyo) ngo utwoherereze Musa wawe wo kudukura muri ubu buhungiro twashyizwemo na Kagame Pawulo na FPR ye imyaka 20 yose ikaba imaze kwihirika abatarapfuye tukaba tubora twumva!tubigusabye mu izina ryawe ritunganye, Turakwizeye Nyagasani.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355