Ubwigenge oyeeeee !!! Independance oyeeeeee !!! Uhuru oyeeeee !!! : Aya ni amagambo y’umuhezagiro yo kwishimira ko igihugu runaka kibonye ubwigenge. Hari ku italiki 01 Nyakanga 1962, ku mpeshyi amasaka yeze mu gihugu hose, nta nzara y’ibiryo ihari ariko imitima itari mu bitereko ku bana b’u Rwanda bitewe n’amacakubiri yari amaze gukwirakwizwa n’agatsiko gato cyane k’abari bakomeye ku mwami bashaka kumushuka ngo abahutu bakomeze kuba abaja ibwami.
Kuri uwo munsi u
Rwanda rwabonyeho ubwigenge nari ntaravuka ariko Sogokuru yari umusaza w’imvi wagiye
gutora muri KAMARAMPAKA kandi na Data icyo gihe yari umusore w’intarumikwa.
Abanditsi bamwe bemeza ko abanyarwanda baharaniye ubwigenge abandi bakavuga ko
abanyarwanda batigeze babuharanira ahubwo babuhawe n’ababiligi ku mpuhwe gusa.
Ibi bitekerezo
bibiri ni nabyo ndi bushingireho inyandiko yanjye maze dusesengure turebe niba
koko abanyarwanda baraharaniye ubwigenge ndetse tuze no kureba niba hari
amazina azwi agaragara muri iyi nkundura cyangwa niba koko ababiligi
barabuduhaye ku mpuhwe, ubwo mu yandi magambo ni ukuvuga ko babuduhaye
tutabukwiye.
Kamarampaka yo ku italiki 25 Nzeri 1961
Orukesitiri Impala yigeze kuririmba iti: “1959 itanu
irashize, 1961 itumara impaka, abari bafite ipfunwe barumirwa!” Iyi
mvugo nta mwene gihugu n’umwe ipfobya kuko abazungu bayoboye uwo muhango
w’amatora na Demukarasi wari ugamije guhitamo ikigomba gukorwa, kwemerwa no gukurikizwa
na buri wese.
Muri ayo matora abaturage nta n’umwe uhejwe (abahutu,
abatutsi n’abatwa) buri wese yagombaga gutora ko yemera cyangwa ahisemo
Repubulika cyangwa ko ahisemo ubwami. Uyu mwitozo wa demukarasi urahita usubiza
cya kibazo nibazaga mu gutangira iyi nyandiko bikaba rero byumvikana neza ko
abanyarwanda baharaniye ubwigenge batabuhawe nk’abagiriwe impuhwe kuko batoye
bakabwemera ku bwiganze burunduye.
Imyanzuro nyuma y’ibarura ry’amajwi yerekanye ko
abenshi mu banyarwanda bahisemo ubwigenge basezerera ingoma ya gihake kandi
kugira ngo hano nisobanure neza, ntabwo rubanda nyamwinshi yirukanye ubwami
twayisanisha n’abahutu gusa bivugwa ko aribo benshi mu Rwanda kuko harimo
n’abatutsi ndetse bari ibikomerezwa bahisemo gusezerera ubwami bagashyigikira
Repubulika(amazina turayafite).
Umwami Kigeli V Ndahindurwa mu kibazo kugeza
magingo aya
Muri iyi minsi mu nyandiko nyinshi zirirwa zicicikana
mu bitangazamakuru binyuranye ku isi yose bivuga k’u Rwanda hagarukamo cyane
indagu za Magayane na Nyirabiyoro ariko bagatsindagira cyane ko Rukara
rw’igisage ruvuga isi igatigita azagaruka mu Rwanda ingoma ya Kagame imaze
guhirima igahinduka amateka.
Ibyo kuba Kigeli azagaruka mu Rwanda nk’umunyamakuru
w’umwuga ntacyo bintwaye kuko nawe ari umunyarwanda ufite umugabane ku byiza
by’igihugu cye ariko na mbere yo kuvuga ko azagaruka reka ahubwo tubanze
tunibaze uko yagiye. Yagiye ate? Ko abaturage bari bamaze gusezerera ubwami
kuki we atemeye kuyoboka inzira ya Repubulika? Ese yari wenyine? Ese yirukanywe
na nde?
Ndahindurwa Yohani Batisita wabaye umwami wa nyuma w'u Rwanda |
Kurya abanyamakuru tuba tuzi kwandarika amatwi kandi
tukumva byinshi kuko twigerera ibwami, umunsi umwe umuntu wegereye Kagame cyane
kandi w’inshuti ye yamubajije impamvu FPR yibarutswe na UNAR yatashye ntitahane
n’Umwami w’u Rwanda KIGELI V Ndahindurwa. Iki kibazo abanyarwanda benshi n’inshuti
z’u Rwanda zirukunda zikarwifuriza ibyiza barakibaza.
Kagame yasubije uwo wari umubajije ko atacyuye Kigeli
V Ndahindurwa kuko muri 1959 yakoze ikosa rya politiki. Uwo muntu yakomeje
kubaza Kagame ikosa Kigeli yakoze, Kagame amusubiza nta n’isoni ko ikosa yakoze
ari uko yemeye ko abahutu bigarurira ubutegetsi bagashyiraho Repubulika kandi
ko ahubwo atagombaga kubyemera ahubwo yagombaga kurwana hakaba inkundura bitewe
n’uko yari afite abayoboke ubwami bukagumaho.
Iyi mvugo ya Kagame yuzuyemo kwishongora no gucyocyora
abaharaniye ineza y’abanyarwanda bose niyo shingiro ryo gukuraho ibirango bya
Repubulika. Iyi Repubulika kandi yaharaniwe n’abasore b’intwari barimo MAKUZA
Anastase, MBONYUMUTWA Dominiko, KAYIBANDA Gerigori n’abandi ku buryo Kagame
yabishaka atabishaka badateze gusibangana mu mateka y’u Rwanda.
Nigeze kumirwa numvise Kagame utagira isoni avugiye
kuri Sitadi amahoro i Remera ko u Rwanda nta bwigenge rwigeze rubona. None se
ubu ni ingoma ya cyami??? Kagame ubwe mu ma nama akomeye mu ngendo yirirwa akora apfusha amafaranga
y’u Rwanda ubusa bamuhamagara Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kandi akitaba
akajya kuvuga ijambo cyangwa gutanga ikiganiro.
Uhereye iburyo ba Nyakubahwa :Perezida Kayibanda G., Mbonyumutwa D. na Makuza A. |
Aya mayeri ya Kagame yo gusuzugura ibyo yemera mu ibanga
ryo guheza irari rye no gutesha agaciro abenegihugu no kujijisha amahanga
aherutse kuyinjizamo na munywanyi we wa nyirarureshwa Lt. Gen MUSEVENI nawe
wavugiye kuri stadi amahoro i Remera ku italiki 07 Mata 2014 ijambo ry’urukozasoni
ko nta bwigenge u Rwanda rwabonye.
Nta gushidikanya ko ibi bintu MUSEVENI yategetswe na
Kagame kubivuga kuko Museveni atari aziranye na Kayibanda cyangwa Mbonyumutwa
kandi niyo yanabamenya ntakwiye kwivanga mu bibazo by’u Rwanda nk’aho Uganda
ifite bicyeya byo gucyemurwa.
Hamwe n’ibi bisobanuro rero, abatutsi bahunze muri
1959 bahunze kubera ko bari banze ibyemezo byavuye muri Kamarampaka ntabwo
bahunze kuko batwikirwaga n’abahutu amateka agomba gusobanuka ntibakirirwe
bajijisha abantu. Ibi kandi binemezwa n’umwami Kigeli ubwe aho yivugiye ko
ntacyo apfa n’abahutu kandi ko atirukanywe n’abanyarwanda ko ahubwo yirukanywe
n’abazungu akaba akiri umwami w’abanyarwanda bose.
Umucurabwenge Dr Tito RUTAREMARA ku isonga
ry’ibibazo u Rwanda rurimo muri iyi minsi
Abantu benshi mu Rwanda, niba atari bose, bajya
bishuka ko ikibazo u Rwanda rufite muri iyi minsi ari Kagame wenyine mbese ko
avuye ku butegetsi byanaba ngombwa (…) u Rwanda rushobora kugira amahoro. Ibi
rero sibyo kuko Kagame ni umwubahiriza ushyira mu bikorwa ibyatekerejwe kandi
bikemezwa n’ubwonko bwa FPR ariwe Dr RUTAREMARA Tito.
Tito Rutaremara umucurabwenge wa UNAR na FPR |
Tito Rutaremara umwe mu ba UNAR bake bakiriho niwe
washyigikiye bikomeye igitekerezo cyo guhindura ibirango bya Repubulika no
gushyiraho ibigoreka amateka y’u Rwanda ibi bikajyana no guhindura umunsi
w’ibyishimo rusange ku bene gihugu nk’aho ahari umunsi w’iya 01 Nyakanga,
Kagame na Tito bawuvunjiye muri taliki 04 Nyakanga ngo yo kwibohora.
Uku kwimakaza amataliki y’inzaduka kwajyanye no gutinyuka
guhindura ibirango bya Repubulika birimo ibendera, ikirangantego n’indirimbo
yubahiriza igihugu. Ibendera ry’u Rwanda ryari rifite amabara atatu: Umutuku,
umuhondo n’icyatsi kibisi kadi koko ibisobanuro by’ayo mabara byari bihuje
n’ukuri kw’ibyabaye.
Ikirangantego cya Repubukika cyatowe na Kagame ndagira
ngo mbwire abasomyi ba SHIKAMA ko nta kintu na kimwe kirusha icyo ku itangazwa
rya Repubulika kuko icya mbere cyarimo icumu rivuga ubutwari n’uruhabuzo
(umuhoro wa Kinyarwanda) uvuga ko ari igikoresho gakondo twakoreshaga mu
kongera umusaruro mu gihe igishya kirimo ishaka.
Kandi iryo shaka nyine niryo wa muhoro wa Kinyarwanda
navugaga ku nteruro ibanza usarura maze abana b’u Rwanda bagatunga
bagatunganirwa. Indirimbo yubahiriza igihugu yo kuri Repubulika yitwaga RWANDA RWACU. Mu bitero bine byari biyigize
twagira icyo tubibutsamo :
Rwanda rwacu Rwanda gihugu cyambyaye ndakuratana ishyaka n’ubutwari iyo
nibutse ibigwi wagize kugeza ubu nshimira abarwanashyaka bazanye repubulika
idahinyuka independence twatsindiye twese hamwe tuyishyigikire nimuhaguruke
turubumbatire mu mahoro n’ubumwe.
Nimucyo dusingize ibendera ryacu harakabaho na Perezida wacu harakabaho
abaturage b’iki gihugu….. Impundu nizivuge mu Rwanda hose Demukarasi yakuye
ubuhake, ubukolonize bwagiye nk’ifuni iheze, gatutsi, gatwa na gahutu namwe banyarwanda bandi mwabyiyemeje…………..
Kwishyira ukizana, dufatanyiriza amajyambere |
Uko iyi ndirimbo
yumvikana n’uko najyaga nirirwa nyiririmba niga mu mashuri abanza turi muri
animasiyo, ndabona nta vangura ririmo iryo ariryo ryose ku buryo bitari ngombwa
ko isimbuzwa RWANDA NZIZA idashinga kandi idafite icyo irusha iyi yo hejuru. Iki
cyemezo cy’urukozasoni kikaba ari umwihariko k’u Rwanda kuko mu bihugu byose
byo kuri iyi si ni FPR yonyine yatinyutse guhindura ibirango bya Repubulika.
Mu gusoza iyi nkuru
turagira ngo twifatanye n’abanyarwanda bose bashyira mu gaciro mu kwizihiza
isabukuru ngarukamwaka y’imyaka 52 u Rwanda rubonye ubwigenge. Kagame uvuga ko
atabwemera sinzi icyo yemera kuko nk’uko nabivuze ni Perezida wa Repubulika y’u
Rwanda keretse niba ari umwami w’u Rwanda.
Abapfukiranwe namwe
mukaba mwumva ko ibyo FPR yirirwa ibabeshya byerekeranye n’amateka y’u Rwanda
bayagoreka, numukanguke musome ibitabo byanditswe n’abahanga ku Rwanda birahari
ku bwinshi kandi mwijukire kujya musoma kuri uru rubuga rwacu SHIKAMA kuko twatangiye
kubandikira amateka y’u Rwanda.
BAZIGUKETA F.
Umuyobozi mukuru wungirije wa SHIKAMA
shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355