Nyakubahwa Makuza Anasitazi n'abana be |
Muri iyi minsi u Rwanda ruri mu kintu twakwita nk’igihitasi gisa n’igitegura indi mpinduramatwara ya politiki ishobora kubaho. Si mu Rwanda gusa kuko no mu bindi bihugu birahaba kandi nta na rimwe byigeze bibaho ko abantu barenze umwe bumva ibintu mu buryo bumwe. Ikindi ni uko kunyereza abantu byerekana ko haba hari ikitagenda.
Ikibazo kiri mu Rwanda ni uko ingoma ya FPR ihwanye na Kagame ishaka ko abantu bose babyumva kimwe nawe ndetse bikagera n’aho bavuga ngo abafite ingengabitekerezo ya Jenocide izabaheremo bayimire ibagumemo. Icyo baba bashaka kuvuga ni uguha gasopo umuntu wese ubyumva mu buryo butandukanye n’uko Kagame abyumva kurya azi ko yasiribanze amateka y’igihugu akaba nta jambo akwiye mu bihe bisanzwe.
Iki kibazo FPR yashoyemo u Rwanda nicyo kigiye kururimbura kuko bigenda bigasubira no mu bihe by’amateka byabanje kugera n’aho n’ibyavuzwe muri za 57 na 59 abafitanye isano n’ababivuze barimo kubiryozwa kandi bakabiryozwa binyuze ku bandi bahutu b’ibisahiranda Kagame akoresha.
Abo bahutu b’ibisahiranda batanzwe imbere n’inda zabo bakaba bagiye kudukoraho (kuko ntatinya kubivuga ni Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI, RUCAGU Boniface na BAMPORIKI Edouard) ari nabo nkomoko ya NDI UMUNYARWANDA. Bakaba rero bakwiye kwitegura kuzishyura ikiguzi cy’ingaruka zizakomoka kuri iyi politiki ndimbura-nteshagaciro mbaga.
Mpora mvuga ko FPR yoretse u Rwanda mu bibazo ruzavanwamo na LONI yonyine ubwo izaba ihirimye (FPR) kuko bitumvikana ukuntu waryoza MAKUZA Bernard na mwene nyina MAKUZA Michel amagambo yavuzwe na se MAKUZA Anasitazi muri 1957 i Kabgayi nturyoze abakomotse ku batutsi ba UNAR bavuze anayarusha ubukana muri ibyo bihe kandi barahari benshi banze n’ibyemezo bya Kamarampaka bagahunga.
Tubibutse ko iyi nkubiri yo gupfukamisha abahutu bose banze bakunze nta n’umwe usigaye, Kagame yayihaye umugisha amaze gusoma igitabo rukozasoni cyitwa RWANDA BUILDING MODEL NATION STATE cyanditswe na Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI aho yashyizemo ijambo rya MAKUZA Anastase ari naryo riri mu mutwe w’iyi nyandiko tugiye gusesengura turivuye mu mizi.
MAKUZA Anastase muri Politiki y’u Rwanda
Kuva FPR yafata ubutegetsi, u Rwanda wagira ngo rutegekwa n’abantu batakandagiye no mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Kuba MAKUZA Anastase yaravuze kuriya muri kiriya gihe, njyewe nk’umunyamateka n’umunyamakuru ndumva nta kundi yagombaga kuvuga. Ibi mvuga kandi mbifitiye ibisobanuro kuko buri gihe cya politiki n’amateka by’ahantu runaka bigira intwari zo mu gihe cyaho.
Kuva FPR yafata ubutegetsi, u Rwanda wagira ngo rutegekwa n’abantu batakandagiye no mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Kuba MAKUZA Anastase yaravuze kuriya muri kiriya gihe, njyewe nk’umunyamateka n’umunyamakuru ndumva nta kundi yagombaga kuvuga. Ibi mvuga kandi mbifitiye ibisobanuro kuko buri gihe cya politiki n’amateka by’ahantu runaka bigira intwari zo mu gihe cyaho.
Muri icyo gihe si MAKUZA Anasitazi wavuze wenyine kuko ku italiki 11 Gashyantare 1959, Musenyeri Andrea PERRAUDIN watwaraga Diyosezi ya Kabgayi nawe yunze mu rya MAKUZA Anasitazi aho yagize ati : « Abahutu bakwiye kwigaranzura ubutegetsi bw’abatutsi akaba ari nabo bagira uruhare ku byiza by’igihugu kubera ubwinshi bwabo.»
Ikibazo rero giherereye mu mateka y’u Rwanda muri kiriya gihe kuko nk’uko byumvikana hari ikibazo gikomeye cy’uko abahutu bashakaga kwipakurura ingoma ya cyami yari yarabatsikamiye nyamara abatutsi b’abahezanguni bagashaka ko abahutu bakomeza kuba abaja n’ingaruzwamuheto z’umwami.
Intwari zaharaniye Repubulika zarahatanye kandi biza gutanga umusaruro ari nawo na Kagame yicayemo kuko nemeza ntashidikanya ko iyo u Rwanda rudahabwa ubwigenge Kagame atanemera nawe ataba ari Perezida kuko twari guhamana ubwami bw’ABANYIGINYA na KARINGA YABO kandi Kagame ukomoka mu bwoko bw’ABEGA kwa RUTAGAMBWA Deogratias hariya iwacu i Tambwe ndemeza ko atari kuhasunutsa amazuru rwose.
Kagame ahubwo niwe wari ukwiye kwishimira imbuto zakomotse kuri Repubulika kuko yanamugiriye akamaro. Kagame kandi ahubwo ibiri amambu yagombaga gushimira byimazeyo bene MAKUZA Anasitazi kuko nawe yahawe ijambo. Ibi mvuga nkanabyandika bifitiwe ibimenyetso.
Iyo Kagame aza kuba yarababajwe n’uko abatutsi bahunze akamenya n’akaga abasigaye mu gihugu barimo muri 94, ntiyari kubuza LONI gutabara abicwaga akanavuga ko ushaka kurya umureti abanza kumena igi; bisobanuye ko kugira ngo agere ku butegetsi hagombaga kubanza kuboneka iturufu ituma abatutsi bicwa akabona urwitwazo rwo gutsinda urugamba rutari ngombwa.
Mu by’ukuri twisunze amateka, nta kosa na rimwe mbona mu ijambo rya MAKUZA Anastase. Keretse abatazi gusesengura imvugo za politiki. MAKUZA ntiyigeze yemeza ko ABAHUTU aribo banyarwanda nyakuri ahubwo yaravuzengo «Urebye rubanda nyamwinshi akaba arirwo twakwita abanyarwanda b’umwimerere»
Iyi mvugo « UREBYE » si ukwemeza ni probabilité bisobanura gutekereza guha ikintu runaka amahirwe. Ikindi ni uko Dr Petero Damiyani HABUMUREMYI yakoze ikosa rikomeye rya politiki yitirira MAKUZA Anastase ibyo atigeze avuga.
Nyakubahwa Anasitazi Makuza n'abana be /Shikama ntiyashoboye kumenya igihe ifoto yafatiwe |
Ntabwo MAKUZA yavuze ABAHUTU ahubwo yavuze RUBANDA NYAMWINSHI kandi rubanda nyamwinshi muri kiriya gihe byasobanuraga abantu bose batumvaga neza ingoma NYIGINYA ya cyami kandi sinshidikanya ko harimo n’abatutsi n’abatwa b’abakene bashyiraga mu gaciro bahinduwe abaja ibwami kimwe n’abahutu.
Ibi bikemezwa n’uko agatsiko k’abatutsi b’abahezanguni kamaze guhunga bitewe n’uko kanze kwemera imyanzuro ya KAMARAMPAKA ahubwo kagatsimbarara ku ngoma ya cyami no gushaka gukomeza kugira abahutu abaja, hari abatusti bashyira mu gaciro banze guhunga basigarana n’abahutu mu gihugu.
Ni ukuvuga ko mu by’ukuri iyo intambara yo mu 1959 iza kuba koko yo guhiga umututsi iyo ava akagera, bose bari guhunga mu gihugu hagasigaramo abahutu n’abatwa gusa. Kuki abatusti bamwe basigaye kandi ntibagire icyo baba muri ako kanya???
Ikindi gikwiye kumvikana ni uko abanyarwanda b’umwimerere bitavuze kuburizamo abandi banyarwanda. Abanyarwanda b’umwimerere bishobora gusobanura ko hari n’abandi banyarwanda ariko batujuje cyangwa badakwije indangagaciro zose zagombye kuranga umunyarwanda nk’uko ubu utari ntore arebwa ikijisho.
Ibi kandi rwose nibyo kuko abo mu bisekuru by’ibwami bahoraga birata ku bahutu, abatwa n’abatutsi b’uducyene babacyurira ko ari abaja b’i bwami ubundi bagakubitwa ibiboko. Njyewe nzi umututsi dukomoka ku gasozi kamwe wakubiswe ibiboko 40 ngo ni uko yanze guheka RUDAHIGWA kandi aracyariho.
Dusubire muri Kamarampaka kuwa 25 Nzeri 1961
Umuhanga n’umwanditsi w’amateka ukomeye kandi wubashywe cyane ku isi witwa Marc FERRO yigeze kuvuga ati : « Plus on connaitra l’histoire, plus le ressentiment s’effacera» bisobanuye ko «Uko ugenda usobanukirwa amateka, amarangamutima agenda agushiramo ukamenya ukuri»
Dusubiye muri Kamarampaka mu 1961 nibwo tumenya neza ukuri kw’uko ibintu byagenze n’impamvu ziriya mbwirwaruhame zose zacicikanaga ari iz’abasenyeri, abapadiri, abanyaburayi n’abarayiki b’abanyapolitiki bashakaga gukura rubanda ku ngoyi y’imigambi mibisha y’ubutegetsi, ubuhake n’ubuja byacurirwaga i bwami.
Umwami RUDAHIGWA wimitswe ku italiki 16 Ugushyingo 1931 yabonaga neza aho ibintu bishobora kuzerekeza. Akimara gutanga(gupfa) ku italiki 25 Nyakanga 1959 aguye i Bujumbura mu biganza by’umuganga w’umubiligi Dr. Julien Vyncke wamuvuraga ibibazo byabaye byinshi ibwami no mu baturage ariko umugabekazi Nyiramavugo III Kankazi yanga ko basuzuma umugogo (umurambo w’umwami) ngo hamenyekane icyamwishe. Iki gishobora kuba gihamya ko RUDAHIGWA yiyahuye ngo akize amagara ye(?)
Impamvu mvuze ko RUDAHIGWA yabonaga neza aho byerekera ni uko yari ahanganye n’impande zitandukanye kandi zose atari gutsinda uko yari kubigenza kose. Uruhande rwa mbere ni abahutu bashakaga ubwigenge byanze bikunze aribo barimo na MAKUZA A., KAYIBANDA G., MBONYUMUTWA D., n’abandi.
Uruhande rwa kabiri ni abakoloni bari inshuti za RUDAHIGWA mbere ariko nyuma bakaza kumuvaho kuko bamusabaga gukuraho ubuhake byihuse ariko we agashaka kubukuraho buhoro buhoro bitewe n’abatware b’abatutsi b’abahezanguni batashakaga kubona umuhutu agira ijambo mu gihugu cye.
Uruhande rwa gatatu Rudahigwa yarwanagaho ni intamabara yihishe yari hagati ye na Musenyeri Andrea PERRAUDIN wategetse Diyosezi ya Kabgayi guhera taliki 18 Ukuboza 1955 kugera taliki 7 Ukwakira 1989. Iyi ntambara y’ubutita ikaba yarakomotse ku cyifuzo cya RUDAHIGWA cy’uko Diyosezi ya Nyundo we yifuzaga ko ijyanwa i Nyanza ariko Myr Andrea Perraudin akabyanga kuko hari hafi cyane ya Kabgayi.
Ku ifoto y'iburyo: Berinarudo Makuza. Ifoto y'ibumoso: ba Nyakubahwa: Kayibanda G., Mbonyumutwa D. na Makuza A. |
Taliki 29 Nyakanga 1959 mu ishyingurwa rya Rudahigwa ryabereye i Mwima hafi y’i Nyanza hari ibibazo bikomeye cyane. Kimwe muri byo ni ibura rya Padiri Alex KAGAME wari umujyanama wa Rudahigwa. Uyu Padiri Kagame yasobanuye ko ataje gushyingura kuko yabuze uko anyura ku murongo w’imodoka nyinshi cyane zageraga i Butare uvuye i Nyanza.
Isesenguramateka ariko ryaje kwerekana ko yahisemo kutajya i Nyanza ku bushake kuko yashoboraga kuhavugira ijambo rikababaza ba shebuja b’abasenyeri barimo na Perraudin ahitamo kutahahingutsa ikirenge. Mu gushyingura Rudahigwa bamwe bahise basakuza bavuga ngo : «Nimuhambe umwami wanyu twiboneye umwami wacu»
Guverineri Jean Paul Harroy w’umubiligi watwaraga u Rwanda n’uburundi nawe wari aho i Mwima yararakaye cyane. Abatutsi b’abahezanguni bari batsimbaraye ku bwami bari aho bahise batangaza ko bari bukore akantu. Uko aba batutsi batsimbaraye ku bwami bongeraga urugomo niko abasore b’intwari b’abahutu nabo bongereye ingufu mu kubohora rubanda maze ku italiki 28 Mutarama 1961 bari kuri Sitadi ya Demukarasi i Gitarama (Imwe Mutakwasuku n’abanyururu baherutse gusenya bitwikiriye ijoro) batangaje ko bamaganye kandi birukanye ubwami ku buryo budasubirwaho.
Kugira ngo berekane ko bataruhiye ubusa, bahise basaba ko habaho umunzani hakagaragara utsinze n’utsinzwe maze bemeza ko taliki 25 Nzeri 1961 haba amatora yagombaga kwitabirwa n’abaturage bose bafite imyaka 18 yo kwemeza niba abanyarwanda bashaka gukomeza gutegekwa n’umwami cyangwa niba bashaka Repubulika. Aya matora akaba yarakurikiranywe n’ingabo za LONI.
Aha niho hakomotse ijambo Kamarampaka, kuri iyi taliki kandi umusaruro wayivuyemo ni uko u Rwanda rwabaye Repubulika ruhita ruhabwa ibendera n’ibindi birango bya Repubulika. Abiru i Nyanza barashwanye ku buryo umuhango wo kwimika Ndahindurwa bananiwe kumvikana uko wagombaga kugenda.
Uko kuzurungutana byaje kurangira Guverineri wa leta mbirigi watwaraga u Rwanda ahamagaye Ndahindurwa amusaba kurahirira imbere ye i Kigali mu Gakinjiro ku italiki 9 Ukwakira 1959 kandi arahira nka monarque constitutionnel (Umwami wemeye kugendera ku itegeko nshinga).
Muri uwo muhango, Guverineri yasabye Kigeli V Ndahindurwa kwemera kungirizwa n’umuhutu kugira ngo bacubye amarere y’abaharaniraga repubulika abiru barabyanga bavuga ko bidashoboka batakwemera gutegekana n’abahutu. Icyo gihe abarwanashyaka ba UNAR y’abatutsi bahise bongera amashagaga.
Muri ibi bibazo byose niko n’umwami w’Ububiligi Baudouin yahabwaga raporo y’uko byifashe umunsi ku munsi niko gutumira KIGELI V Ndahindurwa mu nama yagombaga kubera i Buruseli ku italiki 09 Ugushyingo 1959 ariko abiru bamwangira kujyayo bavuga ko iyo atari impamvu yajyana umwami ikantarange.
Muri ibi bibazo byose Kigeli V Ndahindurwa yashoboraga kumvikana n’abahutu barimo bashaka ko ibintu bihinduka ariko abahezanguni b’abatusti bamubera ibamba kuko batashakaga ko abahutu basunutsa amazuru ku butegetsi.
Kugeza iki gihe, PARMEHUTU yari icyemera ko hashobora kubaho ubwami bugendera ku itegeko nshinga ariko ibonye intagondwa z’abatutsi zikomeje kugora umwami nabo bahita bahindura imikorere ishyaka baryita MDR-PARMEHUTU, rihinduka ishyaka rirwanya ubwami ariko ritarwanyaga abatutsi byumvikane neza.
Umukoloni abatiza umwami Rudahigwa nyuma y'imyaka 15 yigira amasakaramentu yo kubatizwa! |
Abahezanguni b’abatutsi bahisemo guhunga igihugu kuko banze gutegekana n’abahutu. Mu gusoza nagira ngo mbwire abashukwa n’umugati uvumye Kagame yirirwa abatamika ko abaroga. MAKUZA Anastase nta kosa yakoze kandi intwari zaharaniye REPUBULIKA zagize neza rwose zikwiye kubishimirwa ku buryo tuzahora tuzibuka kuko zadukuye ku ngoyi ba sogokuru babayeho imyaka n’imyaka, Kagame yabishaka atabishaka.
Ibi kandi Minisitiri w’intebe ya Kagame ariwe Dr HABUMUREMYI Petero Damiyani na RUCAGU Bonigansi bagombye kuba babizi neza cyane kuko baciye akenge bityo bakareka kubamba abavandimwe kuko ababashora ntawabarushije gukora amakosa muri 1959 ari nayo ashyize u Rwanda muri aka kaga dushowemo na FPR ya Kagame watsinze urugamba rutari ngombwa.
TEGERA E.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
TEGERA E.
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355