Kagame ni umuntu utinya umuntu wese abona ko yamurwanya kandi afatanyije n'abandi akaba ashobora kumunesha. Byatangiye cyera ubwo yatinyaga intambara y'Abacengezi, yemera kwinjiza Majoro Ninja mu gisirkare cy'u Rwanda kandi uyu Ninja yarafatiwe ku rugamba amaze kwica abanyeshuri amagana mu ishuli ry'i Nyange. Si majoro Ninja gusa kuko n'uwari umukuru we Jenerali Rwarakabije, Kagame yirengagije ibihumbi by'Abantu bishwe n'abacengezi ba Rwarakabije, ararenga amugororera umwanya ukomeye muri Leta.
Nyuma y'aba bagabo bagabiwe imyanya muri Leta ya Kagame babikesha kumena amaraso, hiyongereyeho Minisitiri Musa Fasil, ukekwaho gukora Jenoside y'Abatutsi, gihamya ikaba ukuntu yahoraga yitaba Inkiko Gacaca zo mu Biryogo ariko kubera ko uhagarikiwe n'ingwe avoma, uyu mu Minisitiri aracyarya ifaranga rya Kagame.
Biratangaje aho umuntu nka Evode U. ufite ubumenyi n'amashuli umuntu yavuga ko bihagije, yarangiza akigemurira umuntu azi neza ko atagira impuhwe. Mu kanya nk'ako guhumbya, Evode yibagiwe ko yigeze kwita Kagame ibandi, umujura n'umwicanyi kandi akabivuga ku maradiyo na Televiziyo bose babyumva banabireba.
Icyagaragaye cyane ni uko Abahutu aribo Kagame yibandagaho cyane ku mpamvu z'uko yatinyaga igumuka ry'Abahutu bari imbere mu gihugu yakandamije.
Ariko aho bigaragariye ko opozisiyo imurwanya ari imvange y'amoko kandi Abatutsi n'abo bakaba bamugerereye, Kagame yahisemo guhindura imikorere maze agerageza kwigarurira bamwe muri abo Batutsi yumva atinye cyane kandi bimworoheye kubageraho. Muribo twavuga Umututsi Rujugiro T., mu minsi ishize watangajweho ko yashimuswe n'abakozi ba Kagame. Iyo nkuru y'ishimutwa rye ntabwo yari igihuha kuko inzego z'ubutasi bwa Kagame zifite gihamya ihagije.
Ahubwo icyo umuntu yakwibandaho, ni iyihe mpamvu yatumye Rujugiro ashimutwa hanyuma ibyegera bya Kagame bigatangaza amakuru kuri Rushyashya yo kuyobya uburari, maze inzego z'ubutasi za Kagame zizewe zikayanyomoza zibira akabanga abari baheze mu rujijo?
Amakuru yizewe cyane aturuka mu bari hafi ya Jenerali Nziza J., arahamya ko Kagame yashimuse Rujugiro atari ukugirango amwice ahubwo ari ukugirango amwigishe, maze Muzehe asubire ku murongo yitandukanye na opozisiyo iri hanze yakuye Kagame umutima.
Ayo makuru akomeza avuga ko aho Rujugiro yari acumbikiwe i Kibagabaga ariko ngo akaba atakihabarizwa ubu, yakunze kubonana na Kagame ubwe, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Mercedes Benz, iba mu rugo kwa Kagame ikaba ifite ibirahure byijimye, yazaga kumufata i Kibagabaga inshuro zirenze eshatu. Ibyavuye mu biganiro bagiye bagirana ntibyabashije kumenyekana ariko icyo ngo zimwe mu ntasi zikeka ni uko biyunze kandi Rujugiro akaba azasubizwa ibye yambuwe na Leta harimo n'inzu ye ya UTC.
Igikorwa cyo kugirango abisubizwe ariko bidateye Leta ikimwaro no kugawa, aho yahita ibimusubiza ku mugaragaro ntayindi nzira biciyemo, ngo Kagame yifuje ko ikirego Rujugiro yari yatangije muri rukiko rwa East Africa, Kagame yagiha ingufu maze Rujugiro agatsinda agasubizwa ibye bigaragaye ko abiheshejwe n'inkiko.
Inyubako UTC ya Rujugiro Ayabatwa T. iri iruhande rwa Rond Point nkuru i Kigali |
Gihamya y'ibyo byose ikaba igaragazwa n'uko Rujugiro atigeze avuguruza ibyamwanditsweho, yaba ari ibyatangajwe n'ibinyamakuru bya Leta cyangwa ibinyamakuru byigenga. Tukaba dushishikariza abantu bose Kagame ashukisha amafaranga cyangwa ibindi bitangaza kuko bamurwanya, ko mbere yo kugirango birukire icyo abashukishije bazajya babanza kureba ko icyatumye bahitamo inzira yo kumurwanya cyarangiye.Ejo n'ejo bundi ntituzi uzakurikira, ariko inama twagira umuntu wese Kagame ashutse, ko yajya areba kure akareba aho ingoma ya Kagame igeze.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355