Pageviews all the time

Agatsiko gakomeje gukoresha ubugome burenze ukwemera ngo kumvishe INTWARI y'u Rwanda INGABIRE UMUHOZA Vigitoriya

ictoire Ingabire
Intwari y'u Rwanda : Mama Rwanda Ingabire Vigitoriya
Mama Rwanda Ingabire Vigitoriya agatsiko kamuhimbiye ibyaha kamugaraguza agati ndetse kanafunga n'uwari waje kumwunganira mu rubanza rwe ukomoka muri Canada Pr Peter Erlinder; icyo azira ni uko yashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, iki cyaha kikaba cyarafungishije n'abandi batekereza nkawe Dr Niyitegeka, Me Bernard Ntaganda na Deo Mushayidi. 

Nyuma Ingabire yaje gukatirwa igifungo ajuriye mu rukiko rw'ikirenga rugikuba kabiri rumukatira imyaka 15 y'igifungo. Ibi ntibyahagarariye aho kuko Agatsiko kifashishije n'itangazamakuru ryako ngo gasebye uyu mubyeyi kugirango kamwangishe rubanda nkaho ruyobewe amabi yako! Ngizo za Rushyashya, Umusingi , amaradiyo nka Radio one n'ibindi ntarondoye. 

Agatsiko kagomba kumenya ko abanyarwanda n'ubwo badafite ibitwaro nk'ibyo karunze ngo kabohoze uyu mubyeyi Ingabire, bazi ko yazize guharanira ukishyira ukizana kwa buri munyarwanda. Kumusebya ntabwo buzamubuza gufatwa n'abo aharanira nk'intwari yabo, kandi bakaba basaba Agatsiko ko kamufungura bidatinze. nta yandi mananiza.

Ubuyobozi bwa Shikama

Soma hasi aha wumve ukuntu Agatsiko kakoresheje ubugome buhanitse ngo gasebye Ingabire Vigitoriya

Ibitangazamakuru bitatu mu Rwanda byise Ingabire Victoire ‘umurozi’ byahanwe


Yanditswe kuya 14-08-2014 - Saa 13:23' na Deus Ntakirutimana



Ibitangazamakuru, Umusingi, Rwanda Paparazzi na Radio One byise Ingabire Victoire Umuhoza ‘umurozi’ mu nkuru byamukozeho byahamijwe ko byatangaje ibihuha, bitegekwa kubikosora no kumusaba imbabazi.

Ibi bihano byafatiwe ibi bitangazamakuru n’Urwego rw’ Abanyamakuru bigenzura(RMC) nyuma y’uko Ingabire arwitabaje ashingiye ku ngingo ya 21 y’itegeko rigenga itangazamakuru mu Rwanda.
Kuwa 12 Mutarama 2014, Ingabire yandikiye RMC asaba ibi bitangazamakuru ko byakosora inkuru byamwanditseho, imusebya we n’abandi bantu bo mumuryango we.
Bimwe mu byamwanditsweho birimo ko « Ingabire ari umuntu wavukanye ubugome, yafatanywe agapfunyika k’uburozi agiye kuroga umwana muto ateshwa n’abacungagereza, bongeraho ko Nyirakuru yari azwiho uwo mwuga, aho bakomoka mu karere ka Gisagara ku buryo ngo ntawahasabaga amazi. »
Iyi nkuru yanditswe bwa mbere n’urubuga Rwanda Paparazzi, nyuma iza kwandikwa mu kinyamakuru Umusingi muri numero yacyo ya 91 yo kuwa 13-22/03/2014, Radio One isoma iyi nkuru mu byasomwe mu binyamakuru.
Iki kirego cyagejejwe kuri RMC na Me Gatera Gashabana ahagarariye Ingabire.
Me Gashabana yavuze ko ibivugwa muri iyo nkuru y’ikinyamakuru Umusingi byasebeje uwo ahagarariye kandi ngo birimo n’ubugome bwinshi.
Yavuze ko Ikinyamakuru Umusingi cyabonye amakuru avuga ko ibijyanye n’iyo nkuru ari impimbano ariko kirayitangaza.
Yakomeje avuga ko icyo kinyamakuru cyatangaje amakuru atari ay’ukuri kandi adashishoje, bityo ngo izo nkuru z’ibinyoma zikaba zarasebeje umukiriya we ndetse gisesereza ubuzima bwite bw’abantu bo mu muryango we.
Yavuze kandi ko ku bijyanye n’ifoto yakoreshejwe Ingabire ateruye umwana ku munsi mpuzamahanaga w’abagore bakayihindura ikimenyetso cyo gufatirwa mu cyuho agiye kuroga uwo mwana yarafashe byababaje Ingabire ngo kandi biramusebya.
Ikindi yashimangiye ko iyo nkuru ari ikinyoma ni aho bavuze ko akomoka Gisagara nyamara ngo atari ukuri kubera ko uwo ahagarariye akomoka Ngororero.
Me Gashabana yavuze ko ubundi mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda, icyo Ingabire yashinjwe kandi abeshyerwa ari ubwinjiracyaha mu bwicyanyi ngo kandi ari ikinyoma. Ubundi bene ibyo byaha bifatiwe mu cyuho nk’uko umunyamakuru abyandika bikurikirwanwa ako kanya ku buryo iyo bijya kuba ari ukuri Ingabire aba yarahise akurikiranwa ako kanya.
Ibi rero ngo byababaje Ingabire kandi abantu bose basomye iyo nkuru bahise batekereza ko ari umugome wica abana.
Uko abaregwa bisobanuye
Kawera Ronald, Uhagarariye Rwanda Paparazzi yahawe ijambo ngo yiregure avuga ko we yahawe ububasha n’Umuyobozi wa Rwanda Paparazzi David Frank(VD Frank) ariko utaranditse iyo nkuru ngo inatangazwa we yari hanze y’igihugu (mu mahanga). Abajijwe niba abona iriya nkuru isebanya, yahise abyemera.
RMC yatangaje ko iyo nkuru yatangajwe inyuranye n’amahane agenga itangazamakuru mu Rwanda.
Inteko yanamubajije aho iyo nkuru bayikomoye, avuga ko bayivanye mu kinyamakuru Umusingi nyuma aza kwisubiraho avuga ko bayikuye ku gitangazamakuru (Website) imirasire.com, ariko ibi byose avuga ko byanditswe atari mu Rwanda.
Abajijwe icyo yumva yakora nyuma yo kwemera amakosa, asubiza ko batanganza inkuru ivuguruza kandi ngo bagasaba imbabazi Abanyarwanda (abasomyi) maze bakandikira Ingabire ibaruwa imusaba Imbabazi.
Ku ruhande rwa Radio One, Mutabaruka Angelbert wari uyihagarariye mu kwiregura avuga ko igitamgazamakuru akorera batakosora inkuru basomye ngo kubera ko atari bo yakomotseho(première source).
Yakomeje avuga ko iyo nkuru bayikuye mu kinyamakuru Umusingi ngo kandi uwo munsi basomaga ibyasohotse mu binyamakuru(Revue de la Presse) banasomye uwayanditse bityo ngo bo bumva nta kosa bakoze mu kuyitangaza.
Ibibazo byasuzumwe na RMC
Ku bijyanye n’iki kirego Komite ishinzwe imyitwarire irasanga iyi nkuru isebeje kandi isesereza ubuzima bwite bwa Ingabire. Me Mucyo Donatien, Umunyamategeko muri RMC yatangaje ko iyo nkuru ihabanye n’amategeko agenga itangazamakuru mu Rwanda.
Icyemezo cya RMC
Nyuma yo kwiherera no gusuzuma ibivugwa na buri ruhande rurebwa n’iki kibazo, inteko, imaze kujya impaka kubiteganywa n’ ingingo ya 2 agace kayo kambere k’itegeko n°02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru igira iti “gusebanya : uburyo bwo gukoreshaamagambo, inyandiko, amashusho, ururimi rw’amarenga cyangwa amafoto bitari ukuri hagamijwe gutesha umuntu agaciro n’icyubahiro…” ; akace ka gasobanura icyo uburenganzira bwo gusubiza aricyo, agace ka 20 byose by’iyo ngingo, ingingo ya 21 y’iryo tegeko ryavuzwe haruguru ;
Hashingiwe ku ngingo ya 6, 9, 14 na 20 z’amahame ndangamyitwarire agenga abanyamakuru, abandi banyamwuga b’itangazamakuru n’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda :
Yemeje ko inkuru yanditswe isebeje kandi irengera ku ubuzima bwite bwa Ingabire n’abagize umuryango we kandi ikaba inyuranye n’Ubwisanzure bw’itangazamakuru buteganywa mu Itegeko-Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04/06/2003 n’amasezerano Mpuzamahanga u Rwanda rwashyizeho umukono kandi akurikizwa mu Rwanda.
Yategetse ko ahabwa uburenganzira bwo gusubiza iyi nkuru akayivuguruza nk’uko yayisabye kandi n’amategeko abimwemerera.
Ni muri urwo rwego Rwanda Paparazzi itegetswe gutangaza inkuru ijyanye n’ikosora (droit de reponse, reply) ya Ingabire.
Bategetswe kandi gusaba imbabazi abasomyi (le public, Abanyarwanda) bakanatangaza inkuru ikosora izakorwa na Ingabire mu buryo ndetse no ku ipaji yanditsweho inkuru imusebya.
Bazamwandikira kandi ibaruwa imusaba imbabazi n’abandi basomyi ko bamubeshyeye kandi iyo baruwa nayo igatangazwa mu bitangaza makuru byavuzwe.
Radio One itegetswe kuzasoma iyo nyandiko ( droit de réponse) kimwe n’iyo barwa Rwanda Paparazzi izandika isaba imbabazi, izasomwa mu byasohotse mu binyamakuru( Revue de la presse) ikazakurikira itangazwa ry’inkuru ikosora izatangazwa na Rwanda Paparazzi.
Umusingi cyahanwe
Inama yashimangiye ko kuba Ikinyamakuru Umusingi kititabye ubwabyo bitakibuza gufatirwa ibyemezo kandi ko ibi byemezo nabyo bikireba.
Inama yemeje ko ibi byemezo bizashyikirizwa abo bireba n’abakozi ba RMC kandi bigashyikirizwa ubishatse wese.
Ingabire Victoire ari muri gereza arangiza igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe mu mwaka ushize n’Urukiko rw’Ikirenga, rumuhamije ibyaha byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.
deus@igihe.com

No comments:

Post a Comment

Muvandimwe, nshuti ya SHIKAMA, turagushimira cyane umuganda utanga wo kubaka URWANDA rushya ubinyujije mu bitekerezo byawe( Komanteri). Kugirango turwanye urukungu rw'Agatsiko ni ngombwa ko buri komanteri ibanza gusuzumwa. Yohereze, irahita ijya ku rubuga mu minota mike niba idatandukira( kuvuga ibitajyanye n'inyandiko), itukana, cyangwa yuzuyemo uburere buke.

Wipfusha komanteri yawe ubusa ukoresha "ANONYMOUS", himba izina urikomeze kuko hari ibihembo mu Kuboza 2016 ku bantu 3 bazaba babaye indashyikirwa mu gutanga ibitekerezo. Dukomeje kubashimira ubwitange n'umurava muhorana. IMANA Y'I RWANDA ihorane namwe iminsi yose.

Dg NKUSI Yozefu
www.shikamaye.blogspot.com
Uharanire ko Ukuri gusimbura ikinyoma.
Email: mahoriwacu@gmail.com; tel: +4745564355