Pageviews all the time

Icibwa ry'ururimi rw'IGIFARANSA mu Rwanda, ni kimwe mu bimenyetso by'uko FPR/Kagame itaje irwanya Leta ya Habyarimana J. yitaga Leta y'igitugu, ahubwo icyo yari igambiriye kwari ukwica no kurimbura ubwoko bw'Abahutu kugirango Museveni na Kagame bakore ingoma Hima-Tutsi. Bakizimbwa Paul Kizito.

museveni na kagame baragiye
Kagame akimara gufata ubutegetsi ku ngufu abwambuye Pasteur Bizimungu mu mwaka wa 2000, yahise akaza umurego wo gushyira mu bikorwa bimwe mu byo yari agambiriye  ariko byose biganisha kugira u Rwanda igihugu gitegekwa n'ubwoko bumwe bw'Abatutsi abarizwamo.Ibyo yabashije kubigeraho kuko inzego zose zikomeye mu Rwanda ziyoborwa n'Abatutsi. Izindi zitwa ko ziyoborwa n'Abahutu, abo nta jambo baba bafite kuko aho bari baba bungirijwe n'umututsi ubategekeramo maze umuhutu akaba aho ari agakingirizo gusa.


Intangiriro yo kwimakaza Abatutsi(bo mu Gatsiko), Abahutu bagakandamizwa!

Kagame akimara kwicara ku ntebe ishyushye y'ubuperezida, yahise aha ubutumwa Abahutu bose maze afunga Bizimungu P. Ubu butumwa bwashakaga gukangurira abahutu bose ko ntacyo baricyo mu Rwanda, ko bagomba gupfukama bakajya batamikwa ibyo bahawe n'abatutsi bakuriwe na Kagame. Niko bimeze iki gihe ni nako byahoze mbere.

Shikama irakumenyesha ko, uko gukandamiza ubwoko bw'abahutu kwakurikiranye n'inkiko Gacaca zabashyiriweho maze abitwa ko bajijutse(abize) batangira gukatirwa imyaka izatuma barangiza igifungo ari ibisenzegeri. Hanyuma mu rwego rwo kuyobya uburari, abahutu batize(injiji Kagame atikanga), bategekwa gusaba imbabazi barafungurwa. Niko byagendekeye Minisitiri Ntakirutinka C., Niyitegeka, ..n'abandi ba dogiteri bari kuborera mu magereza ndetse abenshi bakaba barishwe.
abarota Empire y'akataraboneka 
Kuba FPR/Kagame yari imaze gufunga no kwica abahutu bajijutse, icyari gisigaye ni ugukumira 

ababakomokaho ngo batazigera batera ikirenge mu cyabo mu bumenyi. Nibwo Leta iyobowe na FPR/Kagame yatangiye kugenda ica  ururimi  rw'igifaransa guhera mu myaka ya 2003 Kagame amaze kubona ko intebe y'ubuperezida ayicariye koko nyuma y'ingirwamatora yatsinze abanje kwiba Twagiramungu F.Shikama mu bushakashatsi bwayo irakumenyesha ko uwo mugambi wa FPR/Kagame wo guca igifaransa burundu yamaze kuwugera ku musozo ubwo mu mezi ashize, yakuye urwo rurimi ku noti y'amafaranga magana atanu.

Guca ururimi ni amahano mu muco gakondo w'igihugu
Ururimi ni ikintu gikomeye mu muco gakondo w'igihugu ku buryo kuruca uba ukoze icyo bakunze kuvuga mu kinyarwanda "guca inka amabere cyangwa kumena igisabo"Nubwo ururimi gakondo ku banyarwanda ari Ikinyarwanda, igifaransa nacyo cyaje kwinjira cyane mu banyarwanda ku buryo amagambo menshi yacyo yivanze muyo ikinyarwanda maze biba mahwi.

Uko kwivanga kw'amagambo kwatumye mu mihango gakondo y'u Rwanda rwa Gihanga nko guterekera, kuvugira inka amahamba, ndetse no mu mihango ya Gikirisitu nko gushyingirana, ku batizwa no gukomezwa, gusezera ku batabarutse no kubashyingura, ibyo byose hagiye hanagenda hakoreshwa amagambo menshi y'igifaransa yivanze mu kinyarwanda.


Hejuru y'ibyo, Shikama irabibutsa ko amagambo n'amazina menshi akoreshwa mu rurimi gakondo rw'abanyarwanda arirwo ikinyarwanda, yatiwe mu rurimi rw'igifaransa. Ingero ni nyinshi dufatiye nko ku kiribwa Imiteja, biva ku inshinga y'igifaransa 'Imiter" n'izina ry'igifaransa"Jean".


abafasha b'abarosi ba Empire

Agatsiko ka Kagame muri bwa bwenge bwabo bwibazwaho na benshi, ntibigeze bashobora gutahura ko guca ururimi rw'igifaransa uba ukomerekeje n'ururimi gakondo rw'ikinyarwanda. Ibyo ni ibintu bidashobora kwihanganirwa n'abakurambere bagirana ibiganiro n'abariho biciye mu migenzo yatangiranye na Gihanga wahanze u Rwanda.


Uko kutishima kw'abakurambere no gutesha agaciro imihango ya Gikirisitu wubahuka ururimi (rw'igifaransa) rukoreshwa cyane muri iyo mihango, nibyo bigejeje u Rwanda aho ruri ubu mu bibazo bitarworoheye, aho inkongi z'imiriro, impanuka zurudaca, ubusazi bw'umukuru w'igihugu, inzara, ubwicanyi n' amarozi aribyo bintu biri kwigaragaza muri iyi minsi.


Igifaransa nk'intwaro yo gusonga abahutu
Kagame amaze kugirwa umuyobozi w'Inkotanyi nyuma y'urupfu rwa Rwigema n'abari bamwungirije, yahise ahindura uburyo bw'imirwano. Rwigema yashakaga intambara ishoza ibiganiro na Leta ya Habyarimana ku buryo iyo ntambara yari kurangira hapfuye abasirikare bacye cyane nta n'abasivile ihitanye.

Kagame we yahisemo uburyo bwa kinyeshyamba(guerrilla), abasirikare(Inkotanyi) abajyana mu birunga no mu rugano kugirango bakare bagire umujinya n'ubugome burenze ubw'inzoka y'inkazi.Shikama irabamenyesha ko uwo mugambi Kagame waje kumuhira kuko icyo gihe kubera imbeho yo mu rugano, Inkotanyi zariye karungu zitangira kwica abahutu zitababariye. Kuva icyo gihe ubugome bwa Kagame bushyirwa mu bikorwa, abahutu bahuye n'akaga kuburyo "umuhutu" ku isi ya Rurema, ariwe muntu wabashije kugenda n'amaguru ibirometero byinshi, ashonje, anyotewe kandi ananiwe.

Sinzi icyo igitabo cya Guinness records kimaze rwose kuba nta mazina y'abahutu akigaragaramo kandi harimo ibihumbi by'abo byabashije kurenga ibihugu birenze bine(Rwanda, Zaire, Congo Brazzaville, CAR, Angola, ....)  bagenda n'amaguru.Abandi bahutu batari kubabarira ku rugendo ngo amaguru ashyuhe abyimbe areretemo amazi, bari kuniha kucyo Inkotanyi/Kagame zita akandoyi, abandi bari kuboroga bakubitwa agafuni.


Ngo ntabapfira gushira
Nk'uko Abatutsi batamazwe n'interahamwe muri Jenoside, Abahutu nabo ntibapfiriye gushira mu gikwiriye kwitwa Jenoside yabakorewe.Nyuma y'iyo nzira y'umusaraba, Abahutu barokotse ntibahawe amahirwe yo kugira icyizere cyo kubaho nk'uko cyahawe Abatutsi barokotse Jenoside mucyo Leta yise(Hope).

Abenshi muri abo bahutu barokotse, baruhukirijwe muri gereza, bahabwa amafunguro yiganjemo ifu y'ibigori(agahunga) ivanze n'amacupa baseye. Utaraguye muri gereza yishwe n'ayo macupa, yaguye hanze kubera kumungwa kw'inyama zo munda.


Shikama irabamenyesha ko kubera ubwinshi bw'abahutu bapfaga bazira amacupa bagaburiwe mu magereza, Leta ya FPR/Kagame yaje guhura n'ikibazo cy'uko imirambo(y'abahutu) yabaye myinshi kandi amarimbi yose yaramaze kuzura imva, maze Kagame ubwe  ategeka ko iyo mirambo izajya itwikwa.


Bisa nk'aho abakuru(inararibonye) baje gucyaha Kagame ko ari amahano yaba akoze aramutse atwitse imirambo kandi bitarigeze bibaho mu mateka y'u Rwanda. Icyo cyemezo gihubutse Kagame yari yafashe yabaye aretse kugishyira mu bikorwa. Abandi bahutu batariye ku macupa, bahatiwe kwemera ko bishe Abatutsi bategekwa gusaba imbabazi. Ubwo umuhutu wese aba abaye "Interahamwe" ku buryo igihe cyose FPR/Kagame yamushakira, yamukurikiranaho icyaha cy'ubwicanyi yiyemereye akanishinja ku mugaragaro muri gahunda rutwitsi ya FPR/Kagame, NDI UMUNYARWANDA.
Barambikana imidari bishimira amaraso bamennye kandi bagikomeje kumena
Kugirango abo bahutu bakomeje kwicirwa ku rwara nk'inda(imbaragasa) batazigera bahorerwa, FPR/Kagame yahisemo gusonga imfubyi basize, baca ururimi rw'igifaransa ababyeyi n'abakurambere babo bakoreshaga kugirango hatazagira uzarwifashisha atera imbere dore ko inshuti nyinshi n'abavandimwe babo babarizwa cyane mu bihugu bikoresha igifaransa.


Muri Shikama turarangiza iyi nkuru tubabwira ko kubera ubu bugome bwakomeje gukorerwa abahutu bukozwe na FPR/Kagame, ubwo bugome bwatumye abahutu basigaye bavugirwaho za mvugo z'ikinyarwanda ngo :"Ariho(umuhutu) atariho, yapfuye(umuhutu) kera, asigaye(umuhutu) ari umupfu w'umupfapfa, yapfuye(umuhutu) ahagaze, ..."


Ese koko izo mvugo zizavugwa kugeza ryari? Ese byaba bikwiye ko umuntu yogerwaho uburimiro bene ako kageni? Wa mugani w'izo mvugo ko umuhutu asigaye ari umupfu w'umupfapfa, ni kuki abahutu bakomeje kokamwa n'ubwoba ngo bikize Agatsiko kabagize kuba bariho batariho? Hari umupfu utinya(ugira ubwoba)?!

Ari urugamba rw'amasasu FPR yakoresheje iroha u Rwanda, ari n'urugamba rwo kuvuga amagambo"rekeraho kunyica, kunyicisha inzara, mvira aha ndakurambiwe, hoshi genda", ni uruhe rukomeye ku buryo byananira abakandamijwe n'Agatsiko kukikiza?!


Abwirwa benshi akumvwa na bene yo!

Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355