Pageviews all the time

Ejobundi kuri 21/1/2015 Salva Kiir Perezida wa Sudani y'Epfo na Dr Riek Machar uyobora inyeshyamba zimurwanya basinye amasezerano y'ARUSHA yo guhagarika intambara. Ese Kagame Pawulo nta somo yakura muri iki gikorwa?/NKUSI Yozefu




Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Chama Cha Mapinduzi(CCM) rimaze iminsi rishaka uko impamnde zombi zishyamiranye muri Sudani y’Epfo zakwiyunga ejobundi tariki ya 21/1/2015 nibwo ryageze ku ntego zaryo ubwo abahanganye muri Sudani y’Epfo basinyaga amasezerano y’Arusha yo guhagarika intambara. Ibi bakaba barabikoreye  Arusha muri Tanzania imbere ya Perezida Jakaya Kikwete n'abandi banyacyubahiro bavuye hirya no hino hanze ya Tanzania.

Muri aya masezerano agizwe n’ingingo 40,  Riek Machar uyobora umutwe w’inyeshyamba zirwanya Leta iyobowe na Salva Kiir, bombi  bemeye kuyasinya kandi babikora ubona noneho bisa n’aho bibashishikaje kuko mu gihe bahanaga umukono wabonaga bafite akamwemwe ku minwa kurusha uko bari bameze igihe basinyaga amasezerano nkayo i Addis Ababa umwaka ushize muri Ethiopia.


Ibintu bimwe by’ingenzi bikubiye muri aya masezerano
Guhindura uburyo ishayaka riri ku butegetsi SPLM riyobowe, kugabanya ububasha bwa Perezida wa Repubulika, kongera intumwa muri komite nyobozi y’ishyaka SPLM, uwo ariwe wese kwemera gukurikiranwa ku marorerwa yabaye  no gusaba imbabazi abaturage ba Sudani y’Epfo kubera intamabara babashoyemo ikaba yarabashegeshe.
Salva Kiir na Dr Riek Machar bari bafite akamwemwe
basinya amasezerano

Mu gihe basinyaga amasezerano hari abakuru b’ibihugu  bari baje mu muhango
Mu bakuru b’ibihugu bari bitabiriye uyu muhango, twavugamo  Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta,  Perezida Jakaya Mrisho Kikwete, Perezida wa Uganda Kaguta Museveni, Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, visiperezida w’Afrika y’Epfo Cyril Ramaphosa na Visi Perezida wa Tanzania Dr Mohammed Gharib Bilal n’abandi bayobozi bo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Hari n’ibindi bihugu byagize uruhare mu kumvikanisha impande zombi

Intumwa ziturutse hirya no hino ku isi, zagiye zifasha  ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania kumvikanisha impande zombi: aha twavugamo nk’intumwa z'Afrika yiyunze (AU), Ubumwe bw’i Burayi(EU), Umuryango w’Abibumbye(Loni), Misiri, Ethiopia, na Noruveje( Norway).

Ese Kagame Pawulo nta somo yakura aha?
Mu kinyarwanda duca umugani ngo kutiga biragatsindwa. Ndakeka ko kwiga bavuga muri uyu mugani atari ukuminuza gusa muri kaminuza, hari no kwigira ku mateka njyewe mbona ari naho hari amasomo y'ingenzi buri kiremwa-muntu gikeneye kurusha imibare, ubutabire n'ubugenge nkuko tudahwema kubibabwira muri Shikama!Iyaba Pawulo Kagame, perezida wa FPR yavugaga ko injiji ari izize ariko anatwereka ko we utarize hari icyo aturusha kuko yigiye ku mateka kandi inyigisho akuyemo zikagirira akamaro abanyarwanda n'isi, nari kuvuga nti wa mugabo we ushobora kuba ufite ukuri, ariko twese tuzi ko atari ko bimeze.

Kuri Kagame Pawulo, u Rwanda ruzima rutangira kubaho kuva tariki ya 4/7/1994 igihe afata ubutegetsi amaze kumena maraso atagira ingana n'ubu akaba akibikatajemo.Kuri we, nyuma y'iriya tariki,niho imihanda yaje mu Rwanda, amazu meza, ubutegetsi buzima, uburezi,n'iterambere! Umuntu w'intagondwa mu myumvire nk'uyu, ntashobora kwigira ku mateka kuko muri we harimo ikibazo twita " Njye, njyewe, njyenyine" umuntu ufite iki kibazo yumva ariwe wenyine utekereza neza, kandi agakora ibyiza; niyo ariho yica abantu umutima-nama we umubwira ko ibyo akora ari byiza.

Tugarutse ku mutwe w'iyi nyandiko, iyi ntambara yo muri Sudani, nta gihe imaze nk'iya FDLR na Kagame imaze imyaka irenga 20, ikaba yaratwaye ibintu n'abantu batabarika. Aho gushaka uko yaganira na FDLR, kubera ya njye njyewe,njenyine Kagame yahisemo guca inzira z'ikinyoma atanga ibifaranga bitabarika ngo aharabike FDLR, aragambana ahuruza isi baza kurasa ku mpunzi ziri kumwe nayo inshuro zitabarika n'ubu akaba adasinzira asaba amahanga ko yamwicira abahutu 250,000 basigaye bari kumwe n'iriya FDLR. Nyamara umuti wo kurangiza ikibazo cye na FDLR n'abandi bamurwanya ari ukunyura inzira y'ibiganiro nk'iyi abanyasudani y'Epfo baciyemo babifashijwemo na Tanzaniya.

Iki gihugu cy'igituranyi ntako kitagize ngo Kagame Pawulo asubize ubwenge ku gihe ashyikirane na FDLR n'abandi bamurwanya kugirango amahoro atahe mu Rwanda no mu karere. We ibi ntabikozwa, ahubwo Tanzaniya yahindutse umwanzi ugomba guhungabanyirizwa umutekano, maze we akikomereza inzira y'amaraso aho kuyoboka iy'amahoro. Abamuri iruhande ntawe umugira inama, kuko nabo yabagira abanzi akabohereza mu kiyaga cya Rweru amaze iminsi yoherezamo abo yita ko bakorana na FDLR na RNC. Nta yandi mahitamo rero baba bafite usibye guhungisha imiryango yabo bo bagahebera urwaje nkuko babikora ubu.

Ngizo Ingaruka zo kuyoborwa n' umutegetsi mubi urwaye " njye njyewe, njyenyine" utazatugeza ku mahoro twifuza twese nkuko Salva Kiir na Riak Machar babikoreye abaturage babo, ahubwo ugiye kutumarira ku icumu nk'umushumbi mubi utembagaza ubushyo aragiye ku manga.

DUSENGE: Mana Nyagasani, wowe dusenga amanywa n'ijoro, wowe wirirwa ahandi ugataha i Rwanda, turakwinginze ngo muri ibi bihe bibi Kagame Pawulo yadushyizemo, wihangane woye kwirirwa ahandi ngo utahe i Rwanda kuko twugarijwe na Sekibi udusaba amaraso menshi tutakigira. GUMANA NATWE NYAGASANI. Amina

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)



No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355