Mu gice cya mbere cy'iyi nyandiko, twabagejejeho ibyo amahanga yategetse FDLR na Kagame Paul gukora kugirango amahoro asakare mu Rwanda no mu karere. Muri iki gice cya kabiri turavuga ku bishoboka-ndongozi bidufasha kwemeza cyangwa guhakana niba imyanzuro y'iriya nama ifitanye isano n'imiriro yibasiye u Rwanda. kanda aha usome hano igice cya mbere cy'iyi nyandiko
Igishoboka-ndongozi( soma igishoboka-ndongoozi) cya mbere: Imiriro iraterwa n'ikibazo cy'amashanyarazi.
Urubuga rwanyu Shikama rwahitishije inyandiko zinyuranye
zibereka ko ibyo Agatsiko kemeza ko imiriro imaze iminsi yibasiye u Rwanda
ituruka ku kibazo cy'amashanyarazi ari ibinyoma. Ntibisaba kuba warize kaminuza
kugirango wemeze ushikamye ko iyi miriro ari igikorwa kigayitse cy'ubugizi bwa
nabi bw'Agatsiko k'iterabwoba runaka.
Ibi kandi na minisitiri Musa Fazili
ushinzwe umutekano wa Kagame, yarabyiyemereye ku buryo buziguye ubwo aheruka
kugirana ikiganiro n'abanyamakuru ubwo yagiraga ati: " birababaje
kubona abanzi b'igihugu(ndlr: FDLR na RNC) biyitirira impanuka ziriho ziterwa
n'imiriro, kandi niyo baba aribo ntacyo bizabagezaho kuko n'ibindi bagerageje
byabapfubanye" Musa
yakomeje yivuguruza kubyo avuze hejuru yerekana ko hari imiriro yigeze kuba
ikozwe n'abantu basanzwe batari abanzi:" Mu miriro yigeze kwibasira
ishuri ryisumbuye rya Byimana, byagaragaye ko ari abanyeshuri babikoraga"
Musa Fazil Harerimana |
Gihamya yuko iyi miriro atari impanuka y'amashanyarazi iragaragara neza muri iyi mvugo ya Musa muri iyi mvugo y'amaganya; aremeza ko ababikora ntacyo bizabagezaho nkuko n'ibindi bakoze mbere ntacyo byatanze. Ibi rero bikaba byemeza ko Musa azi ko biriya
bintu hari ababikora bafite umugambi wo guhungabanya inyungu z'agatsiko.
Ibyerekeye bariya banyeshuri avuga, Shikama yigeze kubagezaho inyandiko
y'ukuntu abana b'abasirikare bakuru batabonye imyanya muri Green Hill College
yashinzwe na Muka Kagame na muka Kayumba Nyamwasa abagabo babo bakimara kubohoza u Rwanda, boherejwe kwiga mu Byimana. Base babagira inama zo gutwika iryo shuri kugirango Agatsiko kazabohereze muri USA kwigayo aho aba Kagame biga ubu. Iyi ikaba ari iyindi gihamya ko Musa
ashobora kuba akeka ko abatwika bashobora kuba bari mu Gatsiko kubera
ikigamijwe runaka.Ahangaha umuntu yakeka nk’agatsiko k’abasirikare baba
batishimiye ukuntu Kagame ategeka igihugu.
Izindi gihamya z'uko iyi miriro atari impanuka
ni amasaha yagiye iberaho; nta n'umwe wigeze uba mu ijoro, bikaba bigaragara ko
ababikora ari abashaka gutanga ubutumwa runaka ariko bakaba bazi ko
babikoze ninjoro hagapfa abantu benshi, mu gihe bafashwe bashobora kuzahanwa
bikomeye. Niba mwibuka neza, n'iriya miriro yo mu ishuri rya Byimana, yabaga
abanyeshuri batari aho iri bubere, bikaba bisa n'ibyo hejuru!
Igishoboka- ndongozi cya Kabiri: Imiriro
yaba ikorwa n'abo Agatsiko kita abanzi ?
Iyi miriro ikimara Kubura muri uyu
mwaka, ibinyamakuru binyuranye bikorera FPR n'Agatsiko byahise bitangaza ko
biriho bikorwa na FDLR na RNC. Muribyo twavuga rutwitsi Kanguka nshya
RUSHYASHYA, Chimpreports yo muri Uganda, na East African. Murabaza Shikama muti
ese kuki Igihe.com yo itarimo? FPR ifite politike itoroshye, impamvu ni
uko niba koko ibi biriho bikorwa n'abo bita abanzi, kubicisha mu Gihe gisomwa
n'abanyarwanda benshi ba giseseka, byatuma abaturage bata icyizere bari
bafitiye Leta ku byerekeranye n'umutekano wabo bigatuma bumva ko Leta yabo
igeze aharindimuka.
Dr Rudasingwa Theogene |
Ariko se FDLR ifite inyungu mu
gutwika?
Muri iki gihe FDLR ihagaze neza mu rwego
rwa politike mpuzamahanga dore ko mu rwego rwa gisirikare rwo yari isanzwe ari
NTAGANZWA; nta nyungu ifite mu kwangiza ibikorwa remezo n'imitungo y'abantu
izakenera ejo imaze kugera ku butegetsi binyuze mu nzira z'ibiganiro cyangwa
iminwa y'imbunda. Ibi kandi bikaba bigaragarira buri munyarwanda ko uyu mutwe
w'inyeshyamba ushaka amahoro ari mu mvugo yabo yatangaje kandi igashimisha
abanyarwanda b'amoko yose( reba ikiganiro Col. Byiringiro yagiranye n' Ijwi
ry'itahuka: ibibazo yabajijwe n'abaturage n'uko banyuzwe n'ibisubizo bye, kandi
bagashima ukwihangana bagize mu bibazo byose batewe n'ingoma ya FPR), no mu
ngiro igihe yemera gushyira intwaro hasi ikayoboka inzira y'amahoro n'ibiganiro
kandi ikemera gufatanya n'andi mashyaka y'abanyarwanda arwanya ubutegetsi
bw'Agatsiko.
None se RNC
yo ifite inyungu mu gutwika?
Ari Kagame, RNC
cyangwa undi wese, ntawe ufite inyungu mu gutwika ibikorwa remezo n'inganda
bigize ubukungu bw'igihugu ejo azakenera ageze ku butegetsi aharanira cyangwa
ashaka kugumaho. Ibi nibyo Perezida Habyarimana yavugaga kuri Radiyo RFI ku
itariki ya 2/10/1990 ati: "Abo
biyita impunzi zitahutse baza barasa imbere yabo bica abo basanze basenya
ibikorwa remezo ni bantu bwoko ki?" ; ibyo yavugaga turareba
icyo byabyaye muri 2014. Ariko byaragaragaye ko FPR n'abo yareze bose batatinya gukoresha uburyo bwa Makiyaveli ngo bigerere ku butegetsi cyangwa babugumeho.
Dore ingingo umuntu
yashingiraho akeka( aha turakoresha inshinga gukeka, si ukwemeza kuko turi mu bishoboka-ndongozi) ko RNC ishobora kuba ifite uruhare mu miriro:
Ukurikiranye neza
urubanza rwa Lt Yowel Mutabazi, usanga RNC yaramaze gushinga imizi mu Rwanda
imbere kugeza aho igera no mu banyeshuri ba kaminuza n'ayisumbuye. Ibi ikaba ibikora bisa no
gutanguranwa n'ibiganiro by'amahoro bishobora kuba hagati ya FDLR na FPR, RNC
yaburamo ijambo kandi ubutegetsi bwajyaho itarimo bushobora guhita bushyikiriza
bamwe mu bayobozi bayo inkiko z'u Rwanda na Mpuzamahanga.
Niyo mpamvu bashobora
gukoresha inzira bazi neza zagiye zikoreshwa aho bagiye banyura haba muri
Uganda cyangwa Mozambike ngo ushaka kugera ku butegetsi abugereho byihuse..
Inyandiko ya Dr Theogene Rudasingwa aheruka gucisha ku mbuga nyuma y'uko Kagame ashyiraho guverinema nshya, wabonaga yuzuyemo kunnyega Kagame ko atagombaga guhindura guverinema kandi imiriro imwugarije ku buryo ishobora no kuba intandaro yo guhirima kw'ingoma ye. Muri iyi nyandiko ntabwo Dr Rudasingwa ashinja ingoma ya Kagame kugira uruhare muriyo nkuko RNC abereye umuyobozi ihora ibigenza iyo gerenade ziturutse mu Rwanda aho bahita bazegeka kuri Kagame na FPR(bikaba bigoye guhakana cyangwa kwemeza ko ari FPR iba ibikora koko). Ahubwo Dr Rudasingwa arakomeza ashushanya uko Leta nshya igiye kujyaho vuba ihuriweho n'abanyarwanda bose izaba imeze n'imigabo n'imigambi zayo nkaho yarangije guhirika Kagame. Ahandi umuntu yashakira akaboko ka RNC muri iyi miriro ni mu manza zimaze iminsi ziba mu Rwanda nkuko tubibona hasi aha.
Kizito mu kwemera
ibyaha bye mu bisobanuro atanga avugamo cyane imigambi ya RNC yo kugera ku butegetsi.
Biragaragara ko RNC ishaka gufata ubutegetsi ku kiguzi icyo aricyo cyose
harimo n'intambara, ndetse no kwica Kagame nkuko Kizito Mihigo abivuga. Ikindi
kigaragara ni uko wumvise ubuhamya bwa Kizito Mihigo, RNC niyo ishaka kugena
politiki u Rwanda rugomba kugenderaho muri ejo hazaza harwo. Abantu bo
muri RNC ngo bemezaga Kizito ko intambara yaba yarangiye mu mezi atanu
gusa bazi ibitwaro Kagame arunze n'abicanyi afite mu gihe iya Kinani barwanaga
nayo yari yifitiye ingabo zitarenze 2000, nta ntwaro barwanye nayo imyaka hafi
ine yarabaniye kugeza ubwo batekereje kuri Ruhekura. Muri iki gihe gito rero
gutya ni uko n'uburyo bukarishye busa n'iriya ruhekura nk'imiriro nabyo
bashobora kubyifashisha, bakaba bazi ko byashegesha Kagame nta maraso meshi amenetse,
kandi nibyo koko.
Kagame rero n'Agatsiko bakaba bazi ibiriho biba kuko ibi byose nabo bagiye babikora ahandi kandi ingaruka bazi uko zagiye ziba. Niko Kubwira Musa Fazil, umuhutu ugenda nk'ukandagira ku magi nkuko Dr Rudasingwa abona abahutu bari mu ngoma ya Kagame, ngo atangaze ko imiriro ari agisida ( Gisita) yibasiye abanyarwanda atari igikorwa cy'umwanzi ariko akabivuga nabi yivuguruza ku ngero yatangaga abishaka cyangwa ururimi runyereye nkuko twabibonye hejru. Aha Agatsiko kakaba gashaka kwereka abaturage n'abashoramari ko umutekano ari wose, nta mwanzi wahangara u Rwanda rwa Paul Kagame, intare batinya!
Igishoboka-ndongozi cya Gatatu: ingoma ya
FPR yaba ariyo iriho itwika ngo iburizemo imyanzuro yafashwe na ya nama twavuze
hejuru ku kibazo cya FDLR.
Nta ntwaro Kagame atakoresheje ngo asenye
umutwe w'inyeshyamba za FDLR zirinze umutekano w'impunzi zarokotse ikizitwa
jenoside yakorewe abahutu muri RDCongo. Hakoreshejwe Intwaro mu ntambara ya
mbere n'iya kabiri ya RDCongo, ubugambanyi: Kimya ya I na II, umoja wetu, RDF
gufata abagore ku ngufu muri RDCongo bakicwa rubozo bagahita babishyira mu
itangazamakuru bavuga ko ari FDLR yabikoze, gushyiraho imitwe y'inyeshyamba
itabarika: Mai Mai Mutomboki, Cheka, M23,.. n’indi ntarondoye, yose igamije gutsemba FDLR n'impunzi
z'abahutu ziri mu mashyamba ya RDCongo, Kugambanira FDLR muri Loni biciye ku
mwanya u Rwanda rufitemo w'imyaka 2 mu kanama kayo gashinzwe umutekano ku isi,
gusebya FDLR imbere n'inyuma y'u Rwanda n'ibindi bikorwa bigayitse bya FPR
bigamijje kwanga kugirana ibiganiro na FDLR ngo amahoro atahe mu Rwanda.
Igishimishije rero, ni uko muri izi nzira
mbisha FPR yagiye ikoresha ngo itsinsure FDLR(Rwara rubundiye mu mashyamba
nk’uko ubuhanuzi bwa Magayane bwita uyu mutwe w’inyeshyamba) ibone uko
igira abahutu bo mu Rwanda imbere abaja n'abagaragu ubuziraherezo, amahanga
yamaze kuzivumbura zose, amenya ko ububi bwa FPR itegeka u Rwanda iburusha abo
yahinduye amashitani atagomba kuba ku isi ya Rurema. Niyo mpamvu, bahise
bategeka Kagame na FPR gufata abo muri FDLR nk'abantu kandi b'abanyarwanda
bagafatanya gukora igisirikare cy'igihugu, abatari abasoda akabasubiza mu
byabo.
Dusanishe imyanzuro y’inama n’imiriro imaze
iminsi mu Rwanda
Abataratinye gutega amabombe muri 1990 i
Kigali, gutera gerenade abo batumizaga mu nama muri Byumba muri 1990, guhanura
indege y'umuntu uvuye gushaka amahoro bazi ibibi bishobora gukurikiraho,
kohereza abicanyi kuri za bariyeri, ntibatinya no kwifashisha inkongi n'andi
mabi yose ashobora kuzadutungura mu minsi iri imbere, bagamije kuburizamo
biriya byemezo by'umuryango mpuzamahanga. Muti none se byashoboka bite ko FPR
yayiburizamo yitwaje inkongi?
FPR yifitiye ikibazo cy'amafranga
nkuko Shikama itahwemye kubibagezaho. Niyo mpamvu rero ishobora kubikora
kugirango yereke amahanga yuko ibyo asaba bikeneye amafranga atubutse kandi
kubera imiriro yabaye hirya no hino mu gihugu, iriho ishaka uko yasana
ibyangijwe n'iyo miriro, bityo ikaba nta bushobozi ifite bwo kuzuza inshingano
yahawe n'ayo mahanga! Muri bwa buriganya rero, amahanga ashobora gusuka
amafranga mu Rwanda bakayagira nkuko bagize aya BNR na EWSA( icyahoze ari Electrogaz)
aho amamiliyari atabarika yaburiwe irengero kandi ntawe ukopfora.Mu bucakura FPR isanganywe, ishobora guhita ibwira amahanga kwigizayo itariki ntarengwa yo gushyira ibyo yategetswe mu bikorwa, yitwaje ko igisana ibyangijwe n'umuriro, naho byahe byo kajya!
Kagame nareke gutekereza gisirikare
Uwahoze ari perezida wa Sudani, Jenerali
Jafar EL Nimeri( 1930-2009), yahuye n' ibibazo mu gihugu cye muri 1983
biturutse ku mujyanama we magara Al Hassan Turabi wamugiriye inama yo
gutangaza ko Sudani igiye kuyoborwa n'amategeko ya kiyisilamu (Shariya).
Yahise yugarizwa n'imyigaragambo y'abaturage n'abanyeshuri barwanyaga iyo
mpinduka ariko we kubera kwizera igisoda yumva ataganira n'abigaragambyaga,
dore ko nta ntwaro bari bafite nk'ibitwaro bya rutura yari arunze. Perezida wa
Misri bahana imbibe yaramuhamagaye ngo aze i Cairo barebere hamwe uko yaganira
n'abigaragambyaga.
Yageze mu Misri atera utwatsi inama
yagirwaga na mugenzi we wa Misri; agisoka mu nzu baganiriragamo, yahise yumva
ko ba banyeshuri n'abaturage bafatanyije n'ingabo bafashe ubutegetsi muri
Sudani! Jenerali Jafar Nimeri yasazije imigeri avuga ko agiye muri Sudan
kubahonyora bose mu munota umwe. Perezida wa Misri yaramurebye amukubita agashyi k'ubucuti ku
rutugu amwinginga anamwenyura ati:" reka gutekereza gisirikare, guma
hano Misri ikurimdire umutekano." yagumye mu Misri kugeza muri
1999,ariwo mwaka yasubiye muri Sudani. Abo yaganiraga nabo bose ari mu
buhungiro, yababwiraga ko kubura ubutegetsi bwe byatewe ni uko yumviye inama
z'uwo yitaga inshuti magara n'umuhanga mu bya politike Al Hassan Turabi icyo
wari wibereye ku ibere ry'ingoma yamuhiritse!
Kagame nawe nareke gutekereza gisirikare,
ayoboke inzira y'amahoro nkuko uwo yahitanye yabikoze. Kwizera ibikorwa
bigayitse nko kwica, gutwika, n'ibindi ntarondoye, aratanga urugero rubi
abashaka ko u Rwanda rujya iburyo nabo bashobora kwifashisha mu gihe akomeje
kwinangira maze igihugu kigahinduka nka za Liban, Libya cyangwa Irak. Itwikwa
ry'ishuri ryisumbuye rya Byimana rimubere urugero rufatika ko byose bishoboka.
Niba aba bana baratwikaga barya neza bakaryama aheza, bizagenda gute kuri za miliyoni z'abanyarwanda zitagira
icyo zirya n'aho gukinga umusaya, haje inkonkobotsi ikazibwira ko kugirango
nazo zibeho neza, zigomba gukoresha uburyo Kagame yakoresheje ngo agere ku
butegetsi no kubugundira? Ese niba koko abo yita abanzi bafite uruhare mu
nkongi zibasiye u Rwanda, siwe ugomba kugira ipfunwe kuba yaranze kugera ku
butegetsi akoresheje inzira y'amahoro agahitamo imena ry'amaraso akaba ari nayo
akomeje kuyoboka ngo abugundire?
Kagame, witekereza gisirikare kuko
wibeshya cyane, Karugarama Tarisisi niwe wakundaga kuvuga ko ngo inkono ihira
igihe! Umunsi wa ngirente nugera nk'uriya wa Nimeri, ntuzavuge ngo iyo ntumva
Rutaremara T., Musoni J, Nyiramongi, na Jack NZIZA kandi ugifite igihe cyo
kugorora ibyo wagoretse amahoro agataha mu Rwanda.
kanda hano utange igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko usome n'ibyatanzwe n'abandi
kanda hano utange igitekerezo cyawe kuri iyi nyandiko usome n'ibyatanzwe n'abandi
NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi(SKUD)
No comments:
Post a Comment
Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.
Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.
Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355