|
Twebwe abagize ISHYAKA SKUD ku
ikubitiro, dushingiye ku muco n’ingeso byiza n’indangagaciro byarangaga
abakurambere bacu mu muryango nyarwanda, dushingiye ku mutima nama wacu urangwa
n’ishyaka ryo guharanira icyateza imbere u Rwanda n’abanyarwanda bose nta
vangura iryo ariryo ryose, dushingiye ku mugenzo mwiza ntagereranywa wo
kuvugisha ukuri no kubwizanya ukuri muri bene kanyarwanda bo hambere.
Dushingiye
ku bibazo uruhuri abakuze n’urubyiruko rw’abanyarwanda ubu bariho bahura nabyo
bitewe n’ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR Inkotanyi, twishyize hamwe dusasa inzobe
mu rwego rwo kubiganiraho no kubijyaho impaka, dushinze ISHYAKA SHIKAMA KU KURI
NA DEMOKARASI-SKUD rigamije guhindura ubutegetsi mu Rwanda binyuze mu nzira y’amahoro.
Mu
ishingwa n’itangizwa ku mugaragaro rya SKUD twumvikanye kuri izi ngingo
zikurikra:
- Igihugu cy’u Rwanda kimaze kuba
akabarore mu muryango mpuzamahanga n’imbere y’abanyarwanda bashyira mu gaciro.
Ibi biraterwa no kuryana bikomeje kuranga bene kanyarwanda,
- Ingoma za
cyami zaguye igihugu ariko ibyiza zibiharira abo mu bwoko bw’abatutsi gusa mu
myaka amagana. Ingoma ya Gerigori KAYIBANDA yatanze umusanzu ukomeye mu
burenganzira bwa muntu kuko yaharaniye ko abanyarwanda bagira ubwigenge
bipakuruye ubukoloni bw’ababiligi n’abadage kimwe n’ingoma ya cyami yicaga
bamwe ikanyaga abandi uko ishatse kandi ku maherere,
- Ingoma ya
HABYARIMANA Yuvenali yatanze umusanzu ukomeye mu kubaka ibikorwa remezo
nk’amashuri, amavuriro, ibibuga by’umupira, imihanda ya kaburimbo
y’imigenderano n’amahanga, ibibuga by’indege, imiringoti, amasoko… Muri izi
ngoma zombi ariko nta n’imwe yigeze itanga umuti ufatika ku kibazo cy’ikubitiro
kirebana no guha abanyarwanda bose ubwisanzure bwo kuvuga icyo batekereza no
gusangira ibyiza by’igihugu byagiye byikubirwa n’udutsiko duto cyane tugizwe
n’imiryango ikomoka mu gisekuru kimwe cyangwa mu bisekuru byegeranye cyane
n’ababaga bafashe ubutegetsi.
- Ishyaka FPR
Inkotanyi rimaze gufata ubutegetsi ku ngufu rikoresheje imbunda mu 1994
ryashyizeho ubutegetsi burutwa n’ubwa Habayarimana kuko bwongereye urwicyekwe
mu banyarwanda,
- Ubu u
Rwanda rutegekwa n’agatsiko k’abicanyi n’abasahuzi b’indobanure z’abatutsi
bavuye i Bugande bubakiye ku kinyoma, munyangire, munyumvishirize, kwishongora,
kubeshya abanyarwanda uko bwije n’uko bucyeye, kunyereza umutungo w’igihugu,
kurya ruswa n’ibindi bibi byinshi.
- Amaraso yamenetse mu Rwanda
arahagije, akenshi abo ba Gasurantambara bakaba baragizemo uruhare na n'ubu
bakaba bakirekereje ngo bamene ayandi.
- Abanyarwanda bagomba
gufatwa nk'ibiremwamuntu bindi byo ku isi, si inyoni barasaho uko bishakiye,
kandi nazo zigira amategeko azigenga ntawapfa kuzimishaho amasasu uko
yishakiye.
Mu rwego rwo kubohora abanyarwanda ikinyoma cya FPR Inkotanyi dutangije ISHYAKA
RYA POLITIKI Shikama ku Kuri na Demokarasi mu magambo arambuye
hakazakoreshwa amazina akurikira hashingiwe ku ndimi eshatu zikoreshwa mu
Rwanda kandi zikaba zemewe n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda nk’uko
ryavuguruwe kugeza ubu arizo:
Ikinyarwanda: ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA
DEMOKARASI
Mu cyongereza: SHIKAMA TRUTH AND DEMOCRATIC PARTY,
No mu gifaransa PARTI POLITIQUE SHIKAMA POUR LA VERITE ET LA
DEMOCRATIE.
Dore ibibazo bikomereye
abanyarwanda mu nzego zikurikira twiteguye gucyemura kugira ngo bose basangire
ibyiza by’igihugu cyabo:
- Demokarasi
Demokarasi isobanura ubundi mu kinyarwanda ubutegetsi bw’umuturage,
bushyirwaho nawe, kandi bukaba ariwe bukorera. Kuba mu Rwanda atari uko bimeze,
ntawahakana ko ikibazo cya Demokarasi cyabaye agaterenzamba. Amashyaka ya
politiki adakorera mu kwaha kw’ishyaka riri ku butegetsi rya FPR yimwe
uburenganzira bwo gukorera mu bwisanzure busesuye mu Rwanda ku buryo ubu yabaye
baringa kuko ntacyo akimariye abaturage.
Kugira ngo ishyaka rya FPR-Inkotanyi riri ku butegetsi ricecekeshe
burundu amashyaka atavuga rumwe naryo, ryataye mu gihome abantu bose bagiye
bagaragaza akayihayiho ka politiki bagiye bashinga amashyaka nka Madame Umuhoza
Vigitoriya Ingabire, Mushayidi Dewogarasiyasi, Ntakirutinka Karoli,
Berinarudo Ntanganda ubu wafunguwe bamaze kumunegeka, n’abandi.
Si ibyo gusa kandi kuko n’amashyaka ya politiki akorera hanze y’u Rwanda
atavuga rumwe n’ishyaka ry’agatsiko rya FPR ubu Kagame aherutse gutangaza ku
mugaragaro ko beneyo azabatsembatsemba ari ikibazo gusa cy’iminsi mikeya. Leta
y’u Rwanda kandi yanze kugirana ibiganiro by’amahoro na FDLR ngo
ikibazo cyabo kimaze imyaka 20 kibonerwe umuti urambye.
Kuri iyi ngingo icyihutirwa mubyo duharanira mbere ya byose ni uko
habaho gushakira umuti ikibazo cya FDLR na leta ya FPR binyuze mu nzira
y'imishyikirano yahuza abanyarwanda bose barebwa n'iki kibazo (Amashyaka
atavuga rumwe na FPR ari hanze y’igihugu n’ari imbere mu gihugu, sosiyete
sivile, impunzi z’abanyarwanda).
Muri SKUD, tuziyama twivuye inyuma ikoreshwa ry'intambara mu kurangiza
iki kibazo cy'abanyarwanda kigomba kurangizwa nabo. Niyo mpamvu ishyaka SKUD
ritazajijinganya gukoresha imyigaragambyo na icara-ntuhave (sitting) imbere ya
za Ambasade ziri mu Rwanda z'ibihugu bishyigikiye ko FDLR yagabwaho
ibitero aho gushishikariza abarebwa n'ibibazo kugirana ibiganiro hagati yabo.
Mu Rwanda
demukarasi yahindutse impenebere kuko nta matora aharangwa. FPR yimakaje umuco
wo kwiba amajwi mu matora ku buryo byahindutse intero ya nyir’urugo kandi
igomba kwikirizwa n’inzego zose harimo abapolisi, abasirikari, abaturage
n’abandi. Nta munyamakuru wigenga ugira ijambo mu Rwanda kuko uwanditse ukuri
akagutangaza aricwa, utishwe arafungwa, udafunzwe agakubitwa bakamuhindura
igisenzegeri, udakubiswe akameneshwa.
2.
Ubuhinzi
Kubera gahunda za Leta zirebana n’ivugurura-buhinzi zihubukirwa bikabije
abazitegura ntibegere abahinzi ngo bababaze iby’ibanze bakeneye ndetse n’ibyo
bazitekerezaho ndetse n’uko bumva zashyirwa mu bikorwa, ubu mu Rwanda hose
inzara iravuza ubuhuha kubera politiki ihubukiwe kandi ihutiweho yo guhuza
ubutaka hagamijwe guhinga igihingwa kimwe mu gihe bazanye icyo gihingwa byitwa
ko bagamije kurandura inzara.
Ingero zifatika ni Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye
rishinzwe amajyambere PNUD / UNDP igaragaza neza ko abanyarwanda bafite inzara
kandi ko kugira ngo ishire Leta yareka abaturage bagahinga ibihingwa bashaka
byose kandi ku butaka bashaka bwose. Urundi rugero ni ubushakashatsi bwakozwe
n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare bugaragaza ko inzara mu Rwanda
inuma kugeza aho mirongo ine na bane ku ijana (44%) by’abana b’abanyarwanda
bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko barwaye bwaki. Ikindi ni uko kubera
ubuhinzi bwazambye burundu, ibiciro ku isoko ry’ibiribwa mu Rwanda biri hejuru
cyane kubera politiki itanoze ijyana n’umusaruro mucye bityo abaguzi bakaba
benshi bakabura ibyo bahaha bibahagije.
3.
Ubworozi
Ubworozi mu Rwanda bwahuye n’imbogamizi zikomeye cyane kuko mbere buri
mworozi yororaga amatungo ashatse mu mubare no mu bwoko bwayo ni ukuvuga inka,
inkwavu, ihene, intama, ingurube, inkoko,… Ku ngoma ya FPR-Inkotanyi bategetse
abaturage bose kutongera kwahura inka no kuzizirika ku musozi bategeka
abaturage gusigarana inka imwe kandi ikahirirwa mu kiraro idasohoka.
Iyi politiki ikaba igamije gucyebera ibikingi n’urwuri abakize kandi
bavuye i Bugande no kubuza amahwemo abaturage kuko iyo usigaranye inka imwe
ugomba kuyahirira uhita wimwa uburenganzira bwo korora andi matungo kuko nta
mwanya wo kuyitaho wabona.
Umuturage ufashwe yaragiye ku musozi acibwa amande y’ibihumbi icumi
(10,000 Rwf) kandi n’iryo tungo rye bakaritwara ku Murenge ntazongere kuribona
ako kakaba ari akarengane katagira izina gakwiye gucika kandi abaturage
bagasubizwa uburenganzira bwo korora no kuragira uko babyumva kuko ikinyoma cyo
kuvuga ko inka cyangwa irindi tungo riziritse cyangwa ryahutse ku musozi
rifatwa n’indwara ari ikinyoma cyambaye ubusa cyazanywe na FPR.
4.
Abarimu
Abarimu bagiye batitabwaho mu ngoma zose zategetse u Rwanda ariko iya
FPR yo biba agahomeramunwa. Abarimu kuva mu kiburamwaka, ugaca mu mashuri
abanza, mu mashuri yisumbuye kugeza muri Kaminuza n’amashuri makuru, ni abarezi
b’u Rwanda rw’ejo kuko abazaba abayobozi, abagabo n’abagore b’ejo hazaza
bakwiye u Rwanda bategurwa na mwarimu muri ziriya nzego n’ibyiciro by’amashuri
tuvuze hejuru aha!
Ikibabaje ni uko usanga abageze ku butegetsi bose biyibagiza ko intebe
bicayeho, n’akazi bafite babikesha mwarimu wabagize icyo baricyo. Bityo
ugasanga barishyiriraho imishahara y’umurengera mu gihe mwarimu ukora amanywa
n’ijoro ahembwa intica ntikize. Ibi nabyo bikaba bishobora kugira ingaruka mbi
kuri gahunda y’uburezi bufite ireme twese duharanira.
Ubu hashyizweho ikigega cyitwa UMWARIMU SACCO ahubwo
cyongereye ibibazo kurusha kubicyemura bikaba birutwa n’uko kitari kujyaho kuko
gisaba mwarimu n’utwo yari asanganywe kimwibira ku kigero cy’ijanisha
ry’inyungu z’ikirenga n’andi mabanki atatinyuka kumuca.
Mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI kandi tuzi neza ko kubera
ubukungu bwazambye mu Rwanda n’isumbana rikabije ry’imishahara igenerwa abakozi
ba Leta ibi bigatuma ku isoko ibiciro bizamuka kandi hagahaha umugabo hagasiba
undi, ubu ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro ku kigereranyo cya 800 %
ugereranije no muri 1990. Tukaba tubona ko POLITIKI Y’IMISHAHARA
IKWIYE GUSUBIRWAMO byihutirwa ku buryo abahembwa macye cyane
nk’abarimu bazamurirwa ibihembo bishobora kubahesha ubushobozi bwo
guhangana n’ibiciro ku isoko.
5.
Urubyiruko
Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rutagira akazi ruriyongera
umunsi ku wundi kandi Leta ntacyo ikora kigaragara ngo irwerekeze mu nzira yo
kwihangira imirimo yaruteza imbere n’igihugu muri rusange. Hagomba gushyirwaho
politiki yo korohereza urubyiruko rurangije za Kaminuza n’amashuri makuru kimwe
n’abarangije ayisumbuye kugira ngo rubone inguzanyo mu mabanki nta yandi
mananiza kandi ibi birashoboka cyane.
Twe mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI – SKUD tubona
hakwiye byihutirwa gushyirwaho BANKI Y’URUBYIRUKO ikajya iha
inguzanyo urubyiruko rwibumbiye mu matsinda ya benshi bishyize hamwe bagamije icyerezo
kimwe kandi bateguye umushinga w’iterambere wizwe neza ku buryo utazahomba mu
buryo bubonetse bwose; ndetse Leta igashyiraho n’ikigo cy’ubujyanama mu
byerekeye imishinga, urubyiruko rwazajya rwitabaza igihe bibaye ngombwa.
Kubera kubura abayobozi bashyira mu gaciro ngo babiteho kandi
babagire inama, ubu muri ibi bihe bamwe mu rubyiruko rw’u Rwanda bishoye mu
bikorwa binyuranyije n’umuco nyarwanda birimo uburaya ku bakobwa n’ubupfubuzi ku
basore aho ubu ibyo bikorwa by’urukozasoni bimaze kugera henshi mu Rwanda kandi
nta ngamba zigaragara zo kubihashya Leta y’u Rwanda ifite ubu.
6.
U Rwanda nyirabayazana w’umutekano muke n’intambara
z’uruduca mu karere:
Kuva tariki ya 1/10/1990, umunsi FPR yateraga u Rwanda, nta mahoro
yongeye kuboneka mu Rwanda hose ndetse no mu karere k’ibiyaga bigari. Nyuma
y’intambara yahekuye igihugu cyacu kugeza n’aho habaye Jenoside, Repubulika
Iharanira Demukarasi ya Kongo nayo yaguye mu ntambara y’akandare yakomotse ku
mugambi mubisha wa FPR wo gukurikiranayo no guhiga bukware impunzi z’abahutu
b’abanyarwanda berekejeyo ingoma ya Habyarimana ihirimye.
Ibyegeranyo na raporo mpuzamahanga bikaba bitarasibye gutunga agatoki u
Rwanda rwa FPR. Ibi kandi bikaba byaragiye bigira ingaruka ku bukungu
bw’u Rwanda nko guta agaciro kw’ifaranga kwa buri munsi kuko ubu ugereranije
n’uko ifaranga ry’u Rwanda ryari rihagaze mu 1990 mbere gato y’uko FPR yatsa
umuriro mu Rwanda, ifaranga ry’u Rwanda rimaze guta agaciro ku kigereranyo cya
magana inani ku ijana (800%) .
Izindi ngaruka ni ugufatirwa ibihano n’amahanga byima cyangwa bigabanya
inkunga byahaga u Rwanda. Kugirango Leta izibe icyuho cy’izo nkunga
zahagaritswe kandi kubera amakosa yakozwe ku nyungu z’agatsiko gato cyane kari
ku butegetsi mu Rwanda, yashyizeho ikigega: AGACIRO. Twe mu
ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI - SKUD tukaba tubona ko
kigamije guhuhura ba Ngofero n’ubundi bari basanzwe bugarijwe n’ubukene mu gihe
kandi kugitangamo imisanzu ari agahato.
Ubu u Rwanda rwabaye gashoza-ntambara ku butaka bwa Repubulika Iharanira
Demukarasi ya Kongo kuva mu 1996 ikaba imaze kugwamo abanyarwanda batagira
umubare n’abanyekongo bose hamwe barenga miliyoni umunani kandi
bikaba bigaragara ko ubutegetsi bwa FPR budafite umugambi wo gusubiza inkota mu
rwubati n’ubwo umutwe w’inyeshyamba wa M23 watsinzwe (ubu hari amakuru avuga
ushobora kuba urimo kongera kwisuganya), ntirurava ku izima mu migambi yarwo yo
guhungabanya umutekano w’akarere. Twe mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA
DEMUKARASI - SKUD, tukaba tubona ko u Rwanda rwakubaha bidatinze ubusugire
bw’ibihugu bituranye narwo rugahagarika iyi politiki ya gashozantambara
yazanywe mu Rwanda na FPR.
7.
Ikoreshwa ry’ubutaka
Ikoreshwa ry’ubutaka mu Rwanda ryagiye riba impamvu yo guheza abatavuga
rumwe n’ubutegetsi bwagiye busimburana haba ku ngoma ya cyami, ku ngoma ya
Kayibanda, ku ngoma ya Habyarimana, ku ngoma ya Kagame ho byabaye
agahomeramunwa. Ku ngoma ya cyami abatware batwaraga udusozi bari bikubiye
ubutaka bunini cyane naho abaturage ba rubanda rugufi bafite ubutaka buto
cyane. Ku ngoma ya Kayibanda nabwo ababuhinze babugabanye nabi cyane kuko
abatutsi benshi bamaze guhunga, abahutu nabo babugabanye mu kajagari urushije
undi imbaraga agatwara ubutaka bunini kandi bwera cyane, umunyantege nke
agatwara ubutera kandi butoya.
Ku ngoma ya Habyarimana iki kibazo cyarushijeho gukomera. Mu gihe
abatutsi bari barahunze basabaga gutahuka mu gihugu cyabo, Habyarimana
yasobanuye ko u Rwanda ari nk’ikirahure cyuzuye amazi ku buryo wongeyeho andi
ayarimo yameneka. Iyi mvugo ya Habyarimana ikaba yarashushanyaga ko ubutaka
ababuhinga bahagije nta bandi bakwiye kwiyongeramo.
Ku ngoma ya Kagame ho byabaye agahomeramunwa. FPR igeze ku butegetsi,
habayeho politiki yiswe iyo gusaranganya ubutaka maze abasirikari bakuru
bikubira ibikingi binini baragiramo amashyo y’inka zabo. Ibi bikaba byarakozwe
FPR ibanje guhenda abaturage ubwenge ibabwira ko bakwiye kororera mu biraro
ntibongere kwahura amatungo ku gasozi. Iki kibazo mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA
DEMUKARASI - SKUD tukaba tubona kigomba kubonerwa umuti mu maguru mashya kandi
ingamba zo kugikemura turazibona mu buryo butagoranye na busa.
8.
Ikibazo cyo gutoteza no kwica abahunze Leta ya FPR
Mu 1994 FPR igeze ku butegetsi yagaragariye abanyarwanda nk’abantu bunze
ubumwe nyamara ntibatinze kwerekana abo aribo. Mu masezerano y’amahoro
yasinyiwe Arusha muri Tanzaniya hemejwe ko u Rwanda ruzagendera kuri politiki
ishingiye ku mashyaka menshi. Ayo mashyaka yari ahari ariko FPR igeze ku ngoma
yahise iyamira bunguri ayanze kumirwa nayo ishyiraho politiki iyasenya burundu
nk’ishyaka rya MDR.
Abanyarwanda b’impirimbanyi za Demukarasi ntibarekeye aho kuko bakomeje
kunguka ibitekerezo bibyara andi mashyaka. FPR yahise ibabuza amahwemo kugeza
n’uyu munsi. Abagerageje gukomeza umutsi irabamenesha, abandi ikababuza
amahwemo imbere mu gihugu. Bamwe ndetse benshi bagiye bicwa haba mu Rwanda nka
Bwana Andereya KAGWA RWISEREKA batereye ibyuma muri Arboretum i
Butare, ndetse no mu mahanga FPR yakomeje kohereza maneko zayo
bakajya kubicirayo, urugero rwa vuba ahangaha ni Colonel Patrick KAREGEYA
batsinze muri Afurika y’Epfo mu ijoro ryo ku italiki 31 Ukuboza 2013 rishyira
taliki 01 Mutarama 2014.
Aba bose bagaragaza ko barwanya ibitekerezo n’umurongo wa Politiki wa
FPR nta mahoro bafite na busa nkuko Kagame Pawulo ubwe
adahwema kubivuga kuva tariki 12/1/2014. Ibi bibazo kandi kubicyemura bigomba
kujyana no gukomeza gukangurira Leta ya Kigali kwemera ibiganiro n’abatavuga
rumwe nayo mu mahoro no mu bwumvikane kuko uburyo FPR ibibona butanogeye
abanyarwanda bose kandi niba hari n’abo bunogeye ni abari mu gatsiko gato cyane
kari ku butegetsi.
Ubu buryo tuvuga ni icyo Kagame yahimbye acyita INAMA Y’IGIHUGU
Y’UMUSHYIKIRANO ariko mu by’ukuri si ugushyikirana kuko
ntiwashyikirana n’uwo mwumva ibintu kimwe ahubwo uba ukwiye guhura n’abo
mutabyumva kimwe. Birakwiye gusubiza inkota mu rwubati FPR ikareka kwica
abatavuga rumwe nayo kuko bidakwiye. Ikindi ni uko umuryango mpuzamahanga nawo
ukwiye gusobanukirwa amayeri Kigali ikoresha mu kwiyerekana nk’izimya umuriro
w’amahane n’amakimbirane muri Afurika yohereza ingabo ngo kubungabunga amahoro
nyamara ariyo iwuhembera ku mwanya wa mbere.
9.
Gahunda ya NDUMUNYARWANDA
Gahunda ya NDUMUNYARWANDA ntabwo ikwiye muri bene Kanyarwanda kubera ko
itubahirije ibipimo fatizo by’ubwiyunge. Ubundi twe mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI
NA DEMUKARASI tubona ibintu byarazambye ku ikubitiro. Ubusanzwe nta
komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ya Leta ibaho kuko iba igamije gukingira ikibaba
Leta ku byaha byakozwe n’abayigize. Ubwo bwiyunge nibwo bukomeje kuzamo ibibazo
no kuburirwa igisubizo kandi nyamara abategetsi birengagiza nkana umuti urambye
kandi utarura. Ntushobora kunga abenegihugu uhana bamwe ngo abandi ubatoneshe
kandi nabo barakoze ibyaha byibasiye inyoko-muntu n’ibyaha
by’intambara ndetse n’ibindi bishobora kuzitwa Jenoside.
Kugira ngo abanyarwanda bagere ku bwiyunge bufite ireme birakwiye ko
n’abatutsi bishe abahutu bakurikiranwa n’ubutabera mpuzamahanga n’ubw’u
Rwanda bakanabihanirwa nk’uko n’abahutu bafunzwe bakishyura
n’imitungo bamwe banahugujwe ibirenze ibyo basahuye. Byaba byiza kandi nabo
basabye imbabazi, kandi abahutu bose bahambye mu miringoti, mu
binogo n’ahandi hadakwiye bashyizwe bamaze kwicwa n’abatutsi bagashyingurwa na
bene wabo kandi nabo bagahabwa uburenganzira bwo kubaririra nk’uko n’abatutsi
baririra ababo.
10.
Ubufatanye n’abanyarwanda bose
bashakira igihugu cyacu amahoro
Mu rwego rwo guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo guhindura ubutegetsi mu
mahoro bigerweho mu Rwanda vuba cyane hashoboka, ISHYAKA SHIKAMA KU KURI
NA DEMUKARASI-SKUD twiteguye kwifatanya n’abanyarwanda bose babona
ibintu kimwe natwe yaba abari mu mahanga kimwe n’abari mu Rwanda batari mu
kwaha kwa FPR Inkotanyi. Ikindi ni uko mu ISHYAKA SHIKAMA KU KURI NA
DEMUKARASI-SKUD tutemera na busa IHURIRO RY’IMITWE YA POLITIKI RIFITE
IBIRO BYARYO MU RWANDA kuko ari uburyo bw’igikoresho FPR
yabonye bwo kumira bunguri amashyaka agerageza kutabyumva kimwe nayo; mu gihe
ahubwo buri Shyaka rya Politiki ryagakwiye kugira ubwisanzure mu kwifatira
ibyemezo kandi kujya mu ihuriro ry’imitwe ya politiki bigaturuka ku bushake bwa
buri Shyaka.
Inzego z’ishyaka SHIKAMA
- Umunyamabanga Mukuru: Dr NKUSI YOZEFU
- Umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe Politike akaba n’umuvugizi
w’ishyaka: Mbarute Yohani
- Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi akaba n’umubitsi: Muteteri Pasikaziya
- Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Uburezi: Manirakiza
Sitefano
- Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe ubwuzuzanye n’iterambere ry’umuryango: Uwera Agata
- Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe kwita ku bibazo
by’urubyiruko: Gahima Gasitoni
Ibimenyetso
by’ishyaka Shikama ku kuri na Demokarasi
Umutuku Inzovu
n’ubutaka Icyatsi
kibisi
Umutuku: Igihugu gikwiye kuzirikana mu buryo
butarobanura abanyarwanda bose bitanze ngo baharanire Demukarasi baba abahutu,
abatutsi ndetse n’abatwa kuko bamennye amaraso yabo abandi bakaba bafunzwe
kubera guharanira iyo Demukarasi
Inzovu n’ubutaka: Ubutaka ni kimwe
mu bigize igihugu tukaba dushishikajwe no gusaranganya ubutaka kuri bose
abikubiye ibikingi bingana umusozi bagasangira n’abandi mu kuri. Inzovu
niyo nyamaswa irusha izindi zose ibiro / uburemere n’ubunini. Uko kuremera kuri
twe mu ISHYAKA-SKUD twemeza ko UKURI kuremereye
kuruta IKINYOMA bityo
tukanemeza tudashidikanya ko guca mu ziko ntigushye.
Icyatsi kibisi: Icyatsi kibisi
kiratwereka icyizere tugifite n’ubwo ingoma y’igitugu yimitswe n’agatsiko iriho
ica ibintu mu Rwanda, turacyafite icyizere ko mu bumwe no guhuriza imbaraga
hamwe tuzagera ku buyobozi bunogeye abanyarwanda bose nta n’umwe uvuyemo.
Bikorewe
i Kigali na Oslo
Kuwa
12 Kanama 2014
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355