Hari inkuru
iherutse guhita kuri Radiyo BBC/Gahuza ivuga ko mu murwa mukuru w’u
Rwanda Kigali hari abantu 2 baba banduye agakoko gatera SIDA buri saha, ubwo ni ukuvuga buri
minota 30 hari umuntu umwe uba wanduye ako gakoko. Ubwo mperuka mu Rwanda muri 2009, hari ingamba zari zarafashwe n’abategetsi b’u Rwanda mu rwego rwo kurwanya icyorezo cya SIDA ku
buryo buri wese yabonaga koko ko iki cyorezo cyakaniwe mu Rwanda ku buryo
bushimishije. Zimwe muri izo ngamba harimo:
- Udukingirizo twakwirakwijwe muri za Farumasiyo baguriramo imiti,ku giciro kibereye n’umukene, usanga abaturage bazigura nta pfunwe, hari n’ibigo bizitangira ubuntu.
- Muri kaminuza ya Butare abanyeshuri basangaga udukingirizo ahantu habugenewe mu mazu bararamo, nko mu bwiherero n'aho bogera.
- Leta yari ifite n’umugambi wo gukwirakwiza utu dukingirizo no mu mashuri yisumbuye.
- Itegeko ko mu gihe umubyeyi agiye kwibaruka, we n’umugabo we bagomba kujyana kwa muganga bagapimwa agakoko gatera SIDA kugirango hafatwe ingamba zo kwita ku buzima bw’uruhinja mu gihe basanze ababyeyi baranduye.
- Gushishikariza abarwaye SIDA kwiyakira no kubana nayo bashishikariza abazima kutayandura. Ubwo nari mu mahugurwa y'amezi 2 yatangwaga n'imwe muri za Kaminuza zo muri USA kuri iki cyorezo i Kigali muri 2008, hari akarere ko mu majyaruguru twasuye dusangayo amatsinda y'abantu babana n'ubwandu bwa SIDA(abagore n'abagabo) baba mu matsinda bemera ko banduye bakangurira abandi kwirinda SIDA; Aya matsinda yari akize abayarimo: baroroye, barahinga bakaba bafite ibigega by’imyaka bagurisha.
Aho guhanga imirimo yo kugabanya ubushomeri bushora benshi mu buraya banduriramo iki cyorezo hahangwa
imirimo igiha rugari.
Nigeze kuganira n’abanyeshuri bari mu mwaka wa
nyuma wa Kaminuza i Butare muri 2009 ku byerekeye ubuzima bushya bagiye kujyamo. Bose
bari bahangayitse bavuga ko nta kazi bashobora kubona kuko ngo byose ari
ikimenyane. Mvuze nti haba amapiganwa bati burya ni ukurimanganya nyiri umwanya
aba yamaze kuwugeramo kera.
Nti ese mwakunje amashati mugakenyera
mugahinga bya kijyambere; bose baransetse cyane bati:" erega n’imvura ntikigwa!" Nti ariko muri Libya barahinga bakeza nta mvura igwayo; 97% banyemeje ko
badashobora gusubira mu cyaro! Nahise
nibwira ko ziriya ngamba zo kurwanya kiriya cyorezo zizapfa ubusa mu
minsi iri imbere niba nta gikozwe ngo urubyiruko rwose rurangije amashuri rwoye gutera umugongo icyaro.
None se miliyoni hafi 2 ngo bamaze kurangiza
kaminuza bose bari i Kigali nta kazi urumva icyakurikiraho ari iki kugirango
aba bantu babashe kubaho? Ubu abakobwa benshi bishoye mu buraya, Leta ikaba
iherutse gutangaza ko indaya 3 kuri 5 zirwaye SIDA! Abahungu nabo bashowe mu mwuga mushya ugezweho i Kigali w’ubupfubuzi bashorwamo n’abagore b’abategetsi
n’abasirikari bakuru.
Tugarutse kuri aba bapfubuza ubu hari
ubucuruzi bushya bwateye mu Rwanda bita ko ari ukwihangira imirimo, ariko bifite ikindi bihishe muby’ukuri. Mu Rwanda twari tumenyereye za salo zo
gutunganya imisatsi bashiki bacu baboneraho n’akanya ko gutunganya inzara, n’iminwa
byabo. Ubu rero haje agashya kuko haje amasalo nkuko duheruka kubitangarizwa n’urubuga
www.igihe.com ngo bogosheramo inskya n’incakwaha
ngo ku buryo yatangiye kuzana n’ibibazo bikomeye mu bashakanye, abakunzi n’abitegura
kurushinga. Umwe mu bantu babajijwe na igihe.com wagiye muri izo salo, avuga ko kogosha
incakwaha ari amafranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo irindwi(70,000FRW); inskya
ntibigeze batangaza igiciro cyazo.
kogoshwa incakwaha=70,000FRW
|
Abasore basukura abagore, akamyamuneza kaba ari kose |
Nkimara gusoma iriya nkuru, nahise ngira
amatsiko yo kumenya bene buriya bucuruzi abo aribo, n’umubare w’abantu baha
akazi kugirango ndebe koko ko abahanga imirimo mu Rwanda bagira icyo gitekerezo
cyo kugabanya ubushomeri mu gihugu bikaba byafasha no kugabanya bwa bwandu bwa SIDA twavuze hejuru.
Icyantangaje ni uko nasanze aya masalo afite amazina y’abanyamahanga,
abayakoramo bafite amazina y’abanyamahanga ku buryo nakwemeza ko nta
munyarwanda ukoramo.
gukorerwa masaje |
Uretse n’amazina, amasura yabo arerekana ko
atari abanyarwanda. Nkaba naraketse ko Abapfubuza baba barumvikanye na RUHANGARABATANU
Habineza akabakorera ubuvugizi muri Nigeria, iki kiraka kikaba ari icyabo kigakorwamo n’aba bavantara
ngo bababikire ibanga!N’ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda, umugore cyangwa
umugabo yogoshwa inskya ze n’undi muntu nkuko abaganiriye na igihe.com babyemeje!
muri serivisi nyinshi uba wambaye uko wavutse
|
Mu rwego rwo gukingira urubyiruko ruri i
Kigali, twashyize kuri Shikama amafoto mazima y’ibi bikorwa gusa ntidushyiraho amazina y’iyi
salo n’aho ikorera. Niba abagiye muri aya masalo barafotowe batabibwiwe bakaza kubona amafoto yabo aha, ntibireba Shikama kuko twayasanze aho iyi salo yamamazaga ibikorwa byayo!
Uwashaka kumenya aho amasalo nk’aya akorera ndizera ko yakwisunga ubuyobozi bw’umujyi
wa Kigali kuko buri mu batanga impushya zo gutangiza ibikorwa by'ubucuruzi muri Kigali.
Leta nireke gushyigikira imishinga yuzuyemo ubupfayongo ishyigikire iteza imbere icyaro, abarangije amashuri bateze imbere aho baturuka nabo batiretse.
Birababaje rero kubona abantu bafite amafranga
menshi yagashowe mu bikorwa byo guteza imbere rubanda rugufi bayakesha,
bakayashora mu bikorwa by’ubupfayongo no kwishimisha ku giti cyabo.Ibi bikorwa
nkuko tumaze kubibona hejuru bikaba nabyo byaba biri mu bituma SIDA yari
yarashegeshwe mu Rwanda mu minsi ishize yongera kwiyubururana umuvuduko
udasanzwe. Twese turi abantu, umugabo arangije kukogosha inskya uri umugore, ndumva nta kandi kabanga wamukinga!Icyo Leta igomba gukora ni ukugenzura niba aha hantu hari udukingirizo duhagije baba bafite.
N'amazuru ntibayasiga |
Leta y’Agatsiko yagombye kujya yemerera
abashoramari gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda ibanje gushishoza, ikareba niba bishakira
abanyarwanda ejo hazaza heza koko. Ikindi ni uko nkangurira Agatsiko gushaka uko hakorwa imishinga itanga akazi mu cyaro
kugirango abarangije za kaminuza n’ayisumbuye
baboneyo akazi bazamure aho
baturuka nabo biteza imbere. Ibi bikubiye mu mushinga mfitiye kopi hano
nateguranye na Dr NDAHIRIWE Innocent muri 2008 wari wemejwe n’inzego zinyuranye
za Kaminuza ya Butare.Leta nihe ubushobozi Dr NDAHIRIWE Innocent n’abandi barimu ba kaminuza babishaka bamufashe habe
inyigo yimbitse, nkaba niteguye kubafasha mu isesengura maze iterambere ry’icyaro koko rigaragare ribe n’inkingi
yo kurandura SIDA mu Rwanda.
NKUSI Joseph
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355