Gusiramura ni iki, byatangiye ryari kandi bigamije iki?
Biragoye kumenya neza inkomoko y’umugenzo wo gusiramura abenshi bitirira idini y’abayisilamu n’abayahudi aho dusoma mu Itangiriro muri Bibiliya ko Imana yategetse Musa kwisiramura, n’umuryango we n’abagaragu be bose nk’isezerano agiranye nayo(Itangiriro 17: 10-14), uyu mugenzo ukaba warakorewe na Yezu Kristu amaze kuvuka. Gusiramura bivuga gukata agace gato k’uruhu gahera ku mboro. Abantu bamwe bakaba babikora mu rwego rw’idini nk’abayisilamu n’abayahudi, abandi bakabikora nk’ikimenyetso ko uwari umwana agiye mu rundi rwego rw’ubugaragu nko mu moko menshi yo muri afrika: kuva muri Gambia kugeza muri Kenya ukamanuka ukagera mu Bazulu bo muri Afrika y’Epfo. Uyu mugenzo tukaba tunawusanga mu banyamisiri ba cyera cyane mu kinyejana cya 25 mbere y'ivuka rya Yezu Kristu.
Hagati y'umwaka wa 1870 na 1950, Abongereza bakoresheje isiramura mu bihugu byinshi bakoronizaga kugirango bavure
ibibazo bimwe na bimwe by’imboro nka Phimosis na balanitis. Muri iki kinyejana
turimo cya 21, umuryango ushinzwe ubuzima ku isi (OMS/WHO) wemeza ko gusiramura
bigabanya ibyago byo kwandura SIDA ho nka 60%. Ni muri uru rwego rero, ibihugu
byinshi byo muri Afrika aho iki cyorezo cyugarije harimo n’u Rwanda bikangurira
abaturage babyo kwisiramuza. Gusiramura bikaba bisaba ko bikorwa n’abaganga babihuguriwe, ikinya, n'ibindi bikoresho, n’ahantu hatanduye. U Rwanda rero rwo rukaba ruvuga ko gusiramura hakoreshejwe agapira( Prepex) aribwo buryo bwiza kuko
butavusha amaraso, kandi butababaza, bityo rugakangurira abanyarwanda kwitabira
isiramura rishya. Nyamara abamaze kurikorerwa hakoreshejwe Prepex baremeza ko byabagizeho
ingaruka nyinshi zitari nziza ariko Agatsiko kakavuga ko abo ari abashaka
kurwanya gahunda za leta. Muri izi mvugo ebyiri ukuri kuri hehe?
Reba kuri iyi videwo iri hasi aha uko iryo siramura
hakoreshejwe Prepex rikorwa.
Reba kuri iyi videwo iri hasi aha uko iryo siramura
hakoreshejwe Prepex rikorwa.
Gusiramura na Prepex
Abenshi mu basiramuwe baremeza ko babaye ibisenzegeri
Nkuko muri SHIKAMA tudahwema guharanira ubuzima buzira umuze
bw’abanyarwanda, tukimara gusoma inkuru yatangajwe n’urubuga igihe.com yo kuri
27/5/2014 yari ifite umutwe ugira uti” Bahangayikishijwe n'ibitsina byabo byakakaye nyuma
yo gusiramurwa” abashinzwe icyo gikorwa mu ngoma y’Agatsiko bo bakaba bavuga ko
abavuga ko bafite ibibazo ari abadashaka ko abandi bakomeza kwitabira iyi
gahunda ya Leta, twahise natwe dukora icukumbura ngo tubwire abasomyi bacu
imvaho kuri iki kibazo tunarebera hamwe uko cyakemuka.
Abantu babajijwe na ruriya rubuga baturuka mu turere dutandukanye tw’u
Rwanda bemeje ko nyuma yo gusiramurwa bahuye n’ingorane zikurikira nkuko bitangazwa na ruriya rubuga:
· 1. Ibitsina(imboro) byarakakaye,ntibakibasha gukora injyanishabitsina
2. Iyo bakora injyanishabitsina ntacyo bumva kandi ngo ibi byatangiye nyuma y’isiramura.
· 3. Iyo bakora injyanishabitsina nta buryohe bumva nka mbere.
· 4. Nta matembabuzi bakigira kandi ibi byaje nyuma yo gusiramurwa
Ibi bibazo rero muby’ukuri ni nkaho bijya gusa. Kuko kugirango habeho
injyanishabitsina ni uko imboro ishyukwa( ikaba itarakakaye). Kugirango nanone
habeho ibyo abo mu gihe.com bise
amatembabuzi muri Shikama tuvuga ko ari amasohoro, ni uko iyo mboro iba
yashyutswe kandi ikaba ikorana neza
n’ubwonko mu gihe cy'injyanishabitsina, kuko bwa buryohe butava ku mboro gusa n’ubwonko bubigiramo uruhare. Ibi bibazo aba basiramuwe bahura nabyo, hakaba nta handi twasomye inyandiko
zivuga nk’ibi haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga
ku basiramuwe hakoreshejwe uburyo busanzwe bwo gukoresha ikinya n' ibaga.
Leta y’Agatsiko ntivuga rumwe n’umuryango mpuzamahanga wita ku magara y’abantu(OMS/WHO)
ku mpamvu hakoreshwa agapira mu gusiramura aho gukoresha uburyo busanzwe
Nkuko tudahwema kubibwira abasomyi bacu, intego ya SHIKAMA ni
uguharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma, maze abanyarwanda bagatunga
bagatunganurwa mu gihugu cyabo Imana yabahaye. Kuva FPR yatera u Rwanda muri
1990, yimakaje ikinyoma mu mvugo no mu ngiro, ikigamijwe kikaba ari ukwibonera
imitungo y’umurengera hatitawe ku buzima
bw’abanyarwanda; ubabaye yavuza induru atabaza akitwa ko arwanya gahunda za
Leta bityo akitwa umwanzi w’igihugu. Ngaba ba Bambari b’ifranga Rugamba Sipiriyani n’Amasimbi
n’Amakombe baririmbaga.
gusiramura hakoreshejwe ikinya n'ibaga |
Muby’ukuri, FPR yakwije ikinyoma hose mu
Rwanda ko gukoresha agapira ari uburyo bushya bwo gusiramura izanye mu
Rwanda, bukaba ari bwiza by'agahebuzo, nta n’ingaruka bugira ku babukoresha kuko butavusha
maraso; bityo ikaba irarikira abanyarwanda bose kuza kwisiramuza; nyamara umunyagatsiko ushinzwe uyu mushinga yemereye igihe.com ko abagabo bisiramuje hakoreshejwe ubu buryo 1% bwabagizeho ingaruka mbi! Agatsiko
kamaze kubona ko abaturage batitabiriye ubu buryo bushya ntikatindiganyije
gukoresha igitugu n’iterbwoba ku bagabo, kagumura abagore ngo bange gukora
injyanishabitsina n’abagabo babo mu gihe batarisiramuza! Twagiye dusoma inkuru
ku rubuga igihe.com aho abagabo baturuka mu ntara y’uburasirazuba y'u Rwanda binubiraga
ukuntu abagore babo bashakanye basigaye babiyima!
Umwe mu bashoramari bakoze Prepex ashimagiza
Minisitiri ushinzwe ubuvuzi Binagwaho ko ari umuyobozi
ureba kure kubera icyashara gituruka mu Rwanda
Ubucukumbuzi bwakozwe na SHIKAMA burerekana ko impamvu zo gusiramura hakoreshejwe agapira Leta y'Agatsiko itanga atari ukuri. Muri macye, umuryango Mpuzamahanga wita ku
buzima bw’abantu OMS/WHO wemeza ahubwo ko ibihugu byo mu Burasirazuba bw’Afrika birangajwe imbere n'u Rwanda bikoresha gusiramura hakoreshejwe Prepex kubera impamvu zikurikira:
1.Kubera kubura abaganga bahugukiwe n'isiramura hakoreshejwe ibaga bahagije n’ibikoresho bihagije byo gukora isiramura risanzwe hakoreshejwe ibagwa
2. Ubu buryo bukaba buhendutse ariko bukaba bwagira ingaruka mbi ku
babukorewe mu gihe ababikora batabaye maso.( tuzabigarukaho ku buryo burambuye
ubutaha)
Mbere y'uko dusoza iki gice cya mbere SHIKAMA yabageneye uyu munsi, tuributsa abasomyi bacu ko Leta y'Agatsiko ka Kagame yatangiye gukoresha ubu buryo ku banyarwanda muri 2012 kandi umuryango mpuzamahanga wita ku magara y'abantu ku isi OMS/WHO wari utaremeza ubuziranenge(prequalification) bwa Prepex ku buryo yakoreshwa mu gusiramura. Prepex ikaba yaremejwe na OMS/WHO kuri 31 Gicurasi 2013 nka bumwe mu buryo bwakoreshwa mu gusiramura abagabo. Mu gice cya kabiri tuzarebera hamwe icyihishe inyuma yo gukoresha ubu buryo bushya.
Mbere y'uko dusoza iki gice cya mbere SHIKAMA yabageneye uyu munsi, tuributsa abasomyi bacu ko Leta y'Agatsiko ka Kagame yatangiye gukoresha ubu buryo ku banyarwanda muri 2012 kandi umuryango mpuzamahanga wita ku magara y'abantu ku isi OMS/WHO wari utaremeza ubuziranenge(prequalification) bwa Prepex ku buryo yakoreshwa mu gusiramura. Prepex ikaba yaremejwe na OMS/WHO kuri 31 Gicurasi 2013 nka bumwe mu buryo bwakoreshwa mu gusiramura abagabo. Mu gice cya kabiri tuzarebera hamwe icyihishe inyuma yo gukoresha ubu buryo bushya.
Icyitonderwa: Ibyifashishijwe byose mu icukumbura tuzabibagezaho mu nyandiko y'ubutaha.
NKUSI Yozefu
shikamaye.blospot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355