Pageviews all the time

SOBANUKIRWA NA PETISIYO: , igamije iki, Ese itegurwa ite, imeli yawe ikoreshwa ite,petisiyo igera ku bantu nka Obama gute, nyuma y'aho hakorwa iki?

Turambiwe guhora twicwa nk'ibimonyo ku nyungu za bamwe,  turashaka amahoro
Turemeza kandi turashimingira ko ibiganiro hagati ya Kagame n'abatumva intero
ye ariyo nzira yonyine yo kugeza u Rwanda n'Akarere kacu mu mahoro arambye.
         

Petisiyo  twayigereranya n’icyifuzo akenshi kiba cyanditse gitegurwa n’umuntu ku giti cye, itsinda ry’abantu cyangwa ishyirahamwe runaka. Akenshi iki cyifuzo kiba kigamije imibereho myiza y’abatuye isi muri rusange: kurwanya akarengane gashingiye ku gitsina, guhohotera no kuvutsa abana uburenganzira bwabo, kwamagana ubutegetsi bw’igitugu, kwamagana ruswa , kurengera ibidukikije, guharanira ko demukarasi itsimbakazwa hose ku isi, kurengera ba nyamuke, kurwanya intambara aho ziva zikagera, n’ibindi.

1.Abavuga rikijyana bagira uruhare rukomeye mu kugeza petisiyo ku ntego  yayo.
Imiryango idaharanira inyungu , abenshi bita Abavuga rikijyana, igira uruhare rukomeye mu gutambutsa ibikubiye muri petisiyo kurusha uko byakorwa n’umuntu ku giti cye, ishyaka cyangwa itsinda ry’abantu. Ni muri urwo rwego, twitabaje Avaaz kugirango twumvishe amahanga ko abanyarwanda barambiwe intambara z’uruduca tukaba twifuza ko ingoma ya FPR yashyikirana n’abanyarwanda bose.

2. Avaaz ni iki:
Fondasiyo Avaaz ni umuryango udaharanira inyungu uri muri Leta ya Delaware muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika  uyu muryango ufite abanyamuryango miliyoni zirenga 35 ku isi ikaba ifite n’amashami mu bihugu 18 biri ku migabane yose y’isi, ikaba izwiho gutambutsa petisiyo zinyuranye kandi zigatanga umusaruro ufatika. Mbere y’uko tubaha ingero za zimwe muri za petisiyo zatanzwe na Avaaz zikagera ku ntego zazo, reka tubanze turebere hamwe uko ikora. Avaaz  bivuga "Ijwi" mu ndimi nyinshi zo ku isi; abahisemo iryo zina bari bagamije guha ijambo abaturage b'isi batarigira ngo nabo bumvikanishe ijwi ryabo mu ruhando rw'amahanga, akenshi baharanira imibereho myiza yabo n'iy'isi batuyemo muri rusange.

a)      Ibanga ry’akazi ririnda sinyatire yawe
Iyo umaze gusinya( si ugusinyisha ikalamu  ahubwo ni ugushyira imeli yawe ahabigenewe ugakanda ahanditse ngo SEND mu cyongereza cyangwa ENVOYEZ mu gifransa, ukaba urangije gusinya!

Iyi imeli  yawe nta muntu wundi uyibona  usibye  Avaaz kandi ntabwo yoherezwa ku muntu ugenewe petisiyo cyangwa uwayiteguye. Urugero : iyi petisiyo ya SKUD igenewe OBAMA n’abandi ; Shikama cyangwa SKUD ntabwo zibona imeli yawe cyangwa aderesi yawe. Obama nawe ntayo azabona. Icyo babona ni amazina gusa.

Imeli yawe yakwa kugirango  hatabaho uburiganya: tuvuge nka SKUD igasinyisha umuntu umwe inshuro zirenga imwe.  Uwohererejwe petisiyo aramutse yatse imeli cyangwa aderesi zawe kubera impamvu runaka, Avaaz ntibimuha ahubwo ibanza kukwaka uruhusa ikakubwira n’impamvu, ukaba ushobora kwanga cyangwa kwemera.

b)      Iyo petisiyo imaze gusinywa n’umubare w’abantu wagenwe na Avaaz ijya hehe?
Akenshi iyo woherereje petisiyo yawe muri Avaaz, barabanza bakayiga bakareba niba koko ikigamijwe gifite ireme; bityo petisiyo nyinshi zoherezwayo siko zose zakirwa ngo zishyirwe ku rubuga rwabo. Avaaz kandi iyo yamaze kwemera petisiyo, igenda yungura inama uwayiteguye ku nzira yanyuramo ngo isinywe ku bwinshi.

Iyo petisiyo imaze gusinywa, uwayiteguye asaba Avaaz kuyohereza ahabugenewe  bakoresheje  imeli yabo.  Ku bitureba kuri iyi ya SKUD ni Obama, ONU, na SADC,kandi bashobora no gukomeza gukurikirana igisubizo cyagenewe iyo petisiyo kugeza ikibazo cyazamuwe kibonewe igisisubizo.

Ingero 2 ya za petisiyo zageze ku ntego zazo

Urugero rwa mbere: Abanyamuryango ba Avaaz bakijije umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wagombaga gukubitwa nyuma yo gufatwa ku ngufu no gufungwa.

Mu mezi ashize, hari petisiyo yasinywe n’abantu bagera kuri miliyoni 2 yerekeranye n’umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wari wafashwe ku ngufu, Leta iza kumufunga akaba yari ategereje no gukubitwa ibiboko 100 bijyanye na Sharia ya Kiyisilamu idini ryiganje mu gihugu cye cy’ibirwa bya Maldives  akaba ari naho yari afungiye.
Avaaz imaze kubona amasinyatire, yakoze ibi bikurikira:

a)      Yatangiye ibiganiro n’abadepite ndetse n’abaministri bo muri Maldives ubundi bandikira imeli perezida wa Maldives kuri buwate ye bwite.
b)      Batse ko habaho amatohoza mu gihugu yerekeranye n’uko habaho amavugururwa ku burenganzira bw’abagore muri Maldives.Hanyuma batangaza ibyayavuyemo mu kinyamakuru gikunzwe cyane cyo muri Maldives.
c)       Bakurikjeho kumvisha impuguke muri Isilamu kwamagana ikubitwa ry’uwo mukobwa.
d)      Baburiye abategetsi ba Maldives ko batanga akayabo k’amafranga bakavuga ibibera muri Maldives mu itaramakuru ryerekeranye n’ubukerarugendo. Ibi bikaba byari kugira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu bugendera  ku bukerarugendo.
e)      Bagiye muri maldives aho uriya mukobwa yari afungiye bagamije kotsa igitutu ubutegetsi.

Dore uko  uwahari Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Ahmed Shaheed  wa Maldives avuga kuri iki gikorwa :
« Ubukangurambaga bwakozwe na Avaaz bwari bukarishye ku buryo bwatumye Leta ikuraho igihano mu gihe gito. Petisiyo yasinywe na miliyoni z’abantu, kujya ahari ikibazo, itohoza, no gukurikirana ubutitsa byabaye intwaro ntaganzwa »

Urugero rwa Kabiri :
Umwaka ushize, Tanzania yatangaje ko ubwoko bw’abamasai  batuye mu byanya byagenewe umuhigo  bahava bakajya gutura ahandi. Kubera igitutu cyakozwe na Avaaz, mu mezi macye gusa Minisitiri w’intebe yatangaje ko Masai batakirukanywe ku butaka bwabo. Ibi byose bikaba byarakozwe na Avaaz ku buryo bukurikira :

a)      Kumvisha CNN na The Guardian kujya aho abamasai batuye bagakora inkuru kuri ako gahomamunwa bakayitangaza ku isi hose.
b)      Kugira inama abakuru b’imiryango ya ba Masai uko bagombaga kwifata muri iki kibazo
c)       Koherereza mesaje nyinshi perezida na ba minisitiri ku buryo ikibazo kigezwa mu nama y’abamisitiri no mu Nteko ishinga amategeko.
d)      Kumvisha abadipolomate y’isi yose kuzamura iki kibazo kugirango Tanzania ijye mu kangaratete.
e)      Gutanga inkunga y’amafaranga igahabwa abakuru b’imiryango ya ba Masai bakajya  mu murwa mukuru , bakamara ibyumweru bakambitse imbere y’ibiro bya Minisitiri w’intebe kugeza igihe yemereye kubonana nabo.

Umuryango Avaaz ufite ijambo  muri LONI
Mu nama y’abakuru b’ibihugu izabera i New York  muri USA kuri 21/9/2014 yiga kuri kimwe mu bibazo  bihangayikishije isi muri iki gihe : «  Ugushyuha kw’isi ku buryo bukabije » Avaaz izahabwa ijambo ry’iminota 10 muri iyo nama. Ubu ikaba iriho ikusanya inkunga yo gukoresha amatangazo kuri za TV, gari ya Moshi, imiziki, n’imyigaragambyo mu mirwa mikuru inyuranye yo ku isi.

Ikindi ni uko iyi Avaaz ikunzwe cyane kubera ko idahagararira muri za petisiyo gusa kuko itanga n’inkunga ku bazikeneye, nka sheki ya miliyoni 2 z’amadolari iherutse kugeza muri LONI yo gufasha impunzi zo muri Syria kujya mu ishuri.

Umwanzuro

Gusinya iriya petisiyo twageneye USA ikomeje gufasha Kagame Paulo mu kugondeka ijosi akanga gushyikirana n’abatavuga rumwe nawe bifite ingaruka nziza ku banyarwanda kuko aba bavuga rikijyana bashobora kotsa igitutu  Perezida wa USA igahindura imyumvire yayo kuri Kagame n’u Rwanda mu gihe cyo guhumbya. Ni byiza ko ejo cyangwa ejobundi mubonye petisiyo muyisoma mukareba icyo igamije  mukayisinya kuko muba mwiteganyiriza ejo hanyu  hazaza heza  mutibagiwe n’abana banyu.

Kanda aha usinye petisiyo kandi uyohereze n'inshuti ziyisinye

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355