Pageviews all the time

Itangazo ryihutirwa: Shikama iraburira abaturage ba GITARAMA: hoherejwe batayo yo kubasogota ninjoro bikitirirwa FDLR. Shikama ikaba inamagana inkongi z'imiriro noneho zibasiye amazu y'abaturage mu gicuku.

Amakuru y'inshamugongo amaze kugera kuri Shikama ni avuga ko Leta y' Agatsiko yohereje abasirikari benshi( Batayo) mu mujyi wa Gitarama; Ikigenza izi nkoramaraso  nta kindi atari ugukora ibikorwa by'iterabwoba .

Nkuko twabitangarijwe n'umuntu tutari buvuge izina uri mu boherejwe i Gitarama muri iriya batayo, ngo aba bicanyi bashinzwe kuzajya batera ibyuma abantu ninjoro, hanyuma Agatsiko kagahita gakwirakwiza ibihuha mu itangazamakuru ryako ko ari FDLR iriho yica abaturage!

Agatsiko kakaba kamaze gutangira iki gikorwa kigayitse aho umunsi w'ejo tariki ya 5/8/2014, abaturage 3 baterewe ibyuma i Gitarama ahitwa  i GAHOGO kuri ADEPR.
Tukaba tuburira abaturage ba Gitarama tubabwira gukaza umutekano, ariko cyane cyane bagataha kare. Shikama izabagezaho ejo inkuru irambuye kuri iki kibazo tunabaha n'amwe mu mazina y'abasirikare bari muri iki gikorwa kigayitse.
_____________________________________________________________
Ntitwarangiza uyu muburo tutamaganye ibikorwa by'urukozasoni ubu byibasiye amazu abaturage bararamo biriho bikorwa hirya no hino mu Rwanda, abantu bose ubu bakaba barabaye ba Sinzibiramuka. Igitangaje rero ni uko Leta y'Agatsiko yinumiye ntigire icyo ibwira abaturage kuri iyi miriro iriho ibakenesha kurushaho ndetse bamwe ikanabahitana!

Mana Tabara u Rwanda

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku Kuri na Demukarasi(SKUD)

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355