Mitari yagambaniye Kizito ngo atamugira mu mwanya amujugunya muri Gereza noone umwanya arawubuze |
Kagame akoze akazi keza ko kuvutura umunyafu ba Minisitiri Mitali na Musoni, ariko nakarangize arekura uyu mwana Kizito M. wahohotewe n'aba bagabo bafatanyije na Jenerali Nziza. kanda aha wongere usome ibyahishuwe bya 6 Shikama yakubwiragamo ukuntu Mitari,Musoni na Nziza bagambaniye Kizito Mihigo ngo afungwe.
Kagame yari akwiye gushimirwa kubera iki gikorwa, ariko ibyiza akoze bihise biba impfabusa kubera kugabira umwanya ukomeye umuntu watangije amacakubiri mu bana b'u Rwanda ariwe Murekezi Anastase.Minisitiri Musoni James yahereye kera agaragaza ubuswa mu myanya ikomeye yose yagiye agabirwa na Kagame kubera guhakirizwa. Ariko kubera ko Kagame akunda umuntu w'igisambo unamwoza ibirenge, Musoni yakomeje kwiba no kurya umutungo wa Leta nta nkomyi
Kagame yari akwiye gushimirwa kubera iki gikorwa, ariko ibyiza akoze bihise biba impfabusa kubera kugabira umwanya ukomeye umuntu watangije amacakubiri mu bana b'u Rwanda ariwe Murekezi Anastase.Minisitiri Musoni James yahereye kera agaragaza ubuswa mu myanya ikomeye yose yagiye agabirwa na Kagame kubera guhakirizwa. Ariko kubera ko Kagame akunda umuntu w'igisambo unamwoza ibirenge, Musoni yakomeje kwiba no kurya umutungo wa Leta nta nkomyi
.
Musoni yaje kugera aho yibatiza akagirwa mana gato hanyuma kugirango uhabwe akazi, isoko, unarebwe neza ibukuru kwa Kagame, wabanzaga gusenga ako kamana Musoni. Uwasenze akagirwa mana Musoni kugeza amavi azanye amabavu, ni minisitiri Mitari Purutazi uhirimananye n'akamana ke nk'uko abanyabyaha (batihana) bazahirimana na shitani igihe ni kigera.
Kizito Mihigo natarekurwa byihuse, Kagame nawe ashobora gutakaza umwanya w'ubuperezida.
Ninde wigeze atekereza ko Musoni James yahangarwa kandi akamburwa icyizere mu gihe Agatsiko ka Kagame kari kamukeneye cyane ngo batekinike ibibazo by'ingutu bibugarije muri iki gihe? Uku guhangarwa kwa Musoni azira ubugome bubi yakoreye Kizito, bigaragaza ko uyu mwana Kizito uzwiho kuba Umukirisitu cyane, yaba afite izindi ngufu zituruka ku Mana Nkuru yo mu Ijuru.
Bibaye aribyo ko hari Imyuka Mitagatifu Ikorera muri Kizito M., nta gushidikanya ko Nyagasani Imana Rurema Wa twese Atishimiye ibyo Agatsiko kari gukorera Abanyarwanda, nko kwiba,kwica, kurema inzangano, guteranya abavandimwe no kugira u Rwanda umwanzi w'abaturanyi(amahanga).
Uyu Miss nawe imodoka yatsindiye Mitari na bagenzi be barayiriye bamuha ikimodoka gishaje kimuhoza mu igaraje none ararira ayo kwarika |
Ibigaragaza ko Imana Irakariye Agatsiko
Nk'uko Bibiliya n'ibindi bitabo Bitagatifu byagiye bibisobanura, Uwiteka Muremyi w'Isi n'ibiyituye Yagiye Asezerera ingoma nyinshi zagiye zigaragaza ubugome ku baturage bazo nk'uko Agatsiko nako kari kubukorera abo gashinzwe kurinda no kuyobora.
Ingaruka z'ibyaha by'Agatsiko kahawe umwanya uhagije na Nyagasani ngo kikosore ariko bikakananira, gatangiye kubiryozwa aho imiriro yagatangatanze impande zose, impanuka ntizigisiba, amahanga yamaze kugatahura ko kabeshya kandi kakaba akagome, imitwe y'ubugizi bwa nabi(M23,...) kakomeje kurema irikugenda ikubitwa iz'akabwana, n'ibindi n'ibindi... Agatsiko gasa nk'akahumwe na shitani, na n'ubu ntikarashobora gutahura ko Imana Iri kugaha amahirwe ya nyuma yo kwikosora.
Mu kinyarwanda bavuga ko amatwi arimo urupfu atajya yumva kandi umwana uri bupfe iyo nyina amuhaye amata arayaruka. Agatsiko nako ntako Nyagasani Atakagoragoje, ariko nikamara guhirima vuba aha, ya mvugo y'ikinyarwanda ngo "uwiyishe ntaririrwa "cyangag ngo "uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri", izaba ariyo ntero n'inyikirizo kubazaba bakavumira kugahera bagasezeraho.
Minisitiri Musoni umuntu yamuha akabyniriro ka MUGENZI kubera ukuntu ahinduranya za minisiteri buri munsi |
Murekezi Anastase(Minisitiri w'Intebe wa Kagame!), nyirabayazana w'ibyago byagwiriye Abanyarwanda.
Kagame yinjiza mu ngabo Majoro Ninja(waru umaze kwica abanyeshuli i Nyange) na Jenerali Majoro Rwarakabije Pawulo wari umaze kwica ibihumbi by'abantu mu Majyaruguru y'u Rwanda igihe cy'intambara y'abacengezi, bamwe babifashe nk'amahano.
Kuba Kagame afashe Murekezi A. akamugira Minisitiri w'Intebe, bihise bishimangira ko ari amahano yakoze yinjiza bariya basirikare mu ngabo, ariko noneho byemeza buri muntu ko atari amahano gusa ahubwo hageretseho n'ubusazi.
Murekezi A. ugabiwe ni muntu ki mu mateka mabi yaranze u Rwanda?
Mu ncamake uyu Murekezi niwe ntandaro y'ibibazo agahishyi byagwiriye u Rwanda biturutse ku bushyamirane(bwatangijwe na Murekezi) bwabaye hagati y'amoko abiri(Abahutu n'Abatutsi), ubwo bushyamirane buza kubyara Jenoside ebyiri( iy'Abatutsi n'iy'Abahutu).Tega amatwi Shikama iguhe amakuru y'imvaho ku ngengabiterezo y'uyu mugabo n'icyago yibarutse.
Mu mwaka w'1973 Murekezi A. yiga mu gihugu cy'UBubirigi, yandikiye Leta yariho mu Rwanda ko Abatutsi batagomba kwemererwa kwiga. Ibyo Leta yahise ibishyira mu bikorwa, ikajya ibuza Abatutsi gukomeza amashuri yisumbuye na za kaminuza.
Mu mashuri hatangiye gahunda yo kujya habarurwa abanyeshuri b'abatutsi n'abahutu. Iyo gahunda yatumye abana bakura bazi ko babarizwa mu bwoko ubu n'ubu kuko yakorwaga ku mugaragaro ubwo umurezi yanyuzagamo agahagarika amasomo maze agasaba Abatutsi guhaguruka, yarangiza kubarura akajya no ku bahutu.
Minisitiri w'intebe Murekezi Anasitazi |
Uko kwibona mu bwoko ubu n'ubu no guhezwa mu mashuri kw'Abatutsi biturutse kuri Murekezi, byatumye ubwo FPR yatangizaga intambara mu 1990, abasore b'abatutsi benshi bagiye kuyifasha ahanini bitewe n'ubushomeri kuko abenshi muribo bagiye babuzwa amahirwe yo gukomeza amashuri bitewe n'ibaruwa rutwitsi ya Murekezi A.
Uko kugenda kw'abasore b'Abatutsi, kwatumye Abahutu(abaturanyi babo) batangira kwishisha Abatutsi basigaye. Byari bifite ishingiro kubishisha kuko bamwe muribo bari bagiye gufasha umwanzi ariwe wari FPR.Uko kwishisha abaturanyi(Abatutsi basigaye) kwaje kubyara urwango ubwo FPR yatangiye kujya yica abaturage b'abasivile, amakuru y'ubwo bwicanyi akaba yaragiye atangwa n'impuzi zabaga zarokotse ubwo bwicanyi.
Icyo gihe haje kuvuka politiki y'amashyaka menshi hanyuma ituma ubutumwa bw'urwo rwango(uburakari) busakara mu gihugu hose.Urwango n'uburakari byari bimaze kurenga igipimo hagati y'abahutu n'abatutsi, byaje gusozwa na Kagme ubwo yahanuraga indege y'uwitwaga umubyeyi w'Abanyarwanda Habyarimana J., hanyuma Abahutu bahita babona icyuho cyo kwimaramo uburakari n'urwango bari bamaze kugirira Abatutsi.
Shikama irabibutsa ko aribwo umuhoro wahise utangira kuvugiriza Abatutsi batagira kirengera batangira kwicwa biba intandaro ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku rundi ruhande narwo, Shikama irabamenyesha ko Inkotanyi(Abatutsi) nazo zitari zicaye, agafuni nako kahise gakaza umurego Abahutu batagira kirengera bakomeza kwicwa, kugeza aho ubwo bwicanyi bwarenze kamere bukaba intandaro ya Jenoside yakorewe Abahutu.
Ikibazo k'ingutu gikomereye u Rwanda
Ko Murekezi A. watangije igikorwa cyatumye habaho Jenoside ebyiri mu Rwanda yungirije Kagame watumye icyo gikorwa kigira iherezo ribi miliyoni z'abantu bakicwa nk'ibimonyo, murabona u Rwanda ruyobowe n'aba bagabo babiri bafatwa nka nyirabayazana w'ibyago byagwiriye u Rwanda, ruganahe?
Bakizimbwa Pawulo Kizito
Umwanditsi Mukuru wungirije wa Shikama
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355