Pageviews all the time

SHIKAMA IRI N'IBYISHIMO BYINSHI BYO KUMENYESHA ABAKUNZI BAYO AHO BARI HOSE KU ISI KO UBU IFITE UMWANDITSI MUKURU WUJE UBUNARARIBONYE MU ITANGAZAMAKURU.

Udahemuka Eric ari mu kazi muri Studio za Radio Maria Rwanda
Mu kinyarwanda turavuga ngo intwari uyibona kare. Njya gushinga urubuga Shikama, hari abantu nagiye ngisha inama z'ukuntu twafatanya tugashinga urubuga ruvugira rubanda, abenshi basamiye hejuru iki gitekerezo ndetse bambwira ko twashinga n'ishyaka ariko bambwira ko bagiye kugisha inama abagore babo! Narategereje mbonye nta gisubizo bampaye nshinga Shikama, maze abo ntigeze ngezaho iki gitekerezo baba aribo bantera akamo bati: "Dukore iki?" uwari ku isonga muri bo ni uyu musore Udahemuka Eric, Imana imwongerere imigisha, ubwenge n'ubutwari. Nkuko nabivuze ngitangira ko intwari uyibona kare, uyu musore namubonagamo umunyeshuri udasanzwe ubwo namwigishaga MATHEMATIQUES APPLIQUES A L'ECONOMIE muri kaminuza Gatorika ya Kabgayi muri 2008. Iyi ntwari rero mwari muzi ku izina rya GATENDO yabagejejeho inyandiko zitabarika zisesenguranye ubuhanga, murasoma ku mwirondoro we hasi aha aho yavomye iyo nganzo.Nkaba nsaba Imana nshikamye ngo abere urugero bariya basore na ziriya nkumi nigishije muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda na ULK i Kigali na Gisenyi; mugane ubuyobozi bwa Shikama na SKUD mwerekane ibyo mwize muri rya somo mwumvaga cyane ryitwa "CHANGEMENT SOCIAL", nahoraga mbasobanurira ko ari mwe rufunguzo rw'impinduka mu Rwanda. Igihe ni iki rero nimuze ku bwinshi dushyire mu bikorwa ibyo twandikaga cya gihe. Nimutwandikire kuko dukeneye ba ERIC Udahemuka  benshi kuri mahoriwacu@gmail.com
                                     Imana ibarinde kandi ibashoboze gutabara aho rukomeye
                                                Nkusi Yozefu/Umuyobozi mukuru wa SHIKAMA


Kuva SHIKAMA yashingwa muri Kamena 2013 ntiyahwemye kugeza ku banyarwanda amakuru acukumbuye, ababurira kandi abubaka hagendewe ku ihame rimwe rukumbi ryo guharanira ko ukuri gusimbura ikinyoma.
Ibyo byashobotse kubera ubwitange bukomeye bwa Dr NKUSI Yozefu ari nawe washinze uru rubuga. Nk'uko byumvikana, kandi mwese mubizi, uko igikorwa kigenda cyaguka kinakenera abakozi benshi bafite intego n'ubuhanga bishobora gushyigikira umurongo w'imikorere inoze. Ni muri uru rwego SHIKAMA ifite umwanditsi mukuru.
Udahemuka Eric

UMWIRONDORO: Umwanditsi mukuru SHIKAMA yungutse yitwa UDAHEMUKA Eric. Ni UMUNYARWANDA kuri Se na Nyina akaba yaravutse ku italiki 24 Ugushyingo 1977 avukira i GAKURAZO mu Mudugudu wa Gakomeye, akagali ka Kamusenyi, umurenge wa Byimana, mu karere ka RUHANGO, mu Ntara y'Amajyepfo.
Amashuri abanza yayize mu Byimana, ayisumbuye nayo ayigira muri ECOLE SECONDAIRE MUKINGI ahakura impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye mu ishami ry'UBUMENYAMUNTU (SCIENCES HUMAINES / HUMANITIES) mu 2001.

Mu mwaka w'2008 yabonye impamyabumenyi ihanitse (A0) mu ICUNGAMUTUNGO yakuye mu ishuri rikuru Gatulika ry'i Kabgayi(ICK).Yakoze imirimo itandukanye irimo ko yabaye umukozi ushinzwe inguzanyo muri CLECAM RUHANGO guhera 2004-2006. Guhera 2006 kugeza 2010 yabaye umukozi wa SENDIKA Y'ABAHINZI-BOROZI INGABO ushinzwe gutegura ikiganiro cy'ubuhinzi cyanyuraga kuri Radiyo Mariya Rwanda. Ibi yabifatanyaga no kuba umukorerabushake wa Radiyo Maria Rwanda mu gihe kingana n'imyaka 10 ni ukuvuga guhera 2004 kugeza 2014

UDAHEMUKA Eric kandi yabaye umwanditsi mukuru w'ikinyamakuru ISIMBI guhera taliki 19 Nyakanga 2010 akorera ku ikarita y'itangazamakuru Nimero 349 / 2010 yahawe n'inama nkuru y'itangazamakuru mu Rwanda (MHC).Yakoze amahugurwa menshi mu itangazamakuru ku buryo twizeye ko azadufasha kurushaho kubahiriza amategeko-mpuzamaganga agenga itangazamakuru rikozwe bunyamwuga.

Udahemuka Eric ari muri Studio za Radio Maria Rwanda

Kubera inyandiko nyinshi yanditse mu kinyamakuru ISIMBI zigamije kurengera no kuvuganira abaturage mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwabo, Leta ya FPR yaramujujubije imugabaho ibitero 3 abonye ubuzima bwe buri mu kaga ahitamo guhunga igihugu ku italiki 01 Mata 2014 ubu akaba ari impunzi ariko azabategurira inyandiko irambuye isobanura impamvu y'ihunga rye abonereho no gutanga ibimenyetso bifatika binyomoza ibihuha byakwijwe na Leta ya Kigali.

UMUSARURO WITEZWE
Muri SHIKAMA, kubona umunyamakuru nk'uyu ni amahirwe! Niyo mpamvu tumwitezeho kuzarushaho gusesengura inyandiko no kuzigeza ku basomyi ba SHIKAMA zubahirije amategeko y'itangazamakuru rikozwe bunyamwuga. Kubera kandi ko azi neza ibibazo by'u Rwanda akaba yaranavibayemo umunsi ku munsi, azafatanya n'abo asanze muri SHIKAMA kurushaho kuvuganira abanyarwanda b'imbere mu gihugu ubu bambuwe uburenganzira mu byiciro hafi ya byose aho nta wemerewe kuvuga ibibusanya na FPR.

Ikindi ni uko bitewe n'uburyo ari umuhanga mu AMATEKA, azakomeza kugeza ku basomyi ba SHIKAMA inyandiko ku AMATEKA Y'U RWANDA mu KINYARWANDA mu rwego rwo gukosora amakosa yakozwe na Leta ya FPR igoreka-nkana amateka y'u Rwanda. Akaba avuga ko ahisemo gukorera SHIKAMA mu rwego rwo gukomeza umwuga w'itangazamakuru kuko awukunda kandi ukaba ari nawo wabaye impamvu y'ihunga rye.
Tumuhaye ikaze!

NKUSI Yozefu
shikamaye.blogspot.com
shikama ku kuri na Demukarasi (SKUD)

_______________________________________________________________________________


Dore umwirondoro w'umwanditsi mukuru wa Shikama UDAHEMUKA Eric


CURRICULUM VITAE
  1. IDENTIFICATION


Name                          : UDAHEMUKA
First Name                  : Eric
Date of birth                : 24 November 1977
Cell of birth                 : Kamusenyi
Sector of birth              : Byimana
District of birth            : Ruhango
Province of birth          :  Southern Province – Rwanda
Name of the Father      : Jean NKEJINTWARI
Name of Mother           : Viviane MUKARUSINE
Nationality                    : Rwandese
Address                        : Mobile Phone: +250788678002
E-mail                           : udaheric@gmail.com
Passport International   : Valid until 2015.
Married with Eng. Agronomist Prisca UWITONZE (0788814319)


  1. EDUCATION BACK GROUND


Period
Establishment
Diploma
2003 - 2008
Graduate at Kabgayi Catholic Institute (I.C.K)
Bachelor’s degree in Management
1995 - 2001
Secondary studies at Mukingi Secondary School
Diploma of Humanities (A2)
1986 - 1993
Primary studies at Primary school Byimana Catholic


  1. OTHERS SKILLS / COMPUTER SKILLS


-  Skills in I.C.T: MS Words, MS excel, MS PowerPoint, MS Access and Internet
-  Handling various office tolls: Scanner, Fax, Photocopier, binder machine.  


  1. TRAINING BENEFITED


- From 16 to 18 October 2003: Training on collect and treatment of survey data
- From 5 to 12 October 2004: Training of bank’s consultants in management of loans and credits deployed in various sectors of business organizes by Rural Sector Support Project.
- From 22 to 26 may 2006: Training of news and information’s organized by High Council of the Press (H.C.P) of Rwanda.
- From august to September 2006, academic stage in CARE International in Rwanda
- From 23 to 27 October 2006: Training on population issues for journalists in Rwanda organized by U.N.F.P.A
- From May to October 26, 2007: Roparwa Training Program about agriculture microfinance organized by Proximity Finance Foundation (BELGIUM)
- From 27 to 29 august 2008: Training about the role of journalist in family Planning     organized by INTRAHEALTH in conjunction with USAID
- From 22 to 24 September 2008: Security course by Capital Market Advisory council in East Africa Community.
- From 18 to 23 November 2008: Participation in training capacity building for policy analysis and advocacy on east African region trade policy.
- From 12 July to 01 august 2009: Training by traditional academy “INTORE” of Rwanda
- From 26 to 28 august 2009: Training on the role of journalist in reproductive health in Rwanda organized by Ministry of health (MINISANTE)
- From 17 to 20 November 2009, Training about land and environment management policy in Rwanda and others related lows, organized by R.C.N JUSTICE and DEMOCRACY in conjunction with SYNDICAT INGABO, Centre Saint Andrea KABGAYI.  
- From 28 February to 04 March 2011 trained about Rwanda now: Keeping it civil. A workshop conducted through the Rwanda MCC Threshold Program Media Strengthening Project at Hotel MUHABURA in Musanze District. Organized by USAID, IREX, RWANDA INITIATIVE in conjunction with MILLENIUM CHALLENGE CORPORATION.
- From 14th up to 16th September 2011: Training related to the Business plan analysis and confection of projects organized by J.C.I and held at Centre d’Accueil Saint François d’Assise Kicukiro in Kigali City
- From 30th to 31st December 2013: Training on Sensitization and awareness campaign on Gender Mainstreaming Strategy in Media Sector held in Eastern country Hotel - Kayonza District Eastern Province in Rwanda.  


  1. EXPERIENCE


- From 20 October to 25 November 2003: Data survey on reproductive health organized by IRESCO in conjunction PSI RWANDA
  • From 7 April to 31 December 2004: Cashier in BANQUE POPULAIRE Mushubati Sub-Branch
(Cfr MUKASHYIRAMBERE Claudine, BPR-MUSHUBATI (Sub-Branch Manager), Mobile: 0788849280
- From 1st January 2005 to 31st December 2006: Manager of credits/loans in Microfinance institution (CLECAM – EJOHEZA DE RUHANGO) with more than 1200 customers grouped in more than 40 cooperatives of agriculture and livestock.
- From 24th December 2005 to December 31, 2009: Journalist in charge of agriculture development in farmer’s organization SYNDICAT INGABO – GITARAMA CENTRE VILLE in conjunction with RADIO MARIA RWANDA
- From 25 August 2011 until 26 September 2011: Chief Editor of Umwezi Weekly Newspaper – Kigali-Rwanda.
- From 26 September 2011 until 31 December 2011: General Manager of Linking Farmers to Markets Program in IBAKWE R.I.C Rwanda / Nyamabuye Sector, Muhanga District  
- Volunteer without any payment of Radio Maria Rwanda from 2004 up to now every Sunday from 13h45 up to 16h00 LIVE ON AIR.
- From 20 July 2010 until now : Chief Editor of ISIMBI weekly Newspaper / PRESS CARD Nimber 14/007-16090 received on 3rd March 2014 to expiry on 2nd March 2017 delivered by RWANDA MEDIA COMMISSION.
- From 09 January 2012 until now: Teacher of ENTREPRENEURSHIP course  in ordinary level                          and senior 4, 5 and 6 H.E.G in Saint John College Catholic NYARUSANGE of Kabgayi Diocese in Nyarusange Sector, Muhanga District.
  1. PUBLISHED


  • The incidence of the value added tax on details and gross trade in Rwanda, in Rwanda Revenue Authority.
  • Chief Editor of Dushyikirane a newspaper of Agriculture (Three issues).
  • Management and transfer of OFFSET and payment by invoices monthly the news paper and distribute it to INGABO Farmer’s organization member’s.
  • Friday, 09th September 2011, leading an Interview of two hours in the office of the former President of Senate Hon. Dr Vincent BIRUTA actual Minister of Education (0788300178) subject to the realization held by Senate in eight years of their mandate (2003-2011). This Interview has taken place in Kimihurura National Assembly premise, Senate department.


  1. HOBBIES
-  Lecture
-  Basket ball
- Volley ball


  1. LANGUAGES SPOKEN
languages
Excellent
Very Good
Good
English
X


French
X


Kinyarwanda
X



  1. REFREES


  • Senator Dr MAKUZA Bernard, Vice President of Rwanda Senate, Mobile : +250788302311,


  • MUNGIRAMIHIGO Peacemaker, Executive Secretary of MEDIA HIGH COUNCIL. E-mail ; mbungiramihigo@yahoo.fr , Mobile : +250788460385  



Done at Kigali on 09th March 2014

UDAHEMUKA Eric

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355