Kizito Mihigo ku mapingu ariho
aravugana n'abanyamakuru
|
Nk’uko mwabigejejweho na SHIKAMA, muri Mata 2014 nibwo inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda no ku isi yose nk’icyo abantu bise ikidashoboka : « Kizito Mihigo arafunzwe kuko yacuze umugambi wo guhitana Perezida Paul Kagame». Abantu bari bazi Kizito Mihigo bakubiswe n’inkuba abandi bananirwa kubyumva bararekera, itangazamakuru natwe tuba tubonye akazi.
Ikihutirwaga muri byose nk’uko abakozi ba SHIKAMA bakorera i Kigali babitugejejeho, ni ukwiyumvamo ko urukundo abaturage bakunda Mihigo bakirwifitemo. Iyi ngingo ikaba yarahuye n’imbogamizi ikomeye yaturukaga mu butegetsi bwite bwa Leta y’u Rwanda bwakomezaga kwemeza ko Kizito ibyaha ashinjwa anabyiyemerera.
Ibi ariko ntibyafashwe nk’ukuri kwa nyuma kandi kudasubirwaho kuko urebye uko Leta ya FPR ifunga mu iterabwoba rikabije rivanzemo guhahamura no gutera ubwoba ukekwaho ibyaha, niho benshi bahera bavuga ko Kizito ashobora kuba yarabyemeye kubera kubabazwa bikomeye.
IBUKA ntabwo yicaye ubusa
IBUKA iharanira inyungu z’abacitse ku icumu ikaba umuryango muri SHIKAMA twakwita uw’abataripfana, ntabwo bicaye ubusa. Na mbere y’uko tubabwira uko babyitwayemo kuri iyi dosiye, tubabwire ko banagerageza kugira icyo bavuga kuri byinshi bibangamiye abo bahagarariye.
Mu gihe NDUMUNYARWANDA yatangizwaga, Dr DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre uyobora IBUKA yavugiye kuri BBC Gahuzamiryango ko IBUKA idakeneye imbabazi zisabiwe mu kivunjye cy’abantu. Aya magambo akaba yararakaje cyane abo mu gatsiko ka FPR i Kigali katemera ukavuguruza uwo ariwe wese.
Tugarutse ku birebana n’idosiye ya Kizito, SHIKAMA tumaze kubona amakuru ko nyuma y’uko itangazamakuru rishakurije rirangajwe imbere natwe SHIKAMA tuvuga ko Kizito arengana kuko yagambaniwe na Minisitiri Mitali K. Protais waraye agizwe Nyakubahwa Ambasaderi, IBUKA yagize icyo ikora.
Dr DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya IBUKA. Arimo kwibaza ibyabaye kuri Kizito ariko ntarimo gusobanukirwa byamuyobeye |
Ayo makuru avuga ko IBUKA yandikiye Perezida Kagame bamutakambira binginga bavuga ko akwiye gukoresha ububasha bwe agakurikirana ikibazo cya Kizito kuko arengana kandi yagambaniwe n’ubwo muri iyo baruwa, IBUKA itavugamo izina Mitali K. Protais.
Dr DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre, perezida wa IBUKA akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda. |
Muri iyo baruwa IBUKA isobanuramo igihango gikomeye ifitanye na Kizito kuko yayikoreye indirimbo nyinshi kandi zikaba zararushijeho kumvikanisha ubutumwa IBUKA igamije gutanga maze bakavuga ko aramutse afunzwe agakatirwa byakwangiza bikomeye ubutumwa bwa IBUKA n’ubwo itubakiye kuri Kizito Mihigo.
CNLG nayo ntiyicaye ubusa
Mu gihe IBUKA yarimo ishyashyana na CNLG (Commission Nationale de Lutte Contre le Genocide : Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside) iyobowe na MUCYO Jean de Dieu nabo babaye umufatanyabikorwa ukomeye wa Kizito Mihigo kubera ubuhanzi bwe bwatanze ubutumwa bukomeye.
MUCYO Jean de Dieu, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG nawe ntariyumvisha ibyago byagwiriye umwana w’inshuti ye akunda cyaneeee Kizito Mihigo |
SHIKAMA ifite amakuru ko n’uru rwego rwahagurutse rugahagarara kugira ngo umucikacumu ukomeye mu buhanzi, arenganurwe. Nyamara ari IBUKA na CNLG nta wigeze agira icyo abwira itangazamakuru mu rwego rwo gucyemura ikibazo mu ibanga rikomeye ariko SHIKAMA tukaba tumaze kumenya ko harimo gukorwa ibishoboka byose.
SHIKAMA tubibutse ko uyu Kizito yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu 1981 akaba aherutse kwizihiriza isabukuru y’imyaka 33 y’amavuko muri gereza afungiwemo. Akaba ari umuhanzi ukomeye wakoze indirimbo zakunzwe cyane zirimo Imbimburirakubarusha, Nzakurata ubutitsa, Nyina wa Jambo, Arc en ciel, Twanze gutoberwa amateka, Intare yampaye agaciro,… zose hamwe zisaga 400.
Kagame yabuze uko yifata mu kibazo cya Kizito
Nk’uko tumaze iminsi tubibagezaho mu nyandiko zacu kuri SHIKAMA, ikibazo cy’uko Kizito ashobora kuba yaragambaniwe nicyo gikomeje kurusha amajwi muri Kigali ko ashobora kuba yari mu itsinda ryari rigambiriye guhitana Perezida Kagame nk’uko aribyo ashinjwa.
Bikimara gukwira, amajwi menshi yasabaga ubutabera gushyikiriza Mitali ubutabera ariko nk’uko SHIKAMA yabibandikiye kenshi, mu nama ya FPR yo mu muhezo, Kizito n’ubundi yagombaga gusimbuzwa Mitali muri MINISPOC.
Hano Kizito aritwararitse cyane. Nimurebe hirya ye ukuntu Theos BADEGE uyobora CID amwitegereza ngo hato atagira icyo yibagirwa mu byo bamutegetse kuvuga yemera ibyaha atakoze |
Mitali rero utaracyekaga ko yagirwa ambasaderi yihutiye kugambanira Kizito kugira ngo atamutwara umwanya w’ubuminisitiri. Kubera ko ikibazo cya Kizito cyamaze kugera mu butabera, Kagame ntiyari agishoboye kumugira minisitiri ahubwo ikibazo ubu kirimo kwigwa n’ubucamanza bwa Kagame.
Nyamara twababwira ko abari dutegereje ko Mitali yakwisobanura mu rukiko bisa n’ibitagishobotse ahanini bishingiye ku bisobanuro twabagejejeho mu nkuru zacu ziheruka aho yagiranye igihango na Kagame cyo kwemera gusenyera PL byitwa ko ahagarariye muri FPR.
Kubera ko inama y’abaminisitiri yateraniye mu Rugwiro kuwa kabiri, taliki 30 Nyakanga 2014 yagize Mitali K. Protais Ambasaderi w’u Rwanda muri Etiyopiya, biragaragara ko ibyo kumuryoza ibyaha yakoze bitagishobotse mu gihe Kagame akiri ku butegetsi, kuko Kagame akimukomeyeho.
Igisigaye ni ukumenya icyo ubutabera buzavuga ku kibazo cya Kizito niba abo mu gatsiko bazamubamba cyangwa niba bazamugira umwere akagirwa minisitiri nk’uko byari byemerejwe muri ya nama y’agatsiko ka FPR yabereye mu muheno aho benshi batagera ariko SHIKAMA ikabasha kumenya ibyayivugiwemo.
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355