Major Anaclet Kalibata n'umugore we Agnes Mathilde Kalibata
Mu nyandiko ya mbere igamije gutamaza, gushyira ku karubanda no kwamagana abakegeta umutungo w’igihugu cyacu cy’u Rwadna bibumbiye mu gatsiko gato cyane k’amabandi ya FPR, twabagejejeho uko umutungo w’u Rwanda ujya mu rugo rwa Dr HABYARIMANA Jean Baptiste n’umugore we Muyongayire.
Mbere y’uko tubagezaho umuryango utahiwe, tubanze tubamenyeshe ko muri SHIKAMA iyo tuvuze AGATSIKO K’ABICANYI N’ABAJURA BA F.P.R bitavuze ko abarimo bose ari abicanyi cyangwa abajura. Hashobora kuba harimo abantu b’inyangamugayo ariko bananiwe kwanga ikibi no kucyamagana.
Kubera iyi mpamvu, kuri twe, kuba waba uri mu bakegeta umutungo w’igihugu nta maraso y’inzirakarengane wakarabye ngo uyisige, ntibikuraho ko FPR ikomeza kwitwa agatsiko k’abicanyi, abajura n’abasahuzi. Ibi SHIKAMA tukaba tubibandikiye ngo hato hatazagira ukeka ko abantu bose bari mu butegetsi mu Rwanda ari abicanyi cyangwa abajura n’abasahuzi.
Major Anaclet KALIBATA na Dr Agnès Mathilde KALIBATA
Major KALIBATA Anaclet ni umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu. Iki kigo abaturage bakizi ku izina ry’ikigo gitanga inzandiko z’inzira arizo PASSPORTS na LESSEZ PASSER kandi koko nabyo ni bimwe mu bikorwa byinshi iki kigo gikora.
Major Anaclet Kalibata umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka akaba n’umugabo wa Dr Kalibata Anyesi Matilida wasigiye urwibutso rw’inzara muri MINAGRI |
Uyu mugabo w’umusirikari arakomeye cyane mu gatsiko ka FPR mu Rwanda kuko nawe yavuye i Bugande ariko ntajya avugwa kenshi mu itangazamakuru ryaba iry’imbere mu gihugu kimwe n’iryo hanze. Uyu muyobozi w’iki kigo kuba ari mu rugo rumwe n’umufasha we wabaye minisitiri igihe kinini ni ikimenyetso ko batwara umugabane munini cyane ku mutungo w’igihugu.
Dr Agnes Mathilde Kalibata wari Minisitiri w’ubuhinzi ariko Kagame akaba aherutse kumwohereza kuba umwe mu bayobozi ba kaminuza y’u Rwanda. Kuba ari umufasha (umugore) w’uyu muyobozi tuvuze hejuru nabyo ni kimwe mu bimenyetso uruhuri byerekana ko Kagame yananiwe gusaranganya ubutegetsi n’abantu benshi bandi bahari kandi bashobora gukorera igihugu cyabo.
Nimwitegereze iyi foto : Madamu Dr Anyesi Matilida Kalibata hano yari akiri muri MINAGRI arimo gushinyagurira abanyarwanda abategeka guhinga ibigori akabatemera insina akababuza no guhinga ibijumba nk’uko mubibona ku ifoto iri munsi ye ubwo batemaga insina z’abaturage. |
Iyi minisiteri y’buhinzi, abo mu gatsiko barayibasiye cyane bakunda kuyishyiramo amashuumi yabo bavanye i Bugande kugira ngo bakomeze bumvishe abaturage bababuza guhinga ibyababeshaho n’urubyaro rwabo ahubwo bakabategeka guhinga ibitampaye agaciro hagamijwe kubashegesha.
Kimwe n’abandi bo mu gatsiko bayoboye MINAGRI, Kalibata nawe azibukirwa ku bikorwa bibi gusa kandi bitera abaturage agahinda kuko yahagarikiye umushinga-mutindi wo gutemagura insina bakararika ngo haterwe ibigori kandi bidahoza umwana ntibinamare inzara mu muryango, gutobanga ibishanga, gahunda y’igihingwa kimwe.
Nkuko twabonye ubushize ko umuryango wa Dr Habyarimana J.B. winjiza akayabo ka miliyoni 4 z'amafranga y'u Rwanda, uyu muryango wa Karibata nawo niko bimeze nk'undi muryango wose w'Agatsiko wihesha agaciro; ni ukuvuga ko uyu nawo winjiza amafranga y'u Rwanda akabakaba miliyoni 4 ku kwezi.
Biracyaza,------
GATENDO A.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
Nkuko twabonye ubushize ko umuryango wa Dr Habyarimana J.B. winjiza akayabo ka miliyoni 4 z'amafranga y'u Rwanda, uyu muryango wa Karibata nawo niko bimeze nk'undi muryango wose w'Agatsiko wihesha agaciro; ni ukuvuga ko uyu nawo winjiza amafranga y'u Rwanda akabakaba miliyoni 4 ku kwezi.
Biracyaza,------
GATENDO A.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355