Kuri iki
Cyumweru, taliki 13 Nyakanga 2014 tugeze ku cyumweru cya 15 mu byumweru bisanzwe
by’umwaka wa Liturujiya. Kiliziya Fatulika umubyeyi wacu irakomeza
kudusobanurira agakiza kacu ibinyujije mu migani Yezu acirag intumwa ze mu gisa
n’amarenga kugira ngo zirusheho guca akenge muri iyi si y’ibishuko.
Mu isomo rya
mbere, umuhanuzi Izayi (yisunze umugani wa Yezu), aratubwira agaciro k’imvura
yo mu bugingo maze nawe akavuga mu mvugo ya Yezu yemeza ko iyo mvura idashobora
gusubirayo itabojeje ubutaka yaguyeho. Ibi bikaba aribyo biha umubibyi imbuto
n’ifunguro rizamutunga.
Mu isomo rya kabiri,
Pawulo Mutagatifu wanditse iki gitabo cy’abanyaroma aradutekerereza kandi
akadukumbuza ikuzo dutegereje mu gihe tuzaba twumvise neza wa mugani w’umubibyi
Yezu ari bugarukeho mu kanya. Pawulo aremeza ko amagorwa n’imiruho by’iki gihe
bidashobora kugereranywa n’ihirwe ridutegereje.
Imvura |
Pawulo aremeza
ko kuri uwo munsi n’ibyaremwe ubwabyo bizagobotorwa ingoyi y’ubushanguke maze
bisangire ubwigenge n’ikuzo by’abana b’Imana.
Mu Ivanjiri
Ntagaifu, Yezu araducira umugani mwiza
utagira uko usa : «UMUGANI W’UMUBIBYI» Muri iyi Vanjiri igizwe n’interuro
23, Yezu arabwira intumwa ze ibyishimo by’ingoma y’ijuru aciye inkereramucyamo
(guca i Kibungo).
Yezu arasobanura
ibyiciro bine by’abantu muri ubu buzima bwo guharanira ijuru. Ibi byiciro Yezu
arabisobanura mu mvugo yumvikana neza cyane aho abantu bose bumva ijambo ry’Imana
ntibaryiteho abagereranya n’imbuto yabibwe hafi y’inzira kuko sekibi aza agahita
abakuramo icyari cyababibwemo.
Abantu bumva
ijambo ry’Imana bakaryakirana ibyishimo ako kanya nyamara ntiribacengeremo
kubera guhora bahindagurika, Yezu arabagereranya n’imbuto yabibwe mu rubuye.
Aba iyo hadutse ibitotezo bagwa ako kanya.
umubibyi |
Yezu arakomeza avuga ko abantu bumva ijambo rye neza ariko imihihibikano n’ibishuko by’ubukungu byo muri iyi si bigapfukirana iryo jambo abagereranya n’imbuto nziza ibibwe mu mahwa kuko ipfa ubusa. Naho abantu bumva ijambo ry’Imana bakera imbuto bagereranywa n’imbuto yabibwe mu gitaka cyiza.
Aba bumva ijambo
ry’Imana ntibaryiteho Yezu avuga ni nabo bashyira abaturage ku ngoyi bakabima
uburenganzira bwabo, bakabashyira ku ngoyi. Kugira ngo igihugu gikire kigire
amahoro, birakwiye ko ubwo butaka bubi bujanjagurwa bugahindurwa ubutaka bwiza
bwakira imbuto maze igihugu kigatekana imiriro y’amakome yaka ku manywa
y’ihangu ntibikomeze gukungurira igihugu ahubwo ababikora bahinduke bihane
ituze riboneke.
Isengesho
rya Mutagatifu Faransisiko wa Asizi risabira isi amahoro
NYAGASANI
Ngira umugabuzi w’amahoro yawe!
Ahari urwango mpashyire urukundo
Ahari ubushaymirane, mpashyire kubabarirana
Ahari amacakubiri, mpashyire ubumwe
Ahari ukuyoba, mpashyire ukuri
Ahari ugushidikanya, mpashire ukwemera
Ahari ukwiheba, mpashyize ukwizera
Ahari icuraburindi mpashyire urumuri
Ahari agahinda, mpashyire ibyishimo
Nyagasani, aho gushaka guhozwa…njye
mpoza abandi;
Aho gushaka kumvwa… njye numva abandi;
Aho kwikundisha… njye nkunda abandi;
Kuko utanga… niwe uhabwa;
Uwibagirwa… niwe uronka;
Ubabarira… niwe ubabarirwa;
Uhara amagara ye… niwe uzukira kubaho
iteka.
Amina.
Abatagatifu
b’icyumweru gitaha :
Kuwa mbere taliki 14 Nyakanga ni Mut. Kamili.
Kuwa kabiri taliki 15 Nyakanga ni Mut. Bonaventure,
Donald, Rolando na Vladim. Kuwa gatatu taliki 16 Nyakanga ni Mut. Mariya Madalina, Posteli na Elivira. Kuwa kane taliki 17 Nyakanga ni
Mut. Mariselina, Jyenaroza, Shariloti, Vesitina na Donata. Kuwa Gatanu taliki
18 Nyakanga ni Mut. Armulidi, Feredariko na Simforoza. Kuwa Gatandatu taliki 19
Nyakanga ni Mut. Ariseni na Simaki. Ku Cyumweru gitaha taliki 20 Nyakanga ni
icyumweru cya 16 gisanzwe n’abatagatifu: Eliyasi, Marina na Ewuneri.
Padiri Tabaro M.
shikamaye.blospot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi (SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355