Pageviews all the time

Impamvu ubwicanyi bwakorewe Abahutu bukwiriye kwitwa Jenoside


Guhera Inkotanyi zitera  taliki ya 01/10/1990, Abanyarwanda bo  mu bwoko bw’Abahutu na bamwe mu Batutsi (Abagogwe) bagiye bicwa umusubirizo n’ingabo zari iza APR zitwaga Inkotanyi.

Inkotanyi zimaze gufata igihugu taliki ya 04/07/1994, ziraye mu baturage b’Abahutu zirarimbura, zikoresheje agafuni, a n’akandoyi.

Mu mwaka w’i 1996, Inkotanyi zinjiye muri Zaire yitwaga Congo, zica Abahutu  babaga mu inkambi zitandukanye muri Zaire, harokoka mbarwa. 

Uko kwica Abahutu byarakomeje mu intambara zindi zagiye zikurikira, harimo n’intamabara ya rurangiza yiswe iy’Abacengezi yibasiye ibice by’amajyaruguru 
 y’u Rwanda mu myaka ya 1997 na 1998.                                     Ubwicanyi FPR yakoreye i KIBEHO                                                                                                                                                                       
  
Ubwo bwicanyi bwose bwakorewe Abahutu, nihe umuntu yahera abwita JENOSIDE?

Impamvu ubwicanyi bwakorewe  Abatutsi muri 1994 bwiswe Jenoside,  hakongerwaho n’indi nyito ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni uko ubwo bwicanyi bwakorewe ubwoko runaka, habanje gucurwa umugambi wo kurimbura ubwo bwoko. 

Kuko ari igikorwa cyari cyarabanje gutegurwa hakoreshejwe  inzira y’ubukangurambaga mu buryo bugiye butandukanye, taliki ya 07/04/1994 ubwo bwicanyi butangiye byatumye biba ingorabahizi kugirango Abatutsi batagira kirengera bashobore gucika ubwo bwicanyi bwakwiriye igihugu cyose. 

Abenshi barishwe mu igihe cy’amezi atatu, bituma ubwo bwicanyi buhabwa izina rya Jenoside buri wese atagiraho impaka, kereka wenda uwaba yigiza nkana.

Ariko ikibazo na nubu kitarasobanuka , ni kuki ubwicanyi bwakorewe Abahutu bwo butitwa Jenoside?

Nk’umwe mubari bagize igisoda cyakoze ubwicanyi bw’Abahutu, ndagirango ngaragaze bimwe mu bimenyetso umuntu yaheraho yita ubwicanyi bw’Abahutu ko ari Jenoside kuko bufite aho buhuriye cyane n’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bwiswe Jenoside.

Igice nibandaho ni igihe nacyo kingana n’amezi atatu, Abahutu bishwe muri gahunda yateguwe, nta butabazi bafite, ndetse ntanaho bafite ho gucikira ubwo bwicanyi.

Ubwicanyi bwakozwe Inkotanyi zitera ntabwo mbutindaho kuko ntabyinshi mbuziho , kimwe n’ubwicanyi bwabereye muri Zaire/Congo kuko naho ntabayeyo. 

Ariko ubwicanyi bwakorewe Abahutu mu mpera za Kamena 1994 kugeza  mu ntangiriro z’ukwakira 1994, bukwiriye kwitwa Jenoside ku mugaragaro.

                                     Dore impamvu :

Urusaku rw’imizinga  y’imbunda z’Inkotanyi rwumvikanye mu kwezi kwa Gicurasi  kugeza mu kwezi kwa Nyakanga 1994, rwatumye ibihumbi by’abaturage b’Abahutu bahunga igihugu. Ariko siko bose bagize amahirwe yo guhunga (n’ubwo ikindi gihe abo bashoboye guhunga  baje guhura n’uruvagusenya BAKICWA ).

Abenshi mu batarahunze intambara, harimo abaturage batigeze bivanga mu kwica Abatutsi hanyuma bakumva ko umutima nama wabo ntacyo ubashinja ngo babe bahunga Inkotanyi.

Abandi banze gusiga Abatutsi bari barahishe ngo hato Interahamwe zidahindukira zikabica intambara iramutse ihosheje.

Abandi ntanzira bari bafite yo gucamo bahunga, bahitamo kwigumira mu mago yabo cyane ko umurongo w’intambara Abagaba b’ingabo bagenderagaho , kwari ugufata ibice byinshi cyane by’igihugu mu gihe gito. Bivuze ko hakoreshwaga inzira ya kaburimbo kugirango bagere kure hashoboka hifashishijwe  amamodoka y’intambara.
Ubwo buryo bw’imirwano bwo kudasesera mu biturage, bwatumye igihugu gifatwa taliki ya 04 Nyakanga 1994, hari ibice byinshi by’icyaro bigituwe nka mbere y’intamabara. 

Abo baturage batahunze barihe? 

Abahutu hafi yabose (niba atari bose) batahunze barishwe, kandi bicwa nta gitabara bafite. Umubare wabo Bahutu bishwe ni munini cyane kuburyo kugirango umubare wabo umenyekane bikomeye kuko bagiye bongerwa mu mubare w’Abatutsi bishwe muri Jenoside.
inkambi z'impunzi z'abahutu muri Zaire muri 1994. zasutsweho amasasu na FPR/APR muri 1996,
abari bazirimo hafi ya bose barishwe
Umuntu yagerageza kugenekereza  yifashishije umubare w’abaturage ibiro, kasho n’ibitaro bya Komine za kera byashoboraga kwakira biramutse byuzuye (bitsindagiye) hanyuma ugakuba inshuro ebyiri  mu cyumweru, maze icyo ubonye ukagikuba n’ibyumweru bigize amezi atatu, icyo gihe wabona umubare ungana cg wenda kungana n’Abahutu bakorewe Jenoside mu gihe cy’amezi atatu(Impera za Kamena kugeza mu impera za Nzeri 1994).

Twibuke ko Abahutu bose bajya gukurwa mu ingo zabo mu cyaro mucyo twitaga operation (opareshoni),  bajyanwaga kuri Komine, bakabanza gufungwa ari nako bababazwa mu gihe bategereje ko hazanwa abandi buzuza aho bafungiye maze bagahita bajyanwa kwicwa.

Kugirango haboneke Abahutu bujuje kasho,ibiro n’ibitaro bya Komine,  hagombaga nibura gukorwa operation mu gihe cy’iminsi itatu, ikaba ariyo mpamvu nagaragaje inshuro ebyiri mu gihe cy’icyumweru.

Abahutu bicwaga ntakirengera bari bafite kuko nta Miryango mpuzamahanga yari yagatangira kubakurikirana kubera ko bari bafite ikimwaro cy’uko batatabaye Abatutsi, bakagira n’ubwoba bw’uko Inkotanyi zabihimuraho zikabica. 

Ikigaragaza ko ubwo bwicanyi bw’Abahutu bwari bugambiriye kubamara nkaba arinaho mpera mvuga ko ubwo bwicanyi bukwiriye kwitwa Jenoside, ni uko Inkotanyi zafataga Abatutsi bose zabashije kubohora, maze zikabajyana i Ruhuha (mu Bugesera) kugirango zisibanganye ibimenyetso hatazagira n’Umututsi wibeshywaho akicwa.

Ijambo rya Kagame nka gihamya y’iyo Jenoside yakorewe Abahutu

Kagame yigeze gutangariza itangazamakuru ko Abahutu bamucitse atari uburangare yagize, ahubwo ari ibikoresho n’igihe bidahagije.

Iri jambo rirakomeye cyane kandi riroroshye mu busobanuro bwaryo.

                                        Ibikoresho :

Byari bikomereye Abasirikare b’Inkotanyi batari benshi icyo gihe kugirango babashe kwica abantu barenze miliyoni bakoresheje intwaro gakondo(agafuni). 

Icyo gihe Inkotanyi zicaga Abahutu,  ishyaka FPR zabarizwagamo ryari rikennye ku buryo amasasu n’ama bombes ingabo zaryo zakoreshaga, bitari bihagije kandi hari ubwoba ko umwanzi barwanaga  (Ex Far) ashobora kubasubirana  inyuma.

Impunzi z'abahutu zigera kuri miliyoni imwe hafi y'umugi wa Goma/1994 
Bamwe muri izo ngabo za Ex Far bari bakiri imbere mu gihugu, abandi nabo bari mu inkengero zacyo.  Ubwo bucye bw’ibikoresho, nibwo bwatumye Abahutu bicishwa intwaro gakondo cyane cyane agafuni.

Ibyobo byo guhambamo imirambo nabyo byabaye ikibazo kubera ubwinshi bw’imirambo kandi hakaba hari igihe cy’iki (izuba) aho ubutaka bwari bukomeye cyane kandi nta mashini kaburahiwe zo gucukura zari zihari.

                                      Igihe :

Inkotanyi zikora Jenoside y’Abahutu, zatanguranwaga n’uko Imiryango n’itangazamkuru mpuzamahanga byinjira mu bice byose by’igihugu. 

Gahunga nayo yo gucyura impunzi z’Abahutu ku ingufu ngo FPR ice intege Ex Far, ni kimwe mu bituma Kagame avuga ko yagize igihe gito cyo kumara Abahutu uretse ko abo bakorewe Jenoside y’amezi atatu nkeka ko ntawayirokotse.

Ubutaha  tuzabagezaho ibice byinshi iyo Jenoside yibanzeho, tubagezeho n’ababigizemo uruhare rukomeye.

Bakizimbwa Paul Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikama ku Kuri na Demukrasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355