Pageviews all the time

Isaias Afewarki na Paul Kagame .Menya ukuntu umwe yabohoye igihugu cye undi akabohoza icye!(Igice cya Kabiri)/ NKUSI Yozefu














Itandukaniro ry’umuryango wa Afewarki n’uwa Kagame mu kubaka igihugu
Mu rugamba rwo kugeza Eritrea ku bwigenge, abagore n’abakobwa nabo bagiye ku rugamba. Ni muri urwo rwego umugore wa Afewarki nawe ari mu bagize uruhare rukomeye ku rugamba imyaka irenga cumi n’itandatu.  Uyu mugore ufitanye abana batatu na Afewarki ni umukozi nk’abandi muri za Minisiteri muri Eritrea kandi umushahara we ungana n’uw’abakorana nawe. Ikindi ni uko umwana wabo w’umuhungu nawe akora akazi muri za minisiteri nk’abasore bandi basanzwe. Ikindi Shikama yibutsa abasomyi bayo ni uko uburezi muri Eritrea kuva ku ncuke kurangiza kaminuza ari ubuntu; abana ba Afewarki bakaba bose biga  cyangwa bararangije mu mashuri ya Leta kimwe n’abandi ba Eritrea basanzwe.


Umuryango wa Perezida wa Eritrea Isaias Afewarki


Ibi bitandukanye n’ibyo kwa Kagame Pawulo aho mu gihe cy’intambara y'inkotanyi muri 1990, umugore we Nyiramongi yagiye kumuhisha mu Bubiligi akagaruka aje kubahoza nk’abagande bose biyubaha muri 1994. Umunsi wa mbere agikandagiza ikirenge mu Rwanda yahise abona ko ari byiza ko habaho Rwanda 2: urw’abakire akenshi bavuye Uganda, n’urundi rw’abakene basigaye  rwagenewe abanyarwanda batavuye Uganda. Ni muri urwo rwego yashinze ishuri ryitwa Green Hill College ryigamo abana b'Agatsiko rikaba ryigishwamo n’abazungu bahembwa na Leta, abarangijemo bakajya kwiga i Buraya cyane cyane mu Bwongereza cyangwa muri Amerika nk’aho mu Rwanda nta kaminuza zibayo!!  Nyiramongi yashinze n’ibindi bigo  ayobora nka Imbuto Foundation abakoramo bigize utumana mu gihugu nkuko tubibona hasi aha.


umuryango w'umuherwe Perezida Kagame


Aho kugira inama umugabo we zo kubaka igihugu nkuko bimeze muri Eritrea, Nyiramongi yafashije Kagame kugira u Rwanda ayo ifundi igira ibivuzo
Akenshi iyo usesenguye neza  ibibera mu Rwanda, usanga uyu mugore afite uruhare rukomeye mu kuba u Rwanda rugeze aho umwanzi ashaka. Basaza be ( Murefu) nibo bafite ubu amasoko y’icyayi n’ikawa mu Rwanda n’ubundi bucuruzi bunyuranye. Abiyita abajyanama mu bigo bye nka Imbuto Foundation usanga bayobora ibigo bakukamo amafranga agahiryi ariko ntibibabuza no kujya kwiyandikisha mu bindi bigo badakoramo bagahembwa, ibi nibyo mu kinyarwanda cy’ubu bita gusagata. Urugero natanga ni urw’umugabo ntiza izina rya Kayonga wazengereje Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare kuva muri 2000 kugeza muri 2009, ahembwa adakora hagira ukopfora ati nturara! Urundi rugero ni urw’umugore ntiza izina rya Mariamu uyobora ikigo gikomeye akaba n’umujyanama wa Nyiramongi mu Mbuto wiyandikishije nk’umwarimu muri kaminuza ya Butare NUR muri 2008 agahembwa atigisha. Uyu yahoraga kuri TVR yitaka ko ayobora ikigo X, ari umujyanama mu Mbuto kandi  yigisha muri NUR(UNR), ukibaza igihe akorera iyi mirimo yose ukumirwa!

Kuko naje kuba umukuru w’agashami k’imbonezamubano(Head of Social Sciences Department) muri NUR mu Kuboza  2008, natse ko buri mwarimu akora akazi ke, nshyiraho gahunda navuga ko yari ikarishye ku barimu batabaho. Uyu mugabo mvuze hejuru yambereye imfura anyandikira ibarwa isezera. Uyu mugore we yashatse kunyereka ko afite amaboko, kuva kuri Duwaye ( Dean) kugeza kwa Rector wa NUR uwo nagezagaho dosiye ye yarababwaga akanyereka ko ntazi aho nkinira! Nafashe umwanzuro wo kwandikira Rector ngo umushahara  we uhagarikwe biraba. Nyuma y’ukwezi atabona umushahara we yaje kundeba muri NUR mubwira ko abanyeshuri bamaze amezi hafi 3 bamutegereje bamubuze bityo nkaba nabonye ko atari umwarimu w’agashami nyobora. 
umuryango w'umuherwe Perezida Kagame

Yarasotse agarukana ibarwa intuka ambwira ko ngo ndi mubi kurusha Interahamwe ko azanyereka. Nyuma yaje kujya yohereza abantu bo kumbwira ko nintava muri NUR nzakibonera; byabaye ngombwa ko mberereka ngakiza agatwe nkareka abarya bakarya mpunga muri Kanama 2009.  Ndabibutsa ko kuva muri 1987 nari muri Libya nkaba naragarutse mu Rwanda muri 2007 Leta ya Kagame imaze kunyima Passeport y’u Rwanda. Kubera ko ntari gusinya kontaro nta cya ngombwa ngenderaho, nahise nsezera muri kaminuza ya Misrata muri Libya  nahembwaga umushahara ungana na  5000USD ku kwezi njya kwigisha muri NUR  nkaba narahembwaga 600USD ku kwezi muri NUR(UNR). Usibye ibibazo byo kujujubywa ariko, ntacyo umushahara muto wari untwaye kuko nta cyiza kindutira kuba mu Rwanda aho icyo ukora cyose uba ugikorera abakwiyumvamo kandi nawe wiyumvamo.

Nguko uko umugore wa Afewarki adatobera umugabo we mu kuyobora igihugu akiganisha ku iterambere buri muturage wese afitemo uruhare nkuko tuzabibona ejo, mu gihe Nyiramongi we asa n’uwashyizeho Leta ye yigenga igizwe n’abasahuzi, abaswa, n’abanebwe bose bamunzwe n’irondakoko bityo ibyo Kagame akoze byose bigahinduka zeru.
Mu gice cya gatatu ari nacyo cya nyuma tuzareba ejo uko aba bagabo bafata abaturage babo bari imbere mu gihugu n’inyuma yacyo

Urashaka kugira icyo uhinyuza kuri iyi nyandiko cyangwa kuyitangaho igitekerezo. Kanda hano.

NKUSI Yozefu
Shikamaye.blogspot.no
Shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)





No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355