Pageviews all the time

AMATEKA Y’U RWANDA : UBUGOME, KUGAMBANA, KWICA, KWICISHA, KWIKUBIRA, UBUCAKURA NO GUHEZA BAMWE MU BANA B’U RWANDA BYAGIYE BIKORWA N’UDUTSIKO DUTO CYANE TWIKUBIYE UBUTEGETSI UHEREYE KU NGOMA YA CYAMI KUGERA AYA MAGINGO.


iyangire nk'ingagi
Iyangire nk'ingagi

Igice cya karindwi : kwitangira u Rwanda kwaranze umwami Ruganzu I Bwimba (1312-1345). Ese wari uzi ko uyu mwami ariwe nkomoko y’imvugo ebyiri zabaye gikwira : «Abo Ingoma yahaye  amata ni bo isaba amaraso !» na «Umusindi yarenze akarwa !» Soma SHIKAMA usobanukirwe amateka y’u Rwanda mu mwimerere wayo!!! 

Umwami Ruganzu I Bwimba niwe watangije uruhererekane rw’abami b’amateka. Izina rye Ruganzu rikomoka ku nshinga KU-GANZA bisobanura gutsinda abo muhanganye ku rugamba. Umwami Ruganzu I Bwimba yerekanye gahunda y’ubutegetsi bwe yagaragazaga ko ari umwami w’umurwanyi. 
                                                                                                 
Ruganzu I Bwimba umurwa w’ingoma ye wari i Gasabo hafi y’ikiyaga cya Muhazi ariko yari afite n’urundi rugo ahitwa i Tanda mu Buganza bwa ruguru. Aka karere kakaba ariko Abanyiginya babanje kugeramo binjira mu Rwanda. Hano twababwira ko izina ry’umwami ryagombaga kuba risa n’iry’aho atuye (Ruganzu / Buganza).  
    
Twibutse kandi ko ahantu ha kabiri abanyiginya bageze bakanahigarurira  ari ahitwa Uburiza, mu yandi magambo niho hambere abanyiginya barwaniye barahigarurira. Abari bagize umuryango w’umwami Ruganzu I Bwimba barimo nyina ari nawe mugabekazi Nyiraruganzu I Nyakanga, wakomokaga mu bwoko bw’Abasinga waje kuba umupfakazi ashaka umugabo wabo. Bwimba kandi yari afite mushiki we witwaga Robwa Nyiramateke n’undi muhungu bari bahuriye ku mubyeyi umwe witwaga Mwendo.

Ruganzu I Bwimba yima ingoma yari akiri muto cyane ategekana na Nyina Nyakanga afatanije na musaza we witwaga Nkurukumbi. Ruganzu I Bwimba yatangiye amateka ye ubwo Umwami Kimenyi I Musaya watwaraga i Gisaka yashakaga kurongora mushiki we Robwa.

Uyu mwami Kimenyi, mu gushaka kurongora mushiki wa Bwimba, yari afite umugambi mubisha ko umwana uzavuka azigarurira u Rwanda akarwomeka ku Gisaka. Ariko uyu mugambi wari uzwi n’umwami Nsoro I Samukondo wimye umukobwa we Kimenyi kandi anasiga abwiye umuhungu we Bwimba uyu mugambi anamwihanangiriza kutazashyingira mushiki we Robwa umwami Kimenyi I Musaya wo mu Gisaka.  

Bwimba amaze kumenya iri banga, yirinze kugira uwo arihingukiriza, ubwo Kimenyi yasabaga ko bamushyingira, ab’ibwami mu Rwanda bacitsemo ibice bibiri. Bwimba yanze ko mushiki we Robwa ashyingirwa mu Gisaka naho nyina na nyirarume barabishyigikira karahava.

Kubera ubutwererane n’ubucuti n’umwami wa Gisaka bwari bukomeye, byaje kurangira umwami Ruganzu I Bwimba arushijwe amajwi n’umugabekazi na nyirarume, maze basaba Robwa kwemera gushyingirwa mu Gisaka. Ubukwe bwarabaye ariko babwira Robwa ko atazahirahira ngo ahabyare umwana wazagwa nabi abakurambere be n’abazimu bo mu gisekuru akomokamo ndetse n’u Rwanda rwose muri rusange.  

Nyamara Robwa ntibyamushobokeye kubahiriza icyifuzo cya Musaza we (Ruganzu I Bwimba) kuko yaje kumutungura akamubwira ko atwite! Havutse ikibazo cyo kumenya igitsina cy’umwana. Abakonikoni b’ibwami batangira gushakisha uko bamenya igitsina cy’umwana. Bemeje ko nibasanga atwite umuhungu bazamwica nta kabuza.

Abakonikono b’i bwami bashatse umuntu uzaba igitambo kugira ngo iyo nda Robwa yari atwite itazasama u Rwanda. Uwo mugambi washinzwe Nkurukumbi musaza w’umugabekazi ariko aba ikigwari. Nyuma ariko abakonikoni baje kwemeza ko nta wundi washobora icyo gikorwa uretse umwami Ruganzu I Bwimba wenyine.   

Umwami Bwimba yabonye izo mpaka za nyina na musaza we zitazagira icyo zigeraho niko gufata icyemezo arabacika atwara abamurinda bacye cyane ava i Gasabo ajya ku mupaka wagabanyaga u Rwanda n’i Gisaka.

Ubwo Bwimba yarimo asohoka agana ku mupaka na Gisaka, umugaragu yaramubonye yinjiye ibwami bagira ngo aje kuramya umwami ariko yikirizwa n’umutware mukuru CYENGE wagombaga gusigara ku rugo. Uwo Cyenge yabwiye uwo mugaragu ko umwami ntawe uhari ni uko umugaragu avuga ko umwami amubonye agiye.

Umugabekazi Nyakanga byamwanze mu nda yumvise basakabaka niko gusohoka atambika umweko mu bikingi by’amarembo kugira ngo akumire umwami ye kugenda. Ruganzu yasimbutse umweko wa nyina agira ati : UMUSINDI YARENZE AKARWA bisobanuye ko umutabazi wakererewe kujya kumenera igihugu amaraso atemerewe gusubira inyuma.  

Ubwo Bwimba yashyize nzira ageze mu Buganza arahiga ahatsinda ingwe yari ije mu nzu yari acumbitsemo avuga ko uruhu rwayo ruzambikwa umwana uzavuka. Ruganzu yatinze gato ahitwa TABIRAGO mu gihe yari agitegereje ko umwana avuka. Akiri aho Nkurukumbi yaje kuhamusanga amubwira ko yiteguye kuba igitambo. 

Kubera ukuntu Ruganzu I Bwimba yari yateshejwe umutwe na nyina n’uyu nyirarume, yahise aca iteka ko nta mugabekazi uzongera kuva mu bwoko bw’Abasinga. Nkurukumbi amaze kumva aya magambo yahise afata iy’ubuhungiro aza kugwa mu Ndorwa. Ni uko byagenze kuko Nyiraruganzu II Nyirarumaga yabaye umugabekazi w’umutsindirano.  

Nyuma gato, umutware CYENGE wari umutoni ibwami akaba yari mwene Nyebunga yaje gusanga umwami ku rugamba amushyiriye inkuru nziza ko umwamikazi yaruhutse (yibarutse umwana). Umwami Bwimba ako kanya yahise ategeka umwe mu ngabo bari kumwe witwaga GITANDURA mwene KINGALI kujyana urwo ruhu rw’ingwe i bwami kurwambika umwana wavutse anamubwira ko uwo mwana azitwa RUGWE. 
 
Guhera ubwo GITANDURA n’abamukomotseho bose bahawe inshingano n’ububasha byo kugena izina rizitwa umwana wabaga yavutse ibwami mu gihe umwami ataritanze (atamwise). Ku munsi wakurikiyeho ibwami habereye inama karahabutaka ifatirwamo ibyemezo bibiri : 

Icya mbere ni uko CYENGE wakomokaga mu bwoko bw’ABAKOBWA yagizwe UMUSIGIRE W’UMWAMI (kuyobora mu gihe umwami adahari) kugeza igihe umwana azakura. Icyemezo cya kabiri cyabaye ko NYARUHUNGURA wakomokaga mu bwoko bw’ABATSOBE hamwe na GITANDURA (wawundi wazanye uruhu rw’ingwe) bagizwe ABIRU bagombaga kunganira CYENGE.  

Umugabekazi ahabwa uburenganzira bwo gushaka undi mugabo arongorwa na MWENDO mwene nyina w’umugabo we. Wa musozi witwaga TA-BIRAGO wahinduwe SASA-BIRAGO uherereye mu Buganza hafi cyane ya Rwamagana.  

Imyiteguro yose yari yatunganijwe, umwami Bwimba ahita atera i Gisaka ku bushake bwe yicirwa ahitwa NKUNGU hirya ya MUNYAGA (Hashobora kuba ari mu Karere ka KIREHE) mu ntara y’i Burasirazuba ariko icyo gihe hari mu bwami bwa Gisaka. Ubu butwari bwe bwasize urwibutso mu banyarwanda rutazibagirana. Kuko nyuma y’ingoma 5 havutse igisigo cya mbere kivuga kuri Ruganzu I Bwimba.

Ruganzu I Bwimba niwe mwami wenyine w’u Rwanda witanzeho igitambo ku bushake ahowe u Rwanda. Icya kabiri ni uko yanze ko asimburwa na nyirarume NKURUKUMBI akaba yarabaye ikitegererezo ku bayobozi kuko imitwaro iremereye igihugu bagomba kuyikorera aho kuyihekesha rubanda.

Iyi myitwarire y’urukundo rurenze urugero rugera n’aho witangira abandi yaranze Ruganzu I Bwimba niyo nkomoko y’imvugo ngo : «Abo Ingoma yahaye  amata ni bo isaba amaraso», icya gatatu ni uko muri icyo gihe kwifata no kudashaka undi mugabo byari bitaremererwa abagabe-kazi naho icya kane ni uko ubwoko bw’ABASINGA bwahawe igihano cyo kutazongera gutanga umugabekazi. Ubutaha tuzabagezaho gukunda u Rwanda kwaranze ROBWA NYIRAMATEKE washyingiwe mu GISAKA kwa Kimenyi (Biracyaza…)

MAHORO M.
shikamaye.blogspot.com
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355