Nyiricyubahiro Musenyeri HAKIZIMANA Celestin, umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro wimitswe ku mugaraaro kuwa Gatandatu, taliki 24 Mutarama 2015 |
Musenyeri Hakizimana uherutse
kugirwa umwepisikopi wa Diyosezi Gatulika ya Gikongoro n’umushumba wa Kiliziya Gatulika
ku isi Papa Francis, yahawe ubwepisikopi ku mugaragaro na Musenyeri Thadeyo
Ntihinyurwa wari uyoboye imihango yo gutanga ubwepisikopi.
Kuri uyu wa gatandatu tariki
24 Mutarama 2015, nyuma y’imyaka igera hafi kuri itatu Diyosezi ya Gikongoro
yari imaze nta umwepisikopi ifite, yabonye umwepisikopi mushya, Celestin
Hakizimana wahawe ubwepisikopi ku mugaragaro mu gitambo cya Misa.
Musenyeri Celestin Hakizimana
nyuma yo guhabwa ubwepisikopi kumugaragaro yicajwe mu ntebe y’ubushumba. Musenyeri
Celestin Hakizimana asimbuye ku ntebe y’ubushumba musenyeri Augustin Misago
witabye Imana taliki 12 Werurwe 2012, nyuma y’uko yari asanzwe ari umunyamabanga
mukuru w’inama y’Abepisikopi Gatulika bo mu Rwanda.
Nyuma yo guhabwa ubwepisikopi
Musenyeli Celestin hakizimana yarambitsweho ibiganza n’abasenyeri bagenzi be bo
mu ma diyosezi atandukanye ndetse n’abaturutse mu bihugu by’abaturanyi nk’u
Burundi. Nyuma yo gushyikirizwa inkoni y’ubushumba yagize ati “Ubutumwa mpa abakirisitu
bose bo ku Gikongoro, abapadiri, ndetse n’abandi bari ku isi hose ni ukugana
Imana, tukava aho turi ntitube indorerezi tukaba abakirisitu nyabo bazi icyo bakora,
kugira ngo dufatanyarize hamwe, tuzane rubanda nyamwinshi ku Mana.”
Imvura nyinshi ivanze
n’umuyaga yaguye mu isozwa ry’igitambo cya misa yafashwe nk’umugisha wahawe abanyagikongoro
ndetse n’abitabiriye ibi birori muri rusange byari byitabiriwe n’imbaga
nyamwinshi y’abakirisitu bo mu karere ka Nyamagabe n’abandi baturutse hirya no
hino mu gihugu.
Ibi birori bikaba byari
byitabiriwe n’abayobozi bo ku rwego rw’igihugu, peresida wa sena Bernard
Makuza, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, guverineri
w’intara y’amajyepho Alphonse Munyentwali, abayobozi b’akarere ka Nyamagabe,
abo mu nzego z’umutekano, abihayimana ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero.
Inkuru ya www.kigalitoday.com/
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355