Mushikiwabo yagiye gusura inganda z'igisoda cya Israel |
Mu mibereho ya hano ku isi, uko ubutegetsi bugenda burushaho gukandamiza abaturage ni nako burushaho gukora amakosa arushijeho gukomera. Ibi biterwa n’uko uko ukanda cyane abaturage nabo barushaho kukuvumbura bagasakuza nawe ugahitamo amayeri atuma uburambaho ari nako ubacecekesha.
Nari nsanzwe nzi ko ubutegetsi bw’i Kigali bukora amakosa menshi ya politiki kandi buri munsi ariko sinigeze ntekereza ko u Rwanda rushobora kwijandika muri dosiye ya ISIRAHELI na PALESITINA yananiye isi dore hashize imyaka 66 kuko ikibazo cya Israel na Palestina cyatangiye ku italiki 14 Gicurasi 1948.
Abanyayisiraeli ubu bakomeye cyane ku isi kubera gushyigikirwa na USA, bagiye biha ububasha bwo kurenganya abanyapalestina nabo bakabasubiza kugeza ubwo byahindutse intambara itaziwe igihe izarangirira. Ibi ahanini bivugwa hashingiwe ku bubasha bwa USA ihora yifatanya n’igihugu cya Israel.
Ikindi ni uko hari amasezerano yasinywe mu ibanga hagati ya USA na Israel ateganya ko umutegetsi wese ugiye ku butegetsi muri USA agomba kurahirira kuzatabara no kurinda igihugu cya Israel igihe n’imburagihe. Mu rwego rwo kubereka ko Mushikiwabo arimo kurindagira, tugiye kubanyuriramo imiterere y’iki kibazo maze tuze no kubabwira impamvu ruriya ruzinduko nta kamaro.
Imiterere y’ikibazo cya Israel na Palestina
Ku italiki 14 Gicurasi 1948 nibwo Leta ya Israel yashinzwe ari nabwo ikibazo cy’intambara muhora mwumva cyatangiye. Iki kikaba cyarabaye ikibazo cyongereye ubukana intambara yari yaratangiye mu 1920 yari ishyamiranije abayahudi n’abarabu muri aka karere.
Guhera mu mwaka w’1920 iki kibazo cy’ubushyamirane hagati ya Israel na Palestina cyakurikiranwaga n’Ubwongereza bwaje kunanirwa burarekera bugisunikira Umuryango w’Abibumbye mu mpera z’umwaka w’1947.
Muri uyu mwaka Loni yatoye umwanzuro wategekaga ko igihugu cya Palestina gicibwamo ibihugu bibiri (2). Iki cyemezo cyahise cyamaganwa n’ibihugu byose by’abarabu ku isi n’abarabu bo muri Palestina hahita havuka intambara yakaze hagati y’1947-1948.
Mu gihe iyi ntambara yacaga ibintu mu 1948, abarabu bo muri Palestina barahunze bakizwa n’amaguru ariko babisikanaga n’impunzi z’abayahudi zagarukaga ziza muri Israel mu gihe cy’imyaka 5 ni ukuvuga guhera mu 1948 kugeza mu 1952.
Mu gihe iyi ntambara yacaga ibintu mu 1948, abarabu bo muri Palestina barahunze bakizwa n’amaguru ariko babisikanaga n’impunzi z’abayahudi zagarukaga ziza muri Israel mu gihe cy’imyaka 5 ni ukuvuga guhera mu 1948 kugeza mu 1952.
Mu mwaka w’1967, habaye intambara karahabutaka yamaze iminsi itandatu (Guerre des six jours) maze abanyapalestina 300,000 bamenengana bahunga mu gihe abanyayisrael bagera muri 600,000 bo babisikanaga nabo bava mu bihugu by’abarabu bari barahungiyemo bagaruka muri Israel.
Kugeza ubu nandika iyi nkuru, hari abanyapalestina miliyoni enye (4,000,000) birirwa babuyera ku isi batagira igihuu kubera ko mu 1947 Loni yakoze ikosa ryo guhubuka ikananirwa gushinga ibihugu bibiri bituranye bidatongana ahubwio igashinga kimwe gusa (Israel) ikanagitonesha.
Dusubiye inyuma gato mu mateka, mu mwaka w’1917 igihugu cya Palestina cyatwarwaga n’ubutegetsi bw’Aba Ottomani (Turukiya). Abakirisitu n’abayahudi bari kuri ubwo butaka icyo gihe ntibigeze batekereza ku hazaza h’igihugu cyabo ahubwo buri wese yibonaga mu idini asengeramo kurusha kwibona mu gihugu asangiye n’abandi.
Muri uwo mwaka w’1917 nibwo Ubwongereza bwakandagije ikirenge cyabwo muri Palestina bugiye kuhakoloniza. Mu 1948 havutse ikindi gice cyitwa BANDE DE GAZA yagenderaga ku mategeko n’amabwiriza ya Repubulika y’abarabu ya Misiri.
Nyuma gato, muri 1950 na Cisijorudaniya yategekwaga n’ubwami bw’abahashemiti bari barabonye ubwigenge mu 1946(Abahashemite ni Yorudaniya y'ubu). Kuva mu 1993 kugera mu 2000 imyaka irindwi yose yabaye imfabusa mu gushakisha umuti w’ikibazo mu masezerano yaberara Oslo muri Norvege.
Ubwo abategetsi b’isi bibwiraga ko babonye umuti, hahise havuka intambara INTIFADA ya kabiri irarota ibangamira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano, bikubitiraho na bande ya Gaza Israel yaje kurekura muri 2005 igahita itegekwa ku gahato n’umutwe w’itrerabwoba wa HAMAS yaje kuhagenzura hose guhera mu 2007.
Oslo muri Norvege, taliki 13 Nzeri 1993: Bill Clinton ahagaze hagati ya Yasser Arafat wa Palestina (iburyo) na Yitzhak Rabin wa Israel(ibumoso) abinginga ngo bahoberane bahane amahoro ariko byose byabaye imfabusa n’ubu bakaba barimo barasana rivuga. |
Mu gusoza uyu musogongero twababwira ko hageragejwe inshuro zitabarika amasezerano n’amanama byo guhosha ubwumvikane bucye hagati ya Israel na Palestina ariko bikananirana. Icyibukwa cyane ni amasezerano y’amahoro yasinyiwe Oslo muri Norvege ku italiki 13 Nzeri 1993 aho Bill Clinton yahagaze hagati ya Yasser Arafat wa Palestina na Yitzhak Rabin wa Israel akabinginga ngo bahoberane ariko byose nyuma bigahinduka imfabusa n’ubu bakaba barimo barasana rivuga.
Mu Ugushyingo 2008 abadage bafungiranye Kagame mu modoka aheramo
Mu Ugushyingo 2008, igihugu cy’Ubudage cyafashe Lt. Col. Rose KANYANGE KABUYE kubera ko ari ku rutonde rw’abasirikari 40 ba FPR bakoze ibyaha byibasira inyoko muntu n’ibyaha byo mu ntambara. Kubera ko icyo gihe KABUYE yari ashinzwe protocol ya Kagame, Kagame uyu yahise ategeka polisi kujya gufunga ambasade y’Ubudage mu Rugunga.
Iyo modoka iri imbere niyo Abadage bafungiyemo Kagame nyamara abo bamurinda bamugenda inyuma bananiwe kuyimukuramo (Photo Shikama / 2014) |
Si ibyo gusa kuko yahise asaba polisi no gutwara abaturage bose mu mihnda ngo bigaragambye bamagane Ubudage. Leta y’i Berlini nayo ntiyari yicaye ubusa kuko yanze ako gasuzuguro ka Kagame ukora kinyeshyamba. Muti ese byagenze bite?
Ku munsi wakurikiyeho, ubwo Kagame yumvaga ko yemeje Leta y’Ubudage, yarabyutse ajya ku kazi nk’uko bisanzwe agiye mu modoka imutwara yo mu bwoko bwa MERCEDES BENZ-W221 ya burende itaraswa n’amasasu.
Iyi modoka yakorewe mu Budage kandi ikaba ihabwa gusa abakuru b’ibihugu ntabwo Kagame yari aziko abategetsi b’i Berlini bayifiteho ububasha kandi bakaba bazi banabona ibyo akora byose ayicayemo, yaba igenda cyangwa yaba ihagaze.
Kuri uwo munsi yageze mu Rugwiro ku Kacyiru abashinzwe kumurida bakinguye ngo asohokemo ajye mu biro imodoka ibabera ibamba urugi rwanga gukinguka. Kubera ukuntu iyi modoka ikoranye ubuhanga buhanitse, nta n’ubwo abamurinda bashoboraga kuzana twa dufuni Kagame yicisha abantu ngo bayikubiteho ifunguke.
Mu Budage barimo bareba ibyo Kagame yigira bahise bamuhamagara baramubwira bati:“Turagusaba gufungura ambasade yacu kuko iyo modoka dufite ububasha bwo kuyifungira hano mu Budage kugeza igihe dushakiye”. Kagame icyuya cyaramurenze niko kumenya ko tekinoloji ikomeye afungura ambasade y’Abadage.
Kagame na Mushikiwabo igikombe cy’isi kirangiye bapfukamiye Ubudage
Iki kibazo maze kuvuga hejuru aha cyateje ibibazo bikomeye mu mubano w’u Rwanda n’Ubudage. Nyamara Kagame w’amayeri atabarika kandi akareba inyungu ze gusa atitaye ku mugayo uzaziherekeza, ejo bundi yagize atya atungura abantu yandikira Angela Dorothea Ka Merkel.
Ubudage bukimara gutwara igikombe cy’isi Kagame yahise ategeka MUSHIKIWABO kwoherereza Ubudage telegaramu y’ishimwe yo kwifatanya nabo ngo kuko batwaye igikombe cy’isi. Ibi rero bikaba bisa no kunnya ku yumye kuko abazungu bafite uko bakora kandi badahubuka mu byemezo bafata kuko baba babitekerejeho.
Hari indi mpamvu yo kujya mu burasirazuba bwo hagati
Hamwe n’ibi bisobanuro mbahaye, kuri njyewe ndabona uruzinduko rwa Mushikiwabo mu burasirazuba bwo hagati ngo agiye guhosha amakimbirane ari uguta igihe no kurindagira. Nyamara ahubwo ashobora kuba yaragiye afite ubundi butumwa bwihariye bwa Kagame.
Ibi ndabivuga kuko yagiye muri Israel bakamujyana kumwereka aho ibitwaro byabo bya kirimbuzi bakoresha batwika Palestina bibitse. Ibi rero bikaba bidahura n’intego y’urugendo kuko ahubwo yari akwiye guhuriza ku meza amwe abashyamiranye cyangwa akajya gusura ahabera imirwano.
Mushikiwabo yagiye gusura inganda zicura intwaro z'igisoda cya Israel |
Muri SHIKAMA ariko dufite n’andi makuru tugisesengura avuga ko ahubwo Mushikiwabo ashobora kuba yaragiye kuvugana na Israel kugira ngo yoherereze Kagame vuba na bwangu intwaro za magendu zo kuzakoresha mu gutera igihugu cya Tanzaniya. Ibi bikaba bishoboka cyane kuko mu ntumwa Mushikiwabo ayoboye harimo n’abakozi na MINADEF baminuje mu by’intwaro. Turacyabikurikirana.
Ibi byose bikaba byerekana Leta itambikiza ikajya no gusaba ah yimye ubundi ikajya kwiha gukiz aintare ebyiri zishyamiranye kandi yo igereranywa n’urushishi (kubera ubuto, ubukene n’ibibazo by’amateka) byerekana ko ingoma ya Kagame yarangiye isigaye ku izina gusa kuko ibyananiye USA n’Ubwongereza bitakorwa na Kigali.
BWIZA M.
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
BWIZA M.
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355